Major Callixte Sankara hagati y’urupfu n’ubuzima!

©Photo/UJRE:Major Callixte Sankara Nsabimana , Umuvugizi w'inyeshyamba FLN (Front de libération nationale)

11/05/2019, Ubwanditsi

Nyuma yo kubura abo yica, bahuje ibigango nka Géneral Kayumba Nyamwasa, babanye kandi bagafatanya ubunyeshyamba, none ubu aho umwe anyuze undi akaba yahacisha umuriro, Paul Kagame ubu arimo kwihimura k’uwahoze ari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN (Front de libération nationale), Major Callixte Nsabimana, alias Sankara.

Ubwo ku wa 03 Gicurasi 2019 yari akubutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika, perezida Paul Kagame yahise atumiza ikubagahu na shishi itabona Major Callixte Sankara, amumarira mo umujinya wose afitiye abamurwanya, babarizwa mu mitwe ya politiki ikorera hanze y’u Rwanda. Ku buryo bw’umwihariko, Paul Kagame uyu mujinya w’umuranduranzuzi awufitiye umusangirangendo we, w’ejo hashize, Général Kayumba Nyamwasa, ubu ubarizwa mu buhungiro muri Afurika y’Epfo no mu Ihuriro Nyarwanda – Rwanda National Congress – RNC -, ishyaka ridacana uwaka n’ubutegetsi bw’i Kigali. 

Bitandukanye n’ibyagiye bitangazwa mu minsi ishize ku mbuga-nkoranyambaga, aho uwiyise RPF Gakwerere avuga ko Major Callixte Sankara yaba yarakorewe ibikorwa bya kinyamanswa n’iyica-rubozo muri gereza ya Mulindi, amakuru y’impamo kandi yizewe, ni uko iri yica-rubozo Sankara yarikorewe na perezida Kagame ubwe ku cyicaro cya Minisiteri y’ingabo (MINADEF). Icyo gihe byari mbere ya saa sita, ku itariki ya 03 Gicurasi, uyu mwaka.

Kuri uwo munsi w’umuvumo kuri Major Callixte Sankara, ni bwo Paul Kagame yamukoreye ibikorwa ndengakamere by’iyicarubozo na kinyamaswa: gukubitishwa itsinga z’umuriro w’amashanyarazi, kumunnyega, kumucunaguza, n’ibindi bikorwa by’urukozasoni tutakwandika hano.

Nk’umwana w’intama imbere y’ikirura, Major Callixte Sankara yarakubiswe, inkoni zuzuye ingorofani zimushiriraho, ari na ko amenwaho amazi ashyushye. Sankara yishwe urw’agashinyaguro, bigera n’aho umwishi we – Paul Kagame – amwishongoraho muri aya magambo: «ongera uririmbe za ndirimbo zawe zo muri RNC, sha». Muri uko kumwica urubozo, ni na ko Kagame yamubazaga abo bakorana, n’aho baherereye.

Kubera ko Sankara yamutsembeye kuri byose, akanga kugira ibanga na rimwe amumenera ku bo bakorana n’imikorere y’ingabo za FLN, Paul Kagame, amaze gushoberwa, yamusize aho ari intere, ahita ategeka ko bamujyana mu kigo cya gisirikare ku Kimihurura, ikigo cy’abashinzwe kumurinda ‘‘Camp GP‘‘, aho yateganyaga ko bucya agaruka kumubaza niba yaba noneho yavuye ku izima, akamubwira abo bakorana n’uko ingabo ze za FLN zikora, ndetse n’aho zikorera nyirizina hirya no hino mu gihugu, no hanze yacyo. Kugeza magingo aya twandika iyi nkuru, Major Callixte Sankara aracyari intere, mbese ari hagati yo gupfa no gukira.

Kubera gukubitishwa insinga z’amashanyarazi no kuva yagezwa muri «Camp GP» nta cyo kurya no kunywa arahabwa, Maj Callixte Sankara yaguye muri koma, ahita ata ubwenge burundu. Ibi byatumye gahunda zari zateguwe zo kumushinyagurira imbere y’itangazamakuru n’imbere y’ubutabera, zose ziburizwamo.

