24/04/2017, ubwanditsi
Jean-Pierre Mugabe ni umunyamakuru wari umaze igihe kinini yicecekeye, ariko igitabo amaze gushyira hanze kirerekana ko hari icyo yari ahugiyeho. Nk’uko mubisanga munsi hano aratanga imirongo migari y’ibikubiye mu gitabo cye. Nubwo byinshi mu byo avuga, hari abari basanzwe babyandika ariko, mu gitabo cye aremeza ko yabinononsoye kandi akerekana ibimenyetso bifatika b’ibyo yakozeho ubushakashatsi.
Jean Pierre Mugabe yongera guhamya ko indege yaguyemo Perezida Yuvenali Habyalimana n’abo bari kumwe, ngo yarashwe n’Inkotanyi ku mabwiriza ya Paul Kagame. Arasobanura icyo ashingiraho. Ku bijyanye na jenoside yakorewe abatutsi, Mugabe avuga ko iperereza yakoze ryerekana uruhare rubi rwa buri ruhande mu zari zihanganye (haba ku ruhande rwa bamwe mu bari bashyigikiye ubutegetsi bwariho, ndetse akemeza ko n’uruhande rwa jenerali Paul Kagame ruyifitemo uruhare runini, akerekana icyo ashingiraho. Uretse abanyarwanda ubwabo, Mugabe atunga agatoki n’abanyamahanga yemeza ko muri bo harimo na Bill Clinton wari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Jean-Pierre Mugabe, agaruka ku ntambara n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe mu Rwanda ndetse no muri Kongo, aho anasobanura nyirabayazana w’urupfu rwa Laurent Désiré Kabila. Mugabe ubwe, ngo yari yaraburiye uriya mutegetsi kuko ngo yari yaramenye imigambi yari yateguwe. Mugabe avuga ko mu gitabo cye agaragaza iperereza yakoze ku buhotozi n’ubwicanyi bwahereye mu w’1990 kugeza ku bw’ejobundi kuri ba Dr Gasakure na Rwigara.
Jean Pierre Mugabe asobanura ko mu gitabo yanditse, ashyira ahabona iby’ubusahuzi bw’ubukungu bwa Kongo, bwakozwe n’abategetsi b’u Rwanda ndetse n’inyereza ry’umutungo w’u Rwanda, na byo bikorwa n’abari ku butegetsi. Asoza incamake y’ibiri mu gitabo cye abwira abantu uko bamunyuraho ku kibazo icyo ari cyo cyose ku byo yanditse.
Jean-Pierre Mugabe yatangiye kumenyekana ahagana mu w’1991 ari Umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru “Le Tribun du peuple”, muri byo bihe ntibyari byoroshye ku muntu washyiraga mu kuri, kandi ashaka ko ubwisanzure mu bitekerezo buhabwa intebe. Yaje gutotezwa n’ubutegetsi bw’icyo gihe. Yagiye mu Nkotanyi aho yanakoze mu ishami rishinzwe iperereza, kugeza zifashe ubutegetsi. Nyuma y’1994, yakomeje umwuga we w’itangazamakuru ritabogamye. Ibi yaje kubipfa n’abafite ubutegetsi muri iki gihe. Yafashe inzira y’ubuhungiro mu w’1999.
Jean-Pierre Mugabe asobanura ibikubiye mu gitabo cye: