Ruhuhusi idasanwe (Tsunami) mu kiraro (Rwanda Bridge Builders-RBB)!

©Photo : Réseaux sociaux. Abayobozi ba bihuriro RBB. Uvuye hejuru ibumoso ujya hasi: Amb. J.V.M Ndagijimana (Ibuka Bose Rengera Bose), Charlotte Mukankusi (RNC), Gilbert Mwenedata (IPAD-Umuhuza), Dafronsa Nkundwa (FDU-Inkingi), ....

18/09/2021, Yanditswe na Tharcisse Semana.

Inkubi y’umuyaga n’inkangu bidasanzwe muri RBB.

Nyuma y’iminsi mike, itagera no ku cyumweru kimwe, Gilbert Mwenedata, uyobora ishyaka avuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali (IPAD-IHUMUZA) asezeye burundu muri RBB, akaba yari umwe mu bayobozi bayo, ubu haravugwa irindi sezera ryisukiranya ry’abandi bari bariyemeje kuba abubatsi b’icyo kiraro.

Dr. Emmanuel Hakizimana (RNC) wari mu ‘‘itsinda ry’isesengura n’igenamigambi’’ na Jabo (Abdallah) Akishuli wo mu ishyaka UFF-INDANGAMIRWA, na bo, ku buryo butunguranye, baje batera ingabo mu bitugu Gilbert Mwenedata.

Iyi ‘‘nyamugigima idasanzwe‘‘ yibasiye ikiraro RBB izarangira ite? Ryari? Isize he Ikiraro? Isesengura ryimbitse.

Inkuru ubu ikomeje kuba kimomo ni isezera rya Gilbert Mwenedata n’irya Dr. Emmanuel Hakizinmana, bari abayobozi bakuru muri RBB. Gilbert Mwenedata, wari umwe mu bayobozi bakuru, ntiyigeze atorerwa kuyobora RBB.

Mu itsinda ry’abantu batanu bagize ubuyobozi bukuru bwa RBB harimo: NkinamubanziPierre Claver uhagarariye Congrès rwandais du Canada, Ambasaderi JMV Ndagijimana uhagarariye IBUKABOSE-RENGERABOSE, Charlotte Mukankusi uhagarariye RNC, Dafrose Mukundwa uhagarariye urugaga rw’abari n’abategarugiri baharanira demokarasi n’amahoro – Réseau international des femmes pour la Démocratie et la Paix (RifDP), émanation de FDU-INKINGI) na Gilbert Mwenedata uhagarariye ishyaka IPAD-UMUHUZA.

Gilbert Mwenedata niwe abagize RBB bari barahisemo ngo ababere umuhuzabikorwa. Ambasaderi JMV Ndagijimana we bamushinga kuba umuvugizi wa RBB. Nk’uko byagenze kuri Gilbert Mwenedata, nawe nta matora yakozwe, hagendewe ku bwumvikane no ku cyizere (nomination basée sur le charisme et le trafic d’influence de la personne et des intérêts envisagés ou à accroître….).

Mu rwego rw’imitekerereze n’imyumvire itandukanye ku mateka no kuri politiki y’igihugu cy’Urwanda (interprétation de l’Histoire politique du Rwanda avec tout ce qu’elle implique comme propagation circonstancielle des idéologies dominantes sous différents régimes qui se sont succédé et marquent encore actuellement la scène politique rwandaise), iri tsinda ry’ubuyobozi bukuru bwa RBB ni icyitegererezo nyakuri cy’imiterere y’amashyaka ya politiki n’amashyirahamwe & imiryango itandukanye idaharanira inyungu (dukunze kwita société civile) yibumbiye muri iki kiraro RBB. Ni n’ishusho ngari y’imiterere y’ubuzima bw’igihugu : état des lieux du paysage politique rwandais.

Gilbert Mwenedata yemera ko mu Rwanda, abahutu n’abatutsi ndetse n’abatwa bose bahuye n’amahano ndengakamere y’ubwicanyi. Yemera akanemeza ko ubwo bwicanyi bwakozwe na bamnwe mu nterahamwe ziganjemo cyane cyane abahutu, akanemeza ko na FPR-Inkotanyi yakoreye amahano ubwoko bw’abahutu.

