Nyuma y’ingirwa-matora: FPR-Inkotanyi na Paul Kagame barongeye bagize abanyarwanda ibitambo!

10/08/2017, Inyandiko y’umusomyi

Perezida Paul Kagame uherutse kwiyongeza indi manda (mandat), yagufunguye ku mugaragaro imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera. Mu gushyira ibuye ry’ifatizo kuri iyo kunyubako, yavuze ko ”ari umushinga w’ingirakamaro cyane ku igihugu kandi ko wategerejwe igihe kinini kugira ngo urangire neza”. Uyu mushinga wo kubaka ikibuga cy’indege mu Bugesera watangiye ku bwa perezida Grégoire Kayibanda ntiwashyirwa mu bikorwa, hanyuma k’ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana, wamusimbuye amukoreye kudeta (Coup d’Etat) nabwo ukomeza kuguma mu mishinga, arinda atabaruka (yivuganwe na FPR-Inkotanyi nk’uko ubuhamya bwinshi bubigaragaza) ukiri umushinga. Umwe mu bakunzi akaba n’umusomyi w’ikinyamakuru ”Ikinyamakuru.com” (utifuje ko dutangaza izina rye n’aho ari) wakurikiraniye bugufi itangizwa ry’uyu mushinga n’ibyawanditsweho, aratugezaho we uko abibona.

Kuki uyu witoje umaze no kwegukana instinzi (Paul Kagame) ku bwiganze bw’amajwi (98,7%), ari wo mushinga nyamukuru abanje guheraho? Ibi bishatse kuvuga iki? Ese nta yindi mishinga yihutirwa kandi yaba ifitiye igihugu akamaro kanini, abaturage bakwibonamo cyane kurusha iki kibuga k’indege? Yego iki kibuga kizazanira igihugu amadovize; ariko se kizagendwaho n’abanyamahanga bangahe? Kuki hatakwihutishwa gutangiza kubaka nk’imihanda, amashuli cyangwa amavuriro byo bikenewe cyane na benshi mu banyarwanda? Ko iki kibuga abazagikoresha babarirwa ku ntoki ni kuki ariho uyu Paul Kagame ahisemo gutangirira ibikorwa bye nyuma yo kwiyongeza ubutegetsi?

Uyu mu mushinga watwaye mu myaka yahise kandi ukaba uzanatwara no mu muri uyu mwaka ndetse n’izaza akayabo k’amafaranga atari make. Ni umwe mu mishinga y’igikatu watinze kandi watumye abaturage mavanywa mu byabo ntamperekeza. Abenshi bimuwe mubyabo nta urupfumuye babonye (uretse bacye cyane bafite kivuganira). Ubu benshi baturiye iyo nyubako y’ikibuga cya Bugesera binubira ubutegetsi kubera akarengane bakorewe ko kwimurwa ku ngufu nta mperekeza.

Ni ngombwa rero ko wava mu nzira abinubaga bagahosha cyangwa bagatinyuka bagahagama Leta bayisaba ko yabishyura ibyabo bakuwemo (expropriation). Ikindi uyu mwami (Paul Kagame) ugiye kwiyimika arashaka mbere na mbere  ibirindiro bizatuma atayegayezwa no  gusiga izina rye  mu nyubako z’ibitangaza zizatuma avugwa nk’uko ba Mitterand, Kadafi, Houphouet Boigny n’abandi bakera nka ba Louis XIV, Napoléon n’abandi n’abandi… ntavuze babigenje.

Ikindi umuntu atakwibagirwa kwibutsa ni uko uyu mwami (Paul Kagame)  ari muri mu mikiko (stratégies) yo gushakisha uko yakurura abanyemari n’abamukerarugendo, ngo bajye baza batangarira ibikorwa by’uyu mwami w’umunyagitugu (Paul Kagame). Ni muri ubu buryo kandi abacurabwenge n’abajyanama be (ses idialogues et conseillers) bamuterura bamusimbiza, maze nawe akisimbiza agamije ko izina rye ryamamara. Ni muri urwo rwego ubu inyubako Kigali Convention Center ubu  ivugwa mw’izina rye, ku buryo ngo uwashaka kuyisenya yamwivugana atarabigeraho. Aya magambo ni amagambo yasohotse mu kanwa ka Paul Kagame.

Abanyamerika bashaka gushinga ibirindiro byabo muri Afurika.

Ikindi kihishe inyuma ya kiriya kibuga – kiri kure y’amaso ya benshi – nkeka ari ibikorwa bigayitse ashaka guhisha rubanda. Ibi sinavuga ibyo ari byo bizajya bigenda bigaragara  buhoro buhoro, cyane cyane ko ngo ako karere keguriwe ikigo gikomeye cya gisirikare cy’ abanyamerika bashaka gushinga ho ibirindiro muri Afurika.

Benshi mu bategetsi b’abanyafurika ntibigeze bemerera ko abanyamerika bashinga bene ibyo bigo mu bihugu byabo, kuko aho bageze batahava kandi bagasiga bahasize inkuru mbi.

