Mbere y’uko Itegekonshinga ritorwa, ntibitangaje ko hari abantu batanze ibitekerezo bitandukanye ku mushinga waribanjirije. Hari abawushimye bakiwubona, ariko hari n’abagaragaje impungenge zikomeye bitewe n’inenge babonaga ziwurimo. Abantu barerekana ingaruka byagira ntagikosowe. Mu bavugaga ko uwo mushinga warimo inenge hanarimo Dr Frank Habineza, perezida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (Green party). Nyamara, abadepite barawemeje, abantu basigara bibaza niba Sena yari kubarusha ubushobozi n’ubushishozi.
Mu ikubitro, Komisiyo yashyizweho na perezida Kagame ngo itegure umushinga w’ivugururwa ry’Itegekonshinga, ntiyatinze mu makoni, byabaye nk’ibyo guhumbya, ivuga ko irangije kuwutegura. Mu bayigize harimo impuguke mu mategeko nka John Milenge, Me Evode Uwizeyimana, … hakabamo n’abantu b’inararibonye nka Dr Augustin Iyamuremye wayiyoboye n’abandi. Ikibazo ariko ni ukumenya niba barakoze umushinga bashingiye ku mahame remezo agena Itegekonshinga cyangwa niba barashyize mu nyandiko ibyifuzo by’abanyabubasha mu gihugu.
Uwo mushinga wagejejwe mu nteko kugira ngo abadepite bawusuzume. Ababikurikiraniye hafi bemeza ko nta kintu cy’ingirakamaro abadepite bakosoyemo. Ahubwo abantu bagaye ko igihe kinini bagitaye bajya impaka zo kuvanamo ijambo Imana. Bamaze kwemeza kurivanamo, abanyarwanda, na benshi mu banyamadini barumiwe. Nyamara hari ibindi bifite uburemere bari gusuzuma. Ku isonga y’ibyo bamwe bagaya harimo guha perezida uriho muri iki gihe uburyo bwo kuba yakomeza kwiyamamaza no kuba yatorerwa kuyobora kugeza mu w’2034 abishatse. Mu banyarwanda hari abasanga bidasanzwe ndetse ngo bishobora kugira ingaruka umuntu ushyira mu gaciro atakwifuriza igihugu.
Abadepite bahaye perezida Kagame kuba yayobora manda 5?!
Mu w’2017 perezida Kagame azaba arangije manda ebyiri. Itegekonshinga Urwanda rwari rusanzwe rugenderaho kuva 2003, ryavugaga ko nta na rimwe perezida wa Repubulika arenza manda ebyiri. N’ubwo mi Itegekonshinga rishya bongera kubyemeza ndetse bakagabanya umubare w’imyaka manda imara, ikaba itanu aho kuba irindwi (ingingo y’101), abakurikiranira hafi basanga ikintu kidasanzwe cyakozwe, ni ukongeramo ingingo (y’172), iha uburyo uzatorwa mu w’2017 kuzayobora indi imyaka irindwi nyuma akagira uburenganzira bwo gutorerwa manda nshya y’imyaka itanu yayirangiza akanemerwa gutorerwa manda ya kabiri y’indi myaka itanu, ubwo akaba ari bwo hazaba hatangiye kubahirizwa manda zitarenga ebyiri z’imyaka itanu.
Abantu basanga inenge ari izihe?
Inenge ya mbere igaragarira mu kibazo gukurikira:
Niba byaramaze kumvikana neza ko bifite ishingiro ko ntawukwiye kurenza manda ebyiri, mu w’2017 perezida Kagame azaba arangije manda ebyiri, bigenze bite ngo yongererwe manda ya gatatu y’imyaka irindwi? Kubyita ko bikomotse ku gisa n’inzibacyuho, abantu bibajije niba atari ugushakisha uko bahuma amaso abanyarwanda. Uretse n’ibyo kandi na nyuma y’iyo manda yaba ari iya gatatu ayitorewe, anemerewe iya kane yaba ari imyaka itanu aramutse ayitorewe mu w’2024, ndetse akanemererwa kuba yatorerwa indi manda y’imyaka itanu mu w’2029, kuri we ikaba mu by’ukuri yaba ibaye manda ya gatanu. Mbese ni ukuvuga ko byashoboka ko yayobora kugeza mu w’2034! Ikibazo nyine rero abantu bibaza: ni gute wavuga ko wumvise neza ko bifite ireme kutarenza manda ebyiri, nyamara ako kanya ugahita ugira uwo ubihera uburyo bwo kuzirenza. Ni nde utabona ko harimo kwivuguruza? Ninde utibaza niba ihame rivuga ko abantu bareshya imbere y’amategeko ryubahirijwe? Mu w’2017, nyuma y’imyaka 14 azaba amaze ari perezida, ashobora kuziyamamaza akaba yanategeka indi myaka 17, yose hamwe ikaba imyaka 31! Ari ya Komisiyo yateguye umushinga, ari abadepite, ari n’abasenateri, bose basanga ibyo bintu bifite ireme!