Ku ngingo yerekeranye n’inyito y’ayo mahano, Gilbert Mwenedata ahitamo kuyita ‘‘jenoside’’ gusa, naho mu ishyaka rye IPAD-UMUHUZA akatubwira ko bahisemo gukoresha imvugo ya ‘‘Jenoside nyarwanda/Génocide rwandais’’.  Mu mvugo ye bwite, ntatubwira abo iyo ‘‘jenoside’’ yakorewe n’abayibakoreye ! Adusiga mu cyeragati kandi yari akwiriye gutobora agasobanurira rubanda niba ashaka kuzaba umuyobozi mwiza impande z’abiciwe bose biyumva mo.  

Ambasaderi JMV Ndagijimana we yemera kandi agahamya ku mugaragaro ko mu Rwanda habaye « jenoside » ebyiri : ‘‘jenoside y’abatutsi’’ na ‘‘jenoside y’abahutu’’, izo nyito zombi ubu aharanira ko zakwemezwa zikanakoreshwa mu rwego mpuzamahanga.

Charlotte Mukankusi na RNC ye bo bemera ko habaye ‘‘jenoside y’abatutsi’’ gusa. Ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abahutu, Amb. Charlotte Mukankusi na RNC ye bakaba babifata nk’impanuka isanzwe cyangwa ibintu bisanzwe byabaye mu gihe cy’imirwano ku mpande ebyiri zari zihanganye (FPR-Inkotanyi n’abahoze ari ingabo z’igihugu ku butegetsi bwa Habyarimana, Ex-FAR= Forces armées rwandaises, aba bakaba bashyirwa mu gatebo kamwe n’interahamwe z’ishyaka MRND).

Dafrose Mukundwa, mu by’ukuri usa n’aho ari mu murongo umwe na Ambasaderi JMV Ndagijimana, we ibyo atekereza ntabishyira cyane ku ka rubanda cyangwa ngo abishyuhe mo cyane nka Ambasaderi JMV Ndagijimana.  Mukundwa asa n’uwemera akanahamya ko mu Rwanda habaye ‘‘jenoside y’abatutsi’’ na ‘‘jenoside y’abahutu’’.

Nkinamubanzi Pierre Claver uhagarariye ‘‘Congrès rwandais du Canada’’, uko bamwe mu bo twaganiriye bamuzi neza bambwiye, ngo ubusanzwe we ari mu bemera ko habayeho na ‘‘jenoside y’abahutu’ ; gusa abo twaganiriye bambwiye ko tutabifata nk’ihame kuko umuntu muri kamere ye ahora ahinduka. Ibi bivuze ko Nkinamubanzi ngo ari ‘’Nyiranjya iyo bijya’’ (opportuniste) ku buryo kwemeza ko yaba ari mu ruhande rw’abemeza ‘‘jenoside y’abahutu’’ ngo byaba ari ukwigerezaho. 

Isesengura ryimbitse ku ‘‘mvo n’imvano’’ y’abasezera muri RBB.

Ubwicanyi ndengakamere bwakorewe ubwoko bw’abahutu, ni‘‘ Jenoside/génocide’’ cyangwa ni ubwicanyi busanzwe ?

Niba ari ‘‘Jenoside’’ byakwemezwa na nde ? Ikindi gishamikiyeho : niba ari ‘‘Jenoside’’ yakozwe na nde ? Ese mu bahuriye muri RBB (abanyamashyaka n’imiryango idaharanira inyungu/société civile) ntababa bafite uruhare rugaragara muri ubwo bwicanyi bwakorewe abahutu bamwe bafata nka ‘‘Jenoside’’? RBB se yakwifashishwa ngo ubwo bunyamaswa bukabije bwakorewe ubwoko bw’abahutu bwitwe ‘‘Jenoside y’abahutu’,’ binemerwe mu rwego mpuzamahanga nk’uko ubwakorewe abatutsi bwiswe‘‘Jenoside’’ bukaba bwaremewe? 

Ngiryo ipfundo rikomeye  RBB yakagombye gupfundura mbere yo kwitana ba mwana; ngicyo ikigiye kuyisenya no guherekeza amateka yayo atarenze n’umwaka ibayeho.

