22/12/2016, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi
Muri iki cyumweru, “New Vision” isobanukiwe ko jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, itavugwa ku buryo bubonetse bwose, kabone n’aho byaba mu nkuru ishushanyije (caricature), abategetsi b’u Rwanda hari ibyo badashobora kwihanganira. Abategetsi b’u Rwanda, bafashe igishushanyo iherutse gusohora, nk’uburyo bwo gupfobya jenoside. “New Vision” ni ikinyamakuru cya Leta ya Uganda; uretse no kuba ku mbuga nkoranyambaga, kinasohoka mu icapiro buri munsi ku mpapuro, ku bwinshi bugera ku bihumbi 40.
Ejobundi ku itariki ya 20 Ukuboza 2016, “New Vision” yashushanyije Papa (umushumba wa Kiliziya Gatulika, ishapule mu ntoki), ari gusaba imbabazi Kagame. Kuri icyo gishushanyo banditseho amagambo agira ati: “Padiri Paul, ndasaba imbabazi, kandi sinzisabira gusa jenoside ahubwo ndazisabira ko nari ngiye no guhotora Lt Jenerali Kayumba Nyamwasa”. Icyo gishushanyo n’amagambo yacyo byarakaje cyane abategetsi b’u Rwanda, ku buryo “New Vision” yadagazwe (yagize ubwoba). Byatumye tariki ya 21 Ukuboza 2016, umuyobozi mukuru w’iki kinyamakuru, ahamagara ubwe perezida Kagame amusaba imbabazi. Ibi biremezwa na Jeune Afrique ivuga ko ivana inkuru ku muntu wo muri “New Vision”.
Mbere y’aho, Yolande Makolo, ushinzwe itumanaho muri perezidance y’u Rwanda, yari yanyujije ubutumwa kuri “twitter” yinubira iby’icyo gishushanyo n’amagambo yacyo. Makolo yagize ati: “igishushanyo cy’uyu munsi muri “New Vision”, kiragayitse, kandi ukorera byenda gusetsa kuri jenoside, aba ayihakanye”. Ati: “ibi ntibyemewe”.
“Today’s cartoon in @NewVisionWire is more than just in bad taste. Poking fun at Genocide is not funny. It is denial. Unacceptable”. Yolande Makolo (@YolandeMakolo) December 20, 2016
Iki kinyamakuru cyari cyateguye icyo gishushanyo, nyuma y’aho mu nama y’umushyikirano iheruka (tariki ya 15-16 Ukuboza 2016 i Kigali), perezida Kagame yari yatangaje ko atiyumvisha impamvu, Kiliziya Gatulika idasaba imbabazi kubera jenoside yakorewe abatutsi. Abategetsi b’u Rwanda, ntibanyuzwe gusa n’imbabazi Kiliziya yasabiye abayoboke bayo biroshye mu bwicanyi na jenoside. Abategetsi b’u Rwanda bavuga ko Kiliziya ubwayo na yo ngo yakagombye gusaba imbabazi ku giti cyayo. Cyakora muri iyo nama y’umushyikirano, Musenyeri Filipo Rukamba yongeye kubwira abategetsi b’u Rwanda ko Kiliziya ubwayo nta jenoside yakoze, ko kandi nta n’uwo yatumye kuyikora.
Andi magambo ya kiriya gishushanyo avuga kuri Jenerali Kayumba Nyamwasa, ni uburyo bwo gukomoza ku buhotozi bwari bugiye kumukorerwa inshuro zirenga eshatu aho yahungiye muri Afurika y’Epfo, ariko Imana igakinga akaboko. Uyu mugabo wafatanyije na Jenerali Paul Kagame mu rugamba rwo gufata ubutegetsi, muri iki gihe ntibavuga rumwe.
Munsi hano ni “twitter” ya “New Vision” ejobundi tariki ya 20/12/2016, iri mu zamaganywe n’abategetsi b’u Rwanda: