Mu nama y’umushyikirano, Kagame yavuze ateruye ko aziyamamaza mu w’2017

Atangiza inama y’umushyikirano ku itariki ya 21 Ukuboza 2015, n’ubwo ateruye, kuko yakoresheje imvugo ijimije, Perezida Kagame yavaniye inzira ku murima abamubwira ko adakwiye kuzongera kwiyamamaza arangije manda ebyiri (disikuru ku mpera z’iyi nyandiko).

Muri iri jambo, hari byinshi Paul Kagame yashatse kumvikanisha no gushimangira. Yabwiye abanyarwanda, ariko abwira n’abanyamahanga, kandi yashizwe ari uko yisemuriye ubwe, avana mu kinyarwanda ashyira mu cyongereza, nyamara afite abagombaga kubikora (yabwiye abasemuzi ko n’ubwo yabakoreye akazi bitababuza guhembwa). Hari ibyo yavuze ku buryo butaziguye, nyamara uwumva akumva. Buri ngingo (irashingira kubyo amaso abona ?) buri wese yagira icyo ayivugaho cyangwa akayisesengura.

Muri make perezida Kagame yagize ati :

1. Demokarasi mu Rwanda imaze gushinga imizi, abanyarwanda bihitiyemo uko bagomba kuyoborwa.
2. Ibyo abanyarwanda bemeje muri referandumu ntacyabihagarika.
3. Guhererekanya ubutegetsi bizakorwa mu mutuzo, igihe nikigera.
4. Abanyarwanda bavuga ko hari byinshi bitaragerwaho
5. Mu batoye ejobundi harimo: abasore n’inkumi hahisemo bitewe n’uko batigeze babona ubuyobozi bubi, ntibigeze babona ibibazo bya ruswa, nta terabwoba bigeze babona, nta bwoba bw’umupolisi, nta masasu bigeze bumva. Mu batoye hari abakuru bahuye n’ibyo mu bihe byashize ariko ubu bakaba bifitemo icyizere ko ibyo byagiye nk’ifuni iheze.
6. Icyererkezo cya 2020 cyari icyo kuva ibuzimu, abantu bakajya ibuzima; kubaho. 2050 ni icyerekezo cyo kubaho neza; kuhaho uko ubyifuza.
7. Abanyarwanda barashaka ubuyobozi bwiza.
8. Nta kibazo dufitanye n’abatugira inama n’abatunenga. Cyakora abavuga ko abanyarwanda ntacyo bashobora kugeraho, baba batukana.
9. Bitari kera iki gihugu kizagira ubukungu bwinshi buvuye ku bushobozi n’ubwenge bwacu, bidaturutse ku bandi.
10. Abanyarwanda barigenga, bafite ubumwe, barangwa n’urukundo, gufatanya kandi bakabikora bahereye ku bafite intege nke.

Kimwe mu bidashidikanywaho, ni uko perezida Paul Kagame yagaragaje mu ijambo rye ko yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyashyizwe mu Itegekonshinga rishya, atitaye ku binengwa na bamwe mu banyarwanda n’abanyamahanga. Iyo avuze ko ibyo abanyarwanda bemeje muri referandumu ntacyabihagarika, ni icyo aba ashaka kuvuga.

Itegekonshinga rishya riramuha uburenganzira bwo kwiyamamaza izindi nshuro eshatu. Aho Paul Kagame avuga ko abanyarwanda bashaka ubuyobozi bwiza, ni ukugaruka ku buryo butaziguye ku gika kigira kiti “hashingiwe ku bikorwa by’indashyikirwa, by’umwihariko mu Itegekonshinga rishya kuri ya ngingo y’172 yawo igenera Perezida Paul Kagame andi mahirwe. Iyi ngingo ivuga ko ibikubiye mu ngingo y’101 (manda 2 z’imyaka 5) bitangira kubahirizwa hashize imyaka 7 nyuma yuko perezida uriho arangije manda yatorewe mbere y’ivugururwa, kandi nyuma akaba yemerewe kongera kwiyamamaza manda zindi ebyiri z’imyaka itanu imwe imwe.

Iyi nama y’umushyikirano yabaye ku nshuro ya 13, ikaba iba buri mwaka, ikamara iminsi ibiri. Ihuza abayobozi bo mu nzego zinyuranye bavuye hirya no hino mu gihugu ndetse hanatumirwa n’abanyarwanda baba hanze. Muri iyi nama bavuga ko barebera hamwe ibyagezweho n’ibitaragezweho bakiyemeza gukemura ibitaratungana. Habazwa ibibazo, hagatangwa ibisubizo.

Jean-Claude Mulindahabi

Ijambo rya Paul Kagame:

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email