Ishyaka Ishema ry’Urwanda rikomeje gushimangira ko rigiye gukorera politiki mu Rwanda. Hari abasanga muri iki gihe bitoroshye ku batavugarumwe n’ubutegetsi gukorera politiki imbere mu gihugu. Abo babihera ku ngero z’ababigerageje, bamwe muri bo, ubu bakaba bafunze. Abo ni nka Victoire Ingabire Umuhoza, Déo Mushayidi n’abandi.
Mu kiganiro musanga ku mpera y’iyi nyandiko, Padiri Thomas Nahimana uyobora ishyaka « Ishema ry’Urwanda » we asobanura ko kuba hari ababigiriyemo akaga, bidakwiye kumubuza we na bagenzi be kugerageza politiki biyemeje. Imwe mu nzira batekereza kunyuramo, ni ukubanza kuvugana n’abategetsi bakuru. Ibi ngo bigamije kurinda ko habaho umwuka mubi cyangwa ubwoba by’umwihariko ku bayoboke b’ishyaka ayobora.
Bamwe mu banyarwanda, ntibashira amakenga ko Padiri Nahimana atari ku isiri n’abafite ubutegetsi mu ntoki bakaba babumaranye imyaka irenga 20. Perezida w’Ishame party we avuga ko nta kizatuma ata umurongo wa politiki yiyemeje.
Bifuje gutaha ku itariki ya 28 Mutarama; ari na yo Urwanda rwahimbazaga umunsi mukuru wa Repubulika irangwa na demokarasi. Gusa, kuri bo, n’ubwo bateye intambwe ya mbere, yo gufata icyemezo cyo gukorera mu gihugu, barasanga intambwe ikurikiye ntakizayibuza mu gihe abo bategetsi bazaba bemeye kuvugana na bo. Ngo ni ibiganiro si imishyikirano. Bazaganira iki? Bafite ubuhe buryo bwo gukora ibirenze iby’ababigerageje mbere yabo?
Padiri Nahimana hari aho asa n’uvuga nka wa wundi waciye umugani ati: »ntayitinya itarungurutse ». Nyuma akongera akabwira abamufitiye amakenga ko, bakwiye kuzamugaya gusa babonye ageze mu Rwanda akaba ikigwari.
Padiri Nahimana anibutsa ko « ubutegetsi bubi butivanaho, ahubwo buvanwaho n’abantu, ndetse ubwiza na bwo bugashyirwaho n’abantu ».