23/09/2024, Ikiganiro “Uko mbyumva, Ubyumva ute?” mutegurirwa kandi mukigezwaho na Tharcisse Semana
Paul Kagame na cardinal Kambanda mu urunana rw’« iyogezamuco-mutindi w’ikinyoma »: ” Muri iyi myaka 30 ni ubwa mbere mu mateka y’Urwanda nta muntu wicwa, nta muntu utotezwa, nta muntu ufungirwa ubusa, nta muntu uhunga igihugu, nta muntu ushyirwa ku nkeke cyangwa ngo ahungabanwe, nta muntu umeneshwa cyangwa ngo asenyerwe…”, cardinal Kambanda.
Kliziya Gatolika ubu iri mu rugendo rwa « Yubile y’imyaka 125 » ubukirisitu n’Ivanjili bigeze mu Rwanda. Muri urwo rugendo, Paul Kagame na cardinal Antoine Kambanda ko bakungikanye bigisha ubutaretsa Ivanjili yabo y’« umuco-mutindi w’ikinyoma », amaherezo y’ejo hazaza ha Kliziya n’igihugu ni ayahe?