08/02/2017, yanditswe na Emmanuel Senga
U Rwanda rwabaye icyitegererezo cy’amahanga mu iterambere, ubu rufite “drones” zitwara amaraso, mu myaka itatu abana bose n’abarimu b’u Rwanda bazasezerera amakaye, amakaramu, ingwa, ikibaho bakoreshe mudasobwa gusa, mu mwaka wa 2030 buri Munyarwanda azaba afite amashanyarazi na robine ku rugo rwe…ibi byose ni byiza. Iyaba koko byashobokaga ntibibe inzozi gusa. Ariko se imyiteguro y’izi mpinduka igeze he, ko tubona ahubwo ubusumbane mu banyarwanda bugenda butera intambwe yihuta. Muri ubwo busumbane bugaragara, hari ubugaragara kurusha ubundi, kuko bwanditse mu itegeko. Ubwo busumbane ni ubwo tubona mu mishahara iri mu Rwanda. Usanga abanyarwanda batita kwitegereza iri sumbana, kuko bashyizwemo ko umutegetsi, umukozi wa Leta ukomeye nta we umurebuza, ahubwo agomba gutinywa gusa. Ibi byanteye amatsiko.
Mu kiganiro Ambasaderi Mukankusi Charlotte aherutse gutanga kuri Radiyo Itahuka (mushobora gusanga hepfo muri uyu mwandiko), ubwo yaganiraga na Jean Paul Turayishimye, hari aho yageze atwarwa n’amarira n’ikiniga ubwo yibukaga intera iri mu mishahara, hagati y’abitwa abakozi b'”ikirenga” n’abakozi basanzwe barimo n’abayobozi. Yibukije ko ubwo mu nzego zifata ibyemezo barimo kunuganuga ko bashaka kwiyongeza imishahara, babimubwira we akabitera utwatsi, ahubwo agashaka ko ayo bashoboraga kumwongeza ari Umunyamabanga Mukuru, bayagabanya abadiregiteri 3 yari afite, kuko n’ubusanzwe yakubaga inshuro eshatu umudiregiteri umwe, kandi ari we ubazwa gukora akazi kenshi. Kuba yarabyanze ngo byarakaje benshi bumvise ko ababujije kongera kwirira. Aba bose baba bararikiye kwigwizaho ibyiza by’igihugu, batitaye ku bandi, bahora bararikiye kongezwa, kabone nubwo igihugu cyafatwa bugwate kubera imyenda . Aba ni ba “ntibindeba”, nta cyo abandi bababwiye, kuko umuco wo kwikunda cyane wahawe intebe mu Rwanda.
Maze kumva iki kiganiro byanteye amatsiko nshaka kumenya uko imishahara y’abayobozi bakuru mu nzego z’ubuyobozi ihagaze, ariko ibyo nabonye biteye agahinda. Iyo umuntu abonye iyo mishahara igenerwa abakozi bakuru, n’ibindi by’inyongera babateganyiriza birimo imodoka, itumanaho n’ibindi, wibaza niba abagena bene iriya mishahara baba bazi igihugu barimo. Ntawatekereza ko ari imishahara bahabwa buri kwezi, kandi igateganywa mu gihugu gikennye kurusha ibindi ku isi nk’u Rwanda.
Gusa igishimishije ni uko aho ubukungu bugana muri iki gihe mu gihugu cy’u Rwanda bizatuma imishahara nk’iriya y’ikirenga isubirwamo, cyangwa abayihembwaga bakirukanwa. Nta mahitamo yandi igihugu gifite, kuko ingengo y’imari, umunzani w’ubuhahirane, umusaruro mbumbe w’igihugu, kimwe n’umusaruro wa buri muturage, aho kwiyongera bigenda bigabanuka uko umwaka ushira undi ugataha.
