Tariki ya 16/12/2016, wari umunsi wa kabiri w’inama y’umushyikirano ibaye ku nshuro ya 14 mu Rwanda. Kuri iyi nshuro, abayitabiriye bahuriye mu nzu nini yubatswe vuba yitwa “Kigali Convention Center”.
Nyuma yo kubagezaho ibyaranze umunsi wa mbere wayo, munsi hano, murahansanga bimwe mu by’ingenzi byaranze umunsi wa kabiri.
Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye gukabiriza kwivuga ameza cyangwa kumushimagiza kuko ngo wenyine ntacyo yageza ku gihugu:
Kiliziya Gatulika yongeye kubwira abategetsi b’u Rwanda imbonankubone ko badakwiye kuyiryoza jenoside kuko itayikoze. Mgr Filipo Rukamba yabibwiye Perezida Kagame imbere y’imbaga yari mu nama:
Hari abasanga Kiliziya Gatulika yarateye intambwe isabira imbabazi abayoboke bayo bakoze ubwicanyi muri jenoside yakorewe abatutsi. Hari n’uwakwibaza niba na Leta itarikwiye gusaba imbabazi kuko ubwicanyi bwakozwe na bamwe mu bari bahagarariye Leta yariho, ubundi bi akorwa na bamwe mu bayirimo uyu munsi:
Mgr Seriveliyani Nzakamwita yatanze ubutumwa, yerekana uburyo umuryango nyarwanda ukwiye kuzirikanwa cyane kubera ibibazo biwugarije. Aho kubwumva neza, umwe mu bagize guvernoma witwa Evode Uwizeyimana, amusubiza mu mvugo yagawe n’abamwumvise, nk’uko mushobora kubyumva hano. Cyakora Senateri Bernard Makuza, yafashe ijambo yerekana ko mu by’ukuri Mgr Nzakamwita yatanze ubutumwa bw’ingirakamaro, ndetse mu kinyabupfura akebura Evode Uwizeyimana.