Ibihe turimo: Rwanda: Ikinamico mu mukino wa gicuti ukinirwa mu matora y’umukuru w’igihugu

©Photo/Réseaux sociaux. Kagame Paul (inyeshyamba yafashe ubutegetsi ku ngufu) yihanangiriza...

04/06/2024, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Ku wa 15 nyakanga 2024 hateganijwe amatora yo guhitamo umukuru w’igihugu. Aya matora, n’ubwo asanzwe ari ikinamico, yaritabiriwe. Ni amatora ahatanirwa n’abahoze ari abamotari, abanamba, abakozi bo mu rugo, intore, abadepite, ibigorofani by’ubutegetsi n’inkundarubyino za bwo.

Perezida usanzweho, Paul Kagame, utagombye gutinyuka kongera kuyobora u Rwanda, na we yatanze ubusabe bwe, ndetse bwakiranwa yombi na komisiyo y’igihugu y’amatora. Kubera iki abanyarwanda tugomba gukomeza guhatirwa kwitabira iyi mikino ya gicuti, itagira utsinda amarushanwa, byibura ngo yegukane igikombe?

Umukino wa gicuti

Umukino nita uwa gicuti ni umukino, abiyamamaza uko imyaka itashye, baba ari abantu badashoboye cyangwa badashobotse. Ni abantu bafashe amatora y’umukuru w’igihugu nk’umukino usanzwe, witabirwa n’abantu basa n’abavuye mu muganda, bagahitira mu kabari kwikopesha inzoga zo kuzimya icyaka.

Ni umuhango witabirwa n’abantu basanzwe barya ku ka burembe, inzara basanganywe ya karande bagashaka kuyikirira mu kwiyahura mu bintu bidasobanutse, byiswe amatora y’umukuru w’igihugu. Ni nde washutse abanyarwanda ko umuntu uvuye mu nka iyo mu nkambi za Nakivare, Nyabwishongezi, mu bumotari, mu koza amamodoka mu binamba, mu bakozi bo mu rugo, na we agomba kuba umukuru w’igihugu?

Kubera iki abiyamamariza uwo mwanya, badapiganirwa indi myanya, wenda bakagirwa abayobozi b’uturere, ba gitifu, ko wenda iyo myanya ari yo bashobora? Ni gute umuntu utarigeze ayobora n’umurenge, yumva ko agomba gusimbuka izo nzego zose, akumva ko noneho agiye kwisanga mu ntebe yo mu Urugwiro? Ni iki kihishe inyuma y’iri kinamico ubutegetsi bw’inkotanyi bwimakaje muri rubanda y’ubwoko bumwe?  

Mu bamaze gutanga ubusabe bwabo ku mwanya w’umukuru w’igihugu barimo abitwa Barafinda Secikubo Fred, Herman Manirareba, Diane Shima Rwigara, Thomas Habimana, Paul Kagame, Philippe Mpayimana, Innocent Hakizimana, Jean Mbanda, Frank Habineza, na Théoneste Nsengimana, umunyamakuru umaze kuburirwa irengero, aho yari afungiwe muri gereza ya Mageragere.

Muri aba bose, nta kindi cyashingiweho mu bisabwa, uretse kuba umunyarwanda. Ibi bikaba bisobanuye ko buri munyarwanda, n’iyo yaba ari umurwayi wo mu mutwe, umusinzi, umusazi, umukarane ngufu, nta kigomba kumuzitira mu kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, umwanya wateshejwe agaciro ku buryo bugaragara.

Ubusembwa mu biyamamaza

Uwitwa Barafinda, bivugwa ko asanzwe ari umurwayi wo mu mutwe. Mu matora yo muri 2017, uko yigaragaje yiyamamaza, buri wese yashoboraga kumukeka mo ubwo burwayi, ku buryo inzego z’ubutegetsi zahisemo kumujyana ku ngufu mu bitaro by’i Ndera, aho yamaze umwaka wose aterwa ibishinge by’indwara z’ibisazi.

Abajijwe niba yarakize izo ndwara, Fred Barafinda yasubije abanyamakuru ko atigeze arwara, ko ahubwo yajyanywe i Ndera kubera impamvu za politiki.

