Mgr Edouard Sinayobye, umukurambere mu abakurambere ku buryo busendereye!

©Photo : Réseaux sociaux. Mgr Édouard Sinayobye, nouvel évêque de Cyangugu

12/02/2021, Yanditswe na Tharcisse Semana

«Ngwino ntore ibereye imihigo! Ngwino uratirwe bose; tugutakane ituze n’umucyo! Imihigo ya weeee iraboneye ni imboneramihigo: Ubumwe,  Ukuri, Ubutumwa n’Umurava nibyo wiyemeje…».

Aya magambo ntangije iyi nyandiko yanjye ubusanzwe ni amagambo atangira indirimbo “HORANA IMIHIGO NYUMBA NZIZA”, Rukundo Emmanuel yahimbiye ishuli ry’i Nyumba, yizemo, ryigishaga kwigisha iyobokamana (école des catéchistes de Nyumba). Uyu muhimbyi w’iyi ndirimbo, Rukundo Emmanuel, isingiza irata ibigwi kandi igasingiza iri shuli (hymne de l‘école des catéchistes de Nyumba) ubu ni padri. Avuka muri diyosezi ya Kabgayi, akaba yarahawe ubusaseridoti mu mwaka w’1991.

Iri shuli ryigishaga kwigisha iyobokamana (école des catéchistes) ryari i Nyumba, ho muri Gishamvu i Butare. Ubu ryahindutse icyiciro cya mbere cy’iseminali nkuru (Propédeutique du Grand Séminaire). Niho ubu abasore bo muri diyosezi ya Butare barangije amashuli yisumbuye bitegurira kuzinjira mu kiciro cya filosofiya (philosophie).

Abasore n’inkumi bavuye imihanda yose mu Rwanda bahuriraga muri iri shuli ry’abamenyeshamana (école des catéchistes) ry’i Nyumba bagahabwa amasomo atandukanye arimo ibyerekeranye n’inyigisho za Bibiliya n’iza kiliziya muri rusange (formation de théologie : catéchétique et pastorale, bible, dogmes, histoire de l’Église, spiritualité, interculturation et ecclésiologie), izerekeranye n’ubumenyi rusange n’izo ubumenyamuntu (culture générale: littératures française et africaines, psychologie et pédagogie religieuse).

Muri iri shuli ry’abamenyeshamana ry’i Nyumba, abahahuriraga baryitorezagamo kubana bya kivandimwe, gukorera hamwe uturimo duciriritse tw’amaboko (jardinage, agriculture: plantation des herbes fourragères et pratique de la lutte anti-érosive et l’élevage : des lapins et des poules, ainsi que des vaches laitières en stabulation). Hiryo y’utwo turimo tw’amaboko habagaho no  kunoza uburere mbonezabupfura buri muntu yagiye abonera mu muryango avuka mo no mu akarere aka naka akomoka mo.

Iri shuli ryatozaga kandi abahahuriye kunoza umubano wabo n’Imana (formation humaine et spirituelle) no kwitoza gucengera umuco nyarwanda umuntu awuhuza n’ibihe tugezemo. Ukurikije uko ubu isi isa n’iyabaye ihuriro n’urusobe rw’imico itandukanye (réseau des valeurs endogènes et exogènes – interculturalisme) uwakumva ibi yakumva iri ibintu n’ubundi bisanzwe ariko nyamara henshi na henshi mu mashuli nk’aya yatangijwe n’abazungu akanayoborwa na bo siko byari biteye hose.

Amasomo yo muri iri shuli yamaraga imyaka itatu naho umwaka wa kane ugaharirwa ukwimenyereza akazi (stage) ko kwigisha iyobokamana mu mashuli asanzwe (secondaires ou primaires) cyangwa se mu ibibeho (catéchuménat) muri za paruwasi aho umuntu akomoka. Muri uwo mwaka wo kwimenyereza (stage) hari bamwe na bamwe bashingwaga n’abasenyeri ba bo akazi gatandukanye muri diyosezi: urugero, nko gukora mu bigo by’impfubyi nk’umurezi (éducateur dans un orphelinat), mu biro (secrétariat), muri caritas, kuba uhagarariye cyangwa ugenzurira bugufi iby’imyigishirize y’iyobokamana mu mashuli (aumonier scolaire) n’ahandi. Kubera inshingano babaga bahawe zitandukanye mu micungire n’imibereho y’ubuzima bwa diyosezi (bitewe n’ibyihutirwa bikenewe) habaga byanze bikunze amasaha agenerwa uwimenyereza (stagiaire) kujya kwigisha iyobokamana.

