«Paul Kagame yifashishije agatsiko k’abagome n’interahamwe mu kwica abatutsi »!

06/04/2017. Yanditswe na Tharcisse Semana

Ubuyobozi bukuru w’ihuriro nyarwanda riharanira igeragezwa ry’ubutegetsi bya cyami bugendeye ku itegeko-nshinga mu Rwanda (Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK), rirashinja perezida Paul Kagame kuba nyirabayazana mu bibazo by’ingutu bitandukanye ubu byugarije u Rwanda. Riremeza kandi ko yifashishije agatsiko k’abasirikare b’abagome n’interahamwe mu kwica abatutsi n’abahutu kugirango yifatire ubutegetsi.

Mu itangazo ryabwo ryo kuri uyu wa 06 Mata 2017 (reba hasi y’iyi nkuru), ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK riratunga agatoki Paul Kagame rikerekana ko ari nawe nyirabayazana kurusha abandi mu mahano yiswe ”jenoside”  yagwiririye u Rwanda muri Mata 1994, ubu twibuka ku nshuro ya 23.

Mu butumwa burambuye bwageneye abanyarwanda kuri iyi nshuro ya 23 bibuka ho ”jenoside” buragira buti: « muri iyi minsi y’icyunamo twibuka abanyawanda baguye muri jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Iyo jenoside ntiyatewe n’ibidukikije nk’imiyaga, umutingito w’isi, imvura nyinshi, amapfa atewe n’izuba ryinshi, cyangwa indwara z’ibyorezo, n’ibindi nk’ibyo. Paul Kagame ni we waciye akagozi ko kuyitangiza (ubwo yicaga Perezida Yuvenali Habyarimana), acengeza bamwe mu basirikare be mu Interahamwe, ayigiramo uruhare rukomeye. Agatsiko k’abagome ka Paul Kagame  kashakaga kwifatira ubutegetsi ku ngufu kayigizemo uruhare rugararagara ».

Mu itangazo ryabwo, Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ryemeza neza ko Paul Kagame n’agatsiko ke k’abagome bari bashishikajwe mbere na mbere no kwifatira ubutegetsi kurusha gutabara abari basumbirijwe n’abicanyi ruharwa bo mu umutwe w’interahamwe zakoraga zikanitwaraga bunyamaswa.

Mu kuganiriza no kuzirikana inzira ndende y’ububabare n’imiborogo inzirakarengane z’amahano ya ”jenoside” zanyuzemo, Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK riragira riti: « iyo Paul Kagame abishaka ntaba yararetse mwicwa, yari kubarinda nk’uko yarinze umugore we, abana be, umubyeyi we, bashiki be n’izindi nkoramutima ze. Icyo yishakiraga ni uko muba ibitambo byo kugirango yifatire ubutegetsi arenze ku masezerano ya Arusha yo yonyine yari kuramira ubuzima bwanyu. Uko gushaka kubagira ibitambo yabihamije mu mvugo zinyuranye nk’igihe we n’abambari be bavugaga ko ntawe urya umuleti atabanje kujanjagura amagi ».

Mu itangazo ryabo, abagize Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK baremeza kandi bagashimangira ko kuva indege y’uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Yuvenali Habyarimana yahanurwa kugeza magingo aya, « agatsiko k’abagome ka Paul Kagame » gakomeje kwica umusubizo abantu katavanguye : [ abahutu n’abatutsi n’abatwa, Ndlr), ari nako umukuru wako Paul Kagame aboneraho uburyo bwo gutindahaza abanyarwanda no kwikubira umutungo w’igihugu. Baremeza ko  hafi yawose, ubu uri mu maboke ye.

Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rikomeza ivuga ko Paul Kagame igihugu yagihinduye nk’akarima ke; ko kuva muri 1994 kugeza ubu we n’agatsiko ke bica na n’ubu abanyarwanda nk’ibimonyo; kandi ko we n’ako gatsiko ke bagize isoko ry’ubucuruzi amagufa y’inzirakarengane z’amahano yabaye mu Rwanda muri 1994 yiswe ”jenoside”. Mugusesengura ikibazo cy’ubwoko mu Rwanda, ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rirakomeza rikanagera kure. Kuri icyo kibazo cy’amoko ubu mu Rwanda gisa nk’aho cyabaye umuziro n’umuziririzo – kuko ntawemerewe guhingutsa ijambo ubwoko Hutu-Twa-Tutsi – Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK, ryemeza ko aho kubaha abacu batuvuyemo,  twigize abacuruzi b’ibisigazwa bya bo; cyangwa  ndetse rikerekana ko ayo magufa y’inzirakarengane Paul Kagame ayakoresha mu kuryanisha amoko cyane cyane ubw’abahutu n’abatutsi aho abahutu bose abahindura abicanyi ruharwa cyangwa ajenosideri.

