Ni ba nde bashenye umuryango urengera ikiremwamuntu ”Liprodhor”, kubera iki? – Théobald Rutihunza afite igisubizo.

©Photo : Réseaux sociaux.Théobald Rutihunza, Président du Riprodhor

11/03/2020, Byakiriwe kandi byandikwa na Amiel Nkuliza.

Turi ku wa 02 werurwe 2020. Ngeze mu mujyi wa Lyon ho mu gihugu cy’Ubufaransa. Muri uwo mujyi nkubitanye n’umugabo witwa Théobald Rutihunza. Azwi cyane nk’umuntu washinze bwa mbere umuryango urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda, Liprodhor (Ligue de la promotion de défense des droits de l’homme au Rwanda) mu rurimi rw’igifaransa.

Uwo muryango wavutse mu mwaka w’1990, uza kubona ubuzimagatozi mu mwaka w’1991. Hamwe na bagenzi be, baturukaga mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, ngo baricaye, batekereza ku cyo bakora, kugirango rubanda yarenganaga icyo gihe, irenganurwe.

Rutihunza wari umaze igihe gito avuye kwiga muri ”Institut d’études sociales” na ”Institut des droits de l’homme” muri Université Catholique de Lyon, yahakuye Diplome supérieur d’études sociales, naho muri ”Institut des droits de l’homme ahakura ”maitrise en droits de l’homme”. Ubwo byari mu mwaka w´1989.

Umuryango Rutihunza yashinze icyo gihe yabanje kuwita Lichredor (Ligue chrétienne des droits de l’homme au Rwanda). Ni umuryango waje gutera impungenge ubutegetsi bwa Habyarimana muri icyo gihe. Ni mu gihe kandi kuko igihugu cyari gitangiye kwinjira muri politiki y’amashyaka menshi, ari na bwo imiryango nk’iyo yarengeraga uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yavukaga.

Twibutse ko icyo iyo miryango yavukiraga kwari ugukangurira Abanyarwanda kumenya uburenganzira bwabo no kubuharanira mu gihe bwahohotewe. Ubu buryo bwo gutinyura rubanda guharanira uburenganzira bwayo, bukaba ari bwo bwaviriye mo Rutihunza gufatwa no gufungwa mu byitso, azira cyane cyane gushakira abayoboke uwo muryango no kwamamaza ibikorwa byawo.

Bwana Rutihunza avuga ko mu gushinga umuryango urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu bitari byoroshye na mba, ubutegetsi bwa Habyarimana na bwo bukaba butari bworohewe kubera ko ngo bwari bufite ubwoba bw’abo bwitaga ibyitso by’inkotanyi muri icyo gihe.

Théobald Rutihunza, wemeye ko tugirana ikiganiro, yaduhaye ibisobanuro byinshi, bijyanye n’uwo muryango yashinze inkotanyi zikawigarurira, zikoresheje ibyitso byazo, byakoreraga muri Liprodhor.

Mu kiganiro kirekire twagiranye, aratangira atubwira impamvu yatumye atekereza gushinga umuryango Lichredor n’impamvu yaje kuwuhindura Liprodhor.

Bwana Rutihunza, ubu umaze kugira imyaka 73 y’amavuko, aranatubwira amazina y’abashenye umuryango yashinze, ugasigara ari igikanka, kuko inkunga z’imiryango mpuzamahanga wabonaga, ubu zahagaze kubera ko ukorera mu kwaha kw’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, ishyaka riri ku butegetsi.

 Amiel Nkuliza: Kuki washinze Lichredor?

Théobald Rutihunza: Nkurikije ibyo nigaga muri kiriya gihe, nabonye igihe gihagije cyo gutekereza ku mibereho y’abanyarwanda n’icyatuma batera imbere. Narebye akarengane kari mu Rwanda icyo gihe ndetse ngakoraho igitabo cyo kurangiza amashuri (mémoire de fin d’études). Naje rero gusanga hagomba gukorwa ikintu kugirango uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirizwe. Ibyo nabonaga icyo gihe nuko hicwaga abantu benshi. Navuga nk’urupfu rwa colonel Mayuya Stanislas, navuga abamburwaga amasambu yabo, muri rusange u Rwanda rwari rufite ibibazo bikomeye bishingiye k’ukutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bukubiye mu Itangazo rusange ryo kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Déclaration universelle des droits de l’homme).