Padri Edouard Sinayobye wagiriwe ikizere na Papa Fransisiko akamushinga kuyobora diyosezi ya Cyangugu, yarerewe muri iri shuli ry’abamenyeshamana ry’i Nyumba (école des catéchistes). N’ubwo k’umbwirondoro we (CV) bigaragara ko ritaboneka ho – kubera impamvu kugeza ubu ntaramenya nkishakisha – nabamenyesha ko yarirangijemo ari mu ikiciro cya cumi n’icyenda (19ème promotion), mu mwaka w’1990.

«Ngwino ntore ibereye imihigo! Ngwino uratirwe bose; tugutakane ituze n’umucyo! Imihigo ya weeee iraboneye ni imboneramihigo: Ukuri, ubumwe, ubutumwa n’umurava nibyo wiyemeje…».

Iyi ndirimbo ivuga ibigwi n’imyato ishuli ry’abamenyeshamana (hymne de l’école des catéchistes) ry’i Nyumba nayihereyeho muri iyi nyandiko yanjye kugirango nibutse Padri Edouard Sinayobye wagiriwe ikizere na Papa Fransisiko akamushinga kuyobora diyosezi ya Cyangugu, ko akwiriye kwihutira gukosora umwirondoro we (CV) niba uwo tubona urimo gukwirakwizwa atari we wawukoze kuko bibaye ariwe wawukoze byaba ari ikibazo gikomeye cyane cyo guhisha Ukuri (kutagize nyamara icyo gutwara) agiye gutangirana ubutumwa bwe bw’umwepiskopi.

Ni umutongero umwibutsa igihango yagiranye n’Imana mu ikubitiro aho yanyuze muri iri shuli ryo kwitoza kwigisha iyobokamana. Ni ukumwibutsa inshingano n’umurage yahawe akigera i Nyumba wo kuba umukurambere mu abakurambere nk’uko ubu noneho bimwujurijwe ho neza neza burundu (rappel de  sa vocation de patriarche qu’il est pleinement devenu aujourd’hui. Une nouvelle confirmation de son envoi en mission déjà reçu de l’école des catéchistes de Nyumba).

Ni ukumwibutsa kandi nibutsa abanyuze muri iri shuli bose ko Ubumwe, Ukuri, Ubutumwa n’Umurava (k’umurimo) ari igihango twagiranye n’iri shuli ryatureze tukaba turi abo turibo ubu kandi ko tugomba kuba umusemburo w’urwo rumuri aho turi hose hirya no hino, haba mu bihugu ndetse no mu amahanga.

Mgr Edouard Sinayobye, ishema kuri Nyumba

Ubusanzwe iyo umubyeyi abyawe umwana akamurera agakura neza akagera aho agera ku rwego uru n’uru rushimishije aba ari ishema ry’umuryango akomokamo. Mgr Edouard Sinayobye nawe rero ni ishema ku babyeyi bamwibarutse, aho yakuriye akanakurira, ariko ku buryo bw’umwihariko ni ishema kuri Nyumba aho yahawe uburere bwunganira ubwo akomora mu muryango yavukiyemo no mu karere yakuriye mo; ni ishema ku ishuli ry’abamenyeshamana ry’i Nyumba yarerewe mo agatozwa kutirebaho no kubana n’abandi baturutse impande zose z’igihugu mu kububaha mu myumvire yabo itandukanye no mu moko yabo atandukanye. Ako ni agaseke yapfundikiwe na Nyumba ubu agiye gupfundurira abo atumwe ho i Cyangugu. Ni impamba y’amahina Nyumba yamugeneye!

Ni ibyishimo n’ishema ku abarezi n’abanyeshuli batabarika b’iri shuli ry’i Nyumba Mgr Edouard Sinayobye yanyuze mo. Ni ishumbusho Imana iduhaye twe abahanyuze. Bamwe muri twe ubu baratabarutse bazize indwara, gusaza cyangwa amahano ndengakamere yabaye mu Rwanda muri 94.

Feu Père Hervé Lunden, Missionnaire d’Afrique, (de 1968 à 1991) à la tête l’école des catéchistes de Nyumba, une grande œuvre de sa vie.

Ni ibyishimo kubarezi b’iri shuli rizwi mu mateka ya Kiliziya y’u Rwanda n’ubwo ubu hari abashaka kubyibagiza. Muri abo barezi turibuka ku ikubitiro Padri Hervé Lunden waryitangiye akanariyobora kuva mu uw’1968 kugeza 1991) akanaribera umwalimu wa Liturijiya (Liturgie) na Bibiliya (professeur de Liturgie et de l’Ancien Testament) witabye Imana tariki ya 10 nyakanga 2016 ku buryo butunguraye i Bruxelles aho yarari mu biruhuko.

Ni ishema kuri ba nyakwigendera Uhagaze François (professeur de pédagogie religieuse et de méthodologie catéchétique) na Jean-Népomuscène Bimenyimana, professeur de littérature française et africaine, de biologie et culture général) bazize amahano y’1994.

