Padiri Thomas Nahimana yikorejwe urusyo!

©Photo/Ishema. Padiri Nahimana (ibumoso), Nadine Kasinge (hagati) na Chaste Gahunde wabaherekeje kugeza ku kibuga cy'indege Amsterdam (Pays-Bas).

Mbere y’amasaha make cyane ngo Padri Thomas Nahimana n’itsinda rye burire indege berekeza i Kigali, bari barangije gushyirwa kare mu maboko ya Pilato ak’intungane Yez(s)u wasabirwaga na rubanda rutazi icyo ruvuga kubambwa kandi nta rubanza namba ruraba ngo ahamwe n’icyaha. Mu gihe inkuru n’udukuru byacicikanaga ariko n’ibihuha bihutera, twegereye Padri Thomas Nahimana n’itsinda rye tubabaza uko bahagaze n’uko bakira ibibavugwaho. Twagerageje kandi no gutera akajisho ku mbuga-nkoranyambaga (réseaux sociaux: facebook, tweets na za Forum) tutaretse no kunyarukira mu urwa Gasabo ngo twumve impumeko iharangwa.    

Duhereye ku mpumeko yiriwe mu rwa Gasabo ku nkuru n’udukuru byibanze ku gutaha kwa Padri Thomas Nahimana n’itsinda rye, twababwira ko abanyamakuru batandukanye b’i Kigali hafi y’ibinyamakuru byose baraje hafi yabo za kamera (caméras) na mikoro (micros) byabo ngo Padri Nahimana Thomas n’itsinda rye nibahinguka i Kanombe bahite babavanamo ijambo mbere y’uko ibindi byose batazi uko bizagenda bikurikira. Umuyobozi w’ikinyamakuru ”Mont Jali”, Saïdat Mukakibibi twabashije kuvugana igihe gito yabitubwiye muri aya magambo:  « ubu abanyamakuru hafi ya bose bariraye ku kababa biteguye gutanguranwa guha ikiganiro Padri Thomas Nahimana. Twamenyeshejwe ko azakora ikiganiro akigera ku kibuga ariko kubera ibivugwa ntitwizeye ko bizadushobokera twese kumutunga mikoro (micro) bityo bamwe muri twe bakaba bahihibikana bashakisha uko bazamuha ikiganiro kirambuye mbere y’abandi. Ni amashiraniro ubu; ubanza bamwe batari businzire ahari kubera gutanguranwa kuzatangaza bwa mbere inkuru ishyushye y’itaha rya Padri Thomas Nahimana ».   

Gérard Mugisha ukora umwuga w’ubucuruzi mu Rwanda kandi ukunda kujya kurangura ibicuruzwa bye za Tanzaniya na Uganda, we yatubwiye ko ubu mu karere hose inkuru yabaye kimama ko ejo i Kigali hazasesekara umupadri uje guhangara Excellence Paul KAGAME. Gusa ngo benshi bafite impungenge ko ashobora gutuma benshi mubayoboke ba Kiliziya gatolika barembwa nabi ko bamuri inyuma.

Mu gihe rero abanyamakuru bariraye ku kababa no mu karere kose inkuru ikomeje kuba kimama ariko n’amakenga ari yose kubyerekeranye n’ubutekano wa Padri Nahimana ndetse n’abaturage asanze cyane cyane abayoboke ba Kiliziya Gatolika, hirya no hino imyirongi ya Pilato yari yatangiye kuvuzwa rugikubita n’impuruza z’abacurabinyoma zabaye urujya n’uruza ngo ”na bambwe ba bambwe”, uboshye akawamuyahudi Yez(s)u wazijijwe ko yatinyutse kuvuga ko ashobora gusenya hekaru (ingoro y’Imana) akayubaka mu minsi itatu gusa.

Padri Nahimana yakatiwe mbere y’uko anagera imbere ya Pilato!

