Iyo ubwonko buri mu gifu, gucinya inkoro ubigira umwuga!

15/12/2017, Yanditswe na John Baligbe

Gucinya inkoro mu Rwanda no gucabiranya ubu bimaze kuba umwuga nk’iyindi. Uzi guhakwa no guhakirizwa niwe wenyine ufite ijambo, ushobora no kubona bomwe mu byo afitiye uburenganzira cyangwa se yifuza. Umutekano, iterambere n’ikorana buhanga byo, byabaye igikangisho n’intwaro ikomeye ya FPR-Inkotanyi na Général Paul Kagame wiyemeje kugomeza kuyoboye igihugu cy’u Rwanda kugeza apfuye no kukigira akarima ke bwite k’umwihariko. Umwanditsi w’iyi nkuru aribaza kandi akabaza buri wese impamvu abanyarwanda batakirangwa n’umuco n’umutima w’ubupfura; ahubwo ubu bakaba barokamwe no guhakirizwa no gucabiranya?  Aragaira ati: «ubusanzwe  Umunyarwanda nyawe arangwa n’umutima umwe rukumbi, mu gihe umugaragu we agira myinshi». Ng’aho aho duhera duha iyi nkuru yatwoherereje umutwe ugira uti: «Iyo ubwonko buri mu gifu, gucinya inkoro ubigira umwuga!», we ahinora mu nteruro ngufi cyane y’agatangaro igira ati Gucinya inkoro!

Mu kinyarwanda nyacyo, ijambo inkoro rikoreshwa ku nyamaswa, byagera ku bantu hakavugwa « igituza ». Naho iyo bikabirijwe hakoreshwa « agatuza ». Byakwerekeza mu kwifata ku gahanga, bakavuga « igituntu ».

Muri uru Rwanda, hadutse udushya twinshi turimo kwihangira imirimo kabone n’iyo waba udafite urushoro. FPR n’abambari bayo biyemeje kurya akabi n’akeza, agashoboka n’akadashoboka.

Intore nyayo ni izi guhakirizwa. Umutwe wayo ugereranywa n’igishura cya nayiloni,  ibiganza bye bigereranywa n’umwayi cyangwa se umurama w’amasaka, umubiri we muri rusange uteye nk’ibumba, na ho umutima wayo ugizwe n’ibice bibiri : kimwe n’ink’ubutare bwo mu Miyove kwa Nyirantama, naho ikindi ni nk’icyondo cyo mu Rugezi kwa Basebya ba Nyirantwari.

Reka twemeranye ko umugaragu uteye atyo bigoye kumubonera ibisobanuro. Ese twamwita ngo iki ? Mumfashe tumushakire akazina. Gusa na we ubwe ntiyiyizi. Uhamagawe wese, asubiza ngo » ndiyo bwana ».  Tumushakiye mu Banyarwanda, birashoboka ko twamubona. Gusa ikibatandukanya ni uko Umunyarwanda nyawe arangwa n’umutima umwe rukumbi, mu gihe uyu mugaragu we agira myinshi.

Ingero ni nyinshi none reka tugendere kuzifatika ziranga ingoma ya RWABUJINDIRI. Agatsiko kayigize karahubuka, kagira umushiha n’ubugugu, karangwa n’inyota yo kumena amaraso, gusesagura, kararya ntigahaga, kagira ubushushu, karihara kandi kakihararukwa cyane cyane mu byemezo gafatiraho hutuhuti, kagira ububwa butagereranywa, karangwa n’imvugo yuje ubugome, ubwirasi n’agasuzuguro. Kigira nyoni nyinshi imbere y’abanyamahanga. Muri make gahora gashaka kwigira miseke igoroye. Ariko ye!