Ni shema kandi na none kuri Sœur collette (Bernardine), professeure de spiritualité mariale et de culture rwandaise), Sebumba (professeur de dessin catéchétique), père PRISTER, professeur du Nouveau Testament, sœur Ledegarde (sœur-Blanche) et  Père Ramoni Joseph (sacré-Cœur de Jésus et de Marie), tous deux professeurs de l’Histoire de l’Église, Père Mariano (sacré-Cœur de Jésus et de Marie), professeur de Liturgie), Nkulikiyumukiza Augustin (successeur de Hervé Lunden à la direction de l’école), professeur du Ministère dans l’Eglise et de l’Évangile de Sain Jean), Kabengera Gabriel (professeur-visiteur de Guitare) n’abandi ntabashije kwibuka (ariko nsabye abakurambere kuzanyunganira).

Sinakwibagira cyakora Nyamanswa watwigishaga umuhanirizo w’intore (intore zitari izi za FPR) buri wa gatandatu nyuma ya saa sita, Mupagasi wadufashaga mu kwitaho no gukenura imbyeyi Nyenyeri yadukamirwaga, Ruhonyora wamufashaga mu busitani na Kabengera watumenyeraga ifunguro rya buri gitondo, saa sita na nimugoroba. Niba hari abandi nibagiwe abakurambere muzanyunganire kuko nabo bakwiye gushimirwa kuko baradufashije none tubonetsemo umwepiskopi.

Mgr Edouard Sinayobye, umumenyeshamana utari umushi i Bushi

Ubusanzwe, umumenyeshamana(catéchiste) mwiza ni umenya aho yoherejwe n’abo yoherejwe ho: kumenya impumeko, imiterere n’imigenzo y’akarere agiye mo; kumenya imitekerereze n’imigenzereze y’abo utumwe ho  (connaissance du terrain : us et mœurs des gens avec qui tu dois travailler).

Eglise Cathédrale de Cyangugu, Coeur Immaculé de Marie.

Mgr Edouard Sinayobye nk’umumenyeshamana woherejwe i Bushi ariko utari umushi, izi mpanuro z’umukurambere Hervé Lunden watwitangiye ugomba kuziyibutsa kandi akabyitondera kuko ari ingenzi mugusohoza ubutumwa bwe, ubu ashinzwe i Cyangugu. Ndizera ko amasomo abyerekeye wahawe i Nyumba yagucengeye n’ayo yahawe mu Nyakibanda akaba yarasendereje ay’i Nyumba.  Izi ni inama umukurambere nyakwigendera Padri Lunden watangiranye n’ishuli kimwe n’abandi batureze bahoraga batubwira, cyane cyane iyo twabaga tugiye gutangira ukwimenyereza (stage). Kumenya Ruhonyora uko abayeho, uko abana n’abantu n’uko atekereza n’ibimuhangayikishije kurusha ibindi. Kukagerageza gushakira ibibazo ibisubizo ufatanyije na Ruhonyora ariko utamuhonyora cyangwa ngo ureke ahonyore Inkuru Nziza ushinzwe kumugezaho, we n’abe n’abaturanyi be. Ngizo inama z’abakurambere ! 

Nk’inshuti n’umuvandimwe twonse iberere rimwe, tugakamirwa twese ibyeyi Nyenyeri i Nyumba, ndagirango ngutungire agatoki bimwe bibibazo by’ingutu nashoboye kumenya nk’umunyamakuru, ushobora kuzahura na byo mu ikubitiro mu butumwa bwa we i Cyangugu. Muri ibi hari ibyo niboneye njye ubwanjye mu myaka igera kuri itatu ubwo nabaga hariya i Cyangugu (Kamembe) aho navaga njya kwiga hakurya i Bukavu (Grand séminaire notre Dame d’Afrique de Ruzizi). Ibindi n’ibyo nagiye ntohoza nk’umunyamakuru.

Mbere y’uko ariko mbigutungira agatoki, reka mbanze nguhe incamake y’uko nabonye n’uko nzi abanyacyangugu woherejwe mo :

Mu miterere y’abanyacyangugu, ubusanzwe, biyumva nk’abantu bagize akarwa ka bo kihariye. Barakundirana cyane wongere uti barakundirana! Iyo ubacengeye ukaganira nabo ukanasangira nabo inshuro nyinshi, usanga bafite imico yabo yihariye ijya kugira aho ihuriye n’iyo abashi ba za Bukavu, Mbobero na Birava ho mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) bahana imbibi. Ni abantu ubusanzwe basabana, bagira urugwiro n’ubuntu butangaje.

