Ibihe turimo: Umuti w’ibidutanya uzaboneka nidukoma urusyo, tugakoma n’ingasire.

©Photo/UJRE: Amiel Nkuliza, umunyamakuru

11/12/2020, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Mu nkuru yanjye «Gupfukirana ukuri kw’amateka yacu bimariye iki abayobozi ba «Rwanda Bridge Bulders-RBB» musoma kuri link ikurikira (Ibihe turimo: Gupfukirana ukuri kw’amateka yacu bimariye iki abayobozi ba «Rwanda Bridge Bulders-RBB»?), nagerageje kwerekana ko ubushake bwo kugabana ubutegetsi hagati y’abahutu n’abatutsi, bugifite inzira ndende.

Muri iyo nkuru nanerekanye ko inzitizi kuri icyo kibazo ishingiye ahanini k’uwafashe ubutegetsi, aho iyo ari umututsi yimika mu butegetsi bwe akazu gashingiye ku bwoko bwe, yaba ari umuhutu na we bikaba uko.

Nyuma y’uko iyo nkuru isohotse muri iki kinyamakuru (UMUNYAMAKURU.COM), abasomyi batandukanye baranyandikiye, bamwe muri bo, bagira bati: «Amiel, kuki ukoma urusyo, ntukome n’ingasire?»

Byasaga no kunyumvisha ko niba nshyize ahagaragara ikibazo gikomeye nk’icyo, mfite n’inshingano zo gutanga umuti wacyo, n’iyo washaririra abo kireba.

Iyo nkuru kandi, bwana Jean-Baptiste Nkuliyingoma, wahoze ari minisitiri w’Itangazamakuru ku ngoma ya FPR-Inkotanyi, na we yagize icyo ayivugaho.

Mu nkuru ye ifite umutwe ugira uti «Nunganire Amiel Nkuliza ku kibazo cy’imibanire y’abahutu n’abatutsi mu masezerano ya Arusha» (kanda kuri iyo link, uyisome:Nunganire Amiel Nkuliza ku kibazo cy’imibanire y’abahutu n’abatutsi mu masezerano ya ARUSHA), yerekanye ko ikibazo cy’igabana ry’ubutegetsi hagati y’abahutu n’abatutsi, ngo kitigeze kirengagizwa mu masezerano ya Arusha, kuko impande zombi (Ndlr: Leta y’u Rwanda n’inyeshyamba za FPR), «zashyize umukono ku ngingo ikomeye yerekeye ishyirwaho ry’ubutegetsi bugendera ku mategeko no ku mahame ya demukarasi».

Muri iyi nkuru ikurikira, nkaba ndi bugerageze gutanga umuti w’ibibazo bivugwa, n’ubwo wenda abagenewe kuwunywa, ushobora kuzabasharirira.

Umuti wa nyawo ni uwuhe?

Ntiriwe njya kure, umuti w’ibibazo byagiye bizonga abanyarwanda, wagombaga kuba waravuguswe n’abari bagize ubutegetsi bwa Kayibanda n’ubw’uwamusimbuye, perezida Habyarimana.

Nakunze kwitegereza ubutegetsi bwa Habyarimana, kuko ari bwo namenye cyane, nsanga ari bwo bwabaye nyirabayazana y’akaga kagwiriye u Rwanda.

Ubu butegetsi bwaranzwe n’irondakoko ndetse n’irondakarere, uku kwironda kukaba ari ko kwatumye intambara yashojwe n’inkotanyi, mu mwaka w’1990, isenya ubumwe bwacu, n’ubundi bwagerwaga ku mashyi.

Imyanya y’ubutegetsi hafi ya yose yari yarihariwe n’abahutu, cyane cyane abo mu majyaruguru y’igihugu. Abatutsi bari mu gihugu wabonaga barahejwe mu mirimo hafi ya yose yo mu nzego za Leta no mu bigo byigenga, byagengwaga na Leta.

