Tubagezeho ikiganiro abayobozi b’ishyaka Ishema ry’u Rwanda batangarijemo itariki yo kujya mu Rwanda:
Mu kiganiro twagiranye na Padiri Thomas Nahimana umunyamabanga mukuru w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda, Chaste Gahunde, umunyambanga nshingwabikorwa, akaba n’ushinzwe itumanaho, ndetse na Nadine Kasinge umunyamabanga mukuru wungirije akaba anashinzwe ububanyi n’andi mashyaka n’amashyirahamwe, akaba ari na we muvugizi wa kandida ku mwanya wa perezida wa repubulika, badutangarije ko bazajya gukorera politiki mu Rwanda tariki ya 23/11/2016.
Banatubwiye birambuye uburyo biteguye gutangira icyo gikorwa bazi neza ko kitoroshye. Ni na yo mpamvu mu byo batangaje, bagira n’icyo basaba abanyarwanda bose muri rusange n’abari ku butegetsi by’umwihariko.
Ikiganiro cyateguwe kandi kiyoborwa na Jean-Claude Mulindahabi afatanyije na Tharcisse Semana.