Ubwa mbere ngera i Cyangugu natangajwe n’uburyo ugereranyije n’iwacu mu Ubuganza cyangwa ahandi nzi nk’i Gishamvu twabaye twiga, abanyacyangugu bakubwira bakwisanzuyeho kandi ubona bashishikajwe no kumenya ikikugenza n’iyo uturuka. Ndibuka ko nagiye gusura abantu (rubanda rusanzwe) mu ngo nk’umuseminari bakina inyuma mu gikoni njye ntabizi najya kubona nkabona mu minota mike cyane banzaniye amazi yo gukaraba ngo mfungure kandi ntari mbyiteze. Nari mvuye mu kigo mfunguye bihagije ariko mugenzi wanjye twari kumwe w’umukongomani arambwira ati ni imico y’ino ugomba kwihangana ukarya ibyo bakuzimaniye kuko utabiriye bagufata nk’ubanena. Ubwo narihanganye ubugari n’isambaza bari banzaniye ndabyegera ariko birananira. Byari bitetse neza ariko byari byinshi kandi byongeye nari nafunguye rwose bihagije mu kigo.

Nyuma y’ayo mafunguro nibwo nagiye kubona mbona kera kabaye banzaniye akabyeri ko kurenzaho ubundi tubona kwisanzura no guhuza urugwiro. Ni ibintu bidasanzwe kuko iwacu mu Ubuganza umuntu tumwakiriza icyo kwica inyota gusa, yaba yaje yafunguye cyangwa se atafunguye.

I Gishamvu (i Nyumba) twabaye ibyo sinigeze mbibona. Mu ma paruwasi atandukanye nagiye nyuramo hirya no hino muri diyosezi ya Byumba cyangwa Kibungo, Kigali na Gitarama aho nasuraga abantu ibyo sinigeze mbihabona ; icyo nahabonye ni ukukuzimanira icyo kubobeza umuhogo gusa. Iyo mico y’abanyacyangugu naje kuyisanga no mu maparuwasi nyagenzemo  hakurya muri Congo nk’i Mbobero na Birava, mu abashi.

Uretse rero iyo mico myiza ibaranga icyo abanyacyangugu bazwi ho cyane kindi ni uko ari abantu bazi gushabika, gukubita hirya no hino bashakisha ifaranga ku buryo budasanzwe.

Ikindi nababonyeho mu kwitegereza kwa njye (mu myaka igera hafi kuri 3 namaze i Cyangugu nzinduka njya kwiga hakurya mu Seminari Notre Dame d’Afrique iri i Ruzizi muri RDC) ni uko ari abantu bakundirana cyane nk’abashi b’abaturanyi babo. Imico, imbereho n’imikorere yabo ni umwitozo udasanzwe k’umuntu uturutse mu kandi gace k’u Rwanda. Imvugo, indoro, ingendo, imikorere n’imitekerereze y’umuntu utahavuka ibagaragarira vuba na bwangu ku buryo bamubona nk’umunyamahanga, bityo ukabona mwikubitiro n’ubwo badahita babikubaza bakwibazaho ariko batakwishisha nk’uko ahandi nagiye ngenda mu gihugu nabihabonye.

Ibi ariko ni ibisanzwe muri kamere-muntu kuko ntawe upfa guhita abaza undi ako kanya iyo ava n’iyo ajya igihe batarashyikirana. No mu tundi duce nagiye mbamo tw’u Rwanda narabihabonye. Umwihariko w’i Cyangugu ni uko iyo uri umuntu utugurutse, utazi kwicisha bugufi ngo ubeho nka bo, uvuge nkabo (utabara amagambo nk’iwacu mu Buganza cyangwa mu Nduga na za Butare) ari umwitozo udasanzwe  – ikizamini gikomeye.

Kugirango abanyacyangugu bakwiyumve mo vuba banagukingurire amarembo yo kwinjira mu mabanga y’imibereho yabo, ugomba kubanza kuzibukira imico y’iwanyu yo kuvuga umuntu abara amagambo cyangwa kuvuga uteruye (langage codé et implicite). Icyo kizami nicyo cya mbere Mgr Edouard Sinayobye agiye kunyuramo. Wenda cyakora ubwo ari umunya Butare kandi bakaba bavuga ko ngo abanya Butare bavukana 6 yisumbuye ashobora kugitsinda ataraye amajoro n’imitaga. Reka tubyizere !

Diyosezi ya Cyangugu, Mgr Edouard agabiwe iteye ite ?

Ubusanzwe abapadiri b’i Cyangugu baritonda ntanubwo bize cyane ugereranije n’abo muyandi ma diyosezi. Ni abantu ushobora kuyobora mu mahoro; upfa kubaha gusa ubwisanzure ntubahozeho ijisho n’igitsure kandi ukigaragaza nk’umubyeyi wa bose: ukamenya abafite ibibazo bisanzwe by’imibereyo byatewe n’amateka umuntu aba yaragiye anyuramo n’ibibazo by’ikofi (ubukire n’ubukene) bya buri wese. Abapadri ba Cyangugu muri rusange abenshi baracyari urubyiruko (le clergé de Cyangugu, dans son ensemble, est plus jeune).