Mu ngingo 30 z’iyo ”Déclaration”, zerekana uburenganzira bugomba kubahirizwa, nta n’imwe ubutegetsi bwa Habyarimana bwashyiraga mu bikorwa. Nguko uko twahagurutse dusaba ubutegetsi ko u Rwanda rwaba igihugu kigendera ku mategeko. Nguko uko bagenzi banjye bahise banjya inyuma kugirango dutangire duharanire ubwo burenganzira butubahirizwaga.

Nazengurutse mu maparuwasi yose y’igihugu, mu makomini, mpashaka abo twafatanya. Twakoze ”statuts” z’umuryango, tugera no mu rwego rw’igihugu, kugirango dushobore kwemererwa gukora. Natangiye gukorera iwanjye n’umuryango wanjye, biza kugera ku bantu twakoranye, tugenda twagura amarembo, kugeza ubwo twabonye abayoboke mu gihugu cyose. Nta perefegitura tutari dufite mo abayoboke”.

A.Nk: Byenda gusa n’aho mwari ibyitso by’inkotanyi. Ni byo?

Th. R: Mu mwaka w’1990, nyuma y’inama y’i La Baule mu Bufaransa, ubwo perezida Mitterrand yasabaga abakuru b’ibihugu bya Afurika, barimo na Perezida Habyarimana kwemera ko hajyaho amashyaka menshi n’amashyirahamwe ategamiye kuri Leta (ONG- Organisations non gouvernementales), ni bwo na twe, muri 91, twabonye ubuzima gatozi, nubwo mbere nabanje gufungwa muri 90, nzira ko natekereje no kwamamaza ibitekerezo twashakaga kugenderaho byo gushyiraho uwo muryango.

Ikibazo twagize icyo gihe ni uko twaregwaga ko duharanira uburenganzira bw’abatutsi, bitirirwaga gufatanya n’inkotanyi zari zimaze igihe gito ziteye igihugu.

Mu byo izo nkotanyi zaharaniraga harimo n’ubwo burenganzira twaharaniraga bwo gutaha mu gihugu cyazo. Twashakaga ko igihugu cyagira demukarasi, kureka ivangura ry’amoko n’uturere, kureka abantu bakishyira bakizana, no kwishyira hamwe mu miryango bifuza kujyamo. Twarwanyaga ivangura ry’inzego z’ubutegetsi, twashakaga ubwigenge bw’ubutabera n’ubutegetsi bushingiye ku nyungu za rubanda (Etat de droit). Ibyo byose mu kubiharanira, kuko n’inkotanyi ari byo zaharaniraga, ubutegetsi bwa Habyarimana, ni byo bwaturegaga ko dushyigikiye izo nkotanyi.

Nubwo ubutetsi bwa Habyarimana bwaturegaga icyo cyaha gikomeye, ibyo birego ntibyaduteye ubwoba kuko twakomeje gukora, no kwamagana aho uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwahohoterwaga. Twatumije za ”commissions internationales d’enquetes” kubera ibyaha byakorwaga n’ubutegetsi icyo gihe. Izo anketi zarakozwe, dufatanya n’abari bagize izo ”commissions”, raporo y’ibyavuye muri anketi ziza gutanga imyanzuro y’uko ubutegetsi bwagombye guhagarika ihohotererwa kuri rubanda.

A.Nk: Haba hari itotezwa mwahuye na ryo?

Th. R: Abanyamuryango ba Lichredor baje gufungwa ndetse bamwe muri bo bicwa muri 94. Abagera nko kuri 30 barishwe. Umugore n’abana banjye na bo barokotse hamana.

