05/03/2020, Igisigo cyahimbwe kandi cyandikwa na Faustin Kabanza.
Kera na kare Urwanda rwitwa Urwanda
Kuva Gihanga akiruhanga na nyuma yaho,
Mu mateka yarwo ya vuba na vuba cyane
Abahanuzi babayeho nuko bagahanura
Bakanegura, bakaninura, kakananenga.
Ubwo erega bagasiga bagasigura,
Impinga bakazirenza impinga.
Abadaharanira indonke y’inda
bakavuga bashize amanga
Bagahanurira n’intabwirwa
Bakazibuza kwica Urwanda.
Bati yemwe Urwanda si urwo,
Ni uko kandi ntiruragwa isindwe.
Bati urusomye akarusinda agasizora
Agakomeza gosoma no gusogota
Ntawe ukoma ngo amukumire
Bati uwo azabona ari i Rwanda !
Ahaa, iyo rero umuhanuzi yahanuye
Agahanurira aho isindwe ryasizoye,
Umusinzi uburake buramusaga
Ati ako Gasazi-Sagihobe murakone,
Murakagonde rwose mugondagonde
Ati cyane mukanzanire nkasonge !
Bya bisimba bisirisimba bikizihirwa
Aho rero amaraso bikaasama bigasoma !
Harya umutima wabyo uwo waragiye ?
Ni uko pee bihinduka ibihararumbo
Bihinduka ukuntu kundi kutari ukuntu
Ubuntu n’ubumuntu bibuta itabwa ?
Nyamara iyo umuhanuzi yahanuye
Akabizira cyagwa se akavuga ibizira
Kuko yabitumwe n’uwamutumye
Mumenye ko burya aba yahanuye,
Kuko atari we wihuruza ngo ahutere
We ni umuhuza w’utuma n’utumweho !
Yemwe ab’i Kabanza ya Kabaantu
Yemwe abo ku Ijuru rya Kijuru
Yemwe abo ku Ntebe ya Kambere
Yemwe ab’i Ndaro na Ndagano
Murabwire abo kwa Ntabwirwa
Muti umuhanuzi we arahanura
Ni intumwa itumwa igasohoza!
Muti aho kumucubya no kumwica
Murice imico y’amaco n’amacenga
Murace inzika n’inzangano-rugomo
Murace akaga n’akarengane-ntu
Murace iteka ku mateka-hutaza !
Yemwe ab’i Bwotazuba na Mbeho
Yemwe ab’iBugana-Mana na Nama
Yemwe yemwe yemwe yemwe !
Murabwire abo kwa Ntabwirwa
Muti nimuhave kandi musigeho !
Muti erega umuhanuzi arumvwa,
Intumwa ikarabirwa aho kwicwa
N’ubwo umuti izanye uba usharira
Ariko ushoboza indwara ubukana !
Yemwe ab’iyo n’ab’iyongiyo
Iyo giterwa inkingi n’inkindi
Abo kwa Tuku na Tukutuku
Mwe ab’i Bukara kwa Gakara
Muramubwire uwo Ntuza uwo
Muti mbe Ntu, aho kwica umuvuzi
Kirazira, uzice ibyorezo ibyo,
Wowe n’urubyaro muzarambye
Instinzi ingoma ijana !
……………………………………………………………………..