Bamwe mubacira urwa Pilato Padri Nahimana mbere y’uko anakandagiza ikirenge ku butaka bw’urwamubyaye harimo ishyirahamwe ry’abacitse ku icumu rya jenoside ”IBUKA”, Thom Ndahiro na bimwe mu binyamakuru by’i Kigali byegamiye kuri FPR.

Abinyujije mu kinyamakuru cyegamiye kuri Leta ”Makuruki.com”, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacitse ku icumu rya jenoside ”IBUKA”, Jean Pierre Dusingizemungu, yatangaje ko Padri Nahimana akwiye guhita atambwa muri yombi akigera mu Rwanda. Uyu muyobozi wa ”IBUKA” avuga ko ngo Padri Thomas Nahimana akoresheje ikinyamakuru cye ”Le Prophète, Umuhanuzi” yakwirakwije inyandiko zipfobya jenoside yakorewe abatutsi. Igitangaje ariko ni uko mbere y’uko Padri Thomas yeruye akavuga ko agiye gukorera politiki mu Rwanda nta narimwe uyu muyobozi n’umuryango IBUKA bigeze bashakisha cyangwa ngo barege uyu munyapolitiki ibyo bamurega ubu. Aha umuntu yakibaza impamvu bahise bajya ku karubanda bagakoronga kandi mbere hose bari baricecekeye. Ese aho ibyo avuga ntihaba harimo akaboko ka Leta ya FPR ikunze kunyura mu miryango nk’iyi ngo yerekane ko yo yera, ko yubahiriza ibirego igejejweho? Ntagushidikanya ko Leta ibifitemo uruhare rugaraga kuko iyo iza kuba itabifitemo uruhare iba yanahise itangaza aho ihagaze rugikubita ikoresheje inzego yayo zitandukanye, ibitangazamakuru cyangwa se imbuga-nkoranyambaga (réseaux sociaux: facebook, tweet, Forum, etc.) ikunze gukoresha.

Muburyo bwo kwenyegeza no gukangurira rubanda guha akato Padri Thomas Nahimana n’abataripfana muri rusange nk’uko bagenze kuri Ingabire Victoire, ikindi kinyamakuru cyegamiye kuri FPR, ”Igihe” gikomeza kivuga ko mbere yo kujya mu Bufransa Padri Thomas ntacyaha yari yarakoze cyatumaga ahunga cyangwa se cya tera Leta y’U Rwanda kumukurikirana. « Nta byaha yakoze ku buryo umuntu yavuga ko yashakishwaga »; ariko kigakomeza cyivuga ko « uko iminsi yashiraga yarushagaho kugaragaza amatwara mashya, kugeza ubwo afatanyije na mugenzi we Fortunatus Rudakemwa, bashinze urubuga rwa internet bise ‘Le Prophete’, ruba umuyoboro w’icengezamatwara ry’urwango, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ».

Iki kinyamakuru mu kwigarurira imitima y’abasomyi bacyo cyangwa se mu gushaka kubafata bugwate, cyemeza ko abayobozi ba Kiliziya gatolika y’u Rwanda bamaganye kandi bitandukanije na Padri Thomas Nahimana. Ikindi umuntu atabura kwerekana ni uko mu nkuru yacyo kitigeze narimwe gikomoza cyangwa ngo cyerekane aho Leta y’U Rwanda ihagaze kuri iritaha rya Padri Thomas n’ibirego kivuga ko akwiye gukurikiranwaho. Aha niho umuntu usesengura yabonera ko byanze bikunze hashobora kuba hari byinshi byihishe inyuma y’iyi nkuru yasohowe n’iki kinyamakuru ”Igihe”. Kwemeza nkana kandi wivuye inyuma ko Padri Thomas Nahimana abinyujije kuri ”Le Prophète” yabaye umuyoboro w’icengezamatwara ry’urwango no gupfobya cyangwa guhakana Jenoside uterekana inzego zibishinzwe aho zihagaze, ni ikimnyetso simusiga ko iki kinyamakuru ari gatumwa.