Ibice bitatu bidateze kugira aho bihurira !

Mu ndorerwamo ngari, ubundi RBB igizwe n’imitekerereze y’ibice bitatu bishyamiranye ku myumvire y’amateka ya politiki n’imiyoborere y’Urwanda, kuva mu gihe cya cyami na gikoloni kugeza aya magingo (Trois idéologies dominantes inconciliables sur l’Histoire politique du Rwanda).

Kuri iyi ngingo turasuzuma, tunibaze niba ubwicanyi ndengakamere bwakorewe ubwoko bw’abahutu, ari‘‘ Jenoside’’ cyangwa se niba ari ubwicanyi busanzwe. Harimo abamaze kwemeza bidasubirwaho ko ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abahutu na bwo ari ‘‘Jenoside’’ yujuje ibyangombwa byose nka ‘‘Jenoside y’abatutsi’’, hakaba abakibitekerezaho (bakiri mu nzira yo kubyemera cyangwa kubigarama), ndetse n’abahakana burundu kandi bivuye inyuma ko nta ‘‘Jenoside y’abahutu’’ yabayeho ; ko kubivuga cyangwa guharanira ko byemezwa ari ugupfobya nkana ‘‘Jenoside y’abatutsi’’.

Iri tsinda, rirangajwe imbere na Amb. Charlotte Mukankusi na RNC ye, ntiriteze kwemera cyangwa guharanira ko ‘‘Jenoside y’abahutu’’  na yo yemezwa. Amagambo akarishye kandi abyemeza yivugiwe na Charlotte Mukankusi ubwe, aza gutsindagirwa n’umuvugizi wa RNC, Etienne Mutabazi. Kugeza magingo aya, RNC ntiyigeze yitandukanya n’aba bantu bombi, bivuze ko ibyo bavuze biri mu murongo ishyaka ryabo rigenderaho.

Igitangaje ariko, ni uko umuhuzabikorwa wa RNC, Gervais Cyondo, ari mu bashyize umukono  ku nyandiko yemera kandi isaba ko ‘‘Jenoside y’abahutu’’ (ubwoko akomoka mo) ihabwa agaciro ku rugero rumwe rw’iyakorewe abatutsi. Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka, Dr Emmanuel Hakizimana, (nawe ukomoka mu ubwoko bw’abahutu),  wasezeye muri RBB, ari ku rutonde rw’abantu bashyize umukono kuri iyo nyandiko ikangurira rubanda n’amahanga gushyigikira no guharanira ko ‘‘Jenoside y’abahutu’’ yemezwa.

Aha ariko twibaze gato : Uyu Emmanuel Hakizimana (World Foundation), ugaragara kuri iyi liste y’abaharanira ko ‘‘Jenoside y’abahutu’’ yemezwa, yaba koko ari we Emmanuel Hakizimana wahoze muri PDR-IHUMURE, ubu ubarizwa muri RNC ? Ubusanzwe uyu Emmanuel Hakizimana (wabaye umuteruzi w’ibibindi muri RNC) iyo yanditse, ku nyandiko ze akunze kongeraho PHD nk’izina rye rya gatatu risobanura urwego rw’amashuli yize kandi yifuza ko abamukurikira bamufata mo.

Kubera ko rero atashatse gusubiza ubutumwa bwacu twamwoherereje tumusaba ikiganiro kandi tunamusobanuza ngo adusobanurire niba ari we uri kuri uru rutonde  cyangwa atari we, tubifasheho ko ari we wihinduranya amazina. Igihe azadutangariza ko atari we, ko wenda ari uwo bitiranwa, tuzakosora tubimenyeshe abasomyi bacu.

Ese ugusezera kw’uyu Emmanuel Hakizimana muri RBB bitewe n’iki ko ubusanzwe we yemera ‘‘Jenoside y’abahutu’’ na ‘‘Jenoside y’abatutsi’’? Yaba se yarashyizweho iterabwora cg igitutu na ba shebuja bo muri RNC, batemera ‘‘Jenoside y’abahutu’’ kandi batanashaka kumva ivugwa cyangwa yakwemezwa?

