29/01/2020, Ikiganiro “Uko mbyumva ubyumva ute?” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana
Repubulika ubu irizihiza imyaka 59 igeze mu Rwanda. Kuva mu ikubitiro kugeza magingo aya, ibyayiranze cyane kurusha ibindi ni ukurushanwa gukumira no gucecekesha uwo ariwe wese uzamuye igitekerezo cyo kujora cyangwa kuvuguruza ubuyobozi. Abantu bose bagiye bagaragaza ayo matwara yo guhwitura ubutegetsi, kubucyaha no gukumira umuco mubi wo gucecekesha abantu, kwikubira, kwigwizaho no kwikunda, bose bagiye bafatwa nk’abanzi b’igihugu.
Mu gihe cya Repubulika ya mbere ya Kayibanda Grégoire biswe ”ABATAYE UMURONGO” naho ku gihe cya Juvénal Habyalimana kugeza magingo aya ku ngoma ya Paul Kagame na FPR ye, bagiye bitwa ku mugaragaro ”ABANZI B’IGIHUGU”.
Aha niho duhera duterura tuvuga tuti: muri iyi myaka 59 yose, abayobozi ba Repubulika y’u Rwanda bitwa ”BOSENIBAMWE”; ku ihame shingiro kandi ngenderwaho rya ”Repubulika” ry’ubwisanzure mu ibitekerezo ni ”ibikuri” birushanwa kwishakamo igikuri kiruta/gisumba ikindi mu ubukuri!