MRCD-UBUMWE na CNRD-UBWIYUNGE mu urucundura rwa FPR-Inkotanyi: Inda nini, ubusambo n’ubugambanyi muri Opozisiyo biranze bibaye isoko rigari rya politiki!

©Photo Réseaux Sociaux: Ingabo za CNRD-UBWIYUNGE

07/09/2019, Ikiganiro “Uko mbyumva ubyumva ute?” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana

Paul Kagame na FPR Inkotanyi, intyoza mu politiki yo gucamo ibice opozisiyo! Isoko rya politiki ryiranze ryihariwe na nyiraryo Paul Kagame na FPR-Inkotanyi niba Opozisiyo idahindutse umuvono.

Nyuma y’ibyagiye biba kuri RNC no kuri FDLR, biranze bibaye ihamwe koko ko FPR-Inkotanyi ifite ubunararibonye mu ugucengera Opozisiyo ikayitesha umurongo! Ubu biravugwa ko bamwe bo muri MRCD-UBUMWE n’umutwe wabo wa gisirikare CNRD-UBWIYUNGE bafatiwe mu icyuho mu ubugambanyi na FPR-Inkotanyi kubera inda nini yabarenze no kwizezwa ibitanganza na Kigali.

None ko urwishe ya nka rukiyirimo, tubigenze dute? Twemere duhumirize FPR ituyoboreshe ikiboko cyayo cyangwa twishunguremo inkumbi dukomeze urugendo? Iki kibazo nkibajije Opozisiyo yose, sosiyete sivile (opposition et société civile) na buri wese aho yaba ari hose mu u Rwanda no mu amahanga, uharanira abikuye ku umutima impinduramatwara nyakuri (révolution politique et sociale) mu gihugu cy’U Rwanda.

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email