20/03/2021, Yanditswe na Amiel Nkuliza
Yitwaga Dr Joseph John Pombe Magufuli. Mu karere k’ibihugu bya Afrika y’iburasirazuba, yari azwiho kuba umwe mu bayobozi b’ibihugu bize amashuri menshi kurusha abandi. Bivugwa ko yari yaraminuje mu mibare n’ubutabire (chimie), akaba yarize ibyo byombi kugeza ku rwego rwa «doctorat».
Dr John Joseph Pombe Magufuli yari anazwi mu bayobozi ba Afurika bacishaga make, bakanicisha bugufi imbere y’abo bayobora. Mu mihanda no mu mayira y’igihugu cye, yabonwaga kenshi yicaranye, agendana cyangwa yasuye rubanda ruciriritse, bagasangira byose. Ifoto yabaye rurangiza ni iyo yagaragaye mo arimo gusangira ibigori na ba baturage babyotsa ku mihanda y’i Dar-es-salaam, umurwa mukuru wa Tanzaniya.
Uretse gusura kenshi abaturage b’igihugu cye, Dr Joseph John Pombe Magufuli yari anazwi cyane mu gusura no gukurikirira hafi ibikorwa by’amajyambere: imihanda, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Uyu muyobozi yanavugwagaho cyane gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa no kwirukana ku mugaragaro abayobobozi banyereza umutungo wa Leta.
Yabayeho ate?
Mu mibereho ye, bivugwa ko Joseph John Pombe Magufuli yabaye umwalimu igihe kirekire, mbere y’uko aba depite ndetse na minisitiri kuva mu mwaka w’2000. Guhera muri uwo mwaka, yayoboye minisiteri zitandukanye, kugeza mu mwaka wa 2015, ubwo yatorerwaga kuba umukuru w’igihugu cya Tanzaniya, asimbuye mugenzi we Jakaya Mrisho Kikwete.
Urupfu rwa Pombe Magufuli rwatangajwe taliki ya 17 werurwe 2021, akaba ngo yarazize indwara y’umutima, nk’uko byavuzwe na visi pereda we, madame Suluhu Hassan Samia, uyu akaba ari na we wahise amusimbura ku mwanya w’umukuru w’igihugu, nk’uko itegekonshinga rya Leta ya Tanzaniya ribiteganya.
Amayobera y’urupfu rwa Dr Pombe Magufuli
Dr Joseph John Magufuli yari asanzwe ari umuntu uboneka kenshi imbere y’abaturage. Kuba yari amaze igihe kiri hafi y’ukwezi ataboneka, byatumye hibazwa byinshi mu itangazamakuru. Abanyamakuru bakorera ku mbuga nkoranyambaga bakunze kwibaza aho Perezida Magufuli yaba aherereye, ariko minisitiri w’intebe we, Kassim Majaliwa, agasobanura ko perezida Magufuli ameze neza, ko ahugiye mu madosiye menshi. Ibinyamakuru byo mu gihugu cya Kenya byo byari bimaze gutangaza ko umwe mu bayobozi b’ibihugu byo mu karere arwariye mu bitaro i Nairobi, nyamara igihugu cya Kenya kiza gushyira amashusho ahagaragara, cyerekana ko perezida Magufuli yari yarakoreye urugendo rw’akazi (visite officielle) muri icyo gihugu.
Ibi byakurikiwe na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Magufuli, bemezaga ko ahubwo Perezida wa Tanzaniya yapfuye azize corona virusi, indwara yari yarafashwe nka baringa mu gihugu cya Tanzaniya.
Mu kwibaza icyaba cyishe perezida wa Tanzaniya, umuntu akaba atabura gukeka ko n’iyo ndwara yamwica, cyane cyane ko yari mu bayobozi bo muri aka karere k’ibihugu bya Afrika y’uburasirazuba bari baragaragaje ko iyo ndwara itabaho, ko n’iyo yabaho abaturage ba Tanzaniya bagombye kuyivurira ubwabo, hakoreshejwe imiti ya gakondo.
