03/05/2017, Ubwanditsi
Buri mwaka ku itariki ya 03 Gicurasi, hizihizwa « Umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru ». Uyu munsi washyizweho n’Inteko y’Umuryango w’abibumbye (LONI) mu mwaka w’1993.
Muri iki kiganiro, Ishyirahamwe riharanira ubwisanzure bw’ibitekerezo, umuco n’amahoro, Liberté d’expression, Culture et Paix (LECP) ryatumiye bamwe mu banyamakuru b’abanyarwanda kugira ngo baritangarize icyo babona gitera inzitizi Itangazamakuru nyarwanda, n’uburyo ryakwivana muri izo nzitizi. Baranatubwira icyo batekereza kuri gahunda y’itorero n’ingando; aho n’abanyamakuru basigaye bajyanwa.
Hari byinshi bishobora kubangamira umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda. Hari ubukene, hakaba gucika intege bitewe n’iterabwoba, gutwarira iyo rigoramiye, hakaba n’ingorane zo gukorera mu gihugu kirimo igitugu n’igisuti. Gahunda y’itorero na yo imaze kugera ku banyamakuru, kandi na yo ishobora kubangamira ubwisanzure n’ubwigenge bw’abanyamakuru. Muri Mata 2017, bajyanyweyo abanyamakuru basaga 150. Iyo gahunda y’itorero n’ingando ibera i Nkumba. Icyo cyiciro cyari icya kabiri kuko icya mbere cyari cyajyanywe mu itorero mu kwezi k’Ukuboza 2015. Icyo gihe ubutegetsi bwari bwoherejeyo abanyamakuru 112.
Ikiganiro abatumirwa bagiranye na Jean-Claude Mulindahabi: