Ibihe turimo: Uko numvise ikiganiro Madamu Victoire Ingabire yagiranye na Didas Gasana na Tharcisse Semana – ko umenya FPR ishaka kwigarurira cyangwa guca mo ibice FDU-Inkingi?

©Photo : Réseaux sociaux. Taliki ya 16/01/2010, Victoire Ingabire n'abaje kumwakira ageze mu Rwanda

19/07/2019, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Nyuma y’uko afunguwe mu mwaka wa 2018, Madamu Victoire Ingabire yihanangirijwe n’uwari wamufunze – Paul Kagame – ko niyongera gukopfora, azamusubiza mo. Ni nyuma gato y’uko Ingabire avuganye n’amaradiyo mpuzamahanga – RFI y’Abafaransa na Deutche Welle ikorera i Cologne mu gihugu cy’Ubudage. Madame Victoire Ingabire akiriterera mu gutwi, yabaye nk’uruciye, ararumira. Ngira ngo yabanje kwibaza icyo agomba gukora, n’icyo agomba kureka: gusubira muri gereza cyangwa kuyoboka. N’ubwo Madamu Ingabire yari yaratangije ibiganiro byo ku mbuga za Internet, abamubaza ibibazo bikomeye akabima ijambo, ku wa kabiri w’iki cyumweru noneho yiyemeje kuvugisha ukuri, kuri mo no kwivuguruza. Ni mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Tharcisse Semana na mugenzi we Didas Gasana.

Muri iki kiganiro, Madame Ingabire yabanje kwerekana impungenge aterwa n’ubutegetsi bwa FPR. Ngo niba ashaka kwandikisha ishyaka rye, rigomba kugaragara mo «ubumwe bw’abanyarwanda». Ingabire akabona ko ubwo bumwe busabwa ngo ari abahutu n’abatutsi agomba kwinjiza mu ishyaka rye. Ibi Madame Ingabire akaba asa n’utabikozwa, ngo kuko abona ko yubatse ishyaka rishingiye ku bwoko ntacyo byaba bimaze.

Ngarutse kuri izi mpungenge za Ingabire, umenya koko zifite ishingiro. Mu ndirimbo yabwo, ubutegetsi bwa FPR buhora buvuga ko nta moko akibaho mu Rwanda, n’ubwo na bwo buhora bwivuguruza ko ngo habayeho «Jenoside (génocide) yakorewe abatutsi». Iyo busaba Ingabire ko ishyaka rye rigomba kugaragara mo «ubumwe bw’abanyarwanda», biba bishaka kuvuga iki, uretse gukwepa icyifuzo cyabwo ko abayoboke b’ishyaka FDU-Inkingi bagomba kuba mo abahutu n’abatutsi? Ese ubundi FPR yabwiwe n’iki ko abayoboke ba FDU-Inkingi b’uyu munsi nta mututsi ubaba mo?

Uwasesengura neza icyifuzo cy’ubutegetsi bwa FPR, birasa n’ibyumvikana ko noneho bwiteguye kwemera ko FDU-Inkingi yandikwa, ariko bamwe mu bayobozi bayo, bakaba bagomba kubamo ukuboko k’ubutegetsi. Ingabire akaba asa n’ufite impungenge ko niyemera guhatirwa gushyira mu ishyaka rye abayoboke adashaka (ba FPR), bazarimusenyera hejuru cyangwa bakarimwirukana mo burundu, bamubeshyera ko arangwa n’amacakubiri. Ibi ntibyakagombye no kugira isesengura rihambaye, kuko byabaye no muri PS-Imberakuri, aho Me Bernard Ntaganda yahiritswe na Mukabunani, ubu ishyaka PS-Imberakuri rikaba rigizwe n’ibice bibiri, icya Ntaganda warishinze n’icya Mukabunani, unarihagarariye mu nteko ishinga amategeko.

Ikibazo kikaba ari ukumenya niba Ingabire azemera ko abayoboke ubutegetsi bushaka ko binjira muri FDU-Inkingi azabemera kugira ngo ishyaka rye ryandikwe, cyangwa niba azabanga burundu FDU-Inkingi ntizigere yandikwa, kugirango ibone uburenganzira bwo gukorera mu gihugu.

Politiki y’amagambo – gusa!

Abajijwe na Didasi Gasana niba azakora politiki y’amagambo igashoboka, mu gihe abo ashaka kwirukana ku butegetsi babufashe batitwaje za Bibiliya, Madamu Ingabire yasubije uyu munyamakuru ko politiki yo kurwanisha za kalacinikovu (kalachnikovs) itamureba na mba.