Ushaka kumusesengura no kureba amagambo yakoresheje mu ibaruwa ye, aho ahuriye n’ayo mu ibaruwa ya Gilbert Mwenedata, arebe kandi asome yitonze aya mabaruwa tubashyiriye aha hasi. Tuyise ‘‘Itekinika rya RNC na Gilbert Mwenedata’’ kubera ugusa kwayo no mu gukorerwa mu gihe kimwe (igihe cyegeranye). Tubashyiriyeho n’ibaruwa ya Jabo (Aboudallah) Akishuli, tuzagarukaho nyuma ku buryo bw’umwihariko.

Amabaruwa yose :

Tugarutse ku ngingo yacu twateruye yo kwibaza uko muri RBB babona ‘‘Jenoside y’abahutu’’, twakwibutsa ko abagize itsinda ry’abaharanira ko yakwemezwa bo bemera batajijinganya ko hanabayeho ‘‘Jenoside y’abatutsi’’, mu gihe rya tsinda bahanganye ryo ryishimira rwose ko iri tsinda ribafasha gutsindagira ko ubwoko bwabo bwakorewe ‘‘Jenoside’’. Aho rero niho ruzingiye muri RBB : hari inkuta ebyiri zihanganye kandi zidashobora kugira aho zihurira mu ntekerezo-nshingiro za politiki ku mateka y’Urwanda (deux blocs majeurs avec leurs idéologies inconciliables sur l’histoire politique du Rwanda).

Umunzani w’«Ubumuntu» bw’abanyapolitiki b’abanyarwanda!

‘‘Jenoside y’abahutu’’: Igipimo nyakuri cy’«Ubumuntu, Ubuntu n’Ubupfura» muri politiki ya ‘‘opozisiyo nyarwanda’’ !

Ishuli ry’«impagarike no mu gushyira mu gaciro kw’abanyapolitiki bacu (diapason de l’exactitude morale de nos polticiens) !

Kapita (Mwenedata) arahunze, abubatsi b’ikiraro na bo barasezeye, umwe k’uwundi…

©Photo/UJRE: Gilbert Mwenedata, illusion, aventure, naïveté, suicide politique?

Mu kiganiro abayobozi ba RBB bagiranye n’abanyamakuru, bamurikira rubanda ku mugaragaro ivuka rya RBB, bumvikanishaga ko bazanye agashya mu gushakira umuti urambye ibibazo bya politiki nyarwanda n’imiyoborere y’igihugu.

Abenshi mu banyamakuru icyo gihe berekanye impungenge batewe n’uko abanyapolitiki batekinitse imiryango idaharanira inyungi izwi ku izina rya société civile, maze nayo ikemera kujya mu bushyuhe bwa politiki-ndeshyamugenzi, bakaryamana mu gitanda kimwe n’abo bari bakwiriye kubera abajyanama no guhozaho ijisho ngo badatwarwa n’inyota y’imyanya n’ibyubahiro, maze bagapfunyikira amazi rubanda. Hari n’abagaragaje ko abagize iki kiraro ari abatekamutwe bagamije kurindagiza rubanda no kubaheza mu mwijima w’icuraburindi, babizeza ko impinduka yagezwe ho mu Urwanda.

Bamwe muri abo bavugaga ko RBB ari ‘‘Ikiraro cy’amashara’’, bashakaga kwerekana ko yubakiye ku musenyi, kubera ko bamwe mu bagize icyo kiraro batashoboraga no kurebana imbona nkubone, ngo babwizanye ukuri ku mateka yabo. Abemezaga ibyo bakaba baranatsindagiraga ko bigoye ko abo bari bariyise abasangirangendo bigoye ko bashyira hamwe. Izo mpungenge abayobozi ba RBB baziteye utwatsi bizeza rubanda ko nyuma y’imyaka makumyabiri n’irindwi babonye amasomo ahagije, ko biyemeje kubwizanya ukuri no gushyira hamwe ngo bagangahure igihugu cyokamwe n’amacakubiri ashingiye k’ukwimakaza ubwoko, uturere n’icyenewabo.