Imyanya y’ubucuruzi cyangwa yo mu bwarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ni yo wabonaga abatutsi basa n’aho ari yo yonyine bakomorewe mo, ibi bikaba ari bimwe nkeka byatumye bivumbura, bagashyigikira inkotanyi zateraga u Rwanda muri kiriya gihe, byaba rwihishwa cyangwa ku mugaragaro. Iyo abatutsi badahezwa mu buzima hafi ya bwose bw’igihugu, bakagabana ubutegetsi n’abahutu mu myanya yose y’ubutegetsi, inkotanyi nta mpamvu zindi zari kubona zitwaza, zitera u Rwanda.

Iyo abatutsi bari mu gihugu baba barafashwe nk’abahutu mu myanya y’ubutegetsi, ni bo bari kuba aba mbere mu kurwanya inkotanyi zari zimaze gushoza intambara, tariki ya mbere y’ukwezi kwa cumi 1990. Kuba n’abacuruzi b’abatutsi bari bakomeye mu gihugu, nka Kajeguhakwa, Rwigara, Shamukiga, Sakumi n’abandi batarabikoze, ni uko babonaga ko iyo ntambara yari ngombwa, cyane cyane ko na bo ubwabo bari barahejwe ku mwanya umwe rukumbi wabarebaga, wiharirwaga gusa n’abacuruzi b’abahutu (Chambre de commerce et d’Industrie du Rwanda).

Byumvikane neza ko nta mucuruzi n’umwe w’umututsi, wigeze aba perezida wa «Chambre du Commerce», uretse Silas Majyambere, mwene Buzana, wari warihutuje.

Nagerageje guterera akajisho mu nzego z’ubutegetsi zitandukanye z’icyo gihe, nza gusanga hafi ya zose zari zihariwe n’abahutu gusa. Urugero rwa hafi ni urwego rwa komini. Ubutegetsi bwa komini bwari urwego rwa mbere rw’ibanze rukomeye mu gihugu. 

Amakomini yo mu Rwanda yose yari 143. Aba burugumestiri bayo, nta mututsi nigeze mbona mo. Komini ntoya mu gihugu yari igizwe byibura n’amesegiteri 10. Ni ukuvuga ko byibura amasegiteri yose yari 1430. Abayobozi b’ayo masegiteri (conseillers communaux), abatutsi bari bayari mo ni mbarwa.

Amasegiteri yose yari agabanijwe mo amaselire menshi. Kuri uru rwego, abaselire barimo abatutsi, ariko bari mbarwa.

Muri buri komini habaga mo abunganira burugumesitiri. Bagombaga kuba batatu: ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (affaires sociales), ushinzwe imari (affaires économiques), n’ushinzwe ubutegetsi (affaires administratives). Ubakubye n’amakomini 143, bose hamwe bari 429. Muri abo bose nta mututsi nigeze mbona mo aho mvuka. Birashoboka ko mu yandi makomini barimo, ariko sinkeka ko banganaga n’abahutu.

Muri komini hanabaga abanyamabanga ba komini n’abashinzwe irangamimerere, barenze umwe, hakurikijwe amikoro ya komini. Aba bose bashyirwagaho, bakanahabwa amabwiriza na burugumesitiri. Birashoboka ko hamwe na hamwe wenda bari mo abatutsi, ariko iwacu ntabo nigeze mbona.

Komini yagiraga n’abavuzi b’amatungo barenga umwe (vétérinaires), ikagira n’aba «agronomes» barenze umwe. Aba bashyirwagaho na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi. Uwaba yarabonye umututsi muri iyo myanya muri komini avukamo cyangwa aho azi, yazandya akara, tukabiganiraho.

Komini yanagiraga aba «Inspecteurs de secteur». Aba bari bashinzwe kugenzura imyigishirize y’abarimu bo mu mashuri abanza, akaba ari bo banahembaga abarimu imishahara yabo, kuko nta ma konti yo muri banki yabagaho muri kiriya gihe.

Kugirango ube «inspecteur de secteur», akenshi wagombaga kuba warabaye n’umwarimu mu mashuri abanza aho hafi. Uwo mwarimu wabaga umaze kuzamurwa mu ntera, yari mu basabaga abanyeshuri bose kuvuga amoko yabo, bamanitse intoki hejuru. Muri uko kuzimanika, uwabaga ari umututsi/kazi yamanikaga igice cy’ukuboko kubera ipfunwe n’ubwoba, kugirango atamenyekana ko ari umututsi, mu gihe abana b’abahutu bo, wabonaga bashaka ko banabafotora, kugirango bigaragare ko ari bo nyamwinshi mu cyumba cy’ishuri (salle de classe). Niba hari ibindi bigo by’amashuri bitasabaga abanyeshuri kumanika intoki, byaba ari mahire.