Paul Kagame avec son armée

Nyamara uyu munyamakuru yongera kumubaza niba atazi ko abo afatanije na bo – P5 – cyane ishyaka rya RNC, rifite ingabo muri Kongo. Ingabire, yasubije Didasi Gasana ko RNC nta ngabo azi ifite muri Kongo, ko inaramutse ishaka kuyoboka uruhembe rw’umuheto ishyaka rye rya FDU-Inkingi ryabishinguka mo.

Iyo Ingabire asubiza gutya ikibazo nk’iki, uretse no kwivuguruza, ni no kutamenya igihugu avugira mo uko abakiyoboye bateye. Ingabire azi neza ko ishyaka rya RNC riri mu mpuzamashyaka na we arimo. Azi neza ko RNC ifite ingabo muri Kongo, ndetse ntayobewe ko bamwe mu ngabo za RNC baherutse kuraswaho n’ingabo z’u Rwanda, abarokotse amasasu bagashorerwa bunyago n’i Kigali. Guhakana ko RNC nta ngabo ifite, ni nko kwerekana ko ubutegetsi bwa FPR ari ubw’ibihwinini, butabona neza umukino Ingabire arimo gukina. Ni nka wa mukino w’injangwe n’imbeba, aho injangwe ifatira imbeba mu kamashu, ikayikinisha, aho izashakira ikayikacanga.

Ingaruka z’uyu mukino wa Ingabire nkeka ko atazizi cyangwa azirengagiza ku bwende. Izi ngaruka zatangiye no kwigaragaza, kuko ubutegetsi avuga ko arwanya buragenda buhumbahumba abagize ishyaka rye bukabica urubozo n’urw’agashinyaguro, abo butishe bakaba bagiye gusazira mu magereza.

Mu mikorere ya FPR, ijijisha ko abashaka gushinga amashyaka, ntawe ubabuza kuyashinga, ariko mu by’ukuri icyo FPR iba ishaka mu bashinga ayo mashyaka, ni uko ayo mashyaka akorera mu kwaha kwa yo, utabyemeye akayobokwa n’imijugujugu.

Ingero ntizibuze: ishyaka Green Party ubwo ryashingwaga, ryabanje gufata umurongo nk’uwa FDU y’uyu munsi, kugirango ubutegetsi buricecekeshe, burabanza buca umutwe André Kagwa Rwisereka wari wungirije ubuyobozi. Umuyobozi waryo, Frank Habineza, abonye ko ari we utahiwe, yahungiye kibuno mpa amaguru mu gihugu cya Suwede, abonye ko ahungiye ubwayi mu kigunda, yiyemeza kuyoboka ubutegetsi bwaciye ijosi uwari umwungirije. Ubu yaritahiye, na n’ubu araganje mu nteko y’ibiragi, yitiriwe inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Sindagura, ariko nkeka ko kwica Boniface Twagirimana n’abamukurikiye bose, nta kindi ubutegetsi bwa FPR bushaka kuri Ingabire, uretse kumuha umwitangirizwa nk’uwo bwahaye abamubanjirije, kugirango na we ayoboke cyangwa yitegure akazamubaho.

«Ndatekanye», Ingabire

Ikindi umuntu atabura kwibaza ni uburyo umunyamakuru Gasana Didasi abaza Ingabire niba atekanye, yasubije (wumva mu ijwi rye asa n’ufite ikiniga n’ingingimira ku mutima) ko nta kibazo afite, mu gihe abayoboke be, baba aba hafi n’aba kure, ubutegetsi bwa FPR bugiye kubamumaraho, bubica. Nyuma ya Boniface Twagirimana wari umwungirije, hakurikiyeho Anselme Mutuyimana abicanyi b’ubutegetsi baherutse guca umutwe ku manywa y’ihangu, umurambo we bakawujugunya mu ishyamba rya Gishwati.

Muri iki cyumweru undi witwa Eugene Ndereyimana, wari ugiye i Nyagatare, yaburiwe irengero mu nzira ataranagerayo. Kwizera ko yaba agihumeka, byaba ari nk’igitangaza ku butegetsi bwa FPR bugizwe n’abicanyi gusa. Madame Illuminée Iragena we, ni inkuru ishaje; yaciwe ijosi n’abicanyi ba FPR, Ingabire avuga ko atekaniye mo muri iki gihe.

Iyo Madamu Ingabire asubije Didasi Gasana ati «ndatekanye», mpita nibaza niba koko icyo gisubizo kiba kimuvuye ku mutima, cyangwa niba ari bya bindi by’abanyarwanda dushinjagira, dushira. Ndongera nkibaza niba Ingabire aryama agasinzira, iyo atangiye kwibaza uburyo abicanyi ba FPR bamumazeho abayoboke, akaba agishakisha n’abandi atangaho ibitambo Imana itigeze imusaba.

