Radio ijwi ry’iwacu mbere na mbere ni Urubuga rugamije gutega amatwi buri muntu wese, uko angana kose, uko asa kose, aho ari hose. Ni Urubuga ruteza imbere Umuco w’amahoro ushingiye k’Ubwubahane n’Ubupfura buzira Kwandavura, Kwandagara, Kwenderanya no Kwanduranya.
Ni ihuriro ry’abaharanira gukangurira abanyarwanda kwimika no kwimakaza Umuco w’Ubwisanzure mu bitekerezo n’imiyoborere myiza ishingiye ku kubaha no guhesha agaciro Ubuzima bwa Muntu.
Radio Ijwi ry’Iwacu ni Urubuga rugamije Gukangurira Abanyarwanda kumenye amateka yabo, kuyacengere no kuyumva umuhumeko ngo bayajore, bayaigishe kandi bayandike uko ateye nta kuyatera ibiremo cyangwa kuyarema ibihanga; rugamije kandi nanone gukungahaza Ubumenyi, Ubuhanzi n’Umuco mwiza w’Igihugu.
Ni Urubuga rugamije kwimakaza Gusabana no Kwungurana ibitekerezo mu bwubahane no mu bworoherane.
Duhaye rero ikaze buri wese kandi turarikiye utwumva wese, uwo ari we wese,aho ari hose gufata ijambo ngo atwungure ibitekerezo, atange umusanzu we mu kwubaka u Rwanda.
Radiyo Ijwi ry’iwacu ni ijwi ribereyeho gusangira n’abanyarwanda ibitekerezo no kugeza kubayumva bose ibiganiro, amakuru, indirimbo zinyuranye z’iwacu n’izahandi