Ibyo byose bikubitiraho ko iyo abantu bitegereje imigendekere y’amatora mu gihugu nk’Urwanda, basanga ntagushidikanya ko uwatsinda muri iki gihe ari uwifuzwa mu banyabubasha bari ku butegetsi. Ngiki igitera bamwe impungenge iyo batekereje ku ngaruka zaterwa no kubona ko abifuza guhatanira imyaka ya politiki badahabwa amahirwe angana. Ngiki igitera impungenge abifuza ko Urwanda rwagira ituze ndetse buri munyarwanda akagira uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we imbere y’amategeko.
Hari uwakekaga ko Sena yari kureba kure kurusha abadepite. Hari uwibwiraga ko yari kugira ubutwari bwo gukosora ibyo bamwe mu banyabubasha bifuza ko byaguma uko biri. Sena abanyarwanda babona uyumunsi, yari gukora ikitifujwe na perezida Kagame? Iyi Sena yakora icyo FPR idahaye umugisha?
Perezida Paul Kagame hari icyo yari kubikoraho?
Perezida Kagame yashoboraga kugira ubutwari agakomera ku magambo meza yavuze mu kwezi k’Ukwakira 2010 aho yavuze amaze gutorerwa manda ya kabiri nyuma kandi y’indahiro ko azubahiriza Itegekonshinga, muri uko kwezi yashimangiye ko perezida atakwitwaza ko yakoze neza cyangwa ko hari ibyo atararangiza, ngo bimubere urwitwazo rwo kurenza manda ebyiri. Yongeyeho ko ntacyo yaba yarakoze habuze ukomereza aho yari ageze nyuma ya manda ebyiri kandi ko na bwo bitaba urwitwazo rwo kuguma kuri uwo mwanya. Yarabishimangiye kandi abiha uburemere bukomeye, abiherwa amashyi menshi kuko bifite ireme. Iyo aza gukomera ku ijambo yavuze, ingingo y’172, yashoboraga kuvanwamo.
Ku munsi wa none, iyo hataba kwivuguruza, cyari igihe ko yaba abari ku butegetsi, yaba abari muri Opozisiyo bagira icyo bavuga kandi bakabwira abaturage imishinga myiza bafitiye igihugu bahereye nko ku bintu bitatu:
1. Ni ibihe byiza perezida Kagame yakoze, ku buryo uwamusimbura yabikomerezaho?
2. Ni ibihe yakoze nabi? Byakosorwa bite?
3. Ni ibihe atigeze akora bikwiye gukorwa? Byagerwaho bite?
Itegekonshinga ryatowe ryemejwe mu kwezi k’Ukuboza 2015, ni ayahe mahirwe ritanga ngo abanyarwanda bagere ku muti w’ibibazo biriho? N’ubwo hari izindi ngingo zateye bamwe mu banyarwanda kumirwa (nk’ingingo y’114 ivuga ko uwabaye perezida adakurikiranwa ku byaha yakoze akiburiho), umuntu yagarukaho ikindi gihe, ariko iyo ingingo y’101 y’Itegekonshinga ibasha guhita itangirana n’uw’2017, mbese ntise n’ivuguruzwa n’iy’172 (ari yo ya yindi iha uzatorwa ubutaha uburyo bwo kwiyamamaza no kuba yatorwa imyaka 17 yose hamwe (7+5+5), iyo hataba iyo nenge, Itegekonshinga rishya ryari kuba riteye intambwe.
Jean-Claude Mulindahabi