Wigeze kumbaza impamvu umuryango nabanje kuwita Lichredor. Nshinga uwo muryango natekerezaga kuri ”les valeurs chretiennes” (indangagaciro za gikirisitu). Amategeko y’Imana asa n’akubiye cyane cyane muri ”Déclaration universelle des droits de l’homme”. Unasubiye inyuma ukareba uko amategeko mpuzamahanga yubatse, cyane cyane ashingiye ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, wasanga yarateye imbere bishingiye kuri ”les valeurs chrétienne”: kurwanya ubucakara, iyicwarubozo. Mu Rwanda abakirisitu benshi bari bararigishijwe, bamwe muri bo baraburiwe irengero, ibyo bikaba byari ifatizo ryo kwerekana ko cyari igihe cy’uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bugomba kubahirizwa.

Nyamara mu mikorere yacu, twaje guhura na za ”critiques” zagiraga ziti: mu bikorwa byanyu hari andi madini ashobora kwibagirana, kuko wenda adashingiye kuri Kirisito. Tucyumva izo ”critiques”, tunabonye ko zifite ishingiro, twiyemeje guhita duhindura izina, rihuje n’imyumvire y’abari bagize amadini yose mu gihugu. Nguko uko Lichredor yahindutse Liprodhor. Guhindura izina byakozwe n’inama rusange ya Lichredor kuko ni yo yari ifite ububasha bwo gukora ibyo byose.

Nyuma y’intambara abanyamuryango barokotse ubwicanyi, barongeye barisuganya, bongera guterana, Liprodhor ikomeza imirimo yayo nkuko yari yarayitangiye. Bidatinze, FPR yari imaze gufata ubutegetsi, yumva ko ntawayivuga ku bwicanyi yakoraga, ibyo yamburaga rubanda, twamaganaga no ku butegetsi bwa Habyarimana, birakomeza. Ibyo byamviriyemo guhunga no gutotezwa. Uwari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Nyandwi Désiré, mu mwaka w’2001, yategetse abaperefe bose bo mu gihugu, ndetse n’uzambona wese, kuzangirira nabi.

Nguko uko naje guhunga, nubwo hari n’izindi mpamvu zatumaga ngira ubwoba bwo guhunga. Nari maze imyaka hafi ibiri mfunzwe, ntagezwa imbere y’umucamanza, ngo mbwirwe icyo mfungiwe.

Nafunzwe n’umucamanza witwa Gakwaya Justin wari ”avocat général” mu rukiko rw’ikirenga, akaba ari na we waje kumvana muri gereza, nta rubanza rubaye. Nibutse ko mbere y’uko ninjira muri gereza, nari narabaye Perefe wa Cyangugu, nza gufatwa ubwo nari maze igihe gito ngizwe ”Chef de service commercial” mu kigo gishinzwe amakawa (OCIR-Café).

A.Nk: Ni iki cyakubabaje muri ibyo byose?

Th. R: Nababajwe cyane n’uko umuryango nashinze nkiri umusore, niyushye akuya na bagenzi banjye, waje gusenywa na Leta ya FPR-Inkotanyi, kuko abayobozi bakuru b’iri shyaka bashyizeho za ”commissions” zo kuwubeshyera ko ufite ingengabitekerezo ya génocide.

Abakoreshejwe mu gusenya uwo muryango bari bakuriwe na minisitiri Désiré Nyandwi, abadepite bamwe na bamwe baturukaga mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi, hanifashishwa bamwe mu banyamuryango ba Liprodhor, bashakaga imyanya muri Leta ya FPR. Abo barimo uwitwa Makombe Jean-Marie Vianney, Aloyizi Munyangaju, Jean Bosco Senyabatera, Anastase Gakire, uwari umunyamabanga uhoraho w’umuryango (Secrétaire permanent), Floriani Ukizemwabo, na Bernadette Mukarutabana, wari présidente w’inama y’ubutegetsi ya Liprodhor. Uyu yaje kugirwa depite mu nteko ishinga amategeko, abikesha gusenya umuryango Liprodhor.

