01/07/2023, Yanditswe na Amiel Nkuliza
« Ndabwira Leta zose ko tutagishoboye gukomeza kurebera ibintu nk’uko bisanzwe. Nta muntu n’umwe wemerewe gukomeza gufata bugwate abantu hirya no hino ku isi, atabihanirwa. Nta wemerewe guhonyora uburenganzira bwa muntu, bw’abatuye igihugu cye, kandi nta muntu n’umwe ushobora gutera ubwoba no kugenzura abantu ku isi yose. Amahanga azafata ingamba zo kubikubuza. »
Kuva yarekurwa, muri werurwe 2023, Paul Rusesabagina yaracecetse. Abakurikiraniye hafi iceceka rye, bemeza ko yarimo kwisanasana no kwivuza, kugira ngo amenye niba nyuma y’imyaka irenga ibiri muri gereza, ubutegetsi bwamufunze butamunywesheje twa tuzi, bukoresha two kwihutisha abatavuga rumwe na bwo.
Urundi ruhande rw’abibazaga ku iceceka rye, rwakekaga ko bishoboka ko, ubwo ubutegetsi bwa Kigali bwamufunguraga, bwari bwemeranijwe n’ubwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko agomba guhagarika ibikorwa bye bya politiki, ndetse agaceceka burundu, ataceceka agasubizwa muri gereza ya Mageragere.
Muri message ye y’uyu munsi taliki ya mbere nyakanga 2023, Paul Rusesabagina yasohotse mu bwihisho. Arasaba amahanga kudakomeza kurebera ubugizi bwa nabi bubera mu Rwanda, ariko ku by’umwihariko akemeza ko ababushyira mu bikorwa bazabibazwa. Ni nde uzabibabaza, bazabibazwa bate? Rusesabagina ni we wasubiza iki kibazo.
N’ubwo asaba amahanga guhagarika ubwo bugizi bwa nabi, bukorwa n’abayobozi b’ubutegetsi bwo mu Rwanda, Paul Rusesabagina aranashyira mu majwi ayo mahanga yakomeje kurebera, kuva ubutegetsi bwa FPR bwajyaho, muri nyakanga 1994.
«Mu myaka hafi 30 ishize, nibajije aho isi iri. Ubu ndongeye ndabaza nti: wa si we, uri he? Wowe, isi, wararebereye igihe ibintu bibera mu gihugu cyanjye, none ingaruka yabaye umubabaro wa benshi.»
Paul Rusesabagina, twakekaga ko yasabye imbabazi kugira ngo arekurwe, arasa n’aho imbabazi zivugwa ntaho ahuriye na zo, ko ahubwo ari bwo yatangira ibikorwa bye bya politiki, akaba wenda ashyigikiwe n’ibihugu by’ibigugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibihugu yivugira ko byagize uruhare mu kumubohoza.
Rusesabagina akomeza asaba ibyo bihugu n’abantu ku giti cyabo, itangazamakuru n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gukomeza gutanga inkunga yo kubohoza n’abandi asize inyuma, bakomeje kwicirwa urubozo mu magereza y’ubutegetsi yise ubw’igitugu bwa Paul Kagame.
Ibindi, ku buryo burambuye, murabisoma muri message ye y’impuruza, mu mirongo ikurikira:
«Nitwa Paul Rusesabagina. Ubu ni bwo butumwa bwanjye bwa mbere kuri mwese, nyuma yo gusubira mu rugo. Maze iminsi 939 i kuzimu, muri gereza yo mu Rwanda.
Mbere na mbere mbanje gushimira Imana, umugore wanjye n’umuryango wanjye. Ndashimira kandi buri wese, wanshyigikiye kuva igihe nashimutiwe, kugeza ndekuwe. Aha harimo Amerika, umuryango w’ubumwe bw’i Burayi, n’izindi guverinoma nyinshi, itangazamakuru, imiryango itegamiye kuri Leta, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Abanyarwanda bagenzi banjye, inshuti n’abantu benshi bakomeje gukurikiranira hafi ikibazo cyanjye.