Diyosezi ya Cyangugu ubu ifite abapadiri bakabakaba muri 80. Muri aba 80, 70% ni urubyiruko (jeunes prêtres). Ntibafite ubushobozi mu by’amafaranga  n’ubumenyi buhambaye mu nyigisho zijimije. Uretse amashuri asanzwe y’ubupadiri ya filosofiya na tewolojiya (formation philosophique et théologique) ategetswe k’umupadiri, ntabize amashuli ahanitse yandi benshi bahari. Hari cyakora bake muri bo boherejwe muri iyi myaka cyane cyane ya nyuma ya 1994  muri za Kaminuza zo hanze y’igihugu, cyane cyane i Burayi.

Hari  n’abandi boherejwe vuba aha muri Kaminuza gatolika y’i Kabgayi (UCK) kwiga ibijyanye no kwigisha (Education) mu uburyo bwo gukumira ibohoza Leta ya FPR-Inkotanyi yashakaga gukorera amashuli ya Kiliziya gatolika. Abo boherejwe i Kabgayi muri  UCK, mu nkundura y’uko MINEDUC yari igiye kwambura amashuri Kiliziya ni mbarwa. Diyosezi mu gukumira iryo shimutwa ry’amashuli ya Kiliziya yiyemeje gushyira muri Kaminuza gatolika y’i Kabgayi (UCK) bake mu bapadri bayo kugira ngo bazayobore ibigo by’amashuli Leta aya FPR yageraga amajanja, ubusanzwe bigengwa na Kiliziya gatolika.

©Photo : Réseaux sociaux. Uvuye ibumoso ujya iburyo: Mgr Philippe Rukamba, Perezida Paul Kagame (hagati) na Mgr Smaragde Mbonyintege. Bose mu mutaka w’ibara rimwe.

Nk’uko haruguru nari nasezeranyije Mgr Edouard Sinayobye kumutungira agatoki ibibazo by’inguto ashobora guhura nabyo mu butumwa bwe i Cyangugu ubu noneho reka mbidomeho agatoki kandi ntabica ku ruhande n’ubwo banyirukubwirwa bishobora kubarakaza.

Bimwe rero mu bibazo by’ingutu mu ubutumwa bwa we (défis pastoraux) Mgr Edouard Sinayobye uzahura nabyo i Cyangugu mu ikubitiro ni ibi bikurikira :

Hari itsinda ry’abahezanguni b’abatutsi ryari ryarazengereje nyakwigendera Mgr Bimenyimana Jean Damascène rigahora rihanganye n’irindi ry’abahutu. Mgr Damascène Bimenyimana yari yarabuze ayo acira n’ayo amira, atazi uko yabagenza. Biranashoboka ndetse ko iki kibazo cyamutwaye utubaraga yari yibitsemo bityo bigatuma indwara ya kanseri (cancer) yari amaze iminsi arwana nayo yihuta ku buryo budasanze ikamuhitana mu gihe cya bugufi kandi wenda iyo afata ikiruhuko byari kumwongerera amahirwe yo gucuma iminsi. Ubu hari n’abavuga ko yari yaratsimbaraye kuri iriya ntebe ngo agamije kutagira uwo aha icyuho muri abo bapadri be bahanganye, bityo ariyibagirwa burundu. Abavuga ibi bahera ku bintu bimwe na bimwe ngo yari atangiye kwerekana ko atareka bamusamburira ho diyosezi arora ; ngo yangaga  kuzajyana intimba ya byo i kuzimu.

Abavuga ibi bemeza ko ngo nyakwigendera Mgr Damascene Bimenyimana  yaba yari atangiye kubaka icyenewabo n’itonesha (népotisme/favoritisme) mu buryo bwo kugirango akurikiranire bugufi ibikorerwa impande ye.

Dore uko icyo cyenewabo n’itonesha (népotisme/favoritisme) byari bitangiye kubakwa: Mushiki wa Padri Dufatanye Diogène afitwe na murumuna wa nyakwigendera Mgr Damascène Bimenyimana. Nyakwigendera yasize agize uyu Diogène (muramu we) umucungamutungo (économe général) wa diyosezi. Uyu mucungamutungo Dufatanye Diogène ngo yagiye akikizwa n’itsinda ry’intamenerwamo kuburyo ngo iri tsinda ryangiye burundu Mgr Célestin Hakizimana kunukiriza utuzuru twe kuri uwo mutungo. Arinze ava ku mwanya wo kuragira cyangugu (administrateur) atarahabwa uburenganzira bwo kumenya uko isanduka ya Diyosezi ihagaze n’uko yagiye ikoreshwa.