Aba bose baje no gushinga icyo bise ”Lien humain contre la discrimination”, umuntu yakwita ubufatanye bw’abantu ngo barwanya irondakoko n’akarere muri Liprodhor. ”Document” nguhayeho ”copie”, bashyikirije bamwe mu bayobozi bakuru ba FPR-Inkotanyi, irerekana amazina yabo ya nyayo yari agize iryo tsinda ryo gusenya umuryango Liprodhor. Amazina yabo ni aya akurikira: 

Président: Senyabatera Jean-Bosco, umukozi mukuru wa Liprodhor, akaba n’umuyoboke wa FPR. Visi president: Tumukunde Hope, umunyamabanga nshingwabikorwa muri Kigali ngali, akaba n’umunyamuryango wa FPR. Trésorier/Umubitsi: Makombe JMV, umukozi mukuru wa Liprodhor, akaba n’umuyoboke wa FPR. Premier conseiller/Umunyamabanga wa mbere: Twizerimana Théodore, umukozi mukuru wa Liprodhor, akaba n’umuyoboke wa FPR. Deuxième conseiller/Umujyanama wa kabiri: Abijuru Déo, président wa FPR muri Kigali ngali. Commissaire au compte/Ushinzwe ibaruramari: Ngendahayo Edouard, akaba umuyoboke wa FPR. Abandi banyamuryango b’iryo tsinda bari aba bakurikira: Mukarutabana Bernadette, depite wa FPR, akaba yari na présidente w’inama y’ubutegetsi ya Liprodhor. Nkusi Charles: umukozi muri presidence ya Repubulika, akaba n’umuyoboke wa FPR. Ngurwo uruvange rw’abayoboke ba FPR, bari barashinzwe gusenya Liprodhor, no gushinja bamwe mu bayoboke b’uwo muryango ibyaha batakoze.

Uwitwa Makombe JMV, nyuma y’uko agambaniye umuryango yakoreraga, ubutegetsi bwa FPR bwamugabiye kuba maire/umuyobozi w’akarere ka Gasabo, anaba umwe mu bayobozi bari bashinzwe itsinda ryo kwamamaza perezida Kagame mu matora yo mu mwaka wa 2003.

Liprodhor yari ifite abanyamuryango barenga 800 mu gihugu hose, yari umuryango watinywaga cyane n’ubutegetsi bwa FPR, kurusha uko bwatinyaga ishyaka rya MDR, na ryo ryaje gusenywa hakoreshejwe bamwe mu bayobozi baryo.

Nagira ngo na none nkwibutse ko nshinga Liprodhor ntari ngamije kuyiyitirira, cyangwa ngo nyitirire abanyacyangugu nk’uko byavugwaga. Liprodhor yari yarashyizweho kugirango igirire rubanda rwose akamaro, ariko ikimbabaza uyu munsi ni uko ibyo natekerezaga icyo gihe, bitashyizwe mu bikorwa. Ni ukuvuga iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu gihugu.

Ikindi ni uko mbona ko ubutegetsi bwa Habyarimana n’ubwa Kagame, bwombi butigeze bwishimira ko ubwo burenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirizwa, ari na yo mpamvu FPR yashenye umuryango, kugira ngo ibikorwa by’ubwicanyi ikomeje gukora, hatagira umuryango nka Liprodhor ubishyira ahagaragara. Aha ndatanga urugero rufatika nk’urwa Kizito Mihigo, wishwe n’ubutegetsi hakabura umuryango n’umwe wo mu gihugu ugira icyo ubivugaho.

Dore nk’ubu hari abaturage bacyamburwa ibyabo, n’itangazamakuru ryagombye kwamagana ibyo bintu rikaba rikiri ku munigo w’ubutegetsi. Ubucamanza ntibwigenga, abadepite b’abagore bameze nk’indabyo mu nteko, aho Ingabire w’umugore nka bo, wagombye kurengerwa na bagenzi be bo muri iyo nteko, akurungwa mu byondo ntibagire icyo bavuga. Ibyo twatekerezaga mu myaka ya za 90, dukeka ko bizashoboka, kugeza muri iyi myaka ntakigeze gihinduka.

A.Nk: Ubona Kagame na Habyarimana bataniye hehe?

