Ibihe turimo: Ni nde mututsi, ni nde muhutu?

©Photo/UJRE:Umunyamakuru Amiel Nkuliza

20/04/2020, Yanditswe na Amiel Nkuliza.

Iyi nkuru yasohotse kuri The Rwandan, ku wa 16 mata 2020. Nyuma y’uko yongeye gusohoka mu Umunyamakuru.com, hari bamwe mu basomyi bibajije impamvu yