26/08/2017, ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana
Nk’umuntu uzi neza ikibazo cy’abazunguzayi kandi ugifitemo ubunararibonye n’uburambe, Aloys Simpunga aremeza ko Leta ya FPR-Inkotanyi – iyoboye i gihugu kuva muri 1994 – yananiwe gukemura iki kibazo kubera kutabishyiraho umutima n’ubushake. Aragira ati: ”ikibazo cy’abazunguzayi ntikigomba ubuhanga bwinshi, ahubwo icyangombwa ni ukugira umutima w’ubumuntu”.