Th. R: Igihugu cyacu gihora muri za muzunga muzunga, zo guhonyora uburengazira bw’ikiremwamuntu. Ni uburenganzira bugenda buta icyizere, aho kugitanga. Ubutegetsi bwa FPR bukomeje guhiga impunzi aho zabuhungiye, iyo ubwo butegetsi butazishimuse, buranazica. Dushinga umuryango Liprodhor, ibyo byaha byose byariho, ariko bidafite uburemere nk’ubw’uyu munsi: impunzi zari zifite ukwishyira ukizana, zishakisha uburyo zataha, ariko ntawigeze azisanga iyo ziri ngo azicireyo.

Habyarimana yari afite uburyo buciriritse bwo kwica, Kagame wamusimbuye uburyo bwe bwo kwica abukoresha yifashishije indege ze. Bivuze ko Habyarimana yagiriraga nabi abo ashoboye, hakurikijwe ubushobozi yari afite kiriya gihe. Kagame na we akaba yica, ahohotera abo ashatse, akurikije ubushobozi bwe bw’uyu munsi. Nkaba nemeza ko yaba Kagame na Habyarimana, bombi ntaho batandukaniye mu guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Uti ni ikihe kigereranyo kuri abo bicanyi bombi. Nta kigereranyo nkunda gutanga cy’uko abo bayobozi bombi bishe abantu, ahubwo bose bagiye bagirira nabi rubanda, hakurikijwe ubushobozi bari bafite.

Urugero rufatika ni uko Habyarima yari afite indege imwe yagendaga mo, mu gihe Kagame we afite indege zirenga imwe cyangwa ebyiri, zose akaba azikoresha mu kujya guhiga abo yita ko batavuga rumwe na we, bamuhungiye inyuma y’igihugu. Ubutegetsi bwa Habyarimana bwahohoteraga abantu bubaziza ko ngo batoye ikijuju, ibi bikaba ntaho bitaniye n’abitwaza inkangara uyu munsi ngo basaba ko Kagame yakongera gutegeka u Rwanda, ngo kuko babona ko nta wundi waboneka ufite ubushobozi bwo kumusimbura.

A.Nk: Amaherezo y’u Rwanda ni ayahe mu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu?

Th. R: Abanyarwanda bakwiye gutinyuka kuko uburenganzira buraharanirwa. Abaturage bakwiye gutinyuka, bakabwira ubutegetsi ko uburenganzira bwabo bugomba kubahirizwa, bashaka bakabizira. Kubaho udafite uburenganzira bwawe birutwa no kutabaho, ukwishyira ukizana, ababipfiriye ntibagira ingano. Abo ni bo dusingiza ubutwari bwabo uyu munsi.

Urugero ni Kizito Mihigo waharaniye ubwo burenganzira kugeza yishwe. Urupfu rwe rwatumye asingizwa kurusha mbere akiriho. Indirimbo ze zumvikana ku isi yose. Ngicyo igihembo cy’umuntu waharaniye uburenganzira bwe. Kizito yarapfuye ariko azazuka nk’intwari. Martin Luther King yarishwe, azira ko yaharaniraga uburenganzira bw’abanyantege nke, ubu yabaye umuntu udapfa (l’immortel) mu gihugu cye no ku isi yose. Imbuto yasize abibye, Barack Obama yarazisaruye. Nelson Mandela yafunzwe imyaka 27, aharanira uburenganzira bwa rubanda mu gihugu cye cya Afurika y’Epfo. Igifungo cye cyamugize umuntu watsinze urupfu (l’immortel). Thomas Sankara yazize guharanira uburenganzira bwe n’ubw’abaturage ba Burkina Faso. Blaise Compaoré wamwishe abaturage barahagurutse baramumenesha. Bashir Al Bashir wa Sudani abaturage baramwirukanye, banamushyikiriza inkiko. Ingero ni nyinshi z’abaharaniye uburenganzira bwabo, baza kubusubizwa, kubera ko babuharaniye.

Intambara turwana iracyari ndende kugirango tugere ku nshingano twifuza. Turacyemera ubucakara, turacyakomera amashyi umuntu udukandagiye ku gakanu. Abakene baracyumva ko bagomba kwemera uko Imana yabaremye. Baracyumva ko bagomba gukomeza gukandamizwa ngo kuko ari uko Imana yabishatse. Ni yo mpamvu bagombye gutinyuka bagahaguruka, bagaharanira uburenganzira bwabo.