«Paul Kagame yanitse amagufa yanyu [inzirakarengane zahitanwe n’amahano yo muri Mata 1994 yiswe ”jenoside”, Ndlr] hirya hino mu gihugu ngo ayabyaze umusaruro, kandi ayakoreshe mu kuryanisha amoko. […] abanyarwanda yabagize ingaruzwamuheto ze, u Rwanda yaruhinduye akarima ke, umutungo we uruta umutungo w’abanyarwanda bose babayeho kugeza ubu ndetse ushobora kuba uruta umutungo w’igihugu cyose, [na n’ubu, Ndlr] akomeje kwica abanyarwanda nk’ibimonyo, yabaye inzoberere y’indashyikirwa muri uwo mwuga amazemo imyaka myinshi ».

Mu itangazo ryabo rirerire cyane kandi rigaruka ku ndangagaciro z’uruhurirane rw’umuco-nyarwanda n’indanga-kwemera kwa gikirisitu (valeurs culturelles rwandaises et la morale chrétienne) zirimo gukendera mu Rwanda. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rihereye kuri iyo ngingo, ritunga agatoki Paul Kagame n’agatsiko ke kuba nyirabayazana w’ibibazo bitandukanye ubu byibasiye u Rwanda. Muri ibyo, ryo, Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ikaba igaruka cyane cyane ku kibazo cy’inzara imaze kuba «Nzaramba» mu Rwanda, ikibazo cyo gukenesha rubanda, icyo guta umuco-nyarwanda wo kwanga umugayo. Muri uko guta umuco-nyarwanda, Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rikaba ritunga cyane agatoki imyitwarire mibi y’abamwe mu rubyiruko cyane cyane urw’abakobwa ubu basigaye badatinya kwicuruza ngo babone uko baramuka (ubueayi).

Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rishinja kandi Paul Kagame n’abacurabwenge be gukwirakwiza ibinyoma rikanerekana rihereye ku ngero zifatika bimwe muri ibyo binyoma.

« Paul Kagame n’abacurabwenge be bakwirakwiza hose ngo bahagaritse jenoside kandi ahubwo yarayitangije akanayitiza ubukana; batinya hose ngo bahagaritse jenoside kandi ahubwo yarayitangije akanayitiza ubukana; batinya ukuri nk’uko umwijima utinya urumuri. Dore ingero eshatu za bimwe muri ibyo binyoma:

1-Gufata abatutsi bavutse jenoside yararangiye kera, n’abatutsi batari mu Rwanda mu gihe cya jenoside, ndetse n’abatutsi bataravuka, abo bose ukabita abacikacumu ni ukugoreka amateka. Dore ukuri: Abacikacumu ni abatutsi, mu gihe cya jenoside, bari mu Rwanda imbere bahigwa bukware n’Interahamwe zifatanyije nabamwe mu ngabo za Paul Kagame hagamijwe kubamaraho.

2-Gufata abahutu bose ndetse n’abataravuka ukabita abajenosideri ni ukuyobya amateka. Dore ukuri: Paul Kagame yohereje bamwe mu basirikare be bacengera Interahamwe, bafatanya nazo kwica abatutsi. Abahutu bose ntibinjiye mu Interahamwe, cyangwa ngo bazitorere kubabera intumwa. Icyaha ni gatozi. Nta gushyira abahutu bose mu gatebo kamwe, hanyuma ukabita abajenosideri.

Abajenosideri ni: bamwe mu bahutu bari bibumbiye mu mutwe w’Interahamwe hamwe na Paul Kagame wayitangije ahanura indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana n’agatsiko k’abasirikare bakuru bamurindaga  bafatanyije kwohereza zimwe mu ngabo z’inkotanyi (special forces) gucengera mu Interahamwe zigafatanya gukora itsembabwoko n’itsembatsemba.

3-Kwemeza ko amagufa yanitse mu nzibutso zose za jenoside ari ay’abatutsi gusa ni ukuyobya amateka. Dore ukuri: Ingabo z’indobanure za Paul Kagame zishe abahutu batagira ingano hirya no hino mu gihugu, zibashyingura mu byobo rusange hirya no hino mu gihugu. Dufite ubuhamya bufatika kandi buhagije bwerekana ko igihe igikorwa cyo gutaburura no gushyira amagufa mu nzibutso cyatangiraga, amagufa y’abahutu nayo yataburuwe agashyirwa mu nzibutso ziri hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso. Amagufa y’abo bahutu yanitse hamwe n’ay’abatutsi mu nzibutso za jenoside. Ayo magufa y’abahutu nayo agomba gushyingurwa mu cyubahiro aho gukomeza gukinirwaho inkinamico kubera inyungu bwite za Paul Kagame.

Ntagushyira ingabo z’Inkotanyi muri rusange cyangwa abatutsi bose mu gatebo kamwe ukabitiranya n’izo ngabo z’indobanure za Paul Kagame zakoze amarorerwa ».

Inyabutatu-RPRK

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email