31/12/2020, Yanditswe na Amiel Nkuliza
Mariya Sibomana aribaza icyo yagomeye Imana. Kuva umwaka wa 2020 watangira, waranzwe n’akaga, umuteza akandi kaga. Ni umwaka wahitanye inshuti ze n’abavandimwe, batagira ingano.
Ni umwaka ruvumwa, wahitanye Mutagatifu Kizito Mihigo, uhitana umutambyi mukuru Petero Nkurunziza, wiyongeza umwanzi wa demukarasi, Petero Buyoya. Aba bombi, bari abakuru b’igihugu cy’Uburundi, bifuzaga kubaho mu buzima buzira urupfu, cyane cyane ko bari bariteganyirije kuri byose, urupfu n’ubuzima.
Umwaka wa 2020, ni n’umwaka wavuzwe mo urupfu rwa mugenzi wabo, Paul Kagame. Hari abemeza ko uyu we yamaze kuzuka, kuko abemeza ibyo, barimo n’abemera izuka ry’abapfuye!
Mariya Sibomana yaje kwitegereza neza, anasesengura ibivugwa, maze asanga umwaka wa 2020 usize ibitenga bituzuye bya demukarasi. Amashyaka akorera hanze y’igihugu, bamwe mu bayayobora bagerageje no kujya gukorera politiki mu Rwanda, nyamara ”umuzimu” w’u Rwanda abuza umwe muri abo banyapolitiki kurenga n’umutaru.
Padiri Thomas Nahimana yagerageje inshuro zirenga imwe kwinjira mu gihugu, ubutegetsi bw’i Kigali bumukubita ikibatsi cyabwo.
Mu rwego rwo kwihorera cyangwa kubwigomekaho, uyu musaserdoti yahisemo gushyiraho icyo yise guverinoma ikorera mu buhungiro. Iyi guverinoma ikorera kuri interineti gusa, yashyizeho n’abaminisitiri, inashyiraho Minisitiri w’intebe, ufite amatwara arangwa n’ibihe bidasanzwe: kurwanya ubutegetsi bwigaruriwe n’«abavantara», agasubiza ku ibere ubutegetsi bw’«abasope». Abavantara ngo ni abakabye igihugu muri 94, bigwizaho ubutunzi hafi ya bwose bwa rubanda, naho abasope ngo ni abatutsi bari basanzwe mu gihugu, bamburwa byose, basigara biheha imisuzi!
Mariya Sibomana akaba yibaza icyiciro guverinoma ya Ntagara ishyira mu bahutu n’abatwa, na bo bari basanzwe mu Rwanda, mbere y’uko bene Karinga bitoragurira ingoma mu giteme! Mariya Sibomana akaba anasaba Bwana Jean-Paul Ntagara kwibuka n’abo bose, barenganijwe n’amateka yacu, kugira ngo na bo, umunsi umwe, bazabone izuba.
Umwaka wa 2020 Mariya Sibomana yanawubonye mo ibyo atatekerezaga ko byashoboka. Yitegereje uburyo bene Karinga bashimuse Paul Rusesabagina, maze agwa mu kantu, abura ayo acira n’ayo kumira. Ntiyatekerezaga ko uyu mugabo wafatwaga nk’igihangange, cyambitswe imidari n’abayobozi bakomeye bo ku isi, yakwisanga mu rwasaya rw’intare, rukanga kumumira.
Uyu mugabo, muri jenoside yo muri 94, wahishe abatutsi muri «Hôtel des mille collines» barenga 1200, bakarokoka bose uko bakabaye, Mariya Sibomana yamusuye mu kasho no muri gereza ya Mageragere, maze amukubise ijisho, asesa urumeza. Ati: «burya koko isi ntigira inyiturano”.
Umwaka wa 2020, wanavutse mo Aimable Uzaramba Karasira. Uyu mucikacumu w’itsembabwoko ryo muri 94, yariyahuye abura urupfu. Ubutegetsi bubereyeho kumwica cyangwa kumunigisha amashuka no kumutera ibisongo, bwarifashe, buramuhukwa, kuko ntibwahora bwica. Mariya Sibomana yaje kuvumbura ko kutica Karasira atari impuhwe z’agaca, ko ahubwo usanzwe ategeka kwica, ngo yubikiriye mu ndaki, aho ngo yihishe corona-virusi. Ubuzima bwe ngo bugerwa ku mashyi, ku buryo ngo yigaragaje muri rubanda, yamwanduza icyo cyago, kikamutesha ibyo yasahuye rubanda!