By’umwihariko, nkeneye gushimira Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuba zaritaye ku kibazo cyanjye. Ni cyo cyakoze itandukaniro, igihe Amerika yavugaga ngo «ibi ntibishobora gukomeza, u Rwanda rwemere kwicara ku meza.»
Dusohoye iyi videwo ku italiki ya mbere nyakanga, ari wo munsi w’ubwigenge bw’u Rwanda, umunsi igihugu cyanjye kavukire cyabonye umudendezo, kikava mu bukoloni. Ikibabaje ni uko, uyu munsi nyuma y’imyaka 61, Abanyarwanda nta bwisanzure bafite ubu. Abanyarwanda ni imfungwa imbere mu gihugu cyabo.
Naharaniye uburenganzira bwa kiremwamuntu, bw’Abanyarwanda na demukarasi mu gihugu navukiye mo, mu buzima bwanjye bwose, ariko u Rwanda ruyobowe n’ubutegetsi bw’igitugu, budaha uburenganzira abaturage bacyo, kandi butihanganira uwo ari we wese utavuga rumwe na bo.
Guverinoma yagerageje kuncecekesha, binyuze mu nzira za politiki, mu kungendaho, no mu ihohoterwa, kuva filimi Hoteli Rwanda yasohoka muri 2004. Ibi byarushijeho kuba bibi nyuma y’italiki ya 9 ugushyingo muri 2005, ubwo nakiraga umudari w’ubwisanzure wa Perezida wa Amerika.
Muri Kanama 2020, bashizwe banshimuse. Nakorewe iyicarubozo, ndafungwa, kandi nkurikiranyweho ibinyoma bidafite aho bihuriye na njye. Ntabwo nitabiriye urubanza rwanjye kuko byagaragaraga ko umwanzuro warwo wari wacuzwe utaranaba. Nk’uko byari byitezwe, nahamijwe ibyaha, nkatirwa igifungo cy’imyaka 25, muri imwe muri gereza mbi cyane ku isi, i kuzimu.
Paul Kagame n’ubutegetsi bw’ishyaka rye (Rwanda Patriotic Front, FPR), buyoboye u Rwanda, bagerageje uko bashoboye kose kugirango bancecekeshe burundu. Hamwe na njye, abanenga guverinoma yabo, ibyo bakoze by’ukuri, byeretse isi isura nyayo yabo. Barashimuta, bakora iyicarubozo, bafungira ibinyoma, barica kandi bahimba imanza ziteye isoni ku bantu bose batavuga rumwe na bo.
Nagize amahirwe gusa ko ntishwe, bitandukanye n’iby’abandi bantu benshi. Urubanza rwanjye rwarasakaye ku isi, ariko ndi umwe gusa mu bantu ibihumbi buri mwaka bagira ikibazo nk’icyanjye.
Nizera ko ingorane zose uhura na zo mu buzima, zishobora kukubera umwarimu niba witeguye kwiga. Ubunararibonye bwanjye muri genocide yo muri 94, ni imwe mu masomo y’ingenzi nize, yamfashije kurokoka, mfunze nabi mu myaka ibiri n’amezi arindwi.
Gereza ishobora kuba ishuri, usohoka mo ufite impamyabumenyi. Icya mbere namenye ni uko ibyatubaho byose, tudashobora gupfa umunsi wacu utaragera. Nizera ko ubuzima bwanjye bwarokotse kugira ngo nzababwire amateka yanjye.
Icya kabiri namenye: namenye ko itsinda rito ry’abantu, bafite ukuri ku ruhande rwabo, rifite imbaraga zo guhindura isi. Ndabwira Leta zose ko tutagishoboye gukomeza kurebera ibintu nk’uko bisanzwe. Nta muntu n’umwe wemerewe gukomeza gufata bugwate abantu hirya no hino ku isi, atabihanirwa. Nta wemerewe guhonyora uburenganzira bwa muntu, bw’abatuye igihugu cye, kandi nta muntu n’umwe ushobora gutera ubwoba no kugenzura abantu ku isi yose. Amahanga azafata ingamba zo kubikubuza.
