21/02/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi
Ikinyamakuru « Jeune Afrique », (muri iki gihe bamwe babona nk’igikundwakajwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame), ejo cyatangaje ko amakuru gifitiye gihamya, avuga ko abategetsi b’u Rwanda batifuza na gato ko hagira umufaransa utoza ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru.
Muri iki gihe, ikipe y’u Rwanda ikeneye umutoza mushya. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA (Fédération rwandaise de football amateur), ryabimenyekanishije hirya no hino ku isi. Ikinyamakuru “Jeune Afrique” kivuga ko FERWAFA yakiriye ubusabe bw’abifuza uwo mwanya (candidatures), bagera kuri 52.
Rugikubita, mu ijonjora rya mbere, hatoranyijwe: Georges Leekens et Paul Put (ababiligi), Winfried Schäfer et Antoine Hey (abadage), Samson Siasia (umunyanijeriya), Peter James Butler (umwongereza), Raoul Savoy (umusuwisi), na Rui Águas (wo muri Poritigali).
Hagati aho, hari abafaransa umunani bafite uburambe muri uyu mwuga ndetse nk’uko byemezwa na “Jeune Afrique”, ngo banamenyereye gutoza ku mugabane w’Afurika, nyamara ngo nta n’umwe warenze ijonjora kuko bahise babigizayo. Abo bafaransa ni Bernard Simondi, Denis Lavagne, Nasser Sandjack, Yannick Salomon, Sébastien Desabre, Didier Gomes da Rosa, Daniel Bréard na Denis Goavec.
Ikinyamakuru “Jeune Afrique” kivuga ko abantu ba hafi ya FERWAFA ndetse na hafi ya minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo, ngo bayibwiye ko abategetsi bakuru batifuza na gato ko hagira umufaransa uhabwa gutoza ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru. Impamvu ngo nta yindi, ni uko umubano w’ibihugu byombi umaze igihe utameze neza. Iki kinyamakuru cyongeraho ko, ibi byagaragaye ari uko bariya bafaransa bamaze gutanga ubusabe n’umwirondoro wabo (CV, curriculum vitae).
Iyi nkuru twayivanye: muri “Jeune Afrique” yo ku itariki ya 20 Gashyantare 2017.