Umwe mu basirikare bakuru, ubarizwa mu ngabo za Kagame, waduhaye aya makuru, waniboneye uburyo Sankara yicwaga urubozo, yemeza ko kugirango azazanzamuke ari ha Mana. Uwo mutangabuhamya – tudashaka kuvuga amazina kubera umutekano we – yadutangarije ko umuganga w’umupolisi witwa Nyamwasa Daniel, ari we washinzwe kureba uburyo Sankara yasanasanwa, akaba yakwerekwa itangazamakuru no gutungutswa imbere y’ubutabera.

Callixte Sakara ni nyakamwe; ni intabwa y’umubembe!

Kugeza magingo aya twandika iyi nkuru, Callixte Sakara nta muntu n’umwe uramuca iryera, uretse gusa abishi be bamwakuranwa ho mu kumukorera iyica-rubozo ry’umubiri n’ihahamuramutima (torture physique, psychologique et morale).

Umwe mu mfungwa y’ibitekerezo (prisonnier d’opinion), uvuga ko afungishijwe ijisho  mu mujyi wa Kigali, mu kuzirikana inzira y’umusaraba na we yanyuze mo, yadutangarije ibi bikurikira:

«Muvandimwe, kuba kugeza ubu Sankara, nyuma y’ibyumweru bigiye kurenga bitatu ataragezwa ahagaragara, cyangwa ngo abamufashe bavuge aho afungiye, ni uko ubu ariho, atariho; arimo kwicwa urubozo, ndetse yarihebye cyane. Kuba na Sewabo (Adriyani Rangira), yaramwihakanye mu buryo bwo kwigura, ntutekereze ko ubu yanahirahira ngo abaze aho aherereye, byibuze abe yanamushyira agasabuni cyangwa ka kologate.

N’ubwo Sankara atari umuvandimwe wanjye, ubu menye neza aho ari, nahita nsaba kumusura kuko umuntu nk’uriya wabaye nyakamwe akeneye gusurwa, cyane cyane ko abonye umuntu azi, byamugarurira icyizere no kongera gutekereza ko nyuma y’imvura izuba rishobora kuva, ko nta n’ijoro ridacya… Ibi ndabikubwira nkomeje kuko aho nagiye nzengurutswa kuri za sitasiyo za polisi i Remera, Nyarugenge,  Nyamirambo n’ahandi, namaze hafi amezi atatu nta muvandimwe n’umwe uransura, kubera kutamenya aho banshyinguye no kugira ubwoba kuri bamwe ngo batabacisha mu ryoya.

Mu bihe nk’ibi Sankara arimo, icyangaruriye icyizere ni abantu tudafite icyo dupfana, cyane cyane abo twari tuziranye, ndetse n’imiryango mpuzamahanga, birengereye ibishobora kubabaho byose, bakangeraho. Sankara rero na we, ubu akeneye bene abo bantu, batuma abasha gukomeza kuzamuka umusozi wa GOLOGOTA, akikorera umusaraba we kugeza igihe umwami «Pilato» azamubamba kuri uwo musaraba, cyangwa akazabona undi «Barabasi» uwumusimburaho.»

Mpereye kuri ubu buhamya, kandi nshingiye ku buryo Kagame ubwe yigambye taliki ya 08/05/2019 mu Ntara y’amajyaruguru, avuga ku bijyanye n’ihonyora ndetse n’iyica-rubozo akorera Sankara ndetse na bagenzi be bo muri FDLR, baherutse gufatwa, bakanasubizwa mu Rwanda, impamvu, kugeza magingo aya nta muntu uratinyuka guhirahira ngo abaze aho Sankara aherereye n’uko abayeho, irigaragaza. Uwo ari we wese aratinya ibishashi by’umuriro Paul Kagame yivugiye ubwe mu ntara y’amajyaruguru, ko abamurwanya bizabotsa.  Ngiyo impamvu nyakuri y’uko ntawifuza kumenya aho Major Sankara yaba abarizwa muri iki gihe kugira ngo wenda abe yasurwa.