Ibyo ni byo Perezida  Grégoire Kayibanda na Juvénal Habyarimana banze, nkanakeka ko biri mu byo bazize kuko ku ngoma zabo, abanyamerika bangiwe kuza gushyira ibigo bya gisirikari mu Rwanda. Aha ndibutsa ko uyu mushinga w’ikibuga cya Bugesera watangiye ku bwa perezida Grégoire Kayibanda, hanyuma ku bwa Juvénal Habyarimana nabwo ukaguma mu mishinga itarashyizwe mu bikora.

Kagame we wari umaze gukurwaho amaboko n’Abanyamerika (bya nyirarureshwa birumvikana), atangiye abareshya ngo bamuhe amahoro akomeze adukandagire ku gakanu; izo nshuti ze zimureba kandi zibimushyigikiyemo..Ibi bokorwa bya gisirikare abikomeyeho muri iki gihe Donald  Trumph nawe arangwa no kwongera kugira Abanyamerika ibihangange bakagarura agashema ko gutegeka isi ngo Obama yaba yarabatesheje mu myaka munani yamaze ku ntebe y’ubuperexida.Azashyigikira bidasanzwe uyu muhotozi w’umujura.

Uyu mwami (Paul Kagame) rero, ubu agiye gushyira imbaraga ze zose  muri uyu mushinga uzatuma ibidege bya rutura by’abanyanerika biza gucumbikirwa mu Rwanda bikajya bihahagurukira bijya gukora amahano aho bizaba bitumwe hari intambara. Ubwo  ibizakurikiraho murabyumva namwe.

Ingaruka z’uyu mushinga

Nko mu mishinga yose, uyu mushinga w’ikibuga cy’indege cya Bugesera, uzagira ingaruka mbi n’inziza birumvikana; izizahita zigaragaza n’izizagaragara buhoro buhoro.

Icyiza cy’uyu mushinga, wenda ni uko uzunganira ubukungu na Leta y’u Rwanda. Uzazana akazi kuri icyo kibuga (n’ubwo ba nyarucwabari bo bazakomeza kwihonyorera isazi mu jisho. Hashobora kuzaba icungwa ry’amahoro ku ndege n’ibyo zizajya zizana. Ukozwe neza wazamura n’imibereho myiza y’abatuye aho mu Bugesera ukongera kandi n’ibindi bizahubakwa (infra-structures). Uretse ibyo, umuntu ntiyabura kuvuga ko n’abaherwe bashobora kwimurira ubucuruzi bwabo muri ako gace bakurikiranye inyungu z’abinjira n’abasohoka mu gihugu banyuze kuri icyo kibuga. Umujyi wa Kigali ubu umaze kuba isibaniro ry’abaherwe ushobora kwimukira mu nkengero z’i Bugesera; bikaba byatuma abanyonzi b’magare, abamotari (Moto) ndetse n’«abazunguzayi» ubu babujijwe uburenganzira bwabo n’amahwemo mu mujyi wa Kigali bongera guhumeka. Abaturage baciriritse baciwe muri Kigali baba biruhukije.

Gusa ikibazo cy’ingutu ni ingaruka mbi zizabyarwa n’icyo kigo cya gisirikari cy’Abanyamerika. Birumvikana ko abaturanyi bacu basanzwe batumvikana n’u Rwanda (kubera politiki mbi y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi) batazabireba neza. Muti kuki? Kubera ko u Rwanda ruzaba rubonye izindi ngufu rutari rusanganwe, bityo abaturanyi bakaba bahora batekereza ko U Rwanda ari maneko w’abanyamerika. Kandi koko birumvikana. Bugesera ishobora kuba nyirabayazana hagati y’abanyamerika n’ibindi bihugu by’ibihangange (nk’Uburusiya n’Ubushinwa) bishaka kwigarurira umutungo kamere uboneka mu bihugu bituranyi by’u Rwanda (cyane cane nko muri Kongo no mu Uburundi).

Ni ngombwa ko bishobora kuzatera ishyari n’akantu ibi bihugu bituranyi. Birazwi kandi ko n’ababifasha nk’Uburusiya n’Ubushinwa basanzwe barebana ay’ingwe n’Abanyamerika. Ibintu bishobora kutazoroha kubera ko umbwumvikane bw’ibi bihangange bukiri kure nk’ukwezi.

U Rwanda rero rushobora kuzaba isibaniro ry’ibyo bihugu tutibagiwe n’ibyihebe (nyakuri cyangwa ibyahimbwa na barusahurira mu nduru). Birumvikana ko abayisiraheli n’abo batazahatangwa. Ibyo bishobora gutuma ibyihebe (nyakuri) bishobora kuzarunuganuga, bityo u Rwanda rukaba rwaba isangano ry’amabi yose aturuka imahanga.

Muri make iyi manda (ya Paul Kagame) n’izizayikurikira zishobora kuzateza abanyarwanda amakuba babitewe n’uyu munyagitugu wabaguze kubera ukwikuza no kwikunda kwe.

Ababishoboye rero bahaguruke amazi atararenga inkombe naho ubundi Kagame aracyakomeza kworeka u Rwanda n’abanyarwanda. Ngayo ng’uko!

Please follow and like us:
Social Media Widget Powered by Acurax Web Development Company
RSS
Follow by Email