Mu kibazo yamubajije, umunyamakuru Tharcisse Semana arasa n’umusaba ko yagabanya gutanga ibyo bitambo, agashaka abayoboke mu ibanga, n’abo abonye bagakora bufuku, nk’uko RNC ibigenza. Nyamara Madamu Victoire Ingabire we umenya akeka ko kugwiza abayoboke mu gihugu bazwi, bakanicwa mo benshi, ari yo politki iboneye y’ishyaka rye rya FDU-Inkingi. Birababaje.

Ingabire ati ndashaka gukora politiki mu Rwanda rwubakiye ku mategeko, nyamara abamubanjirije barimo Pasteur Bizimungu, Charles Ntakirutinka, Diane Rwigara na bo ni urwo Rwanda bifuzaga. Semana ati wowe urwo rusyo uzarusyaho ute, ko abakubanjirije na bo byabananiye, bakegura, bakegama? Ibisubizo bya Ingabire ku bibazo nk’iki cya Semana, usanga bisekeje cyangwa birimo icyo umuntu yakwita ubudabagizi, «naïveté» mu rurimi rw’igifaransa.

Ntaho bitaniye n’ibyo n’ubundi yasubizaga mu myaka cumi n’itatu ishize ubwo ishyaka rye ryashingwaga, mbere na nyuma y’uko ageze mu Rwanda, na mbere y’uko yinjiye muri gereza. Didasi Gasana iyo abaza Ingabire ati abo ushaka gusimbura ku butegetsi ko babufashe batitwaje za Bibiliya, si uko atazi ibyo aba avuga.

Buri wese aracunganwa n’isaha ariko umwe muri bo arabara amacuri

Ubutegetsi bwa FPR buriho uyu munsi Gasana arabuzi cyane kurusha Ingabire. Yanatahukanye na bwo buturutse iyo za Bugande. Gasana azi neza ko ubwo butegetsi nta yandi mayeri ariho yo kubukuraho, uretse kuburasaho na kalacinikovu (kalachnikovs). Kuba Ingabire agirwa inama yo guhindura umuvuno, agaca iruhande yawo, we n’ishyaka rye barimo gukina politiki iciriritse.

Ngo ubutegetsi bufata imyenda minini itagize icyo imariye rubanda, cyane cyane urubyiruko. Ingabire ntayobewe ko ubutegetsi bwa FPR butitaye kuri urwo rubyiruko atabariza. Azi neza ko ubutegetsi arimo kurwanya ari ubutegetsi bw’abavantara baje kwiyibira, babinyujije mu gutanga amasoko yo kubaka imishinga minini nk’ibibuga by’indege, za Convention center, kugura amadege, n’andi mateshwa.

Ibi bikorwa by’ubujura bukorwa n’ubutegetsi, ntibirwanishwa amagambo. Ni byo Gasana yaciraga mo amarenga Ingabire. Igisekeje ni uko ishyaka rya RNC bari kumwe mu mpuzamashyaka ya P5, ayo magambo ya Ingabire ryamaze kuyaca amazi, nyamara Ingabire we aracyari muri za mama wararaye. Namugira inama yo guhindura imvugo, akagendana n’iyo ubutegetsi bushaka kumva, ari na yo RNC yayobotse, kuko abayigize barimo Kayumba Nyamwasa, ntabarusha kuyimenya.

Na none ati u Rwanda ntirwubahiriza amategeko. Ngo amategeko ariho, ariko ntatureshyeshya twese. Ngo ”opposition” yose yaciye muri gereza. Ngo ibyaha abanyapolitiki bose baregwa ni bimwe: Ingabire, Mushayidi, Ntaganda, Diane Rwigara, Ntakirutinka, Bizimungu. Ingabire aribaza uburyo iryo tegeko rikoreshwa. Ngo Itegekonshinga ririho ntirikwiye gukoreshwa mu kubuza umuntu uburenganzira bwe, cyane cyane ngo umunyapolitiki afite uburenganzira bwo kuvuga ibintu uko abibona, uko abyumva.

Iyi ndirimbo ya Madamu Ingabire ni yo yakomeje gutera kuva namwumva. Ubwo mu kwezi kwa cumi 2006 i Buruseli, nari nitabiriye imihango yo gushyira hanze ishyaka rye rya FDU-Inkingi, iyi ndirimbo atera uyu munsi, ni na yo yateraga icyo gihe. Abari turi muri iyo nama, twamubajije ibibazo bisa n’ibyo tukimubaza uyu munsi. Na n’ubu aracyabisubiza kimwe. Turarambiwe, nta bisubizo bye nk’ibi tugikeneye kumva. Ibyiza ni uko yamesa kamwe, akemera ku mugaragaro ko afatanyije na RNC ishaka gukuraho ubutegetsi bwa FPR, ibitambo akomeje gutanga bikazira ukuri. Atari ibyo politiki ye n’iy’ishyaka rye, bishingiye kuri cya cyizere kiraza amasinde. 

