Ni impuguke mu by’ubuhinzi, ubukungu, amajyambere y’icyaro, kunoza umurimo, akaba kandi inzobere mu gutegura neza ibikorwa n’ubuziranenge, hirindwa icyateza ingaruka mbi mu bitegurwa. Uretse no kuba ibi byose yarabyize, haniyongeraho ko yakoze mu nzego zishinzwe ibikorwa nk’ibyo.
Mbera ya 94, yashinzwe amajyambere y’icyaro, akorana na Banki y’isi mu mishinga inyuranye mu Rwanda, yakoze muri minisiteri y’ubuhinzi aho yari ashinzwe igenamigambi. Mu w’1998 yabaye umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’intebe, ayivamo ahagana mu w’2000 ajya muri minisiteri y’imari kugeza mu w’2003. Ubu atuye mu Bufaransa. Mu kigo akorera, ni umwe mu bayobozi bashinzwe kureba imigendekere myiza y’ibikorwa, cyane cyane kureba ko bikoranwa ubuziranenge.
Ese abanyarwanda bavuga iki, ku bimaze gukorwa muri gahunda y’icyerekezo 2020?
Abari ku butegetsi n’ababashima imikorere, bemeza ko ibikorwa byinshi mu byari biteganyijwe biri gutera imbere. Mu banyarwanda bari imbere mu gihugu hanarimo abasanga ko hari ibikorwa byadindiye ndetse bagatanga ingero. Bamwe mu bari mu Rwanda, batanze ubuhamya bw’ibyo bahagazeho, ubuzima n’imibereho babona mu gihugu, Tewofili, Pasikali na Emanweli, babitangarije umunyamakuru Gaspard Musabyimana kuri « micro » ya Radiyo Inkingi. Bavuga uko babona inzara ivugwa mu gihugu, ubushobozi bw’umuturage, umutekano w’abantu n’ibintu, ubuvuzi, amashuri, ubushomeri, ikibazo cy’amazi, n’ibindi.
Muri raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (PNUD) yasohotse ku itariki ya 27 Ukuboza 2015, igaragaza uko iterambere rihagaze ku muturage muri buri gihugu, Urwanda ruri ku mwanya w’163 ku bihugu 188. Muri Afurika Urwanda ruza ku mwanya wa 30.
Na ho mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2016, Banki y’isi yakoze raporo igaragaza ko Urwanda ruri ku mwanya wa mbere mu miyoborere myiza mu bihugu by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Urebye izi raporo ziravuguruzanya. Hariho raporo zisohoka zigaragaza Urwanda ku mwanya mwiza, izindi zikarugaragaza mu b’inyuma. Biterwa n’iki? Na byo turagira icyo tubibazaho umutumirwa mu kiganiro.
Mu mwaka w’2000 nibwo umuryango w’abibumbye (ONU), uhuriwemo n’ibihugu byo ku migabane yose, wari wafashe ingamba 8 zigamije iterambere rihamye ryiswe iry’ikinyagihumbi. Buri gihugu cyagombaga kuzishyira mu bikorwa kandi ibihugu bikennye byabitewemo inkunga.
Umwihariko Urwanda rufite nk’igihugu cyari cyarasenyutse bitewe n’ishyamirana ry’abanyarwanda, by’umwihariko abanyapolitiki, intamabara na jenoside, byatumye abategetsi bategura igenamigambi rijyanye koko n’imiterere y’igihugu n’ibyo gikeneye kugeraho kandi kitirengagije na ziriya ngamba zari ziswe iz’ikinyagihumbi.
Igenamigambi ry’icyerekezo cy’umwaka wa 2020, ryari ryubakiwe ku ngamba 10 z’ingenzi, umutumirwa muri iki kiganiro arazidusobanurira. Zose zari zigamije gukemura ibibazo by’igihugu n’abagituye ndetse zikabageza ku iterambere rirambye.
Iyo igenamigambi rikozwe neza riganisha ku iterambere. Iyo rishyizwe nabi mu bikorwa, cyangwa ntiritegurwe ku buryo bubereye abenegihugu, bikurura ingaruka mbi.
Ibikorwa by’iterambere ntawubasha kubyubakira rimwe, kabone n’iyo yaba abifitiye amikoro. Ibi birashimangira ko hagomba kubaho gahunda yizwe neza n’ababihugukiwemo, babanza no kwiga imishinga inyuranye yerekana uko ibikorwaremezo mu gihugu bizagerwaho mu buryo buboneye, hatirengagijwe n’ibitekerezo biva ku benegihugu bo mu nzego zose.
Byinshi mu bikorwa by’iterambere biruzuzanya. Ni ukuvuga ko bigira uko bikurikirana. Byanze bikunze hari ibibanziriza ibindi. Urugero nko mu buzima busanzwe, ntawagura amatungo yo korora, atarateguye aho azayororera, n’ibizayatunga. Ntawakubaka uruganda ruzakoresha amazi, atarabanje kwiga uburyo azayahageza …
Iyo bigeze ku rwego rw’igihugu, ibikorwaremezo ntibihubukirwa, ahubwo abahanga n’abashakashatsi bagira uruhare mu gutanga inama mu igenamigambi n’uburyo ibikorwa binyuranye bishyirwaho. Bitewe n’amikoro y’igihugu hagomba kandi no kuzirikanwa ibikorwa byihutirwa kurusha ibindi.
Igenamigambi n’iterambere ry’igihugu nyaryo, ni irishyira imbere imibereho myiza y’abagituye.