Mu rukerera ahagana saa kumi na cumi n’itanu, ku itariki ya 15 Ukuboza 2015, n°16 y’ikinyamakuru « Mont Jali News » yarafatiriwe ubwo yari igeze ku mupaka w’Urwanda ivuye mu icapiro y’Uganda.
Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’iki kinyamakuru, Saidati Mukakibibi, ngo nta mpamvu bigeze batangarizwa yatumye bagifatira. Icyo umuntu ahita yibwira ni uko byakozwe hagamijwe kukibuza kwinjira mu gihugu.
Iki kinyamakuru cyafashwe na nde? Kuki?
N° 16 ya « Mont Jali News » yose uko yakabaye, ibinyamakuru ibihumbi bibiri (2000 exemplaires) yafashwe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka w’Urwanda na Uganda. Saidati Mukakibibi yatelefonnye umuyobozi ushinzwe ibyo biro kuri uwo mupaka amusubiza ko ntacyo abiziho. Mukakibibi yanagejeje iki kibazo ku buyobozi bw’abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media commission) ariko ubu twandika ntacyo babashije kumumarira ngo amenye impamvu izo nzego zakumiriye « Mont Jali News. »
Twanabajije Saidati Mukakibibi niba mu nkuru bari bateguye hari izo bakeka ko zaba arizo ntandaro y’ iryo fatirwa rya n°16 ya Mont Jali News. Yadusubije ko inkuru banditse zose zivuga ku byo n’abandi banyarwanda bari kuganiraho muri iyi minsi.
Muri izo nkuru, hari ivuga kuri « référendum » iteganyijwe kuya 17 Ukuboza ku banyarwanda bari hanze, na ho abari mu gihugu ni kuya 18 Ukuboza. Muri iyo nkuru bavuga uburyo abari mu butegetsi bemeza ko ibikubiye mu mushinga w’Itegekonshinga bikomoka ku byifuzo by’abaturage, mu gihe hari abandi banyarwanda bemeza ko abaturage bakoreweho ikinamico, ndetse by’umwihariko abanyapolitiki bo muri opozisiyo bakaba bagaya iyo migirire.
Kuba mu ijambo ry’ibanze iki kinyamakuru kibutsa ko hari abakwiye kurekurwa mu mfungwa, na byo nta kidasanzwe kirimo kuko na minisiteri y’ ubutabera n’iy’umutekano zitanye ba mwana buri yose ivuga ko inzitizi zo kudafungura bamwe kandi igihe cyarageze ziterwa n’undi.
Indi nkuru yavugaga kuri ruswa ivugwa mu Rwanda, ikaba yarototeye na polisi y’igihugu. Ibi, ikinyamakuru Mont Jali News ngo cyari cyabyanditse gihereye ku byatangajwe n’umuryango utagengwa na Leta witwa « Transparence Internationale Rwanda. » Umuyobozi wa Mont Jali News akavuga rero ko ntacyo bahimbye mu byo banditse.
Saidati Mukakibibi akurikije ibyo bamwe mu bo bavuganye bakomozagaho, asanga abafashe kiriya kinyamakuru batishimiye ko yananyujijemo itangazo ryasohowe n’abari muri opozisiyo banenga uburyo ivugururwa ry’Itegekonshinga ryakozwe (La plateforme igizwe n’amashyaka AMAHORO P.C, FDU-Inkingi, PDP-Imanzi, PS-Imberakuri et IHURIRO-NYARWANDA–RNC).
Ibi ngibi ariko ubwanditsi bw’ikinyamakuru bugasobanura ko ntawe bikwiye gutangaza kuko n’ishyaka riri ku butegetsi (FPR Inkotanyi), rifite umwanya rivugwaho kuri gahunda ryakoze muri iyi minsi, aho na perezida Kagame avuga ko « igisubizo kiri muri referandumu » ndetse akaba ari n’iryo jambo ikinyamakuru cyashyize ku isonga mu nkuru.
Inzitizi ku banyamakuru batari inkomamashyi
Muri iyi nkuru, ntiturondora inzitizi zose, ahubwo turakomoza gusa ku gituma abantu bajya gucapisha hanze. Abategetsi b’Urwanda baravuga iterambere buri munsi, nyamara nk’iki kinyamakuru gifata urugendo kikajya mu icapiro ry’i Bugande. Impamvu z’ingenzi zo kujya ikantarange ni ebyiri. Iya mbere ni uko ni ho hahendutse, iya kabiri ni uko hari amacapiro yo mu Rwanda (niba atari yose) adashobora kwemera gusohora ikinyamakuru gitangaza inkuru n’ibitekerezo mu bwisanzure bugeze aho kunenga abari ku butegetsi. Ubwo bwoba burahari nk’uko byemezwa na ba nyiribinyamakuru.
Niba abanyamakuru ba « Mont Jali News » badasubijwe n°16 mu maguru mashya, baraba bahombye bikomeye. Gucapisha, ukongeraho n’ikiguzi cy’urugendo bigiyeho amafaranga ibihumbi bisaga magana ane (400.000Frws) kongeraho ayo bagombaga kuvanamo ndetse n’umwanya n’ingufu bakoresheje muri ako kazi. Wasanga ejo barezwe kandi mu by’ukuri ari bo bakareze bakanarenganurwa.
Ikibazo cy’ubwisanzure mu bitekerezo n’ubwisanzure bw’itengazamakuru, cyakunzwe kugarukwaho kenshi, yaba imiryango mpuzamahanga nka « Reporters sans frontières » (RSF), Human Rights Watch n’iyindi ndetse n’ibihugu byateye imbere muri iyo nzira byagiye binenga, bigatanga n’impamvu. Urwanda ntiruhabwa amanota meza n’iyo miryango inyuranye. Nko mu kegeranyo giheruka gushyirwa ahagaragara na RSF ku bwisanzure bw’itangazamakuru, Urwanda ruza mu ba nyuma kuko ruri ku mwanya w’161 ku bihugu 180.
« Mont Jali News » ni ikinyamakuru Saidati Mukakibi yatangije nyuma yigifungo cy’imyaka itatu (2010-2013) yamaze azira inyandiko yari yarasohotse mu kinyamakuru « Umurabyo ». Mugenzi we Anyesi Uwimana Nkusi bafungiwe rimwe kuri zo mpamvu cyakora we amaramo imyaka ine yose (2010-2014).
Jean-Claude Mulindahabi