Major Callixte Sankara mu gihome, RRM ye ku munzani wa ba rushimusi!

©Photo/UJRE:Major Callixte Sankara Nsabimana , Umuvugizi w'inyeshyamba FLN (Front de libération nationale)

27/11/2020, Yanditswe na Tharcisse Semana

Mu gihe Major Callixte Sankara akomeje kuborera mu gihome cya FPR i Kigali – nyuma  yo gushimutirwa mu birwa bya Comores ku italiki ya 13 mata 2019 akagezwa mu Rwanda, aho yagejejwe agucurwa bufuni na buro acunaguzwa, agakubitwa ndetse anakorerwa iyicwa urubozo rirenze imivugire – ubu mu ishyaka rye RRM zabyaye amahari, aho havutse mo ibice bibiri bihanganye; buri gice gishinja ikindi ubugambanyi no kutubahiriza imigambi n’intego by’ishyaka.

Ibi bibaye muri RRM ya Sankara birasa neza neza n’ibyabaye muri PS-Imberakuri ya Me Bernard Ntaganda aho ubu hari ibice bitatu bihora bihanganye: igice cya Mukabunani ubu wugamye mu mutaka wa FPR, igice cya Mwizerwa na Ryumugabe ubarizwa mu mpuzamashyaka yari yariyise P5 mbere yo gucikamo ibice n’ugusezeramo kwa bamwe nka PDP-Imanzi n’igice cya Me Ntaganda kivuga ko aricyo gicumbi cy’umwimerere w’ishyaka PS-Imberakuri.

Muri RRM ya Sankara n’ubwo abayoboke bazwi ho kwigaragaza nk’inkingi z’iri shyaka hafi ya bose babarizwa hanze y’Urwanda – ugereranyije n’ishyaka PS-Imberakuri aho uretse Lyumugabe abandi bose babarizwa imbere mu gihugu– biracyagoranye ubu kumenya neza abugamye mu mutaka wa FPR-Inkotanyi n’abayikorera bucece biyita abatavugarumwe nayo. Hirya y’iki kibazo tugitohoza neza, biragaragara ko bimwe mubiciyemo ibice RRM ya Sankara harimo n’ikibazo cy’imisanzu n’imikoreshereze yayo.

Mu kiganiro kigufi twashoboye kuginira n’umwe mubari mu gice cya Kabuto (tugize ibanga  izina rye kubera ko yabidusabye kubera ko atekereza ko abo mu gice bahanganye bashobora kumwihimura ho bamugabiza ibishamwinyo bya FPR bakorana nabyo), yatubwiye ko mu gihe barwana no gushakisha uko abarwanyi babo babona uko babaho n’uko bagezwa ho ibyibanze bibafasha ku rugamba no kwivuza igihe hari abagize utubazo, hari bamwe mu bayoboke bari bafatanyije ubu birukanye burundu bashishikajwe n’imishahara, aduha urugero rwa Madame Espérance Mukashema ngo watangiye ahembwa amafranga maganatatu y’amayero (300 euros) ubu akaba yarasabye kongererwa ngo akaba asigaye ahembwa 400 buri kwezi. Yatubwiye kandi ko uyu mushahara uturuka mu misanzu y’abanyamuryango bagize MRCD, ngo buri shyaka rikaba rigomba gutanga 100 buri kwezi.

Tukiri kuri iki kibazo cy’imikoreshereze y’imisanzu n’inkunga, twabatangariza ko twashoboye kumenya byimvaho ko uwitwa Kasimu Butoyi yirukanwe anahagarikwa burundu ku buyobozi bwa RRM na MRCD kubera kwikorera mo, aho ku madolari agera kuri maganinani na makubyabiri (820 $) yagombaga kugezwa ku barwanyi ba FLN yabagejejeho 450$ gusa, naho andi akayifunga.

Twabamenyesha ko igice cyiyita umwimerere wa RRM ubu kiyoborwa na Kabuto (Umuyobozi wungirije Sankara), Straton Nahimana (umuyobozi mukuru), Richard Ngamije (umubitsi, trésorier) na Mutuyemungu François ushinzwe dipolomasi (diplomatie). Igice aba bavuga ko nta buzima gatozi (légitimité) gifite ku ishyaka cyangwa kugira ibyemezo birigenga cyafata ngo byemerwe, kigizwe na Esepérance Mukashema (ushinzwe itumanaho na Radio Ubumwe), Twihangane Pacifique Shareel, Rwabagina Abdullah, Philippe Uwamahoro, Kayumba Khaminsi Munyandamutsa, Hagenimana Sylverien na Abdou Kabera.

Reba aha hakurikira inyandiko z’ibi bice bihanganye twashoboye kubonera kopi (copies) ubu zigiye ahagaragara, mu gihe gito zikaba zigiye no gutangira gucicikana kuri murandasi.