Nubwo indwara zimwe na zimwe zidapimishwa ijisho, abakurikiye amagambo ya Barafinda nyuma y’umuhango wo gushyikiriza ibyangombwa Komisiyo y’igihugu y’amatora, ni bake bashobora kudakeka ko Barafinda yaba akirwaye. Imvugo yakoresheje mu gusubiza ibibazo by’abanyamakuru, ntaho itandukaniye cyane n’iyo yakoresheje ubwo yiyamamazaga mu mwaka wa 2017.

Barafinda yakomeje kwibutsa abazamutora ko gahunda ye ishingiye ku mpamvu 200 mu Rwanda n’ibihumbi 20 ku isi yose; ku muntu muzima iyi mvugo ikaba idasobanutse, ikaba wenda yanashimangirwaho ku burwayi bwo mu mutwe bw’uyu mukandida, cyangwa wenda akaba yafatwa nk’umunyarwenya gusa gusa!!

Komisiyo y’igihugu y’amatora, isanzwe isaba buri mukandida impapuro za muganga, zigaragaza ko uteganya kwiyamamaza ari muzima, ntacyo yatangarije abanyamakuru niba Secikubo Fred, yaba arwaye cyangwa ari munnyege.

Herman Manirareba: uyu ngo arashaka kugarura ubwami mu gihugu. Mu magambo ye, yatangarije abanyamakuru ko uwamubona agenda mu nzira, yakeka ko ntacyo azi. Arasa n’uwiyemerera ko usohotse uko ari atabusekwa! Ngo yababajwe n’uko ubwami bwirukanywe mu gihugu, ko natorwa azagarura ingoma y’abasekuru. Iyo witegereje imyifatire y’uyu mukandida, ugakurikira neza uko atondekanya amagambo, wibaza niba ari muzima mu mutwe, cyangwa niba cyari igihe cyiza cyo kwigaragaza mu bashaka kuyobora u Rwanda. Ni byo navugaga hejuru ko mbere y’uko abashaka intebe yo mu Urugwiro, wenda bagombye kubanza kugerageza iziciriritse, nko kuba gitifu cyangwa umuyobozi w’akarere.

Ikindi umuntu yakwibaza kuri uyu mugaragu w’umwami, ni ukumenya niba atazi ko umwanya urimo guhatanirwa ari uwa perezida wa Reubulika, ko Repubulika na cyami bidakwirwa mu nkono imwe. Cyeretse niba yifitiye bwa bujiji bwa karande burangwa muri bamwe mu buzukuru ba Lunari! Kuba Komisiyo y’igihugu y’amatora yaremeye kwakira ibyangombwa bya Herman Manirareba, na byo ntawabura kubyibazaho, cyane ko madamu Oda Gasinzigwa, uyobora iyo komisiyo, atayobewe ko ubwami bwaciwe mu Rwanda, uretse wenda ibisigisigi bya bwo, byihishe muri Repubulika!

Thomas Habimana: uyu ngo asanzwe ari umuyobozi w’ishuri ryisumbuye mu majyepfo y’u Rwanda. Mu gutanga ubusabe bwe yaje ku ipikipiki kubera ko wenda atari kubona ayo gutegesha «twegerane» cyangwa gukodesha tagisi y’ivatiri, imugeza ku biro bya komisiyo y’igihugu y’amatora. Ibyo ntawabimugayira kuko ubukene bugeza aho bugashira, kandi nta handi bwashirira uretse kuba Perezida wa Repubulika. Ariko se ko Thomas Habimana azi neza ko Paul Kagame, ukiri kuri uwo mwanya, adashaka kugira undi awuha, iyo yiyamamariza indi myanya, nk’iyo kuba umudepite cyangwa Meya w’akarere, si byo byari kumworohera? Ikihishe inyuma y’aba ba kandida badashinga ntibabyine, kizashyira kimenyekane, kuko n’uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye!

Diane Shima Rwigara: ubwo yatangaga ibyangombwa muri komisiyo y’igihugu y’amatora, uyu mwari yagaragaye nk’umukandida udasobanukiwe neza ibyo iyo komisiyo yamusabaga. Mu byo yasabwaga – atari afite, harimo icyemezo cya muganga, icyemezo cy’uko nta bundi bwenegihugu afite, cyangwa niba yarabusubije.

