18/07/2020, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.
Nyuma y’umusogongero Faustin Twagiramungu yahaye “Ukuri k’Ukuri” ku itariki ya 13 Gicurasi 2020 (kanda hano wongere uwumve niba utakiwibuka cyangwa niba waracikanywe ukaba utarawumvise: Faustin Twagiramungu yemeye kuzaganira n’Ukuri k’Ukuri: Umusogongero…), ubu noneho ateruye intango nyamunini.
“Ukuri k’Ukuri” kubahaye imiheha ngo musome ariko mwirinda gucuranwa no gusinda kuko igihe cy’inkera yo gusindira mo no gusindagiza uwasinze ngo n’uwatewe abyuke aterekere kitaragera. Ni musome rero iyi ntango mwitonze, musome umusa wa mbere n’uwa kabiri ubundi mucurure, muyice umuzizi kubera ko ari nyamunini ubundi tuzayisubire kugeza igihe tuzayikonoza burundu. Nyiri kuduterekera iyi ntango (Fautin Twagiramungu) atwemereye kuzadukomerera kugirango turare ikera y’umuryango aho tuzaturwa (mu mandwa ntidukomeze kuba inzingo) kugeza igihe tuzatura burundu tukavuga akari i Murore tugamije kugangahura igihugu ngo tukivane mu mahano.
Iyi ntango nyamunini ya Fautin Twagiramungu turayihera ku mateka ya politiki yaranze igihugu cyacu cy’u Rwanda kuva hashyirwaho “Guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda” ku itariki ya 19 Nyakanga 1994 (ejo izaba yujuje imyaka 26), ubwo FPR-Inkotanyi yafataga ubutegetsi kugeza magingo aya, aho Faustin Twagiramungu ariwe wari urangaje imbere iyi “Guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda”.