Kugira ngo ibintu bibe byapfa gusa nk’aho byasindagizwa, hagomba ingamba zitajenjetse, zigafatwa n’abayobozi bakuru kandi zigahera ku kugabanya imishahara, kubera ko ingaruka nkuru y’iri sumbana ry’imishahara ari ugucukura icyobo kidashobora gusibangana hagati y’abahembwa n’ababaherekeza. Inkurikizi y’ibi yindi ni uko usanga ubukungu bwikubiwe n’agatsiko k’abantu bake, abandi barahindutse abagaragu cyangwa abapagasi mu gihugu cyabo. Inkurikizi ya ruheraheza y’iyi migirire ni uko byatinda byatebuka biba bitegura imyivumbagatanyo y’abaturage. Kandi rero ni mu gihe, kuko igihugu giteye gitya kiba kidashobora guha akazi abana bacyo, bityo abize bagasohokera kuba abashomeri, bakagwiza umurongo w’abarakare usanzwe ari muremure, kuko urimo abarimu, abasirikari, abanyamyuga… Ibi bikagira n’izindi nzitizi ku bukungu, kubera ko abaturage baba badafite ubushobozi bwo kugura/guhaha, bityo abacuruzi n’abandi ba Rwiyemezamirimo bakabura icyo bakora. Iyo bigenze bityo Leta irahahombera, kubera ko iba itinjiza amahoro y’amoko yose, iba idashobora kugira ibyo yohereza hanze kandi yo igomba byanze bikunze kugira ibyo itumiza, kandi mu madovize, aba ari ingume. Nimutekereze rero igikurikira: ni ukubona Leta ku izina nta cyo imariye abaturage bayo. Ese u Rwanda rwaba ari ho rugana koko? Igisubizo ni yego, kabone n’iyo rwirirwa rushaka abarushyira ku rutonde ngo rw’icyitegererezo cy’iterambere, cyo kutarya ruswa, cy’ubukungu bwiyongera n’ibindi, ariko wajya kureba uko abaturage bameze ukabona bose barishwe n’inzara idashira, abenshi barazingamye, baririra mu myotsi, barabuze amafaranga y’ubwishingizi bwo kwa muganga n’ibindi n’ibindi, ukibaza uti ese iryo terambere ryibera i Kigali gusa? Kandi na ho…
Kugira ngo twumve akandare kagwiriye u Rwanda reka tubirebere mu mishahara yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’abakozi ba Leta, uko yasohotse mu igazeti ya Leta N0 Special of 01/03/2013 ” Iteka rya Minisitiri w’Intebe N0 92/03 ryo kuwa 01/03/2013 rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri w’Intebe N0 53/03 ryo kuwa 14/07/2012 rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi bo mu butegetsi bwite bwa Leta, maze tugire icyo tubivugaho. Birumvikana ko ntaribuze gufata buri mushahara wa buri mukozi, reka ngende mfata umuntu ufite umwanya w’Umunyamabanga Mukuru (inyito y’uyu muntu igenda ihinduka, ariko n’iyo ihindutse ni we mukozi uri hejuru y’abandi bose). Ndafata ibigo bya Leta bikomeye, maze aba ari we tugaragariza umushahara. Ikindi turatanga umushahara w’imbumbe gusa. Nabwo ntibyashoboka ko mbashyiriraho umushahara w’Umunyamabanga Mukuru wa buri Kigo, buri Minisiteri, izo ngaragaza ni nkeya cyane, ugereranyije n’ubwinshi bw’ibigo biri mu Rwanda. Ikindi umuntu yakongeraho ni uko buri Kigo gifite nibura abakozi bagera kuri 30 bari hagati y’Umunyamabanga Mukuru n’umukozi wenda kuba ari hasi uhembwa agera ku 400,000 (ku buryo bw’impuzandengo/moyenne/average). Nimutekereze ayo mafaranga. Aha nibutse ko ntashyizemo imishahara iteye ubwoba ya Perezida wa Repubulika, iy’abaminisitiri, iy’Umuvunyi, iya ba Perezida b’Inteko, uw’Urukiko rw’Ikirenga na ba Visi-Perezida barwo, iy’Abadepite, iy’abasenateri, iy’abasirikari bakuru tuzi umubare wabo, uw’ababungirije…Sinzi niba hari umuntu wabitekereza ngo abyumve. Birenze ukwemera. Imishahara nk’iyi sinzi niba hari ikindi gihugu mu bikennye tuzi cyari cyayigira.
Nimwihere amaso, kandi ababishoboye muzarebe iyi gazeti ya Leta numero special, maze mwishirire amatsiko.
