Mu Rwanda: Icyumweru cyo kurwanya ruswa mu ubutabera: Minisitiri Businge ku isonga ry’abo yamunze !

©Photo : Réseaux sociaux. Minisitiri w'ubutabera Johnson Businge

10/12/2018, Ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana

Kuri iyi tariki ya 10 Ukuboza twizihiza ho – ku nshuro ya  mirongo irindwi  umunsi mpunzamahanga w’uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Déclaration universelle des droits de l’Homme), Ukuri k’Ururi kurifashisha Bwana André Kazigaba, wahoze ari umuhesha w’inkiko mu Rwanda, mu gusesengura imiterere n’imikorere y’ubutabera mu Rwanda n’uko ikibazo cya ruswa giteye muri urwo rwego rw’ubutabera.

Ihame rusange ry’ubutabera ku isi hose riragira riti : «Ubutabera ni ubwihuse, ni ububonewe igihe kandi butangirwa igihe. Ubutabera ni ubutarimo akaboko k’abandi bantu ; ni ubureka abanyamategeko bagakora akazi kabo mu bwisanzure, bakagisha inama igihe ari ngombwa kandi aribo ubwabo babisabye mu bushishozi bwa bo, hagamijwe buri gihe gushakisha uko barenganura urengana ».

Mu  ayandi magambo, ubutabera nyakuri kandi butabera ni ubukozwe ntawe uhaye abacamanza amabwiriza yo kugenderaho – kuko amategeko yo ubwayo iyo yashyizweho mu nyungu rusange za buri wese aba ahagije –  cyangwa ngo abe yabashyiraho igitsure, icyugazi cyangwa igitugu.  Ni muri urwo rwego tuvuga ko ubutabera ari inkingi ya demokarasi n’ipfundo-nshingiro ry’imibanire myiza y’abaturage. Igihe cyose ababushinzwe bakoze umirimo ya bo mu bwisanzure busesuye kandi igihe babikoreye igihe, nta guheza abantu mu cyeragati no mu rujijo.

Bityo rero uwo murimo w’ubutabera butabera ukaba wagombye gushindwa no gukorwa n’abantu bazira amakemwa kandi b’inyangamugayo. Ese mu Rwanda niko bimeze ? Warwanya ute rusaswa kandi ari wowe uyishyigikiye ?? Ukuri k’Ururi kuribaza….

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email