Uko byagenda kose, aba bagaragu bakeza iyi ngoma, uko bukeye n’uko bwije, ni bo bayitera kwishyira mu myanya idakwiye-kwisumbukuruza. Umwami wabo abahoza mu bishya nk’ababaji. Arangwa n’ingendo z’urudaca, ibitaramo bidafututse, aho atera akiyikiriza, muri make yigize rwihangira-imirimo! Iyo yihanganye agakora ikijyanye n’inshingano ze, yumva yabaye rudasumbwa, rudasimburwa, bityo abacinyankoro bakaboneraho kumurigata ibirenge bagira bati:”uri indashyikirwa irusha abandi intambwe”. Icyo yirengagiza n’uko n’umuswa kurusha abandi aba abaye indashikirwa mu buswa bwe. Aha hari umwitangirizwa!

Ni muri urwo rwego abeshya Abanyarwanda ngo igihe cyo se aba yagiye kubahahira. Ngo iyo atagendeye mu ndege, afata gali ya moshi. Gusa akatwemeza ko twe tutayizi ko yaba igeze i Buganda yerekeza i Rwanda.

Umutekano wabaye igikangisho cyo kuduhuma amaso!

Muri uko kuduhuma amaso, yongera imisoro. Ahora iteka adukangisha umutekano, bitaba ibyo akavuga intambara. Iyi yo ngo ituma ahora aribwaribwa mu biganza. None yaba yarafashwe na rubagimpande abazungu bita “arthrose-rhumatoide”? Mu kuburabuza rubanda, ntahwema kuririmba iterambere n’ikorana buhanga. Agacishamo akumvisha abategera i bwami ko intore ze zicura za mudasobwa.

Muri uwo mukino w’injangwe n’imbeba, abazi gucinya inkoro, ndavuga abagagaragu be, bamubeshya ko bamukunda kandi ko bamushyigikiye. Abibaza icyo babahora, nka Bamporiki, bakamuhimbira ibisigo n’ibisingizo. Inkunduzi zikitabira amanama y’urudaca, ngizo muri za «Rwanda day», mu mishyikirano no mu kwigana imigendere n’imvugo z’umwakagara. Hari nabigereka ho urusyo bavuga ko bazajya barasa rubanda izuba riva. Abandi bakifata kugahanga bagahangara rubanda ngo ni “imihirimbiri”. Naho nyir’ubwite we ati: “injiji ni izageze mu ishuli”! Birababaje!

Benshi mu nyaryenge bafata umwuga wo gucinya inkoro nk’umwe mu myuga igayitse cyane, ku buryo bawufata nk’uburozi muri rubanda. Muri iki gihugu, abategetsi bindashima bimuriye ubwonko bwabo mu gifu. Niyo mpamvu batiyumvisha uburemere bw’agahiri n’agahinda bahoza kubo bagombywe kurengera. Ariko byose babirengaho ng’aha mama bararengera ubutegetsi bw’agatsiko katuraza ku mahiri n’iminigo.

Iyi jugujugu ya nshimwe-nshimwe niyo itumazeho urubyaro, niyo ifungisha ababyeyi, ni nayo yateye Nzaramba, n’ibindi bibi bitabarika byibasiye imiryango nyarwanda.

Aba bagaragu b’ingoma ntindi ntibasiba kuyisiga no kuyisigiriza kugeza n’aho bamwe bitangaho ibitambo ngo ejo idapfumuka. Ukumva bamwe bavuga ko barangije umwaka wose barakoze nabi, uretse umwami wabo wenyine. Ntibigera bibaza agaciro n’ikiguzi kijyanye no gucinya inkoro. Kuki batarega agatuza kabo ngo ariko bamena, ahubwo bagahitamo kukabundikira batitaye kungaruka bizabatera?

Ngarutse kubyo navuze haruguru, nta wundi mwuga mubi ubaho nk’uwo gucinya inkoro. Abashomeri nkimwe nabazunguzayi bo babibonye kare. Bahisemo kuryamira ukuri aho kuryamira ubugi bw’intorezo.

Igihe kirageze ngo hagire igikorwa, bityo imitima yaterewe hejuru isubizwe mu gitereko. Ibi birasaba ko haboneka abagabo  b’inkorokoro bahagurukira icyarimwe nk’abitsamuye ngo babashe gushegesha agatsiko ngo mwirebere uko imizinga ivamo imwibano. Bityo aho inkomamashyi zacyinyaga inkoro hashingwe imibambantoni.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email