Inzara iravuza ubuhuha mu Rwanda, abayobozi bo bararuma gihwa!

Muri iyi nyandiko nahaye umutwe witwa ”INZARA IRAVUZA UBUHUHA MU RWANDA, ABAYOBOZI BO BAKARUMA GIHWA”, ndagirango nshimangire kandi nunganire umwari/umutegarugori Gatesire Théodette mu nyandiko ye y’ejobundi hashize, ku wa 15/08/2016, yasohotse kuri uru rubuga ”The Rwandan”. Iyo nyandiko yiswe ” Guhuza UBUTAKA cyangwa guhuza UGUTAKA?! Leta ya FPR yari ikwiye gusaba imbabazi ku bwo gushonjesha abaturage no kubatindahaza!”, Umwari/umutegarugori Gatesire Théodette we yibanze cyane kunyandiko zasohotse muri mwaka w’2016 gusa. Njye rero ndashaka kureba amavu n’amavuko n’imiterere y’iki kibazo cy’inzara mu Rwanda mpereye kubyanditse n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda cyangwa mpuzamahanga mu myaka ine yose ishize. Kubera ubwinshi bw’ibitanganzamakuru byagarutse kuri iki kibazo muri icyo gihe, duhisemo kubagezaho uko byavuze icyo kuri icyo kibazo mu byiciro bitatu.

Muri iki gice cya mbere ndabagezaho gusa uko BBC-GAHUZA-MIRYANGO yabitangaje mu myaka itatu ishize, ntirengagije ariko ko n’Ijwi ry’Amerika (VOA) naryo ryakoze inkuru zitandukanye kuri icyo kibazo muri icyo gihe.

Mpereye ku gikorwa cy’isesengura n’icukumbura uyu mwari/mutegarugori yakoze (gikwiye gushimwa no guterwa inkunga ngo gikomeze), ndagirango ngaruke gato ku byagiye bivugwa mu itangazamakuru mu gihe uyu mugambi wo gusonzesha abaturage nkana no kubanyaga ibyabo wavukaga n’ibyo abaturage ubwabo bagiye bawuvugaho mu myakahafi ine yose ishize. Ibi mbikoreye kubera ko nabonye bikenewe kandi bikwiye kujya dusubiza amaso inyuma tukareba ibyagiye byandikwa cyangwa bivuga ku kibazo iki n’iki.

Mu makuru ya BBC-GAHUZA-MIRYANGO yo ku wa 15 Gicurasi 2013, abaturage b’i Kayonza mu gutakamba kwabo baratuye bambwira Ministiri w’ubuhinzi (umushikirangji ajejwe ubuhinzi) ko batishimiye na gato uko Leta irimo ibanyaga inkuka n’ibishanga byabo byabagobokaga mu gihe cy’izuba n’amapfa. Banamaganiye kandi kure urugomo rwo kubarandurira imyaka, berkana ko ibyo bizabaviramo akaga gakomeye ko kwicwa n’inzara.

Icyo gihe, Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Agnes Karibata, yarirenze ararahira avuga ko atigeze anabona ibaruwa abaturage ba Kayonza bamwandikiye batakamba basaba ko kubarenganya no kwigabiza ibyabo byahagarara. Inkuru ya BBC GAHUZA-MIRYANGO y’icyo gihe yasohotse muri aya magambo nyirizina:

“ Mu Rwanda abanyagihugu bo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Kabare, bavuga ko bariko bararandurirwa ivyo barimye mu mugambi wo kurima Soya ku materasi.

Mw’ikete bandikiye umushikiranganji ajejwe ubuhinzi n’ubworozi, bamusaba kubarenganura kuko inshumbusho bari bemerewe batayironse.

Aho baganira na BBC, abo banyagihugu bavuga ko uwo mushinga w’amaterasi ugamije guhuriza hamwe amatongo yabo ngo bayarimemwo Soya, wirengagije ivyo bari bumvikanye.

Ngo bari bumvikanye ko ibirimwa vyose bizorandurwa muri uwo mugambi, bazobaronsa inshumbusho ngo ariko gushika ubu ntaco bararonka.

Bavuga ko mu gihe ibiterwa vyabo nk’imyumbati, ibiharage n’ibitoke biriko birarandurwa ata kindi babahaye co kubisubiriza, inzara igihe kubamerera nabi.

BBC yashoboye kuvugana n’umushikiranganji ajejwe uburimyi n’ubworozi, Agnes Karibata, atubwira ko iryo kete ataryo arabona ngo ariko abo banyagihugu barabesha.