Major Callixte Sankara, nyuma yo kuba nyakamwe kubera amahano ndengakamere yagwiriye u Rwanda, ubu yongeye kuba nyakamwe bwa kabiri, nyamara yari amaze kugwiza abavandimwe, inshuti n’umuryango w’abumvaga, bakanabona ko ari we wari amizero yo kurenga amacakubiri y’amako, no guca inzigo yokamye abahutu n’abatutsi.

Sankara muri cyamunara y’«isoko rya politiki»!

Amakuru dukesha bamwe mu begereye impuzamashyaka ya MRCD Sankara yabarizwaga mo, aratubwira ko mu nzego z’iyi mpuzamashyaka, bakomeje guhura n’ikibazo gikomeye, gishingiye ku buyobozi bukomeje guhuzagurika mu mikorere no mu gufata ibyemezo byihuse, mu bihe bidasanzwe nk’ibingibi.

Hakurikijwe uburyo bamwe  mu bayobozi bagiye bahubuka, bakanavugira ku karubanda ko nyuma yo kujya mu mitsi na Kigali Sankara ari ahantu hatekanye, hanyuma mu gihe gito tukumva noneho ko ngo yagejejwe i Kigali, n’uburyo nyuma y’aho abayobozi ba MRCD bagiye baseta ibirenge, ntibanahe agaciro gakwiye itangazamakuru n’indi miryango ishinzwe gutabariza abarengana, abenshi mu banyamuryango ba MRCD basanga byari bikwiye ko hashyirwaho umurego kugirango ibikorwa bya dipolomasi byunganirwe n’itangazamakuru, ndetse na bamwe mu bayobozi bakaba basimbuzwa.

Uwo dukesha aya makuru avuga ko bikiri mu mishyikirano hagati y’abagize impuzamashyaka ya MRDC; ko ndetse igihe bazaba bamaze kubona abayobozi bashya babishoboye, abacyuye igihe bazashingwa indi mirimo ijyanye n’ubumenyi cyangwa impano karemano bifite mo, aho kudindiza ibikorwa byari bimaze kugerwaho mu nzira yo kubatura abanyarwanda, hatitaweho ko aba bayobozi bari mu mashyaka cyangwa batayarimo, ariko hakitabirwa impinduka Major Sankara yari yaratangije.

Muri iyo nzira ubu haratekerezwa uburyo hakwitabazwa umuryango mpuzamahanga utabara imbabare n’imfungwa za politiki zitagira kivurira (CICR), kugirango Callixte Sankara abe yasurwa, agire n’uwo yatangariza ibyamukorewe kuva yafatwa, kugeza magingo aya, aho akomeje kwicwa urubozo muri ‘‘Camp GP‘‘.

Kubona rero, hafi y’ukwezi kose MRDC igiseta ibirenge kandi Sankara we akomeje gutobatobwa no kwicwa urubozo aho ari muri ‘‘Camp GP‘‘, biragaragara ko politiki ikomeje kuba isoko ryo guharanira intebe y’icyubahiro, aho kuba inzira nyabagendwa yo guharanira ineza y’abanyarwanda no kubatabara vuba na bwangu mu bibazo by’ingutu bibugarije.

Dutereye akajisho ku mateka ya politiki hirya y’impuzamashyaka ya MRCD, tukibuka  n’ifatwa rya Mme Victoire Ingabire – ubu wafunguwe n’ubwo agifungishijwe ijisho -, itabwa muri yombi rya Diane Rwigara na nyina umubyara Adeline Rwigara, ukareba ukuntu abantu bose bazamuye ijwi, bakavugira rimwe kugeza igihe Kigali iviriye ku izima, ikabagira abere kubera kotswa igitutu, twanasubiza amaso inyuma, tukibuka ukuntu byagendekeye Déo Mushayidi, Dr. Théoneste Niyitegeka, n’abandi ubu basa n’abibagiranye burundu, biratwereka ko abanyapolitiki bacu muri rusange ari imibare bibera mo y’uburyo bagera ku ntebe y’ubuyobozi, aho kureba ibifitiye inyungu rusange abaturage.

