Ku mpera z’iyi nyandiko murahasanga ikiganiro cy’abavuga icyo batekereza ku gitabo cya Corneille, kitwa « Là où le soleil disparait ». Ni igitabo ashyize ahagaragara mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira 2016, akaba yari amaze imyaka 5 acyandika.
Corneille yanditse ku buzima bwe, kuva avutse. Asobanura ko yasanze ari ngombwa ko abana be bamenya aho akomoka, uko yabayeho, ibihe bitoroshye yanyuzemo, birimo jenoside n’ubwicanyi bukabije byamusanze i Kigali, bigahitana ababyeyi be n’abo bavukana. Yemeza ko mu w’1994, abo bo mu muryango we bahitanywe n’ingabo za FPR. Yari amaze imyaka 22 yaririnze kuvuga ku mugaragaro uburyo yahekuwe.
Igihugu cya mbere yamenye ni u Budage aho yavukiye, nyuma aza mu Rwanda n’ababyeyi be. N’ubwo akomoka mu muryango wari wifashije, avuga ko guhindura ubuzima i Burayi, nyuma ukagaruka muri Afrika, ndetse ukanasubirayo hejuru y’amakuba yahuye nayo kimwe n’abandi banyarwanda, yerekana ingaruka byamugizeho. Muri iki gihe atuye muri Kanada, arubatse afite abana babiri.
Muri iki kiganiro, abatumirwa banyuranye baravuga icyo batekereza kuri iki gitabo cya Corneille, n’isomo ryakavuyemo ku banyarwanda. Hari Gallican Gasana, Zéphanie Byiringiro, Jean Paul Bisamaza na Emmanuel Senga, baraganira n’umunyamakuru Serge Ndayizeye kuri Radio Itahuka.
Jean-Claude Mulindahabi
Ikiganiro: