Ngire icyo mvuga ku nyandiko y’umunyamakuru Amiel Nkuliza: Sebahinzi, Sebatunzi na Sebumba, bashyigikiye umwari Mwiseneza

Miss Rwanda 2019: Josiane Mwiseneza

17/01/2019Ubwanditsi  

Itangazamakuru si umurimo woroshye. Kuwukora biri mo no kwemera imyumvire y’abasomyi, kuko aba ni bo twandikira. Inkuru zitandukanye tubagezaho, si ngombwa ko zose bagomba kuzimira bunguri nk’ivanjili ntagatifu ya Yezu Kristu/Yesu Kristo cyangwa ibyahumetswe n’umwuka w’Imana Korowani ishingiye ho mu nyigisho no mu myemerere ya kiyisilamu. Ni yo mpamvu iki kinyamakuru n’abanyamakuru bacyo dufite inshingano zo kwemera ibitekerezo by’abasomyi, n’iyo byaba bitandukanye n’ibyacu. Ibi tubyita ubwisanzure mu bitekerezo, umusomyi uwo ari we wese afitiye uburenganzira busesuye. Byongeye kandi ni muri uwo murongo wo guteza imbere ubwisanzure mu bitekerezo no kuba ijwi rya rubanda, guha ijambo uwo ari we wese wifuza kwisanzura no gusangiza abandi ibitekerezo bye, iki kinyamakuru cyashyiriweho. 

Ni muri urwo rwego, ubwanditsi bw’ikinyamakuru, Umunyamakuru.com, bwiyemeje guhitisha igitekerezo cy’umusomyi, wagize icyo avuga ku nkuru Amiel Nkuliza aheruka gutangaza, inkuru igira iti: «Kubera iki «Miss Sebahinzi» yateje ikibazo mu gihugu cy’abandi»? Ni inkuru ishingiye ku itoranywa n’itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda, iki gikorwa kikaba kiba buri mwaka mu Rwanda.

Niba utarayisomye kanda hano uyisome kugirango wumve aho uyu musomyi atemeranya ho na Amiel Nkuliza wanditse iyi nkuru: Ibihe turimo: Kubera iki «Miss Sebahinzi» yateje ikibazo mu gihugu cy’abandi?

«Nasomye inkuru yahise mu kinyamakuru cyanyu, aho umunyamakuru Nkuliza Amiel yayihaye umutwe ugira uti: «Ibihe turimo: Kubera iki «Miss Sebahinzi» yateje ikibazo mu gihugu cy’abandi?’’

Nemera n’umutima wanjye wose ubwisanzure bw’itangazamakuru, uburenganzira bw’umuntu muri byose, haba kuvuga icyo ashaka, gukora icyo ashaka mu bwigenge busesuye, ariko bugarukira aho ubw’abandi butangirira.

Ni na yo mpamvu nubaha ko umunyamakuru Nkuliza afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka kuri ririya rushanwa rya ‘’Miss Rwanda’’ n’umwari Mwiseneza Josiane. Ariko ndagira ngo ngire icyo mvuga kuri iyi nyandiko ye. Reka dusesengure umutwe w’inkuru ye. ‘’Miss Sebahinzi» yateje ikibazo mu gihugu cy’abandi”.

Ntabwo ninjira mu isesengura ry’inkuru yose, cyane cyane aho umunyamakuru Nkuliza anenga igikorwa cya ‘’Miss Rwanda’’. Ni uburenganzira bwe busesuye. Aho ndi butange igitekerezo ni aho Amiel Nkuliza ahamya ko umwari Josiane Mwiseneza avuga ko akunzwe na benshi kubera ubwoko bwe, kugera n’aho amwita Miss ‘’Sebahinzi’’, imvugo y’urufefeko ishaka kuvuga Miss ‘’Hutu’’.

Ndabaza umunyamakuru Amiel Nkuliza: ubwoko bw’umwari Mwiseneza wabubwiwe n’iki? Waba warabumubajije? Wabubajije se ababyeyi be, abaturanyi be, inshuti ze? Cyangwa warabuvumbuye nk’abandi benshi mbona ku mbuga nkoranyambaga?

Bwana Nkuliza, wari uzi ko mu mateka y’igihugu cyacu, hari abishwe bazira ubwoko butari ubwabo, kuko abicanyi babo, muri kwa kuvumbura ubwoko,

babahaye ubwoko butari ubwabo? Reka wenda tunemere ko Mwiseneza ari umuhutukazi. Ubu bwoko bwe buza gukora iki mu cyemezo yafashe cyo kujya mu irushanwa rya Miss Rwanda? Birababaje ko umunyamakuru Nkuliza akurura uyu mwari mu bibazo by’amoko y’iwacu, amoko yakoze ibara mu gihugu cyacu, uyu mwari atari yanavuka.

