Icyunamo ku nshuro ya 26: Amb.Nduhungirehe, ijwi ry’abapfukiranwe na FPR mu kwibuka ababo!

©Photo: Réseaux sociaux. Amb. Olivier Nduhungirehe

11/04/2020, Ikiganiro “Uko mbyumva ubyumva ute?” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.

Icyunamo ku nshuro ya 26: «Ntamunyarwanda ufite uburenganzira bwo kubwira abandi igihe n’uburyo bagomba kwibuka ababo», aya ni amagambo y’umwimerere ya Amb.Nduhungirehe yerekana intimba ikomeye y’abapfukiranwe na FPR mu kwibuka ababo!

Kuva mwaka w’1994 ubwo amahano yagwiriraga u Rwanda kandi akozwe n’abanyarwanda ubwabo agahitanye imbaga itabarika (kuko kugeza ubu imibare nyakuri y’abo yahitanye itiragaragazwa), bibaye ubwa mbere amagambo nk’aya agaragaza akari ku mutima wa benshi asohoka mu kanwa k’umunyapolitiki uri imbere mu gihugu no mu buyobozi. Ni ubutumwa bukomeye (Ukuri k’Ukuri kw’amateka yakomeje guhishwa no kuvugirwa mu matamatama) Amb.Nduhungirehe ahaye FPR-Inkotanyi. N’ubwo – mu itekinika rye yisamye yasandaye kuko yagerageje gusibasiba ibyo yari yanditse kuri Twetter bimuri ku mutima – bimukamukozeho, ashyize hanze Ukuri k’Ukuri kw’intimba ya benshi: abahutu, abatwa n’abatutsi bategekwa kwibuka uko Leta ya FPR-Inkotanyi ibishaka n’uko yabigennye.

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email