Nyamara Mariya Sibomana yivugira ko buri cyumweru, ku wa kabiri no ku wa gatanu, yiyambaza ishapule y’ububabare bwa Yezu, ubwo yari abambye ku musaraba. Mu masengesho ye yifuza ko abicanyi bose b’u Rwanda bazashyikirizwa ubutabera bwa Pilato, na bo bakabambwa. Aha ariko agerageza no kugabanya ubuhezanguni, ahubwo akibaza impamvu Imana idashyiraho amategeko y’ishyamba, yo guhora, no guhorera abayigomeye bose.
Mariya Sibomana ntiyifuza kugomera Imana kuko yamaze kumenya neza amayeri yayo. Iyo mana ngo yaramwiyeretse, imuhishurira ko ngo ihora ihoze, kuko ngo yaje gusanga uyu mwaka wa 2020, n’ubwo wahitanye benshi, byari ngombwa kuko ngo waringanije twese: abakire, abakene, ba gashakabuhake na ba gashozantambara.
Mariya Sibomana ntiyishimira ko iki cyorezo cya corona virusi cyahitanye abazungu benshi kurusha abirabura, ahubwo abona ko byari ngombwa kubera ko abongabo ari bo bateza ibyago ku isi, kugira ngo buzuze imifuka yabo.
Mariya Sibomana ntanishimira ko urucira muka so, rugafata nyoko, kubera ko indwara z’ibyorezo aba bashyize ku isoko, zimwe muri zo baziboneye urukingo ubwo bari batangiye kubona ko na bo zibahinga mo ubudehe!
Uyu munsi «Covid-19» irimo irabona urukingo, ruzageragerezwa mbere na mbere ku birabura, nubwo ari bo bake iyo ndwara ngo irimo kwica.
Mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika, u Rwanda ni rwo rwonyine rwafungiye mu nzu rubanda itifite, kugirango rubone imfashanyo nyinshi zo kwigurira amasasu yo gutsemba abo rwita ko barurwanya. Ibindi bihugu birimo Kongo-Kinshasa, Burundi, Tanzaniya na Uganda, ibyemezo nk’ibyo bisa n’ababiciye amazi, kuko ngo byaba ibitaramo, ibiganiro mbwirwaruhame, ibiganiro n’abanyamakuru, ukwiyamamaza kwa Bobi Wine, ushaka gusimbura Museveni ku butegetsi muri Uganda, ngo nta na kimwe cyahindutse. Corona isigaye iwacu gusa, kuko ni cyo gihugu gikeneye amafaranga menshi yo kwiyubaka no kugura imbunda zo kumaraho abacengezi n’interasi!
Umwaka wa 2020 uragatsindwa n’abakuru, kuko wibukije Mariya Sibomana basaza be b’abaparimehutu bishwe na Leta y’abakiga, muri 73. Mariya Sibomana ntiyigeze akeka ko abishwe icyo gihe ngo barengaga 55.
Uyu mwari akomeza yibaza ibibazo byinshi, ariko akabura igisubizo cy’impamvu abo bantu bishwe. Anagera kure akibaza impamvu perezida Kayibanda, wabishwe mo, abishi be bakidegembya, nyamara inkiko zagombye kubakurikirana, nta na rimwe zafunze imiryango.
Igikomeje gushengura Mariya Sibomana ni uko na Ntibitura, wababuranishije urwa ndanze, akimiragura amaguru y’inkoko, akarenzaho divayi iyo mu burayi, ntanasobanure niba koko izo manza yaciye zari ngombwa cyangwa niba hari uwamutegetse kuzica uko abyumva.
Ubonye ngo arutwe na Serubuga ndetse na Sebatware, biyemereye ko abo bantu bose batashoboraga kwicwa Gisunzu atabizi?
Mariya Sibomana ngo azagaruka kuri iyi nkuru y’iyicwa ry’abanya Gitarama, ku buryo burambuye. Yarantumye ngo mushonje muhishiwe, ariko anansaba ko mbere y’uko ayigarukaho, abo ireba bazabanza bagatahiriza umugozi umwe!
«Upfa iki na Leta z’abahutu n’abatutsi»?
Iki kibazo ntikireba Mariya Sibomana. Kirabazwa jyewe, nkanagisabirwa ibisobanuro. Ni ikibazo nabajijwe n’umuturage wanyandikiye, nyuma y’uko nshyize hanze inkuru y’uburyo ubutegetsi bw’abakiga bwari bwarihariwe n’abahutu, mu gihe cyabwo. Kanda munsi aho, usome iyo nkuru, niba utarayisomye. ibihe-turimo-umuti-wibidutanya-uzaboneka-nidukoma-urusyo-tugakoma-ningasire/
Mu nkuru ye ndende, muri make, uyu muturage uba mu butegetsi bwa FPR, yagize ati: «nkoherereje iyi nkuru, ariko ntuzayihitishe uko imeze, kuko sinarara. Wanditse ko ubutegetsi bwa Habyarimana bwaranzwe no gushyira imbere abahutu n’akarere k’amajyaruguru baturukaga mo. Wananditse ko hafi muri minisiteri zose, nta mututsi wabaga mo. Warabeshye. Wakwemeza ute ko muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga wakoraga mo, nta mututsi n’umwe wari mo?
Aha ndatsinzwe. Cyokora naje gusanga koko iyo minisiteri yarimo umwana mwiza w’umututsikazi, witwaga Christina Uwanyiligira. Icyo narahirira ni uko nta mututsi nigeze mpabona byibura wari umuyobozi w’ibiro (chef de bureau) cyangwa «chef de division», kugeza kuri «directeur», «directeur général», «directeur de cabinet», cyangwa «secrétaire général».
Christine Uwanyiligira, wari umukozi usanzwe muri «courrier archive», na we abasederi bo muri iyo minisiteri baramuhize ngo bamwice, bamubuze bica umugabo we (Nyoni Gustave). Ukuri kubabaje, ni uko; niba hari uzi ukundi kuri, nzaba ntsinzwe burundu.
Uyu wanyandikiye sinzi niba muhaye igisubizo yifuza. Ariko aranakomeza, agira ati: «ngusabye ko no mu butegetsi bwa FPR wakwerekana ko na bwo bwikanyije mu myanya hafi ya yose y’ubutegetsi, uhereye ku zo hasi kugeza ku zifata ibyemezo bikomeye».
Ati «ubwo butegetsi na bwo bwimakaje amoko n’uturere. Nk’uko mu nkuru yawe y’ubushize, wibanze ku nzego za komini na perefegitura, na njye nkoherereje imiterere y’inzego z’ubuyobozi bw’uyu munsi, guhera ku cyahoze ari komini na perefegitura».
Ati: «Ibyahoze byitwa amakomini, ubu byiswe uturere. Utwo turere ni 30 mu gihugu hose. Uko ari 30, abayobozi batwo baturuka mu bwoko bw’abahutu, ni 8 gusa. Umutwa ni umwe rukumbi witwa Ayinkamiye, uyobora akarere ka Rutsiro. Buri muyobozi w’akarere ahembwa amafaranga y’u Rwanda, angana na 1.200.000 FRW ku kwezi.
Imirenge, cyera yitwaga ama segiteri, ubu ni 416. Umukuru w’umurenge aba afite imodoka n’inzu ya Leta, mu gihe uwa cyera yari atunzwe no kwihingira. Umukuru w’umurenge arusha umushahara umwarimu wabyize, kuko ahembwa ibihumbi 320 y’amafaranga y’u Rwanda, buri kwezi. Uko bose ari 416, abahutu ni 92 gusa.
Utugari, cyera twitwaga za selire. Uyu munsi utugari ni 2148. Muri abo bayobozi bose b’utugari, abahutu ni 203. Imidugudu yose yo mu gihugu ni 14.837. Abakuru b’imidugudu b’abahutu ni 3811. Nta mushahara uzwi abayobozi b’imidugudu bagira; batungwa n’abaturage. Bafatwa nka ba bahinza ba cyera bo ku ngoma ya cyami.