Muri make, iri tsinda rikikije uyu mucungamutungo nibo bafite mu biganza umutungo wose wa diyosezi. Nibo kandi bazi aho uwo mutungo wagiye ukomoka n’aho washowe hose ku buryo bitazorohera Mgr Edouard Sinayobye kumenya vuba uko uwo mutungo uhagaze. Bizamutwara igihe kuko aramutse yibeshye agakoma rutenderi ahungabanya iri tsinda ry’intamenerwamo cyangwa agahita asimbuza uyu mucungamutungo (économe général) undi, byazaba nko kwiyubikira imbehe ugasanga niwe bigarutse, akaba yatangirwa na raporo mbi i Roma ko yasahuye cyangwa yatagaguje umutungo wa diyosezi. Aha ndizera ko azabyitondera, akabyitwaramo neza kugirango atazaba nka Mgr Kizito Bahujimihigo wavuye muri diyosezi ya Ruhengeri kibuno mpa amaguru kubera icyo kibazo cyo kuregwa guhobya diyosezi nyamara nta ruhare namba yagize mu guhombya diyosezi ye yari ayoboye ureste kuba gusa yarizeye birengeje uwo yari yagize umucungamutungo wa diyosezi. 

Muri uko kubaka akazu, hari undi mupadiri witwa Placide Niyongombwa we ayoboye collège Saint Martin de Hanika akaba umuhungu wa murumuna wa Mgr Bimenyimana. Mu kinyarwanda kiza twavuga ko uyu mupadiri Placide Niyongombwa ari umwana wa Mgr Bimenyimana.  Uyu nawe hari abamubona mo kuba ari mubari batangiye gutegurwa na nyakwigendera ngo azamwiyegereze arebe ko yadanangira abamutobera diyosezi.

Yaba rero uyu Dufatanye Diogène, muramu wa nyakwigendera Mgr Bimenyimana, cyangwa se uyu mwana we (Placide Niyongombwa) ni abapadri b’urubyiruko babonwa nk’akazu nyakwigendera yasize yubatse agamije kwirwanaho ngo bya bice 2  bihanganye (abahezanguni b’abatutsi n’abahutu banga kuba ingaruzwamuheto) bitamusamburira ho diyosezi atazi iyo biva n’iyo bigana. ‘‘Ni akazu gato kari kakirimo kubakwa buhoro buhoro…’’. Ayo ni amagambo y’abakurikiranira bugufi ibya diyosezi ya Cyangugu.

Hari itsinda risingiza ubutegetsi bwa FPR ryari riyobowe na Padiri Obald Rugirangoga (umaze iminsi mike atabarutse) yakoreshaga  mu bikorwa bya Gahunda yo gupfukamisha abahutu ngo basabe imbabazi (Ndi umunyarwanda). Iri tsinda ni inkingi mwikorezi ya FPR muri diyosezi ku buryo kubana na ryo ari ukwigengesera rimwe na rimwe ngo ukaba ugomba kuruca ukarumira. Niko byari byifashe mbere y’uko Mgr Bimenyimana atabaruka n’ubu kandi niko byifashe.

Amakuru nashoboye kubona kandi yizewe ni uko ngo Obald yari afite uburyo abonera iri tsinda ibikenerwa byose, cyane cyane amafaranga, ngo ricengeze amatwara ya FPR n’imigami yayo muri Cyangugu. Muri diyosezi nka Cyangugu rero idafite amikoro menshi ntibyoroshye kuzaziba icyuho cya Padri Obald kuburyo aba bapadiri yahaga udufaranga ubundi bagashyira mu bikorwa amabwiriza ya FPR bashobora kuzagumukana Mgr Sinayobye kubera kutabona ibyo bari basanzwe babona hirya y’ibyo diyosezi yabageneraga nk’abandi bapadri, bityo rero bakaba bamuterera hejuru ndetse bakamuvangira. Aha ni ukuzahitondera cyane kuko umushi n’agafaranga ni pata na rugi! Iyo noneho hajemo gucyeza FPR no gucengerwa na politiki ya yo, byose biba umwaku!

Mgr Edouard, ugiye i Bushi ariko utari umushi. Nyamuneka uramenye !

Itsinda ry’abatutsi b’abahezanguni Mgr Célestin wari uragijwe iyi diyosezi ugabiwe yararigeze kubuce arihosha kandi atiteranyije na ryo. Uzamwigire ho.

Amakuru nkesha bamwe mu bakurikiranira bugufi iby’iyi diyosezi ya Cyangugu kandi bayibamo (abalayiki basanzwe n’abihayimana batandukanye – cyane cyane abapadri batagengwa n’iyi diyosezi prêtres religieux n’ababikira) bemeza ko Mgr Célestin Hakizimana yahuye n’ikibazo kitoroshye cyo gucubya ubushyamirane bwatutumbaga muri ibi bice bibiri. Muti yabyitwayemo gute?