Ikindi kivugwa kuri uyu mukobwa w’imyaka 44 ni uko ngo yahise mo kwinjira mu bikorwa bya politiki kubera gushaka kwihorera kuri bamwe mu bagize inzego z’ubutegetsi, bagize uruhare mu rupfu rwa se – Assinapoli Rwigara. Abanyamakuru bakaba baramunenze kutamenya gusubiza neza ibibazo abazwa, bijyanye na gahunda ye yo kwiyamamaza. Nibutse ko gahunda ya Diane Rwigara ishingiye ko ngo ubutegetsi buriho bushishikazwa no kubaka amazu meza, ariko ngo ntibwubake umutekano w’ibifu by’abanyarwanda, ibi bikaba na byo bidasobanutse neza ku mukandida witegura kuyobora u Rwanda.

Ikindi kivugwa kuri uyu mukandida ni uko, nyuma y’uko inkotanyi zishe Assinapoli Rwigara, yatangarije abanyamakuru ko ngo atagombaga kwicwa kubera ko ngo yafashije inkotanyi kugera ku butegetsi, ko ahubwo abagombaga kwicwa ari abanzi b’igihugu, dore ko, kuri we, ngo bari mu gihugu no hanze ya cyo. Buri munyarwanda wateze amatwi aya magambo ya Diane Shima Rwigara akaba akibaza abanzi b’igihugu, uyu mukandida yashakaga kuvuga, abo ari bo.

Kuba Diane Shima Rwigara atarasobanurira abazamutora abagombaga kwicwa n’ubutegetsi abo ari bo, ni uko wenda agitsimbaraye ku ijambo rye, cyangwa akaba atazi imbaraga z’ijambo yakoresheje mu muhango nk’uyu ukomeye wo kwiyamamariza kuyobora igihugu. Niba uyu mukandida adasabye imbabazi abanyarwanda, barimo abahutu, abatwa n’abatutsi, azitabaza mu matora yegereje, nta gushidikanya ko bamwe mu babatijwe n’ubutetegetsi kuba abanzi b’igihugu, batazamuha ijwi ryabo.

Philippe Mpayimana: uyu ni ikigorofani cy’ubutegetsi, cyacuzwe n’ubutegetsi, kugirango bwerekane ko hari undi mukandida uhanganye na bwo mu matora yegereje y’umukuru w’igihugu. Abazi Mpayimana mu nkambi z’i Bukavu ho muri Zayire ya 1995, bemeza ko uyu mugabo yatangaga ibiryo aho mu nkambi, bimwe akabigavura, ibindi akabigurisha. Kubera ko ibyaberaga mu nkambi yari abizi neza, yananditse igitabo, yemeza ko inkambi z’i Bukavu zari zicumbikiye abanyarwanda, zashenywe n’inkotanyi, zinica benshi muri abo banyarwanda, nyamara, abajijwe niba koko inkotanyi ari zo zakoze ibyo byaha, Mpayimana yahakanye icyo kirego yivuye inyuma, yemeza ko ahubwo ibyavuzwe mu gitabo cye byongewe mo n’inzu y’icapiro yanditse icyo gitabo. Sindi mu bandika ibitabo, ariko nshobora kwibaza impamvu Mpayimana atasabye iyo nzu y’icapiro gukosora iryo kosa cyangwa agahagarikisha isohoka ry’igitabo cye, avuga ko cyongewe mo ibyo atanditse. Philippe Mpayimana, n’ubwo ari agakingirizo muri aya matora yegereje, ntiyagombye kugaragara ku rutonde rw’abiyamamaza kubera ikemangwa  ku bunyangamugayo bwe (malhonnêteté intellectuelle).

Ibindi bivugwa kuri uyu mukandida, ni ibisanzwe bitubaho muri aya mahanga yatwambuye «ndigabo». Nemeza ko ntawe ukwiye kumutera amabuye kubera ko yananiranywe n’umugore mukuru, babanaga mu Bufaransa, inkotanyi zikamushyingira undi zishaka. Ariko se na none: umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu birakwiye ko avugwaho kwiba ibiryo by’impunzi, kwihakana inyandiko ze, mu gihe tuzi ko inzu z’ibitabo zidashobora gutuburira abanditsi b’ibitabo bazigana? Abazatora – niba amatora azaba, ni bo bazasubiza iki kibazo, kibazwa n’abatari bake.

Innocent Hakizimana: uyu we ni umunyarwenya mu bandi bose. Ni umuntu watangaje ko dipolome ye yahemberwagaho undi mwarimu utarayikoreye. Nyuma ngo yaje kwandikira umukuru w’igihugu amusaba kurenganurwa, biza kumutunganira, ari bwo yemerewe kujya kwigisha mu ishuri ryisubumbuye iyo iwabo mu majaruguru.