- Presirep Director of Cabinet in Office of the President 2,304,540
- RwandaDevelopment Board Chief Executive Officer 2, 656,658
- Office of the Ombudsman Permanent Secretary 1.828,988
- National Unity and Reconciliation Commission Executive Secretary 2,011, 950
- National Electoral Commission Ex. Secretary 2,011.050
- Rwanda Utility Regulation Agency Director General 2,011.950
- Rwanda National Post Corporation DG 1, 613,167
- Senate Clerk 1,613,167
- Chamber of Deputies Deputy 1,613,167
- Office of Auditor General Auditor General 2, 855,286
- Public Service Commission Exec. Secretary 2,011.950
- Prime Minister’s Office Director of Cabinet 2,213, 400
- Office of the Government Spokesperson Head of OGS 2,011,950
- National Children Commission Ex, Secretary 1,330,080
- Gender Monitoring Observatory Exec. Secretary 1,330,080
- National Women Council Exec. Secretary 1,330,080
- Media High Council Exec. Secretary 1,330,080
- Supreme Court Exec. Secretary 1,613,167
- Ministry of Defense Permanent Secretary 1,613,167
- Military Medical Insurance Director General 1,828,988
Umwanzuro
Hazakorwa iki? Mu by’ukuri ntibyoroshye kumenya icyakorwa, kuko abategetsi b’u Rwanda bakunda kwirarira. Ariko rero aho ibintu bigeze biragaragara ko udashobora kwirarira gusa, ngo bicire aho. Ukuri kuba kuzatinda kukajya hanze, cyane cyane iyo amasanduku ya Leta agenda ahungabana. Aho abo bategetsi bakuraga bagira ngo bahume mu maso abagomba kogeza ingoma, kuko birazwi hose ko ingoma z’igitugu zitoranya mu baturage abo zitonesha, zikabaha nk’iyo mishahara y’ikirenga, na bo bagahinduka abagaragu n’abaja badashobora kuba bavugira abaturage, kugira ngo batabura izo ndonke, abaturage bo bagapfa bagapfuka, bakazahara, bagafungwa bagaterwa ubwoba, igitugu kigasugira kigasagamba; aho abo bategetsi bakuraga haragenda hakama gahoro gahoro: ngizo imfashanyo zagabanutse, ngubwo ubusahuzi bwo muri Congo na bwo bwagabanutse, nguwo umusaruro w’imbere wakendereye, ibi byose bizatuma ya masanduku bakoragamo ubutaretsa asigara ahubangana. Icyo gihe rero nk’uko bigenda hose, gahoro gahoro abaturage bagenda bahumuka kugeza ubwo bagira batya bagakora imyigaragambyo ya kirimbuzi, bagasezerera igitugu n’imbaraga zabo. Ikibabaje ni uko ba nyir’igitugu nta masomo bajya bavana ku bibera ahandi. Byose bikorwa nk’aho ibyabaye mu bihugu nka Tuniziya, Burkina Faso. kera kuri Amin Dada, Bokassa, Mobutu Sese Seko n’abandi, bitazaba mu Rwanda. Ibi ni ukwiyibagiza amateka umuntu abishaka, nka cya kinyoni gihisha umutwe mu mucanga ngo ubwo cvo kitareba nta wukibona. Ni yo mpamvu kuri uru rwego rw’imishahara, igihugu ubwacyo nticyakomeza kugendera kuri ubu busumbane, kuko bugihombya kandi bukavangura abenegihugu, ku buryo byatinda byatebuka, biba bigaragara ko bijyana habi. Igihe cyari iki, Leta n’abategetsi bagatangira gushyira mu bikorwa ibifitiye abaturage akamaro, ibibateranya bitabafitiye akamaro bikigizwa ku ruhande. Abayobozi nibatangirire ku mishahara yabo bayigabanye, na ho ubundi urubyiruko ruri hanze aha rurebana inzara, mbona rutazakomeza kwihangana, kuko amatwi yuje inzara ntiyumva. Ntawe uzabatangira inzara imaze kubarembya. Nyamara ibi byakumirwa abategetsi baretse kwireba bonyine, bakareba n’abandi banyarwanda. Umupira uri mu kibuga cyabo.