Ngendeye ku makuru ya bamwe muri abo nashoboye kuganira nabo mu gihe nateguraga iyi nyandiko, Mgr Célestin yaba yaratatanyirije hirya no hino inkingi mwikorezi z’iri tsinda ry’abatutsi b’abahezanguni, abashukisha kujya kwiga hirya no hino mu bihugu by’i Burayi.

Babiri muri abo (tudashatse kwandagaza aha tubavuga amazina kuko atari byiza kandi wenda n’ibyo bavugwaho turamutse tubahaye umwanya batubwira nabo uko babona abo babita abahezanguni) yabohereje muri Espagne naho undi amwohereza mu gihugu cy’Ubutaliyani. Ubu nandika iyi nyandiko undi nawe ngo arimo gushakisha urwandiko rw’inzira (Visa) ngo nawe yerekeze muri Espagne. Ibi bivuze ko mu Rwanda hasigaye bake bakiri muri gahunda nyirizina ya ‚‘‘Ndi umunyarwanda’’ ya Obald !  Abo twaganiriye banyemeza ko abasigaye urebye batanagize icyo batwaye, ko banyirabayazana (meneurs) ngo ari bariya Mgr Célestin Hakizimana yohereje kwiga imahanga.

Ibi ariko ntibikemuye ikibazo kuko bibaye kucyoroshya ho gato ku buryo Mgr Edouard Sinayobye natabyitaho kandi ngo abyitwaremo neza ashobora kuzabona ikirunga kirutse. Muti kuki? Kubera ko ikibazo gikomeye cy’ubukene mu abapadiri ari ingutu bityo rero aba batutsi b’abahezanguni bahabwaga inyongera na Obald bagiye kubonwa nk’abahawe ikizere cyo kuzagaruka (igihe bazaba barangije kwiga) bafite imyanya myiza naho aba bahutu bari bahanganye banga kugirwa ingaruzwamuheto bakaba bashobora kubifata nko kubapyinagaza no kubashyira mu kigari cyo kuzahora biyumva mo ipfunwe no kugirwa ‘

Ibi ariko ntibikemuye ikibazo kuko bibaye kucyoroshya ho gato ku buryo Mgr Edouard Sinayobye natabyitaho kandi ngo abyitwaremo neza ashobora kuzabona ikirunga kirutse. Muti kuki? Kubera ko ikibazo gikomeye cy’ubukene mu abapadiri ari ingutu bityo rero aba batutsi b’abahezanguni bahabwaga inyongera na Obald bagiye kubonwa nk’abahawe ikizere cyo kuzagaruka (igihe bazaba barangije kwiga) bafite imyanya myiza naho aba bahutu bari bahanganye banga kugirwa ingaruzwamuheto bakaba bashobora kubifata nko kubapyinagaza no kubashyira mu kigari cyo kuzahora biyumva mo ipfunwe no kugirwa ‘

Ibi ariko ntibikemuye ikibazo kuko bibaye kucyoroshya ho gato ku buryo Mgr Edouard Sinayobye natabyitaho kandi ngo abyitwaremo neza ashobora kuzabona ikirunga kirutse. Muti kuki? Kubera ko ikibazo gikomeye cy’ubukene mu abapadiri ari ingutu bityo rero aba batutsi b’abahezanguni bahabwaga inyongera na Obald bagiye kubonwa nk’abahawe ikizere cyo kuzagaruka (igihe bazaba barangije kwiga) bafite imyanya myiza naho aba bahutu bari bahanganye banga kugirwa ingaruzwamuheto bakaba bashobora kubifata nko kubapyinagaza no kubashyira mu kigari cyo kuzahora biyumva mo ipfunwe no kugirwa ‘‘rukurikirizindi’’. 

Ikibazo kindi cy’igishyitsi Mgr Edouard Sinayobye azahura nacyo ni abapadiri bayoborara dioyosezi bari hanze y’igihugu kuko bafite ijambo rikomeye mu mibereho ya diyosezi (influence) no ku abandi bapadri kubera amakashi (cash). Ibi mbivuze kuko namenye ko hari ishyirwa mu myanya (nominations) ry’abapadri ryagiye rikorwa binyuze hanze aho abo bapadiri aribo banyurwaho mu gufata ibyemezo bikomeye muri diyosezi.  Nyakwigendera Mgr Bimenyimana n’igisonga cye (Vicaire général), Rudasingwa Prudence, bakunze kugendera ku nama z’aba bapadri baba hanze bavuga rikijyana.

