07/09/2019, Ikiganiro “Uko mbyumva ubyumva ute?” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana
Paul Kagame na FPR Inkotanyi, intyoza mu politiki yo gucamo ibice opozisiyo! Isoko rya politiki ryiranze ryihariwe na nyiraryo Paul Kagame na FPR-Inkotanyi niba Opozisiyo idahindutse umuvono.
Nyuma y’ibyagiye biba kuri RNC no kuri FDLR, biranze bibaye ihamwe koko ko FPR-Inkotanyi ifite ubunararibonye mu ugucengera Opozisiyo ikayitesha umurongo! Ubu biravugwa ko bamwe bo muri MRCD-UBUMWE n’umutwe wabo wa gisirikare CNRD-UBWIYUNGE bafatiwe mu icyuho mu ubugambanyi na FPR-Inkotanyi kubera inda nini yabarenze no kwizezwa ibitanganza na Kigali.
None ko urwishe ya nka rukiyirimo, tubigenze dute? Twemere duhumirize FPR ituyoboreshe ikiboko cyayo cyangwa twishunguremo inkumbi dukomeze urugendo? Iki kibazo nkibajije Opozisiyo yose, sosiyete sivile (opposition et société civile) na buri wese aho yaba ari hose mu u Rwanda no mu amahanga, uharanira abikuye ku umutima impinduramatwara nyakuri (révolution politique et sociale) mu gihugu cy’U Rwanda.