Abajijwe kandi na Gasana niba ingamba eshatu za politiki ishyaka rye rigenderaho, azashyira akazigeraho, Madamu Victoire Ingabire yasubije ko afite icyizere ko iyo atizera ko izo ngamba azazigeraho, ngo aba yarisubiriye i Burayi kureba umugabo we n’abana be. Aha ndashaka kubwira Ingabire ko, uko nzi ubutegetsi bwa FPR (nabanye na bwo imyaka irenga icumi), hari n’igihe azifuza kujya kureba umuryango we bukanga ko arusohoka mo.

Ibimenyetso byo kurumufungira mo (u Rwanda) byatangiye kwigaragaza. Ingabire yivugiye ko iyo agiye gushaka abayoboke za Kirehe, RIB ihita imuhamagara, ikamurega ko yakoze icyaha mu gushakisha abarwanashyaka. Iyo ashyira mu majwi RIB ko itagombye kumubangamira mu bikorwa bye bya politiki, ko gushaka abarwanashyaka atari icyaha, mpita nibaza ibyo Ingabire aba avuga, bikanyobera.

RIB ni urwego Leta yashyizeho rwo guhiga abanyabyaha n’abatagize aho bahuriye n’icyaha. Ni urwego rwo kurenganya rubanda no kubatera ubwoba, cyane cyane gutera ubwoba abanyapolitiki bashaka guhindura ubutegetsi bubi bwo mu Rwanda rw’iki gihe. Ingabire na we ageze ku butegetsi nkeka ko ari ko yabigenza, kuko aba agomba kurinda ubutegetsi bwe, kugirango hatagira ubumwirukanaho.

Kuvuga ngo RIB ibyita icyaha iyo Ingabire yagiye Kirehe gushaka abayoboke, mbibona mo ko Ingabire aba asa n’uwikinira. Ndagirango nibutse Madamu Ingabire ko politiki y’amagambo yumvikana neza mu gihugu cyugarijwe n’intambara. Iyo ntambara, nubwo abo afatanyije na bo, barimo kuyitegura, nta n’umwe urafata na segiteri. Kugira ngo ave mu magambo, ndongera kumugira inama yo kugendera mu murongo w’ishyaka rya RNC, bagafatanya mu myumvire no mu bikorwa, aho gukomeza gukwepakwepa ukuri kugaragarira twese.

Ibiganiro nk’iki Ingabire yagiranye n’aba banyamakuru bombi, birakenewe, ariko bisaba ko ubazwa amenya neza ibisubizo atanga n’uburemere bwabyo. Niba Ingabire abajijwe niba P5 ayizi, agasa n’uwerekana ko ntayo azi, yabazwa niba atazi ko RNC ifite ingabo muri Kongo, akemeza ko nta ngabo azi, kandi azi neza ko zafatiwe muri Kongo zikanoherezwa bunyago mu Rwanda, iyo ni ya politiki y’amagambo imaze kurambirana, nyamara irimo no kwivuguruza.

Mu bisubizo bye Ingabire arivuguruza cyane, kuko asa n’uwerekana ko ntaho ahuriye na RNC, nyamara na none ati abagize RNC sinabashyira mu kato, kuko na njye ndi mu kato. Cyakora na none arongera akisubiraho ati abo bantu bo muri RNC bakoze ibyaha, Arusha yagombaga kubacira imanza ariko ntiyigeze ibikora.

Ingabire asoza ikiganiro cye avuga ko ibyaha biregwa abagize RNC, bizavugirwa mu biganiro (dialogue inter-rwandais), ubwo bazaba barimo gusasa inzobe imyenda yanduye bakayimesera mu muryango umwe (le linge sale se lave en famille).

Aha na none arongera akivuguruza kuko avuga ko n’ibihugu byari byarashyiriyeho ”mandats” abahoze mu ngabo za FPR, ngo byazikuyeho. Ni nde wabeshye Ingabire ko abazungu hari aho batandukaniye n’inkotanyi? Niba Ubufaransa bushaka kugusha neza Paul Kagame kugirango bubone uko buzajya kwicukurira amabuye muri Kongo, bivuga ko izo mandats bwazikuyeho burundu gute?

Nongere mbisubiremo. Niba Ingabire yumva ashaka gukora politiki y’amagambo gusa, ni byiza ko ishyaka rye ryitandukanya na RNC, rikabohozwa na FPR, cyangwa akiyemeza gukorana na RNC mu bikorwa yatangiye byo kwirukana ubutegetsi bwa FPR, hakoreshejwe intwaro.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email