Ikigaragara uyu munsi, bikaba ari uko ubuyobozi bwa RBB nta jambo rihumuriza bufite bwabwira abo bantu bagaragaje impungenge zabo mu ikubitiro, aho kugira icyo bavuga bakaba ahubwo barangwa no kwisobanura, nyamara amagambo bakoresha muri uko kwisobanura akaba nta njyana afite, yemwe n’ibisubizo byibazwa bikaba bidahabwa ibisubizo bikenewe.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku ibaruwa ye isezera burundu muri RBB (abenshi mu ikubitiro bise ‘‘itekinika rya RNC‘‘ mu ‘‘kiraro cy’amashara’’, Gilbert Mwenedata yumvikanishije ko impamvu nyamukuru y’isezera rye ari  ikibazo cya Hutu/Tutsi n’icuruzwa rya ”Jenoside”!

Mu bisobanuro bye bitimbitse, Gilbert Mwenedata yavuze ko adashobora kwirengera imyanzuro ya RBB irangwa mo ingengabitekerezo y’ibice bibiri: igice gikomeye ku nyito ya ”Jenoside y’abatutsi” n’igice gikomeye kuri ”Jenoside y’abahutu”!

Ibi bivugwa na Gilbert Mwenedata bikaba bikenewe mo ibisobanuro byimbitse, bitanga n’icyizere ku bamufataga nka ‘‘kapita w’abubatsi b’ukuri b’ikiraro cyari gikenewe mu kugarurira icyizere abanyarwanda mu rugendo rwo kubana kivandimwe, ubworoherane no kurekuranira, nk’uko abaturanyi bacu b’Abarundi bakoresha iri jambo ritsitse mu bisobanuro. Ku rundi ruhande, hakaba n’abafataga Mwenedata nka ‘‘kapita w’abubatsi ba «idéologie» ya FPR-Inkotanyi‘‘ muri opozisiyo nyarwanda ikorera mu buhungiro.

Muri aba bose hakaba harimo abibaza impamvu asezeye ikubagahu muri uyu mushinga wo kubaka ikiraro, kandi yari yarawinjiyemo azi neza ireme ry’icyondo cyangwa se ry’umucanga yari yiteguye gukoresha abumba amatafari azifashisha mu kubaka ikiraro cy’akataraboneka, yaratiraga abantu.

Hari n’abibaza uko JMV Ndagijimana, wari rwiyemezamirimo w’iki kiraro, «cy‘amashara», agiye kwitwara. Ese azikatira urwondo, umucanga na sima, yihereze, yibumbire n’amatafari…? Igisubizo cy’ibi bibazo kikaba gisa n’aho ari inshoberamahanga muri politiki y’«ibiraro by’ibishwangara/amashara»!

Ikindi kibazwa na rubanda: ese iki kiraro cya RBB, FPR ntiyaba yaragitangatanze, ikagikubita ifuni, ku buryo gisenyukiye burundu mu isiza???…. Ese uruhare rwa rwiyemezamirimo (JMV Ndagijimana) ni uruhe? Uyu Rwiyemezamirimo azagisigaramo wenyine na Charlotte Mukankusi na Kayumba Nyamwasa?

Ko byagiye bivugwa ko RBB  ari icyanzu cya Kayumba Nyamwasa, kwizera ko atarakurikiranwa ho ibyaha by’inyokomuntu (actes de crime et de génocide) yakoze, none rwiyemeza mirimo wacyo (JMV Ndagijimana) akaba atava ku izima ngo afashe nyiri ikiraro (Kayumba Nyamwasa) kwikoreza urugendo rwe mu ituze, aho we ntazakubitwa agafuni kugirango ikigamijwe kigerwe ho vuba?

Kayumba Nyamwasa n’abo bafatanyije kugarika ingogo, ko babonye ko iturufu yabo iburijwe mo, ubu noneho baraca uwuhe muvuno? Ko rwiyemeza mirimo w’ikiraro (JMV Ndagijimana) akoze muri nteba, Kayumba Nyamwasa araca uwuhe muvuno, kugirango aronke  ubudahangarwa yashakaga n’intebe yo mu Urugwiro yifuzaga gusimburaho umwicanyi ruharwa nka we Paul Kagame?

Reka dutege amoso icyo ejo haduhishiye, kuko burya ngo «bucya bucyana ayandi.

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email