Hariho na ba «Inspecteurs d’arrondissement». Aba bakoreraga kuri za perefegitura. Kugira ngo babone iyo myanya, bagombaga kuba bahawe umugisha na perefe w’umuhutu. Ba «inspecteurs de secteur», na «inspecteurs d’arrondissement», uko bakabaye, bashyirwagaho na minisiteri y’uburezi, itarigeze na rimwe iyoborwa n’umututsi.

Hari uwambwira ati mu gihe cy’amashyaka menshi muri 91-92, byarahindutse. Uyu namusubiza ko na nyakwigendera Agatha Uwilingiyimana, wari minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye, atigeze ashyiraho «inspecteur de secteur» cyangwa «inspecteur d’arrondissement» w’umututsi. «Directeur de cabinet» we, (Jean-Marie Vianney Mbonimpa), ubu utuye mu Busuwisi, wenda yanyomoza. 

Muri komini habagaho n’abacamanza ba kanto (juges de canton), ba ankadereri ba komini (encadreurs communaux). Muri izi nzego zombi ho wabonaga mo abatutsi, ariko babarirwa ku ntoki. Amakomini hafi ya yose yo mu migi, yanagiraga ibigo by’ubuvuzi (centres de santé). Abayobozi babyo uko bakabaye (Médecins régionaux), ndumva bari abahutu.

Za perefegitura zose zo mu Rwanda zari icumi. Uretse Habyarimana wa Butare, na we wishwe n’abahutu muri jenoside yo muri 94, abayobozi ba za perefegitura bandi, uko bari 9, bose bari abahutu. Buri peregitura yagiraga abungirije perefe batatu: «sous-préfet» ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (affaires sociales), ushinzwe ubukungu (affaires économiques) n’ushinzwe ubutegetsi (affaires administratives).

Habagaho n’abandi ba «sous-préfets» ba kaganga, babaga mu ntara z’igihugu zitandukanye. Aba bigengaga kuri byose. Bihaga za misiyo z’akazi, bakagira imodoka y’akazi n’inzu nini ya Leta. Nihagira umbonera mo umututsi, uretse uwari umugabo wa Espérance Mukashema, ndaba ntsinzwe.

Reka noneho turebe muri za minisiteri. Uretse minisitiri Ambroise Mulindangabo (Miniplan), André Katabarwa (Minitrape), Constantin Cyubahiro (Minesupres), wishwe n’abahutu muri 94, umbonera undi mututsi wayoboraga minisiteri icyo gihe, uretse Ndasingwa Landouald, na we wagiyeho mu nkundura y’amashyaka menshi, na we akaza kwicwa muri jenoside yo muri 94, araba agitsinze.

Muri Perezidansi ya Repubulika ho byari ibindi, kuko Perezida Habyarimana, wubakaga ibyo byose, si we wari gutuma abatutsi basunutsa ubuzuru muri perezidansi. Abakozi ba maneko (service central de renseignement) bagengwaga na perezidansi ya Repubulika. Icyabarangaga ni ibizuru byabo, iyo babaga barimo kutwirukankana ngo twanditse nabi ubutegetsi bwabo.

Umutwe w’inteko ishinga amategeko ubutegetsi bwa Habyarimana bwawitaga Inama y’igihugu iharanira amajyambere (Conseil National de Développement-CND). Mbere y’inkundura y’amashyaka menshi, uyu mutwe wari ugizwe n’abadepite 70. Uwaba azi umututsi w’umudepite muri icyo gihe, yambeshyuza. Perezida wa CND we, uko byagenda kose, yagombaga kuba ari umuhutu.