Izi ngorane zo kutamenera muri iri tsinda ry’aba bapadri bavuga rikijyara Mgr Célestin Hakizimana yazisogongeye ho kuko yashatse kumenya uko umutungo wa diyosezi uteye n’uko ukoreshwa ariko igisonga cya nyakwigendera Mgr Bimenyimana n’iri tsinda bakorana bamubera ibamba.

Amakuru mfite nyakuri ni uko ndetse yashatse kuvanaho abahagarariye iri tsinda bari mu Rwanda ahereye kuri économe n’igisonga Mgr Bimenyimana yasizeho ariko akajyirwa inama na Mgr Smaragde Mbonyintege ko yabigendamo gake, akirinda kwiteranyiriza ubusa kandi ayobora iyo diyosezi nk’indagizo. Mgr Célestin Hakizimana yumviye rero mugenzi we Smaragde Mbonyintege maze yirinda gukoma rutenderi ngo adashyiraho abandi hakazaba inyerezwa ry’umutungo. Ibi iyo abikora byashoboraga gutera icyuho no kuzamura umwuka mubi no gushyamirana gukabije muri diyosezi mbere y’uko Musenyeri mushya wa Cyangugu aboneka.

Muri make ni umurunga utanaze ku nama za Smaragde Mbonyintege, Mgr Célestin Hakizimana asigiye uyu mukurambere Edouard Sinayobye uje gusimbura nyakwigendera Mgr Bimenyimana. Ndizera ko mu ihererekanyabubasha azamubwira neza uko icyo kibazo giteye n’uko yakitwayemo n’uko agisize.

Mu yandi magambo, umukurambere Mgr Edouard Sinayobye mu ikubitiro ashobora kutakirwa neza n’abapadri agomba gukorana nabo no kubera umuyobozi (hostilité du clergé) kubera izi mpampu zose turondoye, harimo n’ibyabaye kuri Mgr Célestin Hakizimana.

Aba bapadriri bayoborera diyosezi hanze bakoresheje igisonga cya Mgr (Vicaire général) ni ikibazo cyo kuzitwara mo neza no kwitondera, akirinda ko bazafungira diyosezi amazi n’umuriro. Twizere ko Mgr Edouard Sinayobye azazirikana ijambo rikomeye bafite (influence) kuri ako gatsiko kayoboye diyosezi, cyane cyane ariko kuri abapadri b’abajene (jeunes prêtres).  Ntashitsi iritsinda ryananije Mgr Célestin Hakizimana – kugeza n’aho gushwana n’ubwo bitagiye ku karubanda – rizakomeza kugira ijambo rikomeye (influence) kuri aba bapadri b’abajene. Ni ihurizo kuri Mgr Edouard Sinayobye!

Amahirwe cyakora umukurambere Mgr Edouard Sinayobye afite ni uko akiri muto ; ashobora kwiyegereza aba bajene bakamwisanzura ho, bakaba bazagera aho baba abagabo mu ukwitekerereza (autonomie et indépendance d’esprit), bakigobotora iri tsinda ryabafashe bugwate mu mitekerereze rikoresheje ubushobozi bw’imitungo (amafranga) n’amashuli ahanitse bo bagize amahirwe bakaminuza. Ikindi kizafasha umukurambere Mgr Edouard Sinayobye ni uko abapadri b’ibigugu bari bateje ikibazo muri diyosezi cyane cyane mu imyitwarire mibi ubu boherejwe hanze. Iri ni iyogi ritarimo urwiri na mba umukurambere Mgr Edouard Sinayobye azahera ho yusa ikivi nyakwigendera Mgr Bimenyimana na Mgr Célestin Hakizimana bari baratangiye kurwana nacyo.

Twongeye kugaruka kuri ya ntero n’inyikirizo ihatse izindi twibutsa umukurambere Mgr Edouard Sinayobye utorewe kuyobora diyosezi ya Cyangugu tugira tuti : Ubumwe, Ukuri, Ubutumwa n’umurava….

Tukongera kandi tuti :

‘‘Dieu écrit toujours droit sur les lignes courbes, Imana burya koko yandika amateka ya muntu k’umurongo agororotse ariko ihereye k’uruhererekane rw’inzira zigoramye cyangwa se utuyira tw’inzitane buri wese yagiye anyuramo umunsi uyu n’uyu kandi tudashobora gusibangana na rimwe mu buzima bwe’’.

Ibi nibyo nongeye kwibutsa umukurambere Mgr Edouard Sinayobye kugirango ejo atazava aho abyibagirwa akayoba kandi izina rye nyamara ari ‘‘SINAYOBYE’’. Komeza nzira watangiye kandi uyitoze abo agabiwe kubera umushumba. Ubutumwa bwiza i Cyangugu ! 

Please follow and like us:
Social Media Integration by Acurax Wordpress Developers
RSS
Follow by Email