29/02/2020, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.
Nyuma y’igihe kinini ari inkoramutima ya Général Kayumba Nyamwasa, J.P Turayishimye bashinganye ishyaka RNC (Rwanda National Congress) ubu ari imbizi n’uyu mu Général. Ibi bije nyuma y’iburirwirengero cya Ben Rutabana.
Kayumba Nyamwasa na J.P Turayishimye baritana bamwana ku ibura ry’uyu Ben Rutabana. J.P Turayishimye ashinjwa n’igice cya Kayumba Nyamwasa kuba ariwe warigishije Ben Rutabana no gukorana na FPR-Inkotanyi bose hamwe bakoreye bakaza no kuyihunga.
Ukuri k’Ukuri kurabaza J.P Turayishimye icyo apfa na Kayumba Nyamwasa n’icyo apfana na FPR Inkotanyi.