Inzoka ku gisabo n’agahinda k’abanyarwanda!

©Photo-Montage/réseaux sociaux: Uva ibumoso ujya iburyo: Chaste Gahunde, Nadine Kansinge na Padri Thomas Nahimana

03/11/2023, Yanditswe na Bazumvaryari Maurice

Umuntu wese  udashaka ko iki kibazo kiganirwaho kandi kikabonerwa umuti udashidikanwaho mbere ya byose (kuko ari cyo pfundo ukwigobotora ingoyi kw’abanyarwanda gupfunditsemo); uwo muntu nta “neza” ashakira abanyarwanda.

Icyo kibazo ni iki:

{ “Urateganya cyangwa murateganya cyangwa turateganya ute/mute/dute gukura FPR ku ngabo z’igihugu ko yazizingiyeho nk’inzoka ku gisabo?” }

FPR yaramase iba ikimata ku ngabo zagombye kuba ari iza Rubanda.

Ibanga: Niba FPR itazamuruweho ngo zive mu mifatangwe yayo, ndababwiza ukuri n’iyo amatora yaba ka-jana, umukandida “X” cyangwa “Y” utari Kagame akayatsinda (ibintu bitanashoboka mu gihe inzoka ikiri ikimata ku gisabo), icyo gihe “scenario Ndadaye” yahita yishushanya igafangura n’intumbi y’uwatowe ntizaboneke. Ni ukuvuga ko inzira ari imwe: ingabo zigomba kuvanwa mu mikaka ya FPR, zikaba iz’abanyagihugu bo mu moko yose no mu mateka yabo yose!

Ariko kuzivana mu menyo ya FPR ngo zihabwe abanyarwanda bazigenge, bisaba gahunda zitari izo kwiyerekana kuri za zoom no kuririmba amahamba ngo ngiye i Kigali kwiyamamaza. Bisaba kumena imyugariro ibihumbi, uduhanga tukahakobokera cyangwa tukahamenekera, n’icyuya kikahabirira kugeza bigezweho.

Igihe cyose igisirikare, igipolisi, n’ikimaneko by’igihuhu bizaba bikiri “pata na rugi” na FPR-Inkotanyi, ni ugukurayo amaso, uzagira ibyo yizeza cyangwa abwira abanyarwanda wese azaba “abakina ku mubyimba”, azaba abavumvuriraho ivutu ry’ibyo yijuse cyangwa azaba abatera umwaku gusa nta kindi.

Mu mishyikirano ya Arusha, MRND yaganiraga na FPR kuko bombi buri wese yari afite ingabo yagize ize, naho andi mashyaka yari muri mama wararaye, buri ryose rishaka uwo ryiyomekaho ngo aritoneshe muri abo bafite ingabo.

Iyo tuvuga FPR tuba tubariramo n’inyamaswa basangiye ubwoko zo hanze y’igihuhugu kuko basangiye ibanga. Birumvikana ko RNC ariyo iza ku isonga mu mpanga za FPR zo hanze. Kandi iyo tuvuga RNC tuba tubariramo n’uturegeya twayo twose twizunguza mu isi yo hanze y’uRwanda.

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email