Mu myaka hafi 30 ishize, nibajije aho isi iri. Ubu ndongeye ndabaza nti: wa si we, uri he? Wowe, isi, wararebereye igihe ibintu bibera mu gihugu cyanjye, none ingaruka yabaye umubabaro wa benshi. Ibibera mu Rwanda ni nka apartheid yahoze muri Afrika y’Epfo. Apartheid yamaze imyaka mirongo kuko ubutegetsi bwa Afrika y’Epfo bwari bufite abaterankunga bakomeye, ariko nyuma y’igihe abari babushyigikiye, babonye ko nta gaciro bufite. U Rwanda na rwo, rufite abaterankunga bakomeye, none igihe kirageze cyo kumva ko gukomeza gukorana na rwo, nta gaciro bifite karuta ubuzima bw’inzirakarengane.
Nongeye kubashimira mwese kuba mwaramfashije kugaruka mu rugo. Nyamuneka, nimukomeze iyo nshingano, mufashe n’abandi benshi mu Rwanda, na ziriya nzirakarengane ziri mu kuzimu, mu bihome by’amagereza, ndetse n’abandi benshi ku isi yose badafite ubuvugizi, kandi badukeneye cyane. »
Ni iki twakura muri message ya Rusesabagina?
Ni message y’umunyapolitiki usa n’utarakajwe n’uko yari amaze igihe kinini muri gereza, akorerwa ibikorwa by’iyica rubozo. Ni message itanga ubutumwa bw’umunyapolitiki wambaye ingofero nshya n’ikote rishya ry’umuyobozi. Ni message y’umunyapolitiki wari umaze igihe afungiwe ubusa, icyo gifungo akaba ashaka kukibyaza umusaruro. Ni message iteguza ubutegetsi bwa Paul Kagame ko busa n’aho buri mu marembera, ko ndetse bimwe mu bihugu byagize uruhare mu kubushyiraho byiteguye kubuhirika, bigashyiraho ubundi. Ni message y’imfungwa ya politiki, yibona mo umuyobozi mushya w’u Rwanda rw’ejo. Ni message isa n’itanga icyizere ku banyarwanda bari bamaze imyaka n’imyaniko mu buhake n’ubucakara bw’ubutegetsi bubi bwa FPR-Inkotanyi. Ni message isa n’iri inyuma y’ibanga rya ba Mpatsibihugu, bimika za Karinga na za Repubulika, aho bashakiye bakabihirikira rimwe, bakimika ibindi byenda gusa na byo, ariko buri gihe bishingiye ku nyungu zabo.
«Ndabwira Leta zose ko tutagishoboye gukomeza kurebera ibintu nk’uko bisanzwe. Nta muntu n’umwe wemerewe gukomeza gufata bugwate abantu hirya no hino ku isi, atabihanirwa. Nta wemerewe guhonyora uburenganzira bwa muntu, bw’abatuye igihugu cye, kandi nta muntu n’umwe ushobora gutera ubwoba no kugenzura abantu ku isi yose. Amahanga azafata ingamba zo kubikubuza.»
Iyi message irasa n’itanga icyizere cy’umunyapolitiki ushaka na we gufata ubutegetsi, agasimbura ubwari buriho mu Rwanda, yitwaje iturufu y’ibihugu by’amahanga avuga ko, uretse no kumubohoza, byakora ibirenze ibyo. Rusesabagina arerekana ko ibihugu bikomeye byagize uruhare mu gushyiraho ubutegetsi bwa Paul Kagame ubu byamurambiwe, bikaba biri muri gahunda yo gushyiraho undi muyobozi, ufite wenda ishusho nk’iya Paul Rusesabagina.
«Ibibera mu Rwanda ni nka apartheid yahoze muri Afrika y’Epfo. Apartheid yamaze imyaka mirongo kuko ubutegetsi bwa Afrika y’Epfo bwari bufite abaterankunga bakomeye, ariko nyuma y’igihe abari babushyigikiye, babonye ko nta gaciro bufite. U Rwanda na rwo, rufite abaterankunga bakomeye, none igihe kirageze cyo kumva ko gukomeza gukorana na rwo, nta gaciro bifite karuta ubuzima bw’inzirakarengane.»