Ntibyumvikana na mba ukuntu abayobozi bo muri MRCD ubu baruciye bakarumira, ntihagire n’uwatura ngo atabarize Sankara, uretse imirongo ibiri y’itangazo ry’urwiyerurutso rya RNC, ryashyizwe ahagaragara bimaze kumenyekana ko Sankara yatawe muri yombi.

Tugarutse kuri Major Sankara n’uko yigaragaje nyuma yo gusezera muri RNC, agashinga FLN, n’uburyo yatangaje ko yagabye ibitero i Nyabimata, n’uburyo abenshi mu bayobozi b’amashyaka bigaragaje, cyane cyane ibyo Abdoul Karim wo muri RNC yatangaje, avuga ko Sankara yarenze umurongo utukura, ko ngo mbere yo gukora ibyo bikorwa yagombaga kugisha inama RNC, bigaragara ko gutabariza Sankara bikiri muri ya mbyumvire yo gutanguranwa umushi no kumukina ku mubyimba, kubera ko yamaze kugwa mu menyo ya rubamba.

Impamvu tubona zo kudashyira imbaraga zikwiye mu gutabariza Callixte Sankara, ni iryo zima na «ndi igabo» bigiye kuduheza muri muzunga-muzunga no gutinza impinduramatwara ya politiki nyakuri abanyarwanda bari bategereje. Ibi ni na byo bisobanura impamvu abasangirangendo ba Sankara bataramubonera impirimbanyi mpuzamahanga mu byo kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, impirimbanyi zatinyuka kwegera Paul Kagame ngo zimusabe kwemera isurwa ry’iyo mfungwa ya gisirikari, ikomeje gutotezwa no gucurwa bufuni na buhoro mu bigo bya gisirikari bya Leta y’igitugu ya Paul Kagame na FPR-Inkotanyi.

Callixte Sankara, intabwa n’umubembe!

Nyuma yo gukubita imboni iby’iri «soko rya politiki», reka turebere hamwe inzira y’umusaraba ya Sankara, tunayirebere mu ndorerwamo y’ubutabera n’amategeko. Sankara ubu uri hagati y’urupfu n’ubuzima, kubera iyicwa-rubozo ry’umubiri n’ihahamuramutima, urugaga rw’abanyamategeko rushinzwe kuburanira abantu (barreau), ubu rwararuciye rurarumira, kubera ko na rwo rwasuwe n’ubwoba bw’ubutegetsi.

Ubundi mu rwego rw’amategeko, Sankara yakagombye kuba yaramaze kugezwa imbere y’umucamanza akisobanura, agakanirwa urumukwiye mu ruhame no ku mugaragaro. Amategeko y’u Rwanda ubundi ateganya ko imfungwa nk’iyi, izanywe mu gihugu iva hanze yacyo, iba yagejejwe imbere y’umushinjacyaha byibuze nyuma y’icyumweru, n’imbere y’urukiko, nyuma y’ikindi cyumweru uhereye igihe yagerejwe imbere y’ubushishacyaha.

Umucamanza akaba na we afite uburenganzira bwo kuba yamumarana byibuze iminsi ibiri gusa kugirango yemeze niba agomba kuburana ari hanze cyangwa se afunze.  Ni ukuvuga ko byibuze mu byumweru birenga bibiri agejejwe i Kigali, Major Sankara yakagombye kuba yaramaze kugezwa imbere y’umucamanza.

«Extradition, persona non grata, expulsion» nta tegeko na rimwe mu mategeko arebana n’izi ngingo, rishobora gukurikizwa kuko ibya Sankara biri mu rundi rwego rwa politiki ya FPR-Inkotanyi yo gushimuta abantu bose batavuga rumwe na yo.