Uretse ibikubiye muri izi nyandiko, ikindi twashoboye kumenya ariko tugikurikiranira bugufi ni uko ibi bice bya RRM bihanganye harimo igishinja ikindi (igice cya Kabuto gishinja icya Mukashema na bagenzi be) kuba «abateruzi b’ibibindi» n‘«abatwarakoti» ba Faustin Twagiramungu n’ishyaka rye RDI-Rwanda Nziza.   

Uku kurwanira imyanya muri RRM no kurangamira gushaka uko buri wese yagira icyo ashyira mu mufuka we cyangwa kwigira umutoni kurusha undi mu bavuga ko baharanira impinduka, bije mu gihe abari abayobozi ba RRM na FLN bari mu menye ya rubamba i Kigali, aho na Paul Rusesabagina bari bafatanyije nawe agaraguzwa agati na FPR-Inkotanyi bavuga ko bagamije kuyigamburuza.   

Ese ubu Major Callixte Sankara iyo yumvise uku gushihana no kugambanirana atekereza iki, cyane cyane igihe yafataga icyemezo cyo gusezera mu Ihuriro Nyarwanda (RNC) aho yakemangaga abayobozi bayo kwigwizaho ibya rubanda no guharanira imyanya n’inyungu zabo aho guharanira impinduka.  

Bimwe mu byatumye Sankara yitandukanya n’ishyaka ry’Ihuriro Nyarwanda (RNC) yahozemo, maze we na bagenzi be barimo Noble Marara wahoze arinda perezida Paul Kagame bagashinga icyo bise ”Muvoma Iharanira Impinduramatwara mu Rwanda”, mu rurimi ry’igifransa bivuze ngo”Mouvement Révolutionnaire Rwandais, naho mu cyongereza ”Revolution Rwandaise Mouvement”(RRM), harimo y’uko bari barambiwe na politiki y’amagambo no kwanga kuba ingaruzwamuheto z’abagamije ko babafasha kubaka izina rya bo gusa ariko m uri rusange nta mpinduka baharanira. Callixte Nsabimana yabidutangarije muri aya magambo agira ati: « Abanyapolitiki bavuga gusa nta bikorwa turabirambiwe. Nanze guhakwa […]; Nanze kubaka izina ry’umuntu mu rugamba rw’impinduramatwara ndwanirira».

«Abanyapolitiki bavuga gusa nta bikorwa turabirambiwe», iyo niyo ntero n’inyikirizo  ya RRM ya Callixte Nsabimana Sankara na bagenzi be. Ni mu kiganiro yagiranye n‘Ukuru k’Ukuri ku itariki ya 29/04/2018 mu sanga mu nsi aha: Ukuri k’Ukuri: « Nanze guhakwa […]; Nanze kubaka izina ry’umuntu mu rugamba rw’impinduramatwara ndwanira», Callixte Nsabimana alias Sankara

Uyu musore uzwi ku izina rya Sankara ariko ubusanzwe witwa Nsabimana Callixte, yagiye kenshi nakenshi avuga ko ingabo za FLN ((Forces de Libération Nationale/National Liberation Forces) yari abereye umuvugizi zagabye ibitero mu duce dutandukanye tw’u Rwanda; akemeza akomeje kandi ko FLN yashinze ibirindiro bya yo mu ishyamba rwa Nyungwe rwa gati.

N’ubwo ariko yemezaga ko azashyirwa ari uko agamburuje FPR-Inkotanyi imaze abanyarwanda ibicisha ubukene n’inzara, amasasu n’udufuni no kubamarira mu buroko, twerekanye ko adashobora gutsinda uru rugamba avuga yatangije, atabanje kwisuganya ngo abone ingabo zidasanzwe zimufasha guhangana mbere na mbere n’urugamba rw’amagambo rwatangijwe n’amwe mu mashyaka akorera mu buhungiro, iryari ku isonga akaba ari RNC yahozemo.  Kuri iyo ngingo twibazaga uburyo mu macumu acanye n’imyambi yamwisukiranya ho, urwo azarwana n’urwo azareka. Ushobora kongera kumva uko twabyibazaga mu masesengura yacu mu kiganiro : Ukuri K’Ukuri: MRCD na Sankara mu rugamba rw’amasasu n’amagambo, bararwana uruhe bareke uruhe? 

Twasoza iyi nyandiko twibaza kandi tubaza abiyita abanyapolitiki niba koko ibyo baba barimo bumva icyo bivuze, niba banajya basubiza amaso inyuma bakareba ibitambo bitabarika by’akamama bamaze gutanga. Guhora amashyaka acika mo ibice, bamwe bakagambanira abandi kugeza ubwo uwo barwanyaga abigaruriye ni ukuba impumyi nyakuri y’amateka n’igipfamutima kitazi iyo kiva n’iyo kijya. Muri opozisiyo inzira iracyari ndende ngo urukundo rw’igihugu rusumbe inyungu zacu bwite.

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email