Paul Rusesabagina yashimutiwe i Dubai muri Kanama 2020. Bivugwa ko yashimuswe n’uwiyita Niyomwungeri, umushumba w’umutekamutwe, utagira idini abarizwa mo. Uyu mukozi wa DMI ngo yamubeshyaga ko yamukodeshereje indege (jet privé) yo kumujyana i Burundi gutanga yo ibiganiro mu itorero ngo yayoboraga.
Iyi ndege aho kumugeza i Bujumbura, Rusesabagina yisanze i Kigali, akiri mu rinini kubera utuzi twari dusembuye abakozi b’iyo ndege bahise bamwakiriza. Binavugwa ko akigwa ku kibuga cy’indege Grégoire Kayibanda i Kanombe, Paul Rusesabagina yahise avuza induru, atabaza abari aho, muri aya magambo: «Ndapfuye, kandi mumenye ko nashimuswe». Abakurikiranira hafi ibijyanye n’ishimutwa ry’uyu munyapolitiki, banemeza ko iyi mpuruza yo ku kibuga cy’indege ari yo yatumye Paul Kagame atamutera ifuni, kuko umugambi ngo wari uwo, nk’uko Paul Rusesabagina, na we ubwe, abyemeza muri message ye y’uyu munsi.
«Nagize amahirwe gusa ko ntishwe, bitandukanye n’iby’abandi bantu benshi. Urubanza rwanjye rwarasakaye ku isi, ariko ndi umwe gusa mu bantu ibihumbi buri mwaka bagira ikibazo nk’icyanjye.»
Paul Rusesabagina ni umunyapolitiki uturuka mu majyepfo y’u Rwanda, mu cyahoze ari komini Murama, perefegitura ya Gitarama. Agace avuka mo kazwiho kuba karatereranywe n’ubuyobozi bwose bwa Repubulika, bwabayeho mu Rwanda. Bivugwa ko yaba Perezida Kayibanda ndetse n’uwamusimbuye perezida Habyarimana, nta n’umwe muri bo, kugeza bapfuye, wigeze asura iyo komini ya Murama.
Kubera ko ubuyobozi bwose bwari bwaraheje ako karere, ingaruka zabyo ni uko ari akarere karangwa mo ibikorwa mbarwa by’amajyambere. Uwitwa Gérard Urayeneza, wari wagerageje kubaka ibitaro n’amashuri ahitwa i Gitwe ho muri ako karere, ubutegetsi bw’uyu munsi, na bwo bwiyita ubwa Repubulika, bwigabije ibye, bumuhimbira ibyaha, ndetse arafungwa, nyuma yo gufungurwa buramumenesha. Twizere ko Paul Rusesabagina, niba na we ateretswe ku butegetsi, azaruta abamubanjirije, akazahura ako karere kazahajwe n’amateka, akagasubiza i buntu.
Paul Rusesabagina yamenyekanye ubwo muri mata 1994, yahishaga abatutsi barenga igihumbi, bakarokokera muri Hotel des Mille Collines yayoboraga. Yanamenyekanye kubera filimi yise Hotel Rwanda, yasohotse muri 2004, iyi filimi ikaba yaramuhesheje ibihembo byinshi, birimo n’icyatanzwe na Gorge Bush, wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu kiri mu bya mbere, cyagize uruhare runini mu kumubohoza.
Ibi bihembo Rusesabagina yahawe bikaba byaramubyariye amazi nk’ibisusa kubera ko, kuba yarahishe abatutsi bangana kuriya, ntihagire n’umwe ubapfa mo, ni igikorwa cyarebwe nabi n’ubutegetsi bwa Paul Kagame kuko, kuri we, ni we mukiza wenyine w’abatutsi bose barokotse imipanga yo muri kiriya gihe cy’akaga.
Kuba kandi Paul Kagame yarakomeje guhigisha uruhindu uyu munyapolitiki, kugeza anamushimuse, benshi mu bazi imikorere ye bemeza ko ntawe byagombye gutangaza. Aba banemeza ko, kuba yarashoboye gushimuta Rusesabagina ntahite amwica, ari ryo kosa ryonyine rya politiki yakoze, iri kosa rikaba ngo rishobora no kumubyarira ibindi byago atateganyaga, ibyago byo kumuhirika burundu ku ntebe yo mu Rugwiro.