Ibigo byigenga, ariko bishamikiye kuri Leta, nka Orinfor, Onatracom, Ocir-café, Ocir-thé, Banque nationale, Oprovia, Onapo, Caisse d’épargne, Caisse sociale, na byo byari uruhuri. Ababiyoboraga bose bari abahutu, abenshi muri bo bakaba baraturukaga iyo mu karere k’urukiga, Ruhengeri na Gisenyi.

Abakozi bakuru ba za ambasade (ambassadeurs, premiers conseillers, deuxièmes conseillers, premiers secrétaires, deuxièmes secrétaires, kugeza ku mushoferi n’abandikisha amamashini), uzambonera mo uwari umututsi, nzamugurira carlsberg ikonje cyangwa imwe muri divayi ziryoshye muri iki gihugu ntuyemo.

Abenshi muri aba bakozi babaga basanzwe bakora muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, bagacagurwa na minisitiri ubwe, uyu akaba nta na rimwe yigeze aba umututsi.

Nari nibagiwe abakuru b’ibigo by’imishinga yagenzurwaga na Leta (chefs de projets), za banki: banque commerciale, banque de Kigali, Bacar. Iyo winjiraga muri ibyo bigo cyangwa muri ayo mabanki, wagira ngo winjiye mu karere k’uburera n’ubugoyi, kubera indimi z’urukonjo z’abakozi hafi ya bose, uhereye ku bayobozi kugeza no ku bakubura. Umuyobozi mukuru wa BRD (Banque rwandaise de développement) ni we wenyine wari umututsi w’inkirirahato, na we waje kwicwa n’abahutu muri jenoside yo muri 94.

Ngiyo ishusho y’ubutegetsi «bwashyize umukono ku ngingo ikomeye yerekeye ishyirwaho ry’ubutegetsi bugendera ku mategeko no ku mahame ya demukarasi», ubwo abari babuhagarariye bahuriraga mu biganiro na FPR-Inkotanyi, ibiganiro byo guhagarika intambara no kugabana ubutegetsi hagati y’abahutu n’abatutsi, Arusha muri Tanzaniya.

Nk’umuntu wari uhari muri kiriya gihe, ndi mu batangabuhamya.Yaba Inkotanyi, yaba abari bahagarariye ubutegetsi bwa Habyarimana, nta ruhande na rumwe rwifuzaga ko ibibazo bikomeye, bidutanya, birimo nk’iby’amasambu, imibereho y’abaturage, igisirikari, bivugwaho ku buryo butomoye, kugirango bibonerwe umuti uhamye.

Iyo ibyo bibazo bivugutirwa umuti hakiri kare, inkotanyi, zari zigizwe n’abatutsi benshi, ntizari kubinnya mo ngo zice perezida Habyarimana. Kumwica si ikindi, ni uko zabonaga ko, n’ubwo zari zimaze gusinya amasezerano yo kugabana ubutegetsi na we, byarimo amacenga ya politiki.

Mu birongozi (couloirs) bya Hoteli «Mount Meru», yari icumbikiye ibyo biganiro, iyo bamwe mu nkotanyi bamaraga gusinda, bigambaga ko nta n’imishyikirano bakeneye, ko umuti wa nyawo ari ukwica Perezida Habyarimana. None zari kumwicira iki iyo atubaka inkuta zababuzaga gutaha, cyangwa ngo abatutsi bari mu gihugu na bo abashyire mu myanya y’ubutegetsi?

Ukuri kurubaka, kukanakomeretsa

Mu ntangiriro y’iyi nyandiko, nari navuze ko ndi bugerageze gutanga umuti w’ibibazo bidutanya, abahutu n’abatutsi.

Ibibazo ayo moko yombi afitanye, ni ukutagira ingabire n’umuco wo kugabana ubutegetsi. Iyo ubwoko ubu n’ubu ubuheje mu myanya iyi n’iyi, iyo udatuma abana baturuka mu bwoko ubu n’ubu biga nk’abandi, ugashyiraho amashuri y’abakene n’ay’abakire, abana bamwe b’ubwoko bufite ubutegetsi bakiga i Burayi no muri Amerika, ab’abakene bakajugunywa muri za nayini cyangwa muri universités z’ibigoroba (nk’uko ubu bikorwa n’ubutegetsi bwa FPR), uba urimo kwicukurira urwobo.