Abaturage bagombye kuzindukira mu mihanda bakamagana ubutegetsi bubabuza amahwemo n’uburenganzira bwabo. Bagomba kwibohora ingoyi ibaboshye. Baramutse bishwe baboshye, ntacyo bitwaye kuko n’ubundi bari basanzwe ku ngoyi. N’iyo bajya mu mihanda bakigaragambya, Kagame ntashobora kubica bose ngo abamare. Nibakomeza kwemera gukomeza kuzirikwa ako kandoyi, bazagapfana, kuko n’ubundi bapfuye bahagaze.

A.Nk: Abanyapolitiki bakore iki kugirango abaturage bashirike ubwoba?

Th. R: Abaturage ni bo bagombye kwicyemurira ibibazo byabo, kubera ko ni bo bireba, ni na bo bigiraho ingaruka. Abanyapolitiki baba bari aho, barekereje ko hagira igihinduka kugirango bafate ubutegetsi. Iyo abaturage bihinduriye ibintu, abanyapolitiki baravuga bati noneho turahari, turashaka ubutegetsi. Kizito Mihigo abarusha ubutwari. We ntiyarekereje, kuko nta butegetsi yashakaga. Mandela ntiyarekereje, kuko iyo aba agamije guhiga ubutegetsi yari kubugwaho, kandi si ko byagenze.

Igituma abaturage bagira ubwoba bwo guhagurukira rimwe uyu munsi kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo, ni uko mu Rwanda habaye amarorerwa ya génocide, icyo kintu kikaba gituma Kagame ubica, ahora abyitwaza, avuga ati ”mwakoze genocide”.

Urugero: ubwo impunzi zacyurwaga ku ngufu muri 96, abaturage bari bacyuwe ku ngufu, baje bikandagira bavuga bati noneho Kagame ntitumukira. Muri abo harimo abahise bicwa, barafungwa, abandi bararokoka. Abarokotse, bakaguma mu gihugu, ubu batinya kugira icyo bavuga, n’iyo akarengane kaba kabugarije. Icyo batinya ni ukuregwa icyaha cya génocide, n’iyo baba bataragikoze. Abatutsi n’abahutu b’uyu munsi, bakaba bahuriye kuri icyo cyoba, kuko Kagame avuga ko bose azabasubiza aho yabakuye: mu buhungiro. Abahutu yabasenyeyeho inkambi muri Kongo, abatutsi na bo abakangisha ko ari we wabacyuye, abavanye mu bihugu bari barahungiye mo. Muri make, bose abumvisha ko ari we mukiza wabo, ko uwatinyuka kujya mu mihanda yamusubiza iyo mu buhungiro, cyangwa akamwica.

Iryo terabwoba akaba ari ryo Kagame ategekesha, ariko rikaba ridakwiye gutera ubwoba abagize ayo moko yombi; bikaba bivuga ko abagize ayo moko yombi bagombye guhagurukira rimwe, kubera ko ibibazo byabo bose, babihuriyeho.

Ishyaka rya politiki rishobora kwigisha rubanda guharanira uburenganzira bwarwo, ariko nta muturage uyobewe ko kwamburwa isambu ye, ubuzima, nta wundi uzabiharanira uretse we ubwe. Icyo ishyaka ryakwigisha rubanda ni uko ubwo burenganzira yabuharanira, ariko uwo bireba bwa mbere ni iyo rubanda. Uburenganzira bwo kubaho, bwo gutunga ibyawe, ntawe iyo rubanda yagombye kubisaba, irabiharanira.

A.Nk: Hari abakuregaga ko umuryango washinze wari ugizwe n’abahutu, ndetse n’abanyacyangugu, gusa. Ubivugaho iki?

Th. R: Umuryango uvuka nk’uko umwana avuka. Umwana avuka kuri se na nyina; abo bombi ni bo bamenya ko umwana yavutse, bakabimenyesha sekuru na nyirakuru, na ba se wabo bakaza guhemba no kwita umwana. Abo bose iyo bamaze kubimenya, haziraho n’abandi baturanyi ba hafi cyangwa aba kure.

