Kigali : Inama mpuzamahanga y’itangazamakuru rikoresha igifaransa iburijwemo igitaraganya !

Paul Kagame na Louise Mushikiwabo muri Armeniya, bishimira intsinzi y'uko yatorewe kuyobora umuryango uhuriweho n'ibihugu bikoresha igifaransa (Francophonie)

10/11/2018, Yanditswe na Tharcisse Semana

Itangazo riva mu ubuyobozi bw’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abanyamakuru bahuriye ku ururimi rw’igifaransa, Union de la Presse Francophone (UPF), buratangaza ko inama mpuzamahanga (symposium) y’iryo shyirahamwe yagombaga kubera i Kigali mu Rwanda guhera ku itariki ya 22 z’uku kwezi kwa cumi na kumwe (Ugushyingo) kugeza ku ya 24, itakibaye. Kigali na Paris baba se bongeye kubyutsa umukino wabo w’injangwe n’imbeba ?  Isesengura.

Iyi nama isubitswe agataraganya, yari yateguwe n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abanyamakuru bahuriye ku ururimi rw’igifaransa (UPF) rifite ikicaro i Paris, ho mu gihugu cy’Ubufaransa. Mbere y’uko iyo tariki itanganzwa byari  byarateguwe mu ibanga rikomeye, byumvikannywe ho na Leta y’Urwanda, binyujijwe muri Minisiteri y’ubuzima.

Ingingo nkuru yari kwibandwaho muri iyo nama yari yerekeranye n’uruhare rw’itangazamakuru mu gukumira indwara z’ibiza nka Ebola, Sida n’izindi. Nk’uko itangazo rya UPF (mubona k’umugereka, annexe) ribihamya, abantu bagera kuri magana abiri (200) bari bamaze kwiyandikisha ko bazitabira iyi nama iburijwemo.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe UPF bukomeza buvuga ko buzakora uko bushoboye bugakomeza gushyigikira iyi ntego yari kuzaganirwa ho i Kigali. Bukomeza buvuga ko buzamenyesha abari biyandikishije n’abandi bose bashishikajwe no gusesengura no kuganira kuri iyi ngingo y’uruhare rw’itangazamakuru mu gukumira indwara z’ibiza, igihe indi nama izabera.

Gusa ntibuvuga niba izabera i Kigali nk’uko byari biteganijwe cyangwa se niba izimurirwa ahandi. Usomye ariko itangazo, ugashyira inyurabwenge ugaseregura ndetse ukanasesengura, usanga bitazashoboka ko iyo nama yazabera i Kigali mu Rwanda ubutaha, kuko mu itangazo nyirizina bakoresheje ijambo kuburizwamo (annulation) aho gukoresha kwimurirwa ku itariki iyi n’iyi (reporté).

Ikindi kimenyetso twaheraho twemeza ko ishobora kutazahabera, ni uko muri iri tangazo hakoreshejwe amagambo aterura kandi atera urujijo. Amwe muri ayo ni nk’aho bagira bati : uwari wararangije kwishyura amafaranga asabwa yo gukurikira iyo nama (frais de participation) ashobora guhita basaba kuyasubizwa aka kanya cyangwa se gusobanura niba yemera ko yazaherwaho mu mana y’indi y’ubutaha, badasobanura na rimwe aho izabera n’igihe iteganijwe kubera.  Ihere ijijo uko iryo tangazo riteye: Kanda aha hakurikira maze ufungure iryo tangazo niba wumva igifaransa uryisomere, ubwa we : Symposium LETTRE ANNULATION KIGALI

 Uko twe tubibona n’uko tubisesengura

Ntibyumvikana ukuntu ku munota wanyuma inama yari yarateguwe bihagije, guhera mu kwezi kwa munani nk’uko twabiboneye inyandiko-mvugo bikanasohoka mu kanyamakurun k’iri shyirahamwe kitwa «Alouette, n0 2 y’Ukwezi kwa munani» yasubikwa igitaraganya gutya.

Kimwe mu bishyirwa imbere n’ubuyobozi bw’iri shyirahamwe UPF, kandi bushingira ho butangaza ko iyi nama isubitswe, ni ukubura abaterankunga n’amikoro ku ibyari biteganijwe (soutien financier). Nyamara ariko iyo usome neza itangazo uko riteye, ugatera imboni hirya y’ibirivugwamo, usanga ahubwo bishoboka ko haba harimo akaboko karekare k’abanyapolitiki b’ibihugu bikomeye bahujwe n’ururimi rw’igifaransa ndetse n’imbaraga (diplomatie et lobbying) z’amashyirahamwe atandukanye harimo ayo uburenganzira bw’ikiremwamuntu yagiye agaragaza ko atishimiye ko Urwanda rwahabwa umwanya wo kuyobora ihuriro mpuzmahanga ry’abasangiye ururimi rw’igifaransa (Francophonie).

Aha twakwibutsa kokuva  FPR-Inkotanyi yafatiye ubutegetsi muri 1994, imwe mu miryango n’amashyirahamwe mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa Muntu bitahwemye gutunga agatoki ubutegetsi bwa FPR no kubushinja kuyobora bukoresheje imbaraga za gisirikare n’igitugu, kuniga itangazamakuru no guhonyora nkana uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ndetse hari n’ibihugu     . bihujwe n’ururimi rw’igifaransa, harimo Ubufaransa, n’ibyo bishuditse cyangwa bihuriye mu miryango y’ubuhahirane n’ubugenderanire urugero nka Union européenne, byagiye rimwe narimwe bigaragaza impungenge z’uko Urwanda ruyobowe gisirikare; rimwe narimwe bikarukomanyiriza mu mfashanyo rwahabwaga.

