Itangazamakuru ryigenga mu Rwanda: ijwi rya rubanda ku nkeke za buri munsi na rwakajwigira z’umunigo wa FPR-Inkotanyi!

@Reuters/Munyarubuga Fred: Perezida w'Urwanda, Paul Kagame, avugana n'itangazamakuru, 15 Nzeri 2008.

26/05/2018, Ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana.

Itangazamakuru mu Rwanda ryafashwe bunyago na FPR-Inkotanyi iyoboye igihugu, kuva mu mwaka w’1994 kugeza magingo aya, nk’akarima yiguriye cyangwa yahaweho umurage.

Abanyamakuru Gasana Didas (w’ikinyamakuru UMUSESO) na Nelson Gatsimabazi (w’ikinyamakuru UMUSINGI) ni bamwe mu abanyamakuru b’ibinyamakuru byigenga bakoze umwuga wabo w’itangazamakuru mu Rwanda mu bihe bidasanzwe, aho FPR-Inkotanyi yashyiraga mu bikorwa umugambi wayo wo gucecekesha buri wese uyinenga cyangwa utemera kuruca ngo arumire. Muri iki kiganiro, aba banyamakuru baragaruka k’umwuka uranga politiki mu Rwanda, imiterere y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi n’imiyoborere y’igihugu (environnement sociopolitique du Rwanda) n’uko itangazamakuru ry’Urwanda ryigenga ryagiye rishyirwa ku munigo; aho abanyamakuru batari benshi bagiye babuzwa amajyo n’amahwemo kugeza aho nyuma y’ifungwa rya hato na hato bamwe bahisemo gufata icyemezo cyo guhunga igihugu naho abandi bo ku bw’amahirwe make ntibibashe, kugeza n’aho bakiciwe.

Isesengura ricukumbuye ku mikorere y’itangazamakuru n’umwuka abanyamakuru n’abacamanza bakoreramo mu Rwanda (environnement politique dans lequel les journalistes travaillent).

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email