Uyu munyarwenya, iyo umuteze amatwi, wibaza niba ubwonko bwe butaratokowe. Ibyo avuga ni bya bindi by’abarata abana impyisi zihuma. Kuvuga ko yize akaminuza, ibyo akabivugira mu gihugu kiyobowe n’inkandagirabitabo, bigaragara ko atazi ibyo arimo, cyane ko, ubwo yari arimo gushaka abamusinyira, umusirikari w’inkotanyi yamuhungese, nyir’ubwite ngo akavuza induru, uwamuhohoteraga ngo akaburirwa irengero. Yaburirwa irengero ate, kandi yari umusirikari wari wambaye imyenda ya Leta, yitwaje imbunda ya Leta? Uko uyu mukandida atangaza ibyamubayeho, mu rwenya cyangwa mu rukonjo, bigaragara ko imyifatire ye n’imvugo ye bitabereye umukandida ukenewe mu matora yegereje y’umukuru w’igihugu.

Mbere y’uko yisumbukuruza kuri uyu mwanya, yagombye wenda kubanza gusaba akazi ko kwigisha muri kaminuza, cyane ko yivugira ko ngo afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu.

Jean Mbanda: uyu ntabwo ari ikimanuka; asanzwe azwi mu gihugu, haba mu gihe cy’ubutegetsi bwa perezida Habyarimana ndetse n’ubw’inkotanyi. Kumugereranya n’abanamba, abashumba cyangwa abamotari, ngirango waba umututse. Yabaye umwarimu w’imibare mu mashuri yisumbuye, imyaka irenga 20. Yayoboye ishyirahamwe ry’ibinyabiziga mu Rwanda (ATRACO), ndetse yiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), aratsindwa.  Mbanda yanabaye depite mu nteko ishinga amategeko, ayivanwa mo n’uko yanditse ibaruwa ifunguye, yanengaga imikorere y’iyo nteko, binamuvira mo gufungwa.

Kuri gereza ya Kimironko, aho yari afungiwe, azwi nk’umufungwa wari warananiranywe n’ubuyobozi bwa gereza, kuko ntiyashakaga kubahiriza amategeko akarishye, agenga abagororwa. Ubwo nari ngiye gusura yo inshuti yanjye nahasize, twakubitanye amaso imbere y’umuryango wa gereza, mubaza icyo afungiwe, n’ubwo nari nkizi. Mu kunsubiza, ati «none wowe, ko na we wari ufungiwe hano, wari ufungiwe iki»? Icyo gisubizo cyampaye imbaraga zo kujya gucukumbura icyari kihishe inyuma y’ifungwa rye. Muri iryo cukumbura, naganiriye n’umuvandimwe we – Kambanda; uyu, ati: «ifungwa rya Mbanda rishingiye ku mpamvu za politiki». Ibyo na njye narabyemeraga, kuko iriya nteko ntiyashoboraga kwihanganira umutaripfana, umeze nka depite Mbanda, muri iyo baruwa wemezaga ko amashyaka, yitwa ko ari muri opozisiyo, atigenga, ko ahubwo akorera mu mfuruka z’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Uwasomye ibaruwa ya Mbanda, yari yandikanye ubuhanga, mu gifaransa cyumvwa na bake, ntiyashoboraga gushidikanya ko yari kurokoka uburoko. 

Uretse kuba icyitegererezo mu banyabwenge bakenewe mu kuyobora u Rwanda rw’uyu munsi, Mbanda hari ibyo abenshi banamunenga. Nzi neza ko atajya yemera abamunenga «critiques», nyamara ni ngombwa kuvuga ibiriho, kugira ngo wenda natorwa, azumve ko ntawe utagira amakosa, ko ariko ikiiruta byose ari ukuyakosora.

Mbanda azwi nk’umugabo w’umunyamahane, wujuje ibyangombwa byose by’umunyamahane. Ubwo yari depite mu nteko ishinga amategeko, yabanguye urushyi, arutera Pio Mugabo, bari kumwe mu nteko. Icyo yamuhoraga, nta mpamvu yo kugishyira hanze uyu munsi. Urwo rushyi rwahungabanyije Pio Mugabo, rwikuzwa Théoneste Muberantwari w’ikinyamakuru Canard-Enchaîné, wari umaze kurushyira hanze.