Kuba rero Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Dr Richard Sezibera yaremeye ko bamuhawe na kimwe mu bihugu yari mo (extradition), ni ukuvuga ko yari yiyemereye ko yatungutswa imbere y’ubutabera mu gihe giteganywa n’amategeko, nyamara ubu biragaragara ko atari ko bimeze.

Ikindi giteye impungenge mu rwego rw’amategeko, ni uko kuva Sankara yagezwa mu Rwanda nta muntu n’umwe uramusura, haba mu bakorera uburenganzira bw’ikiremwamuntu cyangwa se mu bunganira abantu mu by’amategeko (avocats).

Ni nde uzemera kunganira Callixte Sakara?

Ikibazo ni ukumenya niba amategeko yo mu Rwanda akurikizwa cyangwa niba ari uburyo bwo kubamba ku musaraba Major Sankara, nyuma yo kwicwa urubozo, cyangwa niba hari umwunganizi mu mategeko watinyuka gufata iyi dosiye iremereye gutya.

Mu yandi magambo, Major Sankara, wagiye wumvikana ku maradiyo atandukanye ko byanze bikunze – yapfa cyangwa atapfa –  Paul Kagame na FPR-Inkotanyi ari abo kuvanwa mu nzira kugirango abanyarwanda babashe guhumeka no kwiyomora ibisebe by’imifunzo bagendana kubera amahano y’ubwicanyi yahekuye buri muryango (abahutu, abatwa n’abatutsi), ni nde koko watinyuka kumwunganira imbere y’ubutabera?

Amakuru dukesha abantu batandukanye, bakubise icyumvirizo mu rugaga rw’abunganira abantu mu mategeko (barreau), atubwira ko kugeza ubu buri wese iyo bamubwiye ibya dosiye ya Major Sankara, ahita yumva umutima umukutse. Ikibazo cy’ubwisanzure bw’ubutabera mu Rwanda kikaba ari aho gishingiye : gutinya dosiye y’uyu n’uyu kuko uba uzi neza ko ejo izakugiraho ingaruka zikomeye, harimo no kuba wavutswa ubuzima wowe ubwawe ndetse n’abo mu muryango wawe.

Ingero za bugufi ni nka Me Mutunzi Donat waburaniye Dr Antoine Mugesera igihe yavanwaga muri Canada, nyuma y’igihe gito agategekwa kuva muri iyo dosiye vuba na bwangu, yamara kuyiva mo agakomeza kurebwa nk’umufatanyacyaha n’abanzi b’igihugu, kugeza n’ubwo inzego z’umutekano zimushimuse, zigashirwa zimuciye umutwe.

Nyuma y’iyicwa rye, ubu hashize umwaka nta perereza, nta no kugaragaza uwamuhitanye. Ngaho aho ruzingiye mu bwisanzure bw’ubucamanza bwo mu Rwanda. Bahereye k’uko byagendekeye uwo mwunganizi wa Dr Mugesera, ubu nta n’umwe ushaka kwikururira amakuba ngo abe yafata idosiye nk’iyi ikomeye ya Major Callixte Sakara !

Ikindi ni uko umwe mu bantu ku giti cye wo mu mpuzamashyaka ya MRCD wasabye ubufasha ku muntu uri mu Rwanda ngo amubarize niba hari umwunganizi wafata dosiye ya Major Sankara, hafi ya bose bamubwiye ko kugeza ubu batakwishora mu ruzi barwita ikiziba.

Me Buhuru Célestin, abajijwe niba yashobora kunganira Sankara, yagize ati: «reka reka da, ntibagiye kuzamfungira ubusa». Naho Me Gatera Gashabana we, ngo kereka ahuye imbone nkubone n’abasaba ubu bufasha (service), kuko ngo atakwemera kwirengera dosiye yazamubyarira amazi nk’ibisusa, cyangwa ngo bakaba bamwambura (amafaranga) ntiyishyurirwe igihe, uko abyifuza.

Uwaduhaye aya makuru akaba anemeza ko Me Gashabana yaba ashobora kuba yaramaze kwinjira mu gikorwa cyo kuneka, hagamijwe kureba uburyo n’abandi baba bakorana na Major Sankara, bafatwa mpiri.

