“Kubaha abandi no kurengera ubuzima, ni ko kuba umuntu nyamuntu” Padiri Athanase Mutarambirwa

Padiri Athanase Mutarambirwa

29/04/2017, Ubwanditsi

Mu nyandiko musanga munsi hano, yashyizwe ahagaragara na Padiri Athanase Mutarambirwa, nyuma y’ibyamwanditsweho we n’abandi bahuriye mu munsi wo kwibuka i Buruseli, arerekana ukuntu muri iki gihe, abantu bashobora guhimbira abandi imyitwarire badafite. Arasobanura ukuntu ukuri gushobora kugorekwa nkana, hagamijwe kwangisha abantu abandi cyangwa kubacecekesha bigeretseho n’iterabwoba, kuko batabona ibintu kimwe n’abanyabubasha bari mu butegetsi. Padiri Mutarambirwa, agasobanura ko icyo agamije atari guterana amagambo cyangwa guhangana n’abigiza nkana, ko ahubwo agamije kwerekana ko byaba byiza abantu basubije agatima impembero, bagacisha bugufi, bagashyira imbere ubupfura, gushyira mu kuri, koroherana, kutanduranya, kwiyumanganya, no kurangwa n’indi mico myiza, ishingiye ku kwiyubaha no kubaha abandi, cyane cyane kubahiriza ubuzima bwa buri wese. Aragira ati:

“Ese byaba biboneye kwibasira abantu mu nyandiko hagamijwe gusa iterabwoba no gushaka gucecekesha abandi ubabuza gushaka ibisubizo by’ingorane z’ubuzima, umuntu yitwaje intwaro yo gutanya no kwanganisha abavandimwe ?

Nyuma yo gusoma inkuru « Abagore b’ibigarasha mu Bubiligi mu mihango yo gupfobya Jenocide yakorewe Abatutsi »,yatangajwe mu kinyamakuru Rushyashya numvise atari byiza guceceka ngo duharire ijambo abapfa kwivugira ibyo bishakiye. Singamije guterana amagambo, gusa ndagirango mbonereho gusobanura ibintu bimwe bikomeza gutiza umurindi abavugira Leta inaniwe ya Kigali mu rwego rwo gutera ubwoba Abanyarwanda.

Iriya nkuru igamije guharabika abandi no kugaya igikorwa gifite agaciro kandi gikwiye guhuza Abanyarwanda nta vangura n’ubusumbane ubwo aribwo bwose. Ndashaka rero kugaruka gusa ku magambo abiri ashobora kudufasha gusubiza mu murongo uwanditse iriya nkuru n’abandi bose bapfa gukoresha amagambo batabanje no kwibaza ku gisobanuro cyayo :

1)IBIGARASHA : Ubundi iri jambo rikoreshwa mu mukino w’amakarita, rigasobanura amakarita adafite agaciro kanini cyangwa bigasobanura gusa amakarita yamaze gusaza atagikinwa (bamwe bayita ibyondi). Iyo rero abantu b’i Kigali bavuga ibigarasha bashaka gutesha agaciro abantu batumva ibintu kimwe nabo baba bibeshya kuko babaye ibigarasha ntacyo baba batwaye. Ahubwo iyo mbonye ukuntu Kigali iba ibacunga iteka kandi ikifuza kubagura ngo bayikorere nsanga ahubwo bariya bantu ari amaturufu akomeye ku buryo ahubwo Kigali nititonda izasanga yagajwe mu mukino.

2)GUPFOBYA JENOSIDE : Ubundi gupfobya bivuga gutesha agaciro cyangwa gusuzugura. None rero iyo bavuga ko kwibukira hamwe inzirakarengane z’Abanyarwanda zo mu moko yose ari ugupfobya jenoside ntibiba ari byo. Kwibuka bariya bantu, ni uguha agaciro no kububahiriza ubuzima ; kandi mu buzima abantu bose barareshya bikaba akarusho iyo bamaze gupfa kuko baba bagiye imbere y’Imana. Imana yo rero ntirenganya kandi ntitoranya. Bityo rero kwibuka bamwe ukareka abandi nibyo gupfobya jenoside. Tuzirikane ko abo twibuka ari inzirakarengane ; si abantu bazize ibyaha cyangwa amakosa bakoze. Niyo mpamvu abantu bakurikira ibyo i Kigali bababwira, nibo bapfobya Jenocide kuko baba babiba inzangano kandi bagacira inzira ibishobora gutuma abantu bangana urunuka bakaba bazongera kumarana aho gutuma bubaha ubuzima uko bubaye no kubana ari magirirane.

Muri make rero ndagaya umuntu wanditse iriya nkuru, nkagaya ikinyamakuru cyayitangaje, nkagaya n’abantu bose basanzwe bavugira igihugu n’imiryango isanzwe ivuga kuri jenoside batigeze bamagana iriya nyandiko yibasira abantu bakoze igikorwa cy’agaciro nka kiriya. Kubona bibasira umwana wavukijwe uburenganzira bwe bwo guherekeza bwa nyuma umubyeyi we witabye Imana aho kwamagana ahubwo ababumubujije !

Ubundi rero kubaha no kurengera ubuzima ni byo by’umuntu nyamuntu yaba ava mu baparimehutu , yaba ava mubalunari cyangwa mu wundi muryango uwo ariwo wose. Ndangije rero ntumira uriya muvandimwe mu masengesho ataha yo gusabira bene wacu bose bazize jenoside n’ubundi bwicanyi maze azirebere uko abantu baba bahujwe no kwamagana igishobora cyose kudusubiza mu bihe nka biriya. Aho kubiba amatiku, amacakubiri n’inzangano Abatutsi, Abahutu n’Abatwa tuvugira hamwe turirira bose tuti :

« NEVER AGAIN »

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA

Inyigisho nziza nziza mu ndirimbo « umuntu nyamuntu » ya Cassien Twagirayezu:

 

Please follow and like us:
Floating Social Media Icons by Acurax Wordpress Designers
RSS
Follow by Email