Mu Rwanda abaturage batangiye kujomba agatoki ku bibazo nyabyo igihugu gifite. Urugero rwa Diane Rwigara.

Diane Shima Rwigara

 24/02/2017, yateguwe n’Ubwanditsi

Ntibisanzwe ko mu Rwanda umuturage atinyuka akavuga ibibazo nyabyo byugarije igihugu. Turabizi ko ubutegetsi buriho buhora bushakisha ubuvuga imyato, bukazira urunuka uwavuga aho bitagenda. Nyamara ni yo yakagombye kuba inzira nziza yo kugaragaza ibibazo, bityo bigashakirwa ibisubizo, aho kwifungirana mu kwemeza gusa ko ibintu byose bigenda neza. Mu bihugu bifite demokarasi, bikemera n’amashyaka ya opozisiyo, akamaro kayo kaba ako gukebura ishyaka riri ku butegetsi ngo hato ritirara rikazarimbura abenegihugu. Iruhande rw’amashyaka ya opozisiyo tuhabona kandi n’abandi babarizwa mu bigenga, ariko bakagira icyo bavuga ku butegetsi buba buriho. Ibyo banenze ubutegetsi buhita bubisuzuma, bigashakirwa ibisubizo, aho gufunga cyangwa gutoteza abo baba batanze ibitekerezo. Ibi ni byo twita uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza. Iyo nzira isa nk’izira mu Rwanda ruyobowe na FPR cyangwa na Paul Kagame. Ariko rero byose bigira intangiriro, kandi wirukana umugabo kera ukamumara ubwoba. Uyu mwari  Diane Rwigara watinyutse agaha ikiganiro abanyamakuru, amaze kumenyekana kubera ibyabaye byose ku muryango we, birimo kumwicira umubyeyi agasigara ari impfubyi, birimo kubasenyera ihoteli yari kuzajya ibagoboka n’ibindi.

Ibi bigeragezo byose ntibyamuheranye cyangwa ngo bimutere ubwoba, nubwo tuzi ko bitazigera bishimisha ubutegetsi bumusaba guseka ababaye. Ibyo bitekerezo ashyikiriza abanyamakuru ni byo bibazo abategetsi b’u Rwanda bagombaga kuba bashakira ibisubizo, aho kwirirwa bisingiza ngo bateye imbere. Watera imbere ute mu gihe abaturage ushinzwe kuyobora bicwa n’inzara ndetse bamwe muri bo bagatangira gusuhuka? Ubukene, inzara, akarengane, umutekano muke, gushora amafaranga y’igihugu mu bitihutirwa, kwimura abantu nta ngurane, ubucamanza butigenga,  ubukungu bw’igihugu mu ntoki z’agatsiko gatoya kari ku butegetsi,  nta mazi, nta mashanyarazi,  ubwoba mu banyarwanda… ngibyo ibibazo ubutegetsi bwakagombye kwitaho mbere ya byose.

Umunyamakuru Jean Claude Mulindahahi, aradusangiza ibyavuzwe na Diane Shima Rwigara mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bigasohoka mu nkuru dusanga mu kinyamakuru “Umurashi.rw”.

Mu magambo ye, imbere y’itangazamakuru kuri uyu wa kane, Diane Rwigara yagize ati:

“ Tuzaceceka kugeza ryari? Gukora ibyaha si ikibazo, ikibazo ni ubivuze! Ntabwo ndi umunyapolitiki cyangwa ngo mbe mfite umuryango mpagarariye aha, naje hano imbere yanyu nk’umunyarwandakazi wifuza kugaragaza ibibazo biri mu gihugu kuko abagomba kuvuganira abaturage ntacyo babikoraho, abanyarwanda twugarijwe n’ubukene, abantu baririrwa bicwa n’inzara, akarengane ni kose mu gihugu kandi nta mutekano”.

Diane Rwigara avuga ko bimwe mu bikururira abanyarwanda ubukene bubazanira inzara harimo kuba leta ibuza abantu imikorere maze igaharira bamwe na bamwe amasoko ndetse n’amafaranga y’igihugu agashorwa mu bintu biba bitihutirwa nko kwiyubakira amahoteri, amagorofa n’imihanda kandi hirya no hino mu gihugu abaturage bicwa n’inzara. Aha yatanze urugero rw’inyubako ya Kigali Convention yatwaye akayabo.

Ku bibazo by’akarengane, Diane Rwigara yavuze ko abanyarwanda bimurwa mu mitungo yabo ku mpamvu zitwa iz’inyungu rusange nyamara bigatera igihombo abaturage kuko bahabwa amafaranga make ugereranyije n’aba yabariwe imitungo yabo, ndetse bamwe na bamwe ntibanayabone.

Ku kijyanye n’umutekano, avuga ko abantu baburirwa irengero, abandi bakicwa, kandi ko nta n’umwe ufatwa mu babigizemo uruhare ngo ahanwe, umutekano ushimwa n’abanyamahanga ariko abenegihugu utabageraho.

image

Ikinyamakuru “Umurashi” cyanditse ko Rwigara Diane yakomeje agira ati:

“ leta yibanda mu kwerekana uko igihugu kigaragara ititaye ku buryo abantu babayeho, ubukungu bw’igihugu buri mu maboko y’abantu bacye bari mu ishyaka riri ku butegetsi, ese izo nyungu rusange ziri he mu baturage? nta mazi ! nta mashanyarazi ! ni ukugaragariza abanyamahanga ibyiza kandi abanyarwanda bicwa n’inzara. Birababaje kubona dusurwa n’umwami wa Maroc akakirwa neza ariko umwami wacu yatanga abayobozi bakuru bacu ntibagire icyo babivugaho n’abagize icyo bakoze bakabibazwa”.

Diane avuga ko nubwo hari ibyiza byakozwe, hari n’ibitagenda neza bikwiye kuvugwa bigakosorwa. Abantu bagahabwa urubuga ariko rudahakana cyangwa ngo rupfobye jenoside, hakaba hakenewe ubwisanzure mu kuvuga ibitagenda mu gihugu ntibibe icyaha kuko Abanyarwanda bafite ubwoba kandi mu nzego hafi ya zose bikaba bituma abagakemuye ibibazo birinda kugira icyo babikoraho kubera ubwoba ko bakoze cyangwa bakavuga ibyo reta idashaka byabashyira mu mazi abira.

Mu magambo make asoza ikiganiro n’abanyamakuru, Diane Rwigara yavuze ko Abitangiye igihugu bose bitangiye gushaka amahoro n’ubumwe kandi ntibarabigeraho. Bityo nubwo abantu bacecetse si ibicucu, bararakaye kandi barananiwe!

Diane Shima Rwigara ni umukobwa wa nyakwigendera Rwigara Assinapol.

Taliki 4 Gashyantare 2015 humvikanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Assinapol Rwigara rwabereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo, ubwo igikamyo cyavaga mu kindi cyerekezo cyagonganaga n’imodoka yari atwaye yo mu bwoko bwa Mercedes Benz agahita yitaba Imana ako kanya.
http://umurashi.rw/…/tuzaceceka-kugeza-ryari-gukora-ibyaha-…

L’image contient peut-être : 1 personne, gros plan
Ikiganiro Diane Shima Rwigara yagiranye n’abanyamakuru:
https://www.youtube.com/watch?v=IOJNSlUDFHQ
Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email