Bagenzi be b’abanyapolitiki bakiriye bate message ya Rusesabagina?
Mbere y’uko ashimuswe, Rusesabagina yari akuriye umutwe wa politiki witwa MRCD. Uyu mutwe wari ugizwe n’impuzamashyaka zitandukanye, zirimo n’ishyaka FLN ryari rihagarariwe n’uwitwa Sankara, na we washimuswe, akaza gufungurirwa rimwe na Rusesabagina. Bivugwa ko uyu mutwe wa FLN waje kugaba ibitero mu Rwanda, ndetse ngo ukaba wari ufite ibirindiro mu ishyamba rya Nyungwe. Ifatwa n’ifungwa rya Rusesabagina rikaba ryari rishingiye kuri ibyo bitero byagabwe ku baturage, ndetse bikangiza ibikorwa byabo.
Akimara gufatwa, abanyapolitiki bari bafatanyije muri iyo mpuzamashyaka babaye nk’abamwitaje, abenshi muri bo bakaba baremezaga ko batanazi neza icyatumye ajya mu Rwanda, ku buryo hari n’abemezaga ko yabeshywe ko Kagame yapfuye, ababimubeshye bakaba ngo baramusabaga gutaha agafata ubutegetsi, icyo gihe ngo bwari mu muhanda. Faustin Twagiramungu, uyobora RDI Rwanda rwiza, we yahise anasezera muri iyo mpuzamashyaka, ariko ntiyagira byinshi atangaza bijyanye n’isezera rye.
Uyu munsi, abandi bagenzi be b’abanyapolitiki bamaze igihe gito bashinze undi mutwe babatije Ineza y’Abanyarwanda Bose. Uyu mutwe, uyobowe na Professeur Charles Kambanda, ntuvugwaho rumwe na bagenzi be, ku buryo hari n’abatinyuka kwemeza ko ari indi FPR irimo kuvuka, kugira ngo ibikorwa byayo bya politiki bikomereze mu yindi nyito y’abayobozi bashya, badatandukanye cyane n’abo muri FPR y’uyu munsi.
Nk’uko bivugwa ko uyu mutwe wa Kambanda watumiye amashyaka hafi ya yose kwitabira inama, biteganijwe ko izabera i Kinshasa uyu munsi, ku wa mbere nyakanga 2023, amakuru ahari ni uko yaba Rusesabagina ubwe, yaba ishyaka rye, nta n’umwe uzitabira iyo nama. Ibi bikaba wenda bivuze ko Rusesabagina adashaka kwijandika mu bintu ataramenya neza, cyangwa wenda akaba yibona mo umuyobozi wamaze gutegurwa, kurusha bamwe mu bagize itsinda rya Kambanda, na bo bibona mo amahirwe yo gutegurwa ku buyobozi bw’u Rwanda, nyuma y’uko Paul Kagame ahiritswe ku butegetsi.
Uko abanyapolitiki b’uyu munsi babona message ya Rusesabagina bikaba byenda gusa n’ibi bivuzwe hejuru, kuko buri wese yibona mo ishusho y’umukuru w’igihugu, aho kwiyubaka mo umuco wo gukorera hamwe kugirango birukane ubutegetsi bwatagangaje rubanda, kuva mu myaka 30 ishize.
Amahirwe masa kuri Paul Rusesabagina, wasohotse mu bwihisho uyu munsi, akanatera ijanja ibinyoma bya FPR-Inkotanyi, zemezaga ko yafunguwe ari uko ngo yiyandikiye ibaruwa isaba imbabazi, n’ubwo ibijyanye n’iyo baruwa ndetse n’izo mbabazi nyir’ubwite ntacyo yabivuzeho, mu ijambo rye ry’uyu munsi w’isabukuru y’ubwigenge bw’igihugu cyacu.
Mushobora gukurikira ubutumwa bwa Paul Rusesabagina mufungura iyi audio iri hasi aha cyangwa mufungura youtube iri hasi aha.