Icyemezo cyo kubohereza cyanyuze mu mpaka ndende
Uko kugezwa mu Rwanda, byabanjirijwe n’izurungutana rirerire mu nkiko zo mu Buholandi. Abaregwa n’abunganizi babo bakoze iyo bwabaga ngo bagaragaze impungenge zo kujyanwa mu Rwanda, na ho ubushinjacyaha bugeregeza kwerekana ko nta gikwiye kubuza kubaburanishiriza aho bakomoka. Uretse n’ibyo Mugimba yagerageje no kuvuga ko mu w’1994, icyaha cya jenoside bamurega, kitari mu bitabo by’amategeko ahana mu Rwanda, bityo ko badakwiye kuhamuburanishiriza. Cyakora urukiko rumwereka ko yibeshya kuko mu w’1975, Urwanda rwashyize umukono kandi rwemera kubahiriza amasezerano mpuzamahanga akumira akanahana icyaha cya jenoside. Ubuholandi na bwo bwayasinye mu mwaka w’1966. Ubujurire bwe rero bwatewe utwasi icyo gihe; hari mu kwezi k’Ukuboza 2014.
Mugimba na Iyamuremye ntibarekeyeho. Bafatanyije n’abababuranira, bongeye kwerekana ko mu Rwanda bazaharenganira, ndetse hejuru y’impamvu n’ingero batangaga, haniyongeraho n’ibyo impuguke mu by’amategeko, umuholandi Martin Witteveen wakoze raporo nyuma y’uko yari yarageze mu Rwanda, akitegereza uko ibintu byifashe, maze agatangaza ko hakiri inzitizi zo kuba abakekwa batahabonera ubutabera nyabwo. Abacamanza bashingiye kuri iyo raporo banzuye ko bazaburanishirizwa mu Buholandi. Ubwo hari ku itariki ya 29 Ugushyingo 2015. Nyuma gato ku itariki 18 Ukuboza 2015, ubushinjacyaha bwarajuriye buvuga ko nta kintu gifatika cyerekana ko bazabangamirwa mu miburanire yabo mu Rwanda. Ku itariki ya 5 Nyakanga 2016 urukiko rw’ubujurirre na bwo bubyemeza butyo. Abaregwa byarabatunguye kuko, hari aho izurungutana twabonye hejuru, ryari ryarabahaye icyizere ko bumviswe.
Hagati aho Jean-Claude Iyamuremye yari yaratswe ibyangombwa by’ubuhungiro, ndetse yari afunze kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2013. Jean Baptiste Mugimba na we yakwa ibyangombwa muri Kamena 2013, aza gufungwa muri Mutarama 2014.
Mu byo Ubuholandi bwasabye Urwanda mbere yo kohereza Jean-Claude Iyamuremye na Jean-Baptiste Mugimba, harimo kwemera ko mu rubanza habamo abagenzuzi bakurikiranira hafi imigendekere yarwo. Byaba se bivuga ko iki gihugu kitizeye neza imikirize n’imigendekere y’urubanza?
Ubuholandi ni kimwe mu bihugu bimaze igihe bitera inkunga Urwanda kandi bikurikiranira hafi uko imanza zicibwa imbere mu gihugu. Iki gihugu ni na cyo Ingabire Victoire Umuhoza yari atuyemo mbere y’uko yiyemeza gutaha ku bushake bwe, akajya gukorera politiki mu Rwanda. Ubuholandi nta cyo butamenye ku ifatwa rye, ku ifungwa rye, ku miburanire ye, kugeza no ku isakwa rye ryanageze aho yari atuye mu Buholandi. Na n’ubu iki kigihugu kiracyakurikiranira hafi uko ubutabera bwifashe mu Rwanda. Kuba abaholandi barabwiye Urwanda ko kohereza bariya bagabo bisaba ko habaho abagenzuzi, ni uko hari ibyo babona bigikemangwa.
Barashinjwa iki?
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru “Igihe“, umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bw’Urwanda, Nkusi Faustin, yavuze ko kuri Mugimba Jean Baptiste hari ibyo bamukekaho yakoreye muri Kigali by’umwihariko muri Nyakabanda ahaguye imbaga y’abatutsi, ngo bagakeka ko yabigizemo uruhare kuko amakuru bafite n’iperereza bakoze bijyana n’ibyo abatangabuhamya babatangariza. Mugimba w’imyaka isaga 57, afite umugore n’abana batatu, yahoze ari umukozi wa Banki Nkuru y’Igihugu akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya CDR.
Kuri Iyamuremye Jean Claude, ubu ugeze ku kigero cy’ imyaka 40 y’amavuko, akaba afite umugore n’umwana, Nkusi yagize ati: “ muzi imbaga y’abatutsi yari yarahungiye mu kigo cy’amashuri cya ETO Kicukiro. Hari abatutsi barenga ibihumbi 3 bari barahahungiye ndetse banahaguye. Ibikorwa tumukekaho ni iby’aho ngaho muri ETO Kicukiro no mu nkengero zaho”.
Nk’uko mushobora kubyumva ku mpera z’iyi nyandiko, Iyamuremye avuga ko azira akamama, cyane cyane ngo kubera ubuhamya afite ku bwicanyi bamwe mu bari mu butegetsi bafitemo uruhare. Iyo umuntu abajije bamwe mu bazi Iyamuremye cyangwa n’abo mu muryango we, na bo bunga mu rye ndetse bakongeraho ko hari n’abo yarokoye. Ibi byatumye twegera Bwana Egide Nkuranga wari utuye Kicukiro, akaba azi kuva kera Iyamuremye n’umuryango we tugirana ikiganiro. Twibutse ko Egide Nkuranga ari umucikacumu, akaba ari no mu nzego zo hejuru za Ibuka kuko ni we wungirije umuyobozi mukuru wayo ku rwego rw’igihugu.