Urushyi rwa Mbanda ntirukinishwa. Muberantwari, wibwiraga ko nta nkurikizi y’urushyi rwakubiswe Pio Mugabo, yaje gutungurwa na we rumwahuranyije, ubwo Mbanda yarumutambikaga, rukamukurunga mu ivumbi, ku karubanda imbere ya «Imprimerie nationale du Rwanda». Iyo Muberantwari atagira abazunguzayi ngo bamugoboke, yari kurya urundi!

Cyera bitaradogera, abanyamakuru bari abasangirangendo, ureke ab’ubu barwanira ama «views». Urwo rushyi Mbanda yakubise mugenzi wanjye rwarambabaje, ku buryo nta kundi nari kumuhorera, uretse kurushyira ahagaragara, mu kinyamakuru nakoreraga.

Reka rero nze guhura na Mbanda kuri Magerwa i Gikondo, nihe ibyo kumusuhuza. Ni bya bindi by’abahutu batajya bamenya ababahiga bukware «leurs prédateurs». Mbanda, aho kwakira umukono wanjye, yahise abangura rwa rushyi. Ubwonko bwahise bungira inama yo gukizwa n’amaguru, kuko urushyi rwa Mbanda rurindwa kubi. Mu rusaku nsanganywe, nirukaga mvuza induru, mpunga urushyi rwa depite Mbanda! Ndashaka kwibutsa abasomyi b’iyi nkuru ko Mbanda ari umu «sportif»; kwiruka nkamusiga, nemeza ko ari Roho Mutagatifu wamvugiye mo. Kuva icyo gihe, nahise ntinya urushyi rwa Mbanda, aho mubonye hose nkiruka, haba mu nteko n’ahandi.

Ejo bundi, ubwo yari amaze gutanga ibyangombwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, nongeye kugira ihahamuka. Nari ntegereje ko bariya banyamakuru, yitaga injiji, na bo agiye kubatera urushyi. Umwe mu banyamakuru wari muri icyo kiganiro, yamubajije niba ibibazo abazwa ari byo arimo gusubiza, cyangwa niba ari uguhangana n’abanyamakuru. Mbanda yahise yibuka ko bimwe mu byamugirira akamaro muri gahunda arimo, n’abanyamakuru barimo, nyamara, yongera kubumvisha ko adakunda kuvugana n’injiji. Na njye nemera ko, nkurikije uko nzi Jean Mbanda, yanga injiji aho ziva zikagera. Ibi yanabishimangiye ubwo yemezaga ko uwitwa Dodo atari afite ubushobozi bwo kuyobora Atraco, ko na Dogoli atigeze ayobora Ferwafa, ko ahubwo hari abamushyizeho, bamukoreraga mo, aba akaba atarabavuze amazina, n’ubwo bazwi.

Kuba mvuga Mbanda uko muzi, ntibikuraho ko ari we mukandida mbona ukenewe muri aya matora y’umukuru w’igihugu, n’ubwo wenda gahunda ye idasobanutse neza. Mu magambo ye avuga ko ngo aje kunganira umutware wari usanzweho. Umuntu asesenguye iyi mvugo ya Mbanda, yakeka ko arimo gukeza abami babiri. Jye si ko mbibona, ahubwo mbifata nk’amayeri cyangwa amaturufu y’abanyapolitiki.

Paul Kagame ashobora kwibeshya akamugira agakingirizo mu matora yegereje, ishyaka rye – niba ririho, rikemerwa, agahabwa imyanya mu buyobozi, ariko ibyakurikiraho ntibyakoroha. Byamera nk’ibya Me Ntaganda, ubwo yinjiraga muri forumu y’amashyaka, byose akabigira isupu. Nibutse ko yaba Me Ntaganda, yaba Mbanda, bose babarizwaga mu ishyaka PSD. Ni ishyaka bamize mo bunguri amahame ya demukarasi, kuko ishyaka PSD ni ryo rya mbere ryashyize hanze umurongo wari ukenewe kumvwa na benshi, umurongo w’uko hagomba kubaho ugusimburanwa kw’imyaka mu butegetsi – alternance politique.

