Olivier Nduhungirehe yazize iki ? Perezida Kagame yaba ashaka guhindura politiki y’ububanyi n’amahanga ?

©Photo: Réseaux sociaux. Louise Mushikiwabo na Olivier Nduhungirehe

14/04/2020, Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma

Nyuma y’uko Louise Mushikiwabo agiye kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa, Olivier Nduhungireho wari warahindutse nk’umwirongi we, ntiyashoboye kumenya impinduka n’imirongo mishya y’abasimbuye nyirabuja (Louise Mushikiwabo). Umwanditsi w’iyi nkuru, J.Baptiste Nkuliyingoma, ahereye aho araterura yibaza agira ati : Olivier Nduhungirehe yazize iki ? Perezida Kagame yaba ashaka guhindura politiki y’ububanyi n’amahanga ? Inkuru irambuye.

Ku buryo bugaragarira buri wese Olivier Nduhungireho uherutse gusezererwa muri guverinoma yazize inyandiko yanditse kuri tweeter ku ya 7/04/2020 aho yavugaga ko jenoside yakorewe abatutsi yatangijwe n’iyicwa ry’abanyapolitiki bari muri opozisiyo, barimo Agata Uwilingiyimana na Ferederiko Nzamurambaho ndestse na Yozefu Kavaruganda (bose uko ari batatu akaba ari abahutu). Yaje kugira impaka n’undi muntu wavugaga ko icyunamo cyari cyatangiye kireba abatutsi bonyine. Bikomeza Nduhungireho avuga ko mu cyunamo buri wese abanza kwibuka abantu be, birangira yirukanywe muri guverinoma. Ku bwanjye mbona abavuga ko icyemezo Kagame yafashe cyaba cyaratewe na ziriya tweets wenda hari aho bibeshya. Ntabwo nzi amabanga y’ingoma ariko ndagerageza kuvuga uko nanjye mbibona.

Akenshi muri politiki abantu ntibazira impamvu zivuzwe ku mugaragaro. Haba ubwo hari impamvu nyazo zitavugwa kubera nyine amabanga ya politiki. Olivier Nduhungireho yigaragaje cyane ku mbuga nkoranyambaga. Njyewe namunyeye ku biganiro bityaye yagiraga ku mbuga zinyuranye (Rwandanet, DHR, Imbonankubone,…). Muri ibyo biganiro yabaga ashyigikiye FPR na Perezida Paul Kagame. Mu mvugo ikarishye, ntabwo yatinyaga kuba yagukoza isoni mu buryo ubwaribwo bwose iyo yabonaga ibitekerezo byawe bibangamiye ibya FPR. Ntabwo yarashyize imbere ukuri, icy’ingenzi kwari ukurengera FPR na Kagame. Ibyo nibyo byatumye muri FPR bamutera imboni rugikubita baramukoresha cyane ku buryo no mu myanya ikomeye ya diplomatie (ububanyi n’amahanga) isaba kwigengesera yakomeje kuba umuvugizi wa leta na FPR Ku mbuga nkoranyambaga.

Ni akazi katoroshye gasaba umuntu wifitemo impano yo guhangana, we yongeragaho no kuba ashobora kwandika neza ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza, akongeraho ubuhanga mu by’amategeko no kuba muri rusange yarafite ubumenyi rusange cyangwa culture générale byo mu rwego rwo hejuru. Umuntu yavuga ko ari ibyo byatumye Louise Mushikiwabo wabanje nawe kwandika cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma akaza kuba ministiri w’itangazamakuru mbere yo kuba ministiri w’ububanyi n’amahanga waciye agahigo mu burambe (hafi imyaka 10) amwiyegereza kugirango amufashe.

Mushikiwabo na Nduhungireho bari nka Rwanyonga n’umugaragu we witwaga Bumva. Ku bakibuka igitekerezo cya Rwanyonga cyacuranzwe na Rwishyura Apolinari muribuka ukuntu Rwanyonga yageraga mu ngorane akabaza

umugaragu we witwa Bumva ati mbe Bumva wumvise ? Bumva ati numvise databuja. Undi ati ko wumvise ngize ngwiki ? Ubwo Bumva akamubwira ibigomba gukorwa byose. Mu by’ukuri Bumva yari nk’ubwonko bwa Rwanyonga, yari arenze kuba umugaragu cyangwa umujyanama. Nawe Louise Mushikiwabo muri kamere ye y’ubushizi bw’isoni umuntu bakoranaga neza ni Nduhungirehe. Imyaka myinshi Mushikiwabo yarambye kuri uriya mwanya yabonaga Nduhungirehe ibintu yakoraga byo gutesha agaciro abo bahanganye ku mbuga nkoranyambaga aribyo byiza, kugeza n’aho yabikoresha muri diplomatie.

Urugero rwa hafi nibuka ni uburyo Nduhungirehe yanditse yishimira ko umunyamakuru n’umwanditsi w’umufaransa witwa Pierre Péan yapfuye, ngo kuko mu Rwanda bamushinjaga guhakana jenoside yakorewe abatutsi. Ibyo bintu byo kwishimira ko umuntu warumaze imyaka arwana na cancer yashyize ikamwica birumvikana ko bigayitse cyane, ariko na Mushikiwabo ni byo (nibyo) yanditse yishimira iyicwa rya koloneli Patrick Karegeya. Byari mu murongo wa politiki ya Mushikiwabo yo gukuraho agahu…ahantu ntavuze. Biranashoboka ko Perezida Kagame yabimukundiraga kubera ko nawe hari igihe abikora gutyo. Ariko ubwo bushizi bw’isoni n’ibyo bitutsi by’abashinzwe kuvuganira u Rwanda mu mahanga byagize ingaruka mbi ku buryo umubano n’amahanga wazambye (uretse ko atariyo mpamvu yonyine yatumye u Rwanda rushwana n’ibihugu duturanye byose), abashishoza bakaba babonaga ko kubikosora byari ngombwa.

Nyuma y’uko Mushikiwabo agiye kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa Perezida Kagame yamusimbuje Dogiteri Richard Sezibera wamazeho igihe gitoya kubera impamvu z’uburwayi, nawe asimburwa na Dogiteri Visenti Biruta. Aba bagabo bombi bahuje ikintu kimwe kandi gikomeye. Bombi ni abantu bitonze cyane, bavuga make, badapfa guhubuka, bavuga aruko babajijwe ku kibazo runaka gifitanye isano na politiki y’ububanyi n’amahanga. Bombi batandukanye na Louise Mushikiwabo. Ni nk’aho Kagame yagize amahirwe akabona Mushikiwabo amuviriye aho kandi badashwanye.

Ku bwanjye ni aha ngaha ingorane za Olivier Nduhungirehe zituruka. We yakomeje bya bindi yakoraga ntiyabona ko ibintu byahindutse. Ntekereza ko yaba Richard Sezibera yaba na Visenti Biruta bose bashakaga impinduka mu myitwarire y’umuyobozi ufite inshingano yo kuvugira igihugu mu rwego mpuzamahanga.

Ibyabaye ku itariki ya 7/04/2020 ubwo Nduhungireho yandikaga ziriya tweets byahaye Kagame umwanya utagira uko usa wo gukemura ikibazo yarasanganywe. Byabaye na ngombwa kumwandagaza mu buryo bw’itangazo rivuga ko yirukanywe azira inyandiko ku mbuga nkoranyambaga hagamijwe gucira amarenga abo yagonganye nabo.

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email