Bishoboke rero ko mu bushishozi bw’aba banyamakuru bahujwe n’ururimi w’igifaransa, baba barabaze maze bagasanga byaba byiza ko bareka kwiteranya n’ayo mashyirahamwe y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ibyo bihugu bigifite isura mbi y’ubuyobozi bw’Urwanda. Bishoboke kandi ko baba baragiye bashyirwaho igitutu n’abantu batandukanye bahoze cyangwa bari muri politiki bagiye bagaragaza ko batishimiye ko Urwanda rwahabwa kuyobora umuryango mugari w’abahujwe n’igifaransa (Francophonie). Bityo rero, bakaba barasanze gukorera inama i Kigali mu gihe hakiri umwuka mubi (tension) hagati y’abanenga Urwanda ko ruhonyora uburenganzira bw’itangazamakuru, rukabangamira ubwisanzure mu bitekerezo rutaretse no guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu, byaba ari ukwiha amenyo y’abasetsi.

Muri make, twavuga ko iri shyirahamwe UPF ryari ryarateguye iyi nama ryokejwe igitutu n’abashinja Urwanda guhonyora itangazamakuru no kubangamira ubwisanzure mu bitekerezo na domokarasi ndetse n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ubundi umuryango wa ‘‘Francophonie’’ Urwanda rwatorewe kuyobora ushizwe guteza imbere.

Mu gushaka kumenya uko Leta y’Urwanda yabyakiriye, twegereye umuyobozi mukuru n’umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima (Directeur du département de la communication et porte-parole de la Ministère de la santé), Bwana Malick Kayumba, adutangariza mu nyandiko ngufi yo mu rurimi rw’igifaransa tubasemiyira, ibi bikurikira : « Symposium yaburijwemo n’abayiteguraga  (a été annule par les organisateurs). […] Urwanda ruzwi ho kuba igihugu nyabagendwa, cyakira neza abagisuye n’abashaka gukorana nacyo. Twari twiteguye gutanga inkunga yacu y’amafaranga ngo iyo nama izagende neza no gusangiza abatugana imikorere n’ubumenyi byacu (expérience) mu byerekeranye n’iby’itangazamakuru mu gukumira indwara n’ibiza  (prevention des maladies), kandi twari twiteguye neza kungurana nabo ibitekerezo. Ariko nk’uko namwe mwabyiboneye mu itangazo, banyiri gutegura iyi nama, batubwiye ko ibyangombwa bisabwa bari biteze bitari byuzuye, akaba ariyo mpamvu ngo bahisemo gusubika iyi nama ».

Tumubajije niba yaduha ikiganiro, yatubwiye ko afite inama yihutirwa arimo gutegura gukurikirana imyiteguro yayo, izaba ejo ku wa gatandatu. Tumubajije icyo atekereza ku amakuru atugeraho avuga ko imwe mu miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu (ONGs de defense des droits de l’homme) ariyo yaba yarashyize igitsure kuri iri shyirahamwe UPF, Bwana Malick Kayumba ntiyabashije kugira icyo atwishyura, kugeza ubu dusohora iyi nkuru. Bishoboke koko ko yari muri rwinshi, kubera imyiteguro y’inama yatubwiye y’ejo. Gusa twamusigiye ubutumwa tumusaba ko yaduha ikiganiro kirambuye, aho yazadusobanurira n’amikoro (budget) Minisiteri yari yemeye gushora muri iyi nama yaburijwemo.

Twashatse no kumenya uko abahagarariye ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’abanyarwanda bakoresha ururimi rw’igifaransa (section rwandaise de l’UPF) bakiriye iyi nkuru-ncamugongo y’ihagarikwa ry’iyi inama, maze ubuyobozi bwaryo butubwira ko ntabintu byinshi bufite byo kugira icyo buvuga muri aka kanya, ariko ko bugiye gukora inama byihuse, hanyuma bukabona ubuduha ikiganiro kirambuye bw’uko bubona ibintu, cyane cyane ku ruhande rurebana n’iby’itangazamakuru n’uko bwari bwiteguye kwakira iyi nama iburijwemo.

Mu gihe tugitegereje ibyo biganiro, ku ruhande rwa Leta (Umuyobozi mukuru n’umuvugizi wa Minisiteri z’ubuzima) no kuruhande rw’ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’abanyarwanda bakoresha ururimi rw’igifaransa (section rwandaise de l’UPF), twe turasanga ururimi rw’igifaransa mu Rwanda rumaze kuba nk’umwana w’impfubyi wabuze kirengera. Inama mpuzamahanga y’itangazamakuru rikoresha igifaransa isubitswe igitaraganya, ni imwe mu bigaragaza uruntu-runtu rukomeje kunuka hagati ya Paris na Kigali.

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Madame Louise Mushikiwabo atangire ku mugaragaro imirimo ye yatorewe yo kuyobora umuryango uhuriweho n’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Francophonie) ufite icyicaro i Paris, umuntu ntiyabura kwibaza niba iri subikwa ry’iyi nama ridaca amarenga y’ibitegereje Louise Mushikiwabo. Ese maye Kigali na Paris baba bongeye kubyutsa umukino wabo usanzwe w’injangwe n’imbeba ?! Igisubizo nyakuru kuri iki kibazo twibaza kizajya ahagaragarara vuba aha, bidatinze. Burya ngo «agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru».

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email