Ku rundi ruhande, Me Antoinette Mukamusoni, uri mu banyamategeko bakunze gutinyuka imanza nk’izi, we yatangaje ko yabujijwe kwishora muri dosiye ya Sankara. Ati: «Guhuruduka nkayijya mo, nkurikiye amafranga, ni ukurwishigishira, nkaba nanarusoma».

Kuri Me Gakunzi Valérie, w’umunyamulenge, unazwi mu kuba yaraburaniye Colonel Tom Byabagamba na General Frank Rusagara, na we yarahakanye, atanga impamvu zidafatika.

Abavuga ko badashobora kwinjira muri iyi dosiye ya Sankara ni benshi. Aba barimo Me Kadage, Me Evariste Nsabayezu, n’abandi. Aba bose bavuga ko hari amabwiriza basigaye bahabwa (briefing) yo guhitamo gukorera mu murongo wa Leta cyangwa guhitamo kwirengera ingaruka zose zababaho igihe bahisemo gushyira imbere inyungu zabo cyangwa iz’abo baburanira.

Ubundi mu rwego rw’amategeko, Major Callixte Sankara yagombye kuba ari mu cyiciro cy’abakekwaho ibyaha bya politiki cyangwa iby’intambara, kubera ko yari umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba za FLN, akaba yaranatangarije rubanda ku mugaragaro ko uyu mutwe ari uw’ingabo za gisirikare, zigamije «impinduramatwara rusange» (révolution sociale) mu Rwanda.

Muri uru rwego rw’amategeko hakaba hari uburyo butatu twashakishiriza mo ifatwa n’iyoherezwa mu Rwanda rya Major Callixte Sankara:

Uburyo bwa mbere ni ubwo mu rwego rwo ‘‘gusubiza umunyamahanga wafashwe iwabo (déportation)’’. Ubu buryo bukorwa hakurikijwe amategeko n’imihango byemezwa n’urukiko rw’igihugu cy’aho uwo munyamahanga yafatiwe, kibufitiye ububasha.

Uburyo bwa kabiri ni ubwo mu rwego rwo ‘‘guhererekanya abanyabyaha, (extradition). Ubu buryo bukurikiza amategeko yemezwa n’urukiko rwo mu gihugu uwafashwe aherereye mo, rubifitiye ububasha budasubirwaho.

Uburyo bwa gatatu twashakishiriza mo iby’ifatwa n’iyoherezwa mu Rwanda rya Major Sankara, ni ubwitwa «kuba ruvumwa n’igicibwa mu gihugu ukomokamo, cyangwa se ikindi gihugu icyo ari cyo cyose cyagaragaje ko kitakwifuza iwacyo, «persona non grata». Ubu buryo na bwo bukurikiza amategeko yemezwa n’urukiko rwo mu gihugu uwafashwe aherereye mo, rubifitiye ububasha budasubirwaho.

Muri ubu buryo uko ari butatu, nta na bumwe twashakishiriza mo ibya dosiye ya Major Callixte Sankara. Kuba rero Leta ya FPR-Inkotanyi – ubu iyoboye igihugu –  yarigambye ko imufite, akaba adasurwa, atanagemurirwa, nta n’uzi aho afungiye, byose bikaba byaragizwe ibanga rikomeye, mu rwego rwo gutsimbataza/guharanira uburenganzira bwa muntu, nta washidikanya ko ubutabera bwo mu Rwanda ari urukozasoni !     

Mu nyandiko izakurikira iyi, tuzabagezaho isesengura ryimbitse ry’umwe mu mpuguke mu by’amategeko ku bijyane n’ishimutwa n’iyoherezwa mu Rwanda rya Major Callixte Sankara.  

Uyu musore, ukiri hagati y’urupfu n’ubuzima, akaba akomeje kuba ikibazo n’ihurizo mu banyapolitiki, mu biyita ko bunganira rubanda mu nkiko (avocats), no mu bavuga ko baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu!

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email