Yanditswe na Emmanuel Senga
Nk’uko twari twabibasezeranyije mu nkuru yihuse y’ejo kuwa 6 Mutarama 2017 yerekeye ubwicanyi bwari bwakorewe muri Florida, ku kibuga cya Fort Lauderdale, ubu imibare imaze kumenyekana neza. 5 bahasize ubuzima, 6 barakomereka, barimo batatu bamerewe nabi cyane.
Hari n’ibimaze kumenyekana bijyanye n’igikorwa ubwacyo. Uko ibintu bimeze ubu, Esteban Santiago warashe kuri iki kibuga, birasa nk’aho yaba yarabitewe no kutamera neza mu mutwe. Koko rero n’ubundi yajyaga agaragaza ibimenyetso by’umuntu udakomeye mu mutwe, nk’uko byemezwa na nyirasenge wabajijwe na FBI. Uyu mubyeyi yemeje ko hari igihe yajyaga agaragara nk’utameze neza , ariko ngo bikagenda bihinduka. Yajyaga (Esteban) avuga ko yumva amajwi amuvugiramo, amubwira kujya muri ISIS. Ubwa nyuma aheruka kwitaba mu Biro bya FBI, yitwaye nabi ku buryo bagombye guhamagara Polisi ngo ihamuvane. Ariko icyo twakwibutsa ni uko bwa nyuma yavaga muri Irak (2011)yari yabwiye abo mu muryango we ko yahindutse, ikindi ni uko ubusanzwe akomoka muri Puerto Rico.
Ku kibuga cy’indege muri iki gitondo amakuru yari ahari ni uko byari bitoroshye kumenya gutandukanya imizigo y’abantu yatakaye igihe birukaga, ikaba ibarirwa mur 20.000. Hakiyongeraho n’abantu baba badafite indangamuntu kubera ko zatakaye mu kavuyo, cyangwa zikiri mu mizigo. Nk’uko byasobanuwe na (D) Debbie Wasserman Schultz, ubuyobozi bwarimo bukora ibishoboka byose ngo buhangane n’ibyo bibazo, ateganya ko yenda byaba bigiye mu buryo nko mu minsi ibiri. Ikindi umuntu atabura kuvuga ni uko hari ingendo z’indege zahagaritswe, ku buryo ikibuga kirimo gukora ku rugero rwa 85% z’ubushobozi gisanganywe.
Dusoza twavuga ko 2 muri batanu bitabye Imana bamenyekanye, amazina yabo agashyirwa ku mugaragaro, kandi FBI yemeje ko Esteban Santiago yitwaye neza mu bibazo yabajijwe byose, ibi rero bikaba byavanaho ko yenda cyaba ari igikorwa cya ISIS (aha ni jyewe ubitekereza, ntabwo ari umwanzuro wa FBI).