Amasibo cyera yitwaga za nyumbakumi. Umukuru w’isibo yitwa Mutwarasibo. Uyu yungirizwa n’intore yo ku ruhembe rw’iburyo n’ibumoso. Akazi ka mbere ka Mutwarasibo ni ukuneka abaturage niba bavuga nabi ubutegetsi, bakananekana ubwabo. Raporo bakuye mu gushinga amatwi, bazishyikiriza buri munsi ushinzwe ingabo aho hafi, uyu na we akazishyikiriza umunyamabanga mukuru wa FPR, François Ngarambe.
Ibyahoze byitwa perefegitura, ubu byitwa intara. Intara zose ni 4 n’iya gatanu y’umujyi wa Kigali. Muri izo ntara zose, umukuru w’intara w’umuhutu ni umwe rukumbi wo mu ntara y’amajyaruguru (Jean-Marie Vianney Gatabazi). Intara y’uburasirazuba iyobowe n’uwitwa Fred Mufuruke (umututsi); intara y’uburengerazuba iyobowe n’uwitwa Alphonse Munyantwali (umututsi); intara y’amajyepfo iyobowe n’uwitwa Alice Kayitesi (umututsikazi); intara y’umujyi wa Kigali iyobowe n’uwitwa Prudence Rubingisa (umututsi). Buri mukuru w’intara ahembwa 3.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda, buri kwezi. Aba bose bagenwa, bakanahabwa umugisha n’ubunyamabanga bukuru bwa FPR, bugizwe n’abakozi 47, bose bakaba barimo umuhutu umwe rukumbi (Joseph Ndereyemungu).
Nushaka n’andi mazina y’abagize indi myanya y’ubutegetsi: abaminisitiri, abasirikari cyangwa mu zindi nzego za Leta, uzambwire na yo nyakugezeho, aho baturuka, amoko yabo n’igitero cy’amafaranga bahembwa buri kwezi. Ntuzambaze aho ayo mafaranga aturuka, kuko na we ubwawe, nk’umunyamakuru, wagombye kuhibwira. Aturuka mu misoro ya rubanda rw’abifite n’abatindi bacuzwa n’utwakabatunze.
Icyo nakubwira ni uko abo bayobozi bandi nkubwiye, hafi ya bose ari abatutsi, abahutu babari mo bakaba ari mbarwa cyangwa udukingirizo, nk’uko byari bimeze muri minisiteri za Habyarimana, wanditse mu nkuru yawe y’ubushize.
Nkunda inyandiko zawe, kuko zitanga ishusho y’ubutegetsi twabaye mo, ku bashaka kuyimenya. Ntizimbye mu magambo, hamwe n’abawe bose, muzagire umwaka mushya muhire wa 2021; muzawurye, ntuzabarye».
Ngibyo, nguko. Niba hari icyo ushaka kongera kuri iyi nkuru, wowe musomyi nakubwira iki. Ku bindeba, sinzayigarukaho, kuko ibibazo bishingiye ku moko no kugabana ubutegetsi hagati y’abagize ayo moko, byabaye ingorabahizi iwacu.
Turutwa n’abarundi kuko bo icyo kibazo basa n’abagikemuye, babifashijwe mo n’abayobozi babo. Amasezerano yo kugabana ubutegetsi, yasinyiwe Arusha muri Tanzaniya, yemeje ko abahutu b’i Burundi bazajya binjira mu butegetsi bwite bwa Leta bazajya baba 60%, naho abatutsi bakaba 40%. Ibyo byarubahirijwe kuva ku ntwaro ya nyakwigendera Petero Nkurunziza, kugeza ku wamusimbuye uyu munsi.
Ibyo byanubahirijwe mu nzego zose za gisirikari, bikaba birimo no kubahirizwa mu bigo bigengwa na Leta no muri za ambasade, zaba iz’Uburundi zihagarariye icyo gihugu mu mahanga, ndetse no muri za ambasade zihagarariye ibihugu byazo mu Burundi. None twebwe bitunaniza iki?
Muzagire umwaka mushya muhire wa 2021. Uyu mwaka uje kandi uzababere umwaka w’amahirwe, uburumbuke n’amahoro kuri mwese, ndetse n’imiryango yanyu.