Ese maye Leta iyobowe na FPR izashyira mu gaciro yirengagize ibi birego IBUKA n’ibinyamakuru byayo bitwerera iyi mpirimbanyi ya demokarasi cyangwa izagendera ku marangamutima y’ibivugwa n’ababa bashinjabinyoma imute muri yombi nk’uko yabigenje ku bamubanjirije? Tubitege amaso.

Mu gihe ibirego bikomeje kuba uruhuri, hirya no hino ho mu mashyaka akorera mu buhungiro atavuga rumwe na FPR hakomeje gukwirakwizwa ibihuha n’imvugo zisebanya cyangwa zigamije guharabika mukeba wabo ubatanze umushi wo kugera mu Rwanda. Ibi bishobora kandi guca intege abari batangiye kwizera ko byose bishoboka; ko ukugenda kwa Padri Nahimana Thomas n’itsinda rye ari umusanzu ukomeye mu gushakishiriza hamwe n’abamubanjirije impinduka za politiki. Muri abo bamubanjirije twavuga nka Madamu Victoire Ingabire cyangwa Déo Mushyayidi, ubu bari mu gihome kubera kutarya iminwa mu kweraka Leta ya FPR-Inkotanyi ko ibyo ivuga ko yubahiriza ikiremwamuntu cyangwa ko igendera ku myumvire n’ibikorwa bya demokarasi ari ikinyoma cya Semuhanuka.

Bimwe mu bihuha byakwirakwijwe n’ubu bigikomeje

Bamwe mu bakwirakwiza ibyo bihuha harimo abari mu mashyaka atavuga rumwe na FPR-Inkotanyi akorera hanze. Ikibabaje ariko cyane ni uko bamwe muri abo (tudashatse kuvuga amazina) babarizwa mubari bafite imyanya ikomeye mu gisirikare cya FPR-Inkotanyi. Mu makuru dufitiye gihamya n’ibimenyetso, hari nk’abahoze bari mu nzego nkuru za gisirikare no mu rwego rwa ba maneko. Aba bakeba ba Padri Thomas n’ishaka ISHEMA bemeza ntashiti ko Padri Thomas Nahimana amaze iminsi asiragira i Burundi ngo mu rwego rwo guhurirayo na Evode Uwizeyimana;  ngo izo ngendo za Padri Thomas n’imibonano ye na Evode bikaba byari bigamije ko uyu Padri Thomas ahabwa incamake (brifing) y’uko ngo agomba kwitwara nagera i Kigali mbere yo ku muha imyanya mu buyobozi. Umuntu ushyira mu gacira kandi uzi neza uko umubano w’u Rwanda n’Uburundi uhagaze ubu, birumvikana ko bitashoboka na gato. Impamvu mvuga ko bidashobka ni uko abarundi atari ibicucu cyane bigeze aho bareka umukozi rwo hejuru w’i Kigali uwi cyane nka Evode cyangwa se undi wundi abakandagirira ku butaka kuburyo butanyujijwe muri dipolomasi. Ikindi gituma tutakwemera ibi ni uko tunyuze mu biro bikuru by’abinjira n’abasohoka by’ Uburundi twashoboye kumenya neza amatariki Padri Thomas yagiriye i Burundi tugasanga atandukanye cyane n’ayo aba bantu bavuga. Tubajije Padri Thomas icyo yabitubwiraho, yadutangarije ko yagiye koko i Burundi inshuro nyinshi ariko ashakisha bamwe mu bavandimwe be babagayo kuva muri za 1960 ariko kugeza nan’ubu akaba ataramenya irengero ryabo cyangwa ngo amenye niba baritabye Imna. Inkuru kuri ubu buhamya tuzayibagezaho mu minsi iri imbere mu majwi bwite ya Padri Thomas mu kiganiro twashoboye gukorana kubyerekeranye n’amavu n’amavuko ye n’amateka y’umuryango we.

Mbere yo kurira indege Padri Nahimana yakiriye ate abyavuzwe n’ibikomeje kuvugwa?