Mu nkuru ye, Amiel Nkuliza arakomeza, agira ati: «…Uru rugendo, rumuviriye mo no guca amano, ngo ntirumuciye intege, kuko ashobora kuba yifuza kumenya niba koko Nyampinga w’u Rwanda atoranywa hatagendewe ku bwoko runaka…»

Oya, bwana Nkuliza, umwari Mwiseneza ntiyigeze agira icyo cyifuzo. Icyo cyifuzo ni icyawe; ni wowe wifuza kukimenya; rero wigitwerera umwari Josiane Mwiseneza.

Ntabwo nzi umunyamakuru Amiel Nkuliza; sinanamushinja kwamamaza ubwoko runaka. Cyakora mu nkuru ye, arerekana neza ko ashyigikiye umwari Mwiseneza, kubera ubwoko yamuhaye, aho kumushyigikira nk’umuntu. Mwiseneza ni umukobwa w’intwari wigiriye icyizere, wavuye iwabo mu giturage akaza mu irushanwa risanzwe rijyamo abakobwa b’abanyamujyi, cyangwa abandi baturuka mu yindi migi y’igihugu, biyumvamo ibisabwa byose mu bigenderwaho kugira ngo babe ba Nyampinga b’u Rwanda.

Ndemera na none ko inkuru ya Nkuliza ishingiye ku gitekerezo cye bwite; umunyamakuru Amiel Nkuliza afite uburenganzira bwo guhitamo uruhande ashyigikiramo umwari Josiane Mwiseneza. Gusa, iyo urebye amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo, aho abantu bishwe bazira ubwoko bwabo, n’uruhare itangazamakuru ryagize mu kwamamaza urwango rushingiye ku moko, nibwira ko mu binyamakuru bigizwe n’abanyamakuru b’umwuga banabyigiye, bidakwiye ko hatangazwa inkuru zireba umuntu, zikurikije ubwoko bwe, inkuru ziha agaciro ubwoko aho guha agaciro umuntu. Aha ndashaka kuvuga kurebera umuntu mu ndorerwamo y’ubwoko.

Sinzi umurongo w’ikinyamakuru, umunyamakuru.com. Niba inkuru y’umunyamakuru Amiel Nkuliza iri mu murongo w’iki kinyamakuru, mufate iyi nyandiko yanjye nk’inyandiko imuvuguruza. Ni inyandiko na none ivuguruza abandi bashyigikiye umwari Mwiseneza kubera ubwoko bamutwerereye. Ndongera kwemeza ko Josiane Mwiseneza ashyigikiwe nk’umuntu, nk’umwari w’intwari, wabera abandi urugero mu kwigirira icyizere mu kuzitabira andi marushanwa y’ubutaha.

Kugira ngo Amiel Nkuliza n’abandi bahuje umurongo babyumve neza, reka nkoreshe iyi mvugo, ngira nti: abanyarwanda bo mu ngeri zose, ba ‘’Sebahinzi, Sebworozi na Sebumba’’, bose bashyigikiye umwari Josiane Mwiseneza mu cyifuzo cye cyo guhatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Mu gusoza iyi nyandiko, ndifuza ko mwafata igitekerezo cyanjye nko kwamagana  ingeso yo kugendera ku gikorwa runaka, twitwaza amoko kugirango turwanye icyo gikorwa, cyangwa uwagiteguye, bityo tukaba twabigira icyanzu twanyuramo mu guhitisha ubutumwa bwacu.

Ndibwira na none ko twagombye kuba twarigiye ku mateka y’igihugu cyacu, aya mateka akaba yaratweretse ko amoko tuvukamo yakoreshejwe mu nyungu runaka z’abantu, izi nyungu zabo abaturage basanzwe bakaba ari bo bagiye bazigwamo.

Nemera kandi ko abanyamakuru bafite ubuhanga, uburenganzira n’ubushobozi bwo gutanga ibitekerezo bigera ku bantu benshi, ariko na none bagombye gukoresha ubwo bumenyi bwabo mu kutwigisha, twebwe abanyarwanda, kutarebera umuntu mu ndorerwamo z’ubwoko, bakanatubera urumuri mu kubaka imbaga y’abanyarwanda b’ejo hazaza.»

Clarisse A. Mukundente Kayisire.

‘’Bien des erreurs, en vérité, viennent de ce qu’on applique de faux noms aux choses. (Spinoza)’’. 

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email