Iyo ubutegetsi bupanze gahunda ya Leta gutyo, abanyarwanda bari hanze, babuhunze cyangwa abaje kwishakira amaramuko, nta n’umwe uba agitashye. None yataha ate, atibona mu bwoko bw’abagize ubutegetsi buriho?

Niba ubutegetsi bwo mu Rwanda bwiganje mo abahutu gusa, niba bwiganje mo abatutsi gusa, ayo moko yombi aba hanze ntazatinyuka gutaha, kuko azumva cyangwa agakeka ko azakumirwa mu myanya iyi n’iyi azaba afite mo ubushobozi.

Niba ubutegetsi bw’inkotanyi uyu munsi bwarubatse inzego zose ziyoborwa n’abatutsi, abahutu bifuza gutaha ngo na bo bapiganirwe imyanya y’akazi bafitiye ubushobozi, ntibazatinyuka gutaha kuko nta cyizere bazaba bafite cyo kubona iyo myanya n’iyo batsinda ibizamini biyikoreshwa mo.

Reka wenda nitangeho urugero: nifuza, n’umutima wanjye wose, kwitahira, nkava muri iyi mbeho, nkajya kwisabira akazi ko kwigisha iyo mu cyaro aho navukiye, kuko ndi umwarimu wabyize hano i Burayi.

Nyamara sinkeka ko byanyorohera kuko aho nzabona ako kazi, nintangira gusabana n’abaturage, ndimo kwisangirira urwagwa na bo, ubutegetsi buriho uyu munsi ntibuzagira isoni zo kunshinja ibyaha bitagira inyito, ngo byo kugandisha rubanda, kwigisha ingebitekerezo ya jenoside, bwubakiyeho. Igikurikira ibyaha nk’ibyo, bihimbwa n’ubutegetsi buriho uyu munsi, ni ugusazira mu magereza yabwo, kuburirwa irengero, cyangwa bukagukubita agafuni.

Mu gihugu haramutse hariho isaranganywa ry’ubutegetsi hagati y’abahutu n’abatutsi mu nzego zose za Leta, mu bigo bishamikiye kuri Leta, mu gisirikari, mu ma banki, mu mishinga igenzurwa na Leta, muri RIB, uwashaka gutaha wese yagenda, kuko aba avuga ati nindamuka mpohotewe, nzarenganurwa.

Sinzi niba natanze umuti wari ukenewe ku basomyi banyandikiye ari benshi ku nyandiko yanjye, navuze ku mutwe w’iyi nyandiko.

Inama ku banyapolitiki b’uyu munsi

Aba banyapolitiki bavuga ko barimo gusenya inkuta zibatanya no kubaka ikiraro kibahuza, ni byiza ko bashyira mu bikorwa zimwe mu ngero natanze aho hejuru, ingero zijyanye no gukemura ibibazo bidutanya, bishingiye k’ukugabana ubutegetsi hagati y’abahutu n’abatutsi, kuko ni wo muti wa nyawo wo gutuma abanyarwanda batekana.

Aba banyapolitiki na bo ubwabo ntibashobora gutekana niba ibyo bibazo bibatanya babica ku ruhande, bamwe muri bo bagatinya no kugira icyo babivugaho, kubera ko uwashatse ko bivugwa aturuka mu bwoko bwabo.

Niba Kayumba Rugema na Hesroni alias Mashira bahangana mu bitekerezo, barengera ubwoko bwabo, nta kibazo mbibona mo, ahubwo ni uburyo bwiza bwo kwereka abari mu mushinga wo kubaka ibyo biraro no gusenya inkuta zibatanya, kubitekerezaho mbere yo guhiga imyanya y’ubutegetsi, bushobora kuzongera guteza ihungabana mu mitima ya bene Kanyarwanda.

Baba mwebwe abanyapolitiki, na mwe mutarwanira ubutegetsi, mukeneye gusa umutekano wanyu wo mu bihe bizaza, mbifurije mwese Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2021. Uzababere umwaka wo kubohoka mu bitekerezo, kumenya icyo mushaka no kwikemurira, mu mahoro, ibibazo bidutanya.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email