Yavuze ko bahabwa amafaranga y’amanyarwaya ibihumbi bibiri ku munsi, ngo rero ivyo vy’uko boba bashonje ntivyumvikana ”.

Kuri iyi nkuru ya BBC GAHUZA-MIRYANGO hashyizweho n’agace k’ibaruwa abaturage b’i KAYONZA bari bandikiye Ministiri, aho bagiraga bati: «Nyakubahwa Minisitiri […] icyemezo nk’iki cyo kuturandurira imyaka kizadutera ubukene n’inzara ». Ako gace k’iyo baruwa ni aka gakurikira:

11911568_960448684000971_1525940944_n

Uhereye kuri bivugwa na banyirubwite ubu bishe n’inzara aho ntibikwiye ko Lata ahubwo gukurikiranwa mu mategeko-mpuzamahanga mu kuba yararumye gihwa ku gutakamba kw’abaturage bayitabazaga no mugukomeza gahunda yayo yo gukenesha no kwigarurira ibyabo, cyane cyane iby’abakene n’abatagira kivurira? Ese abanyamadini bo aho ntibari bakwiye nabo kubazwa impamvu barebereye cyangwa babaye abafatanyacyaha muri urwo rugomo? Ko bashinzwe ubundi guhwitura Leta iyo babona ibyinagaza cyangwa isahura ibya rubanda, none nabo bakaba bararumye gihwa bakaryumaho aho ntitwari dukwiriye kubabaza uruhare rwabo (responsabilité morale) muri uru rugomo rwa Leta mu kwigabiza imitungo y’abaturage no kubakenesha? Aha ni ihurizo rikomeye kandi rireba buri wese, yaba umuntu ku giti cye cyangwa se uhagarariye ikigo iki n’iki cya Leta cyangwa idini iyo aryariryo ryose.

Ibyo Minisitiri Stella Ford Mugabo ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri aherutse kuvuga ku itariki ya 11 Kanama 2016 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho agira ati: « Siniyumvisha uko mu Rwanda havugwa inzara nta muturage wapfuye », ko nta nzara iri mu Rwanda ko ahubwo mu turere tumwe natumwe hari ‘amapfa’, byari bikwiye kwitwa agasuzuguro n’agashinyaguro kuri Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi ndetse no kutagira umutima-nama wo gucunga neza ibya rubanda (incomptence ou irresponsabilité de la gouvernance ou de la gestion du pays).

Abanyamadini ndetse n’abanyamashyaka bose (akorera mu gihugu ndetse n’akorera hanze yacyo) bumva aka gashinyaguro bakaruca bakarumira, bari bakwiye kwitwa ingwizamurongo n’abafatanyacyaha mu mugambi mubisha wa FPR-INKOTAYI wo kurimbura abanyarwanda ikoresheje uburyo bwo kubanyaga no gushyiraho nkana amategeko cyangwa amabwiriza yo gukenesha rubanda. Abatura nabo bakamaganira kure aka karengane n’urugomo bikorerwa abaturage hagamijwe inyungu z’agatsiko k’abari ku butegetsi (abaribo bose: abantu ku giti cyabo, abakorera mumashyirahamwe mu ihugu imbere n’inyuma yacyo cyangwa mu mashyaka) bakwiye gushyigikirwa no gushimwa, ariko cyane cyane bagahozwaho ijisho ngo ejo batagwa mu mutego nk’uwo ibihugu bimwe by’i Burayi n’Amerika ndetse n’abanyamashyaka yugamwe mu mutaka wa FPR (Formu des partis) yaguyemo.

Ubutaha nzabagezaho zimwe muzindi nyandiko z’ibindi bitangazamaku bya Leta n’ibyitwa ko byigenga byo mu Rwanda byagiye bivuga kuri iki kibazo cy’inzara. Munyandiko ya gatatu nzasoreza ku bitanganzamakuru-mpuzamahanga byibanze ku isesengura ry’ikibazo cy’imibereho y’abaturage muri rusange n’iki kibazo kinzara ku buryo bw’umwihariko. Tuzasoreza mu kwibaza uko Leta iyobowe na FPR yagiye yitwara muri iki kibazo, uko yagiye iruma gihwa, amahanga nayo ntabihe agaciro ndetse n’abanyamadini n’abanyamashyaka atavuga rumwe na Leta ya FPR (partis d’opposition).

Tharcisse Semana

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email