None ko Paul Kagame adashaka kuva kuri ubwo butegetsi, Mbanda yamwikorereza, akamushobora? Kuvuga ko umukuru w’igihugu ahari, ko nta mwanya wo kwiyamamariza umukuru w’igihugu uhari – il n’y a pas de poste vacant, nkeka ko ari uburyo bwo kwagaza intare kugira ngo itamushinga imikaka yayo imburagihe. Ntawe uvuma iritararenga, reka dutege amaso uko bizagendekera Mbanda muri iyi gahunda y’amatora y’umukuru w’igihugu.

Frank Habineza: nyuma y’uko visi perezida w’ishyaka rye, André Kagwa Rwisereka aciwe ijosi n’abicanyi b’ubutegetsi, we n’umuryango we bahungiye mu gihugu cya Suwedi. Twarahuye, turaganira, ndetse angisha inama z’uburyo yasubira mu gihugu kwandikisha ishyaka rye. Kubera ko ntajya nifuza na rimwe ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’inkotanyi badushiraho, namwumvishije ko atagombye no kurota izo nzozi zo gusubira mu Rwanda, kubera ko na we inkotanyi zamugira nk’uko zagize visi-perezida we. Nyamara naje gutungurwa n’uko numvise yageze i Kigali, ndetse ishyaka rye ubutegetsi bwari bumaze kwica Rwisereka, buraryandika. Habineza yaje kugirwa depite mu nteko ishinga amategeko, ndetse mu mwaka wa 2017 yiyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika. Ubwo yari agiye i Nyamata muri gahunda yo kwiyamamaza, yakiriwe n’intore zimuvugiriza induru, ko atagomba gukandagiza ikirenge muri ako gace. Muri iyo nduru, intore zamwitaga ingagi, ko u Rwanda rudakeneye kuyoborwa n’ingagi. Icyakurikiyeho ni uko, nk’uko bisanzwe ku biyamamaza bose, na we yatsinzwe amatora, ariko ntiyateshuka gukorera mu kwaha kw’ubutegetsi kugira ngo na we zitamuca ijosi.

Mu matora y’uyu mwaka yongeye gutanga ubusabe bwe, bubangamirwa n’impapuro atatanze z’uko yaba yarasubije ubwenegihugu bwa Suwedi, n’ibaruwa isaba ubusabe. Kuba ubusabe bwe bwakwemerwa nta n’ukwiye kubishidikanyaho, ariko rero ni ngombwa kwemeza ko umukandida nk’uyunguyu, atujuje ibisabwa byo kwiyamamariza umwanya ukomeye nk’uwa perezida, cyane ko bivugwa ko ishyaka rye ryemewe n’ubutegetsi kugira ngo rizibe icyuho cy’abavuga ko mu gihugu nta mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ahari.

Théoneste Nsengimana: uyu ni umunyamakuru mugenzi wacu. Kubera gutangaza inkuru bagenzi be batinyaga kuvugaho, Théoneste Nsengimana amaze imyaka irenga itatu afungiwe muri gereza nkuru ya Mageragere. Ubusabe bwo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu yabutanze mu buyobozi bwa gereza afungiwe mo, ariko umuyobozi wa gereza ntiyigeze asinya ibaruwa y’ubusabe.

Itegeko rigenga abiyamamariza kuba umukuru w’igihugu ntiryemerera abafungwa kwiyamamaza, kubera ko baba batari ku rutonde rw’abakandida. Kuba Nsengimana atarigeze aboneka ku rutonde rw’abiyamamaza, byumvikane ko uyu munyamakuru, mu gutanga ubusabe bwe, yireberaga mu mazi.

Igiteye impungenge si icy’uko umufungwa yatinyuka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Nyuma y’uko izina rya Théoneste ryumvikanye mu bashaka kwiyamamaza, ni uko noneho yaburiwe irengero, aho yari afungiwe. Umugore we usanzwe umusura kenshi, ntiyigeze amubona mu cyumweru gishize. Yaba se na we yararigishijwe n’inzego z’ubutasi, nk’uko byagendekeye Boniface Twagirimana, wari umuyoboke w’ishyaka FDU-Inkingi? Bazirunge zibe isogo, ubutegetsi bwa Paul Kagame burangwa no kwica no kurigisa abatavuga rumwe na bwo.  

Paul Kagame: uyu uwamuvugaho ntiyabona amagambo yo gukoresha. Ni umuntu watembagaje inzego z’ubutegetsi zariho, kugirango abone uko afata ubutegetsi. Paul Kagame ni umuntu wakoze ibyaha bitagira ingano byibasiye inyoko muntu (Génocide et crimes contre l’humanité) mu Rwanda no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) ariko akaba adakurikiranwa kubera ubudahangarwa bushingiye ku ntebe yicayeho uyu munsi.