Mu magambo ye, Perezida Magufuli yavugaga ko abanya Tanzaniya batagomba gufungiranwa mu mazu kubera iyo ndwara, ko niba inariho izasengerwa, ikagenda uko yaje. Kuba rero yamwica birashoboka kuko na we ubwe ntiyigeze ashaka kuyirinda, cyane cyane ko yasabanaga kenshi na rubanda, yaba we n’iyo rubanda, bakaba nta n’umwe wambaraga agapfukamunwa.
Kuba yishwe n’umutima na byo birashoboka, niba koko yari awurwaye. Bivugwa ko «covid-19» yibasira cyane abasanzwe bafite indwara zikomeye nk’izo, bityo gukira corona bikaba ngo bidakunze koroha iyo hagize uwo ifata, asanganywe bene izo ndwara.
Akaboko ka ba mpatsibihugu
Nyuma y’urupfu rwa Dr Pombe Magufuli, haragenda hasohoka uruhuri rw’amakuru atandukanye. Hari abemeza ko uyu muyobozi ashobora kuba yarazize ba mpatsibihugu, bivugwa ko yari abangamiye mu rwego rw’ubukungu. Igihugu cya Tanzaniya kizwiho kugira ubukungu bushingiye ku mabuye y’agaciro, abazungu bayacukuraga muri icyo gihugu bakaba bari baratangiye kumwijundika.
Bivugwa ko Perezida Magufuli yari yarategetse ko abacukura amabuye y’agaciro mu gihugu cya Tanzaniya bazajya batanga ku gihugu icya kabiri cy’inyungu bakuraga muri ayo mabuye y’agaciro, mu gihe ubuyobozi bwamubanjirije bwari bwarahaye inda ya bukuru abo bacukuzi, batangaga kimwe cya gatatu (1/3) cy’inyungu mu gihugu. Ubu buryo bwo kumvisha ba Gashakabuhake, ngo bukaba na bwo bushobora kuba impamvu yo kumukura ku isi, cyane cyane ko abazungu, aho bava bakagera, bareba inyungu zabo mbere y’ibindi byose.
Bivugwa kandi ko kuba Dr Pombe Magufuli yari yaranze ko urukingo rwa «covid -19» rwinjira, rukanakoreshwa mu gihugu cya Tanzaniya, byatumye abazunguzayi barwo barakara umuranduranzuzi, kuko barubonaga mo agatubutse, ruramutse rukoreshejwe mu gukingira abanya Tanzaniya barenga miliyoni 55.
Mu magambo ye, Dr John Pombe Magufuli yavugaga ko abo bazungu bagombye kubanza gukoresha izo nkingo mu bihugu byabo, cyane cyane ko muri ibyo bihugu ari ho iyo ndwara yibasiye abantu benshi, kurusha ku mugabane wa Afurika.
Uyu Nyakwigendera yanibazaga impamvu urwo rukingo rwahise ruboneka nyuma y’igihe gito iyo ndwara ibonetse ku isi, nyamara abo bazungu batarigeze babona inkingo z’izindi ndwara zabanjirije «covid-19» nka malariya, igituntu, sida n’izindi.
Kuba abo bazungu n’umuryango w’Abibumbye ushinzwe ubuzima ku isi (OMS) barabonaga imbogamizi mu gucuruza urwo rukingo mu bihugu nka Tanzaniya, bifite abaturage benshi – dore ko bivugwa ko urwo rukingo rugomba gutangirira mu bihugu byose bya Afurika – birashoboka ko aba bombi, bari bafite inyungu zishingiye kuri izo nkingo, bibasira, ndetse bakaba banahitana uwo ari we wese washaka kuzibangamira.
Yazira no kurwanya ruswa
Mu buzima bw’igihugu cya Tanzaniya, ni bwo bwa mbere hari habayeho umuyobozi warwanyije ruswa ku buryo bugaragara. Bivugwa ko mu gihugu hagaragaraga mo abantu benshi babaye mu buyobozi bw’icyo gihugu bari batunze ibya mirenge, babikuye mu kunyereza umutungo w’igihugu. Kuva Perezida Magufuli yajyaho muri 2015, ngo nta kindi yitayeho cyane uretse kurwanya abo ba Rusahuriramunduru no kubirukanira ku karubanda, imbere ya rubanda. Ibyo bintu bitari bimenyerewe mu gihugu cya Tanzaniya, ngo na byo byashoboraga kumuhitana, bikozwe n’abamenyereye gukira babinyujije mu nzira nk’izo z’uburiganya, zikorerwa mu nzego za Leta.