Ikibazo cya mbere kwari ukumenya uburyo azi Iyamuremye
Egide Nkuranga: “Iyamuremye Jean Claude alias Nzinga ni mwene Biziyaremye Francois wabaye conseiller wa Kicukiro, yigeze no kuba Bourgmestre wa komini Kanombe. Njye niganye na mukuru we witwaga Karanganwa Gérard na we génocide yabaye ari Assistant Bourgmestre. Nyina yari umututsikazi witwaga Stephanie. Muri génocide rero njye sinamubonye, ariko abaturanyi batubwiye ko yari mu nterahamwe zarongoye abantu zibajyana i Nyanza ya Kicukiro . Gusa mbere yaho, indege ikigwa yahise ayobora ikipe yarimo izindi nterahamwe zayogoje Kicukiro , zarimo Bazatsinda mwene Kanyamigina na we wize inyuma yanjye. Nzinga byageze n’aho ngo atera grenade iwabo mu cyumba cyararagamo mukuru Jerome, kuko we atari kumwe na bo, kandi atashakaga ko bica abatutsi. Gusa Jerome yagize imana ntiyamuhitana. Nzinga yageze n’aho ashwana na Se kubera abantu bari bihishe iwabo. Nzinga na mukuru we Gerard Karanganwa ni bo bagendanaga n’izindi nterahamwe bahiga abatutsi muri Kicukiro. Mbese Nzinga yabaye icyamamare muri Kicukiro kubera ubwicanyi yakoze. Ngayo amakuru macye namenye kuri Nzinga, nahageze bamuvuga cyane.
Ikibazo cya kabiri, ko bigaragara ko yari akiri muto, mwamenya niba ibimuvugwaho atari ukumukabiriza? Ese hari icyo muzi ku bivugwa ko hari abo yarokoye? Bikanavugwa ko ngo muri bo harimo na Mbonabucya waba waranamutangiye ubuhamya?
Egide Nkuranga: “kuba yari afite iyo myaka mike byo ni byo kuko yari umwana kuri jye , hari abambwiye ko yari afite 18 ans urumva ko ari hafi aho. Iby’abo yatambukije ntabwo mbizi sinigeze mbyumva, cyereka umpaye amazina yabo nkabaza ariko kandi biranashoboka, kuko ngo yari nka chef w’abandi. Ikindi ni uko ntumvise ibya Desire Mbonabucya waba yararokotse kandi ahubwo na we avugwa mu nterahamwe hano ku Kicukiro. Ntabwo rero yigeze yihisha ibyo ni ukubeshya bihagije. Desiré bigeze kumuvuga mu manza za gacaca ino icyo gihe akizwa n’umupira. Na we iyo bacukumbura icyo gihe yari gufatwa ndetse na mukuru we uba Belgique bitaga Mudigi”.
Ikibazo cya gatatu, ko abo mu muryango wa Iyamuremye bemeza ko wagize uruhare mu kumufatisha no kumushinja, byaba ari byo?
Egide Nkuranga: “Jean Claude, reka ngusubize icyo kibazo rwose nk’umuntu uvugisha ukuri. Muri 2006 nigaga muri Hollande, hanyuma par le biais d’une amie bahuriye mu masengesho nza kumenya ko Nzinga ari muri Hollande. Kandi ni umuntu bari baturanye wari uzi n’ibyo yakoze. Urumva rero nk’umuntu wacitse ku icumu icyo nagombaga gukora, ni ugusaba ko haba ubutabera. Icyo rero nakoze ni ugutanga information y’aho aherereye hanyuma parquet itangira akazi kayo. Ndumva rero narakoze icyo umutima nama wantegetse. Ngurwo uruhare bavuga, kandi noneho ndi no mu miryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi, iyo ushinjwa genocide afashwe akaburanishwa aba ari intsinzi yacu. Tuzabiharanira kugeza ingoma ibihumbi. Ahubwo se ubwo babibwiwe n’iki? Hanyuma mu kumushinja nta ruhare na busa kuko byakozwe n’inzego zibishinjwe zakoze iperereza. Nk’uko nabikubwiye sinari nahari nari i Burayi. Ibyo kandi byo si n’ikibazo ubwacyo kuko azahabwa umwanya wo kwisobanura”.
Kimwe n’izindi manza, nk’urwa Dr Léopold Munyakazi, na we wajyanwe mu Rwanda ku ngufu avanywe muri Amerika, uru na rwo rubanda iruhanze amaso, ngo irebe ko abazazica bazabikora “bararamye” nk’uko bivugwa mu kinyarwanda. By’ umwihariko ari abashinja ari n’abashinjura bakabikora ntawubeshya nkana, kabone n’aho yabihatirwa.
Munsi hano ni agace k’ikiganiro Iyamuremye yagiranye n’umunyamakuru Serge Ndayizeye muri Gicurasi 2016. Icyo gihe yari agifungiye mu Buholandi. We na bamwe bo mu muryango we bavuga ko, ise na mukuru wabo bishwe bamaze gutahuka bageze mu Rwanda mu w’1996 bavuye Kongo aho bari barahungiye.
Jean-Claude Mulindahabi