Yishe mugenzi we perezida Habyarimana, amuhanuye mu ndege, iyo ndege igwa mo na perezida w’Uburundi Sipiriyani Ntaryamira. Paul Kagame ni umuntu wayogoje igihugu kuva yagifata ku ruhembe rw’umuheto mu myaka 30 ishize. Ni umuntu wiyitirira ko ngo yahagaritse jenoside kandi ari we wayigize mo uruhare rukomeye. Iyo adahanura indege yiciwe mo abakuru b’ibihugu babiri, iyo jenoside ntiyari kubaho ukundi.

Paul Kagame ni umuntu udatinya kwica abatavuga rumwe na we akanabyigamba, ndetse akabasanga iyo bamuhungiye – Col Théoneste Lizinde, Seth Sendashonga, Col Patrick Karegeya, umuhanzi wakunzwe cyane, Kizito Mihigo (…). Paul Kagame ni we muyobozi watumye abanyarwanda, aho bari hose ku isi, bahorana ubwoba kubera ko baba batinya ko n’aho bamuhungiye yabasangayo akabica.

Kwemeza ko umuntu nk’uwo yagombye gukomeza kuyobora u Rwanda, ni ugutuka u Rwanda; ni no gusuzugura abanyarwanda ubwabo, bitirirwa ko ari bo bihitira mo umuyobozi n’ubuyobozi bubabereye.

Amaherezo y’u Rwanda ni ayahe?

N’ubwo mu bakandida maze kuvuga hejuru, nabonye mo umwe rukumbi, ntibimbuza kwerekana ko na we bitazamworohera, kubera ko ubutegetsi bwa Kagame bwubatse ku buryo nta mukandida wa nyawe ushobora gutinyuka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Umukandida wa nyawe mvuga, ni utandukanye na bamwe mu biyamamaza uyu munsi. Ni umukandida ufite ubushake bwo gusimbura ubutegetsi buriho, n’iyo yaba aturuka mu ishyaka rya FPR.

Ni umukandida waturuka mu mashyaka yiyita ko atavuga rumwe n’ubutegetsi nka PSD, PL, PDC, PDI, cyangwa undi mukandida wigenga, utagamije gukomba ibisigazwa by’imbehe zo muri FPR.

Abo mvuga ni nka Madamu Victoire Ingabire, Me Bernard Ntaganda, Dr Théoneste Niyitegeka, Padiri Thomas Nahimana, Paul Rusesabagina, Déo Mushayidi, ubu umaze imyaka irenga icumi afungiwe muri gereza ya Mageragere, azira icyaha kimwe rukumbi: kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, aho yagaragaje ubwambure bwayo, n’uko ari yo yateguye jenoside ikanayishyira mu bikorwa (Soma igitabo yandikanye n’umunyamakuru Charles Onana: ’’Les secrets du génocide rwandais. Enquête sur les mystères d’un président’’, wongere usome inyandiko yasinyanye na Gen. BEM Habyarimana Emmanuel: Le peuple rwandais crie justice, ubwo yari muri Partenariat Intwari; izo nyandiko zombi ni zo ntandaro yo kwibasirwa n’ubutegetsi bwa Paul Kagame). Ni na zo ntandaro zo gushimutirwa i Burundi, ubu akaba yarakatiwe igifungo cya burundu.   

Aba bose mvuze hejuru, uretse Mushayidi ufungiwe ubusa, ntibashobora kwemererwa kwiyamamariza uwo mwanya, kuko ubutegetsi bubatinya. Niba Paul Kagame ageza n’aho atinya guha inda ya bukuru abaturuka mu ishyaka rye, agatinya umuhisi n’umugenzi, agatinya Barafinda ko na we ashobora kumutsinda mu matora, agatinya Mpayimana ndetse na Habineza, agatinya abakozi bo mu rugo n’abamotari, amaherezo y’uru Rwanda ni ayahe?

U Rwanda rukeneye kugangahurwa. Imbaraga z’abashaka kurukorera no kurubohoza, zirakenewe. Hakenewe indi revolisiyo yo guhindura amanjwe y’ibiriho, n’ibivugwa uyu munsi, bitagize aho bihuriye n’imyumvire y’abanyarwanda, inyoteye demukarasi isesuye.

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email