Umuryango Liprodhor wavukiye i Nyakabuye iwanjye kwa Rutihunza. Uko umuryango wagiye ukura, abayoboke bagiye bawugana mu gihugu cyose. Bivuze ko Liprodhor imaze gukura yagizwe n’abanyamuryango baturukaga mu gihugu hose, bashaka guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Kuba abatutsi bari bake muri Liprodhor, ni uko n’ubundi mu gihugu bari bake. Abahutu babarirwa kuri 80 ku ijana, mu gihe abatutsi n’ubundi ari nka 18 ku ijana. Ibyo ni imiterere y’igihugu cyacu. Liprodhor ntiyari ikwiye kubibazwa.

Ku byerekeranye no gushyiraho imyanya mu buyobozi, twashyiraga amatangazo y’akazi ahagaragara. Twasabaga ko abashaka kurushanwa, bakwitabira ayo marushanwa, noneho bagahabwa imyanya hakurikijwe ubushobozi bwabo. Ntabwo waza witwaje ngo uri umuhutu ngo wibwire ko uwo mwanya uzawuheshwa n’amazuru yawe, umuhutu na we ntiyabura umwanya kubera ko ari umuhutu gusa kandi yerekanye ubushobozi.

Iby’abanyacyangugu byo, ntabwo abakozi bose ba Liprodhor bari abanyacyangugu gusa. Urugero rufatika ni uko uwitwa Floriyani Ukizemwabo (secrétaire permanent/Umunyamuryango uhoraho) yari umunya Kigali ngali, kandi ni na we watangaga akazi. Abakuru b’imishinga nka Makombe Jean-Marie Vianney, ntiyari umyacyangugu, yari uwo muri Kigali ngali. Aloyizi Habimana ntiyari umucyangugu, Jean Paul Turindwanimana ntiyari umunyacyangugu, Byuma Francois yari umunyagitarama, uwitwa Francois wari ushinzwe ikigega, na we ntiyari umunyacyangugu.

Iby’abatutsi byo, na bo twari tubafite muri Liprodhor. Gakire Anastase yari umututsi, Gahutu wari perezida wa Liprodhor yari umututsi. Aba bose bari abayobozi b’imirimo muri Liprodhor.

A.Nk: Kuki wahunze aho gukomeza kurwana urugamba rwo guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu?

Th. R: Guhunga si ubugwari, ahubwo ni ukugirango udapfa, ariko ushakisha izindi mbaraga zatuma ugaruka, ugakomeza ibyo waharaniye. Na Kizito Mihigo bivugwa ko yafashwe ahunga, kandi iyo ashobora kugera mu buhungiro yashoboraga kugera ku cyo yifuzaga kurusha uko yari kubishobora ari mu gihugu. Ibyo gupfa byo ni urugero nk’izindi; ni ”démarche humaine”; iyo inyamaswa irwana igatsindwa, irwana ishakisha aho ihungira. Kizito yari yirutse, uwamwishe ni we kigwari.

A.Nk: Nyamara mu Rwanda haracyariyo indi miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Wowe si ko ubibona?

Th. R: Ibyo si ko jye mbibona. Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ntikibaho mu Rwanda; n’ihari ubutegetsi bwarayicecekesheje. Abaturage ni bo bagombye guharanira ko imiryango nk’iyo igaruka mu gihugu kandi igakora uko bikwiye, kugirango bajye bayiyambaza. Umuryango nashinze wabonaga imfashanyo z’indi miryango mpuzamahanga, ubu zarahagaze kubera ko umuryango wa cyera wakoraga akazi wari ushinzwe ko guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Abo batangaga ”financement/imfashanyo nta mpamvu ko bakomeza kuzitanga ku muryango ukorera Leta, aho gukora akazi kawo. Ngiyo impamvu Liprodhor n’indi miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, uvuga ko iri mu Rwanda, yose isigaye ari igikanka.

Please follow and like us:
Social Media Widget Powered by Acurax Web Development Company
RSS
Follow by Email