Mu minota itanu yanyuma yarasigaranye mbere y’uko yurira indege, twashoboye ku muvugisha tumubaza uko ahagaze n’uko afata ibyamwanditseho hirya nohino adusubiza muri aya magambo: « uzi icyo izina ryanjye Nahimana rivuga? Nitwa Ni-aho-Imana= NAHIMANA. Ibi bishatse kuvuga iki? Hari abashobora kwibeshya bagatekereza ko ubutumwa buri mu izina ryanjye ari ukwiheba; oya. Ahubwo ni ukuvuga ko aho ndi hose ndi kumwe n’Imana kandi n’icyo ngomba gukora cyose kigomba kuba mu nzira y’Imana. Mfite rero ubutumwa bw’amahoro no gusubiza abanyarwanda ikizere ko byose bishoboka; ko kwibohora ugutsikamiye, ukubuza amahwemo no kwisanzura ari igikorwa cy’ubufatanye; ko abishyize hamwe Imana ibasanga kandi ko ibafasha. Ngiye rero gufasha abanyarwanda kumenya ikibatsikamiye simfite umwanya wokurangazwa n’abanca intege cyangwa bakwirakwiza ibihuha bagamije kurebera akarengane uko gakorwa ».

Mvuganye na Madame Nadine we yansubije ko ntakibazo yumva afite ko yiteguye guhangana n’ibyo aribyo byose byabashyikira, uretse ko ngo adategana ibibi nk’uko babibifuriza.

Ku mbugankoranyambaga (réseau sociaux)  byari byifashe gute?

Ku mbuga-nkoranyambaga hagaragaye cyane cyane muri rusange ibice bibiri bishyamiranye nicya gatatu kigizwe n’abibaza ibibazo badashobora kubonera ibisubizo bihamye (réponses définitives ou conclusives). Ku ruhande rw’ashyamiranye hagaragaye abashyigikiye ko Thomas Nahimana akwiye kubabwa kubera ibyo yanditse n’ibyo yavuze bishyira ku karubanda ikinyoma cya Leta ya FPR-Inkotanyi; hanyuma ku rundi ruhande haboneha abashyigikira Padri Nahimana bifuza ko abantu bashira ubwoba bagaharanira uburenganzira bwabo kabone n’iyo bamwe baba ibitambo. Ku ruhande rw’abibaza ibibazo, hagaragara ko babihereye ku myitwarire mibi y’abanyapolitiki, abantu batakarije ikizere amashyaka n’abayakuriye. Aha rero umuntu yakwanzura yibaza niba igikorwa cya Padri Thomas n’abataripfana bajyanye gishobora kugarurira abantu ikizere no gukunda amashyaka ubu batakaje muri rusange.

Ese Padri Thomas Nahimana n’ishyaka rye bashobora kuba umusemburo wo kongera gukunda politiki no kwibumbira mu mashyaka ngo abantu baharanire impinduka za demokarasi? Ibi bishoboka mu gihe Padri Nahimana azaba akomeye ku gihango yijeje abantu mbere yo kerekeza i Kigali no mu gihe abo asize inyuma i mahanga bazabakomeza kuba umwe ntibicemo ibice mu gihe abagiye mu Rwanda baba bagize ibibazo by’umutekano wabo bishobora kubaviramo ndetse no gufungwa, tutibagiwe ndetse no kwicwa.

Kwica-Gufunga-Kurigisa abantu bakaburirwa irengero ntihakorwe n’amaperereza yisanzuye (enquêtes indépendantes) ngo imyanzuro agezeho ishyirwe ku karubanda igihe bizaba umugani w’amateka yahise, U rwa Gasabo ruzaba nyabagerwa n’ipfundo ry’amahoro arambye n’ukwishyira ukizana mu karere k’ibiyaga bigali hose. Ese birashoboka?? Birashoboka niba dushyize hamwe tukareka kwireba no kureba abacu n’iwacu gusa, ahubwo tukareba hakurya y’iwacu n’abacu; hariya Muntu n’ubumuntu bisumba kure isano y’amaraso

Tharcisse Semana


Please follow and like us:
Social Network Integration by Acurax Social Media Branding Company
RSS
Follow by Email