Dr John Pombe Magufuli, wigaragazaga nk’umuntu ushyize imbere imibereho myiza y’abaturage kurusha iy’abayobozi – bivugwa ko imishahara y’abayobozi yari yarayihanantuye – ngo yari yarabangamiye benshi mu bayobozi bibwiraga ko bagomba kwigwizaho ibya rubanda, babinyujije mu myanya bahawe n’ubuyobozi.
Abatavuga rumwe na we, na bo bashyiraga imbere icyo kirego bavuga ko kuva perezida Magufuli yafata ubutegetsi yakenesheje rubanda, kuri bo iyo rubanda ikaba ari uko yabangamiye cyane abayobozi bari bateze amakiriro mu myanya y’ubutegetsi bwa Leta.
Urupfu rwa Dr John Pombe Magufuli rukaba rutavugwaho rumwe na benshi, haba mu buyobozi bw’igihugu cye, haba mu bamurwanyaga, haba ba mpatsibihugu na ba gashakabuhake, bari bamenyereye gukama ubukungu bw’ibihugu bimwe na bimwe byo muri Afrika.
Perezida Kagame yaba azitabira ishyingurwa rya Dr Pombe Magufuli?
Biragaragara ko urupfu rwa Dr John Pombe Magufuli rwababaje abayobozi bose bo muri aka karere k’ibihugu bya Afrika y’uburasirazuba. Ibi bigaragarira mu butumwa bw’akababaro bagiye batanga, banihanganisha umuryango wa Nyakwigendera.
Ibihugu nk’Uburundi, Kenya, Uganda, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ndetse n’u Rwanda, byose byashyizeho icyunamo cy’icyumweru ndetse binamanura amabendera yabyo (drapeaux mis en berne) kugeza igihe Perezida Magufuli azashyingurirwa.
Mu muhango wo kurahiza abaminisitiri babiri bashya, uw’Ubutegetsi bw’igihugu (JMV Gatabazi) n’uw’Ubucuruzi n’Inganda (Beata Habyarimana), perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa bw’agahinda, bujyanye n’urupfu rwa Perezida wa Tanzaniya.
Ubu butumwa, yashyize ahagaragara mu rurimi rw’icyongereza, bukaba bushimangira ubucuti yari afitanye na Nyakwigendera.
Nk’uko tumenyereye ko inshuti nyayo iboneka mu byago, byumvikane neza ko no mu mihango yo gushyingura mugenzi we Dr John Magufuli, Perezida Kagame yagombye kuba ahari.
Padiri Thomas Nahimana, umunyapolitiki wigaragaje mu barwanya ubutegetsi bwa Paul Kagame, ndetse akanemeza ko uyu atakibaho, muri videwo ye y’uyu munsi ku wa 19 werurwe 2021, yongeye kwemeza ko perezida warahije abaminisitiri babiri ku wa 19 werurwe 2021, ari usa na we, ko Kagame wa nyawe yapfuye, ko ndetse atazagaragara mu mihango yo gushyingura mugenzi we Dr John Pombe Magufuli, imihango iteganyijwe ku wa 26 werurwe 2021.
Niba Perezida Kagame atagaragaye muri uwo muhango se, twemeze ko yapfuye, nk’uko Padiri Thomas Nahimana amaze umwaka abitangaje? Niba se Perezida Kagame agaragaye muri uwo muhango, aho wenda Padiri Thomas Nahimana ntazaba ataye icyizere imbere y’abayoboke be, bari bamaze kuba benshi kubera ko yabavugiraga ibyo bashaka kumva?
Niba perezida Paul Kagame yohereje umuhagararira muri uwo muhango – cyane ko na byo byemewe – ni ngombwa ko twemeza ko ari ikimenyetso cy’uko perezida Kagame yapfuye? Ukuri muri uru rujijo rw’urupfu rwa perezida Paul Kagame tuzakubwirwa n’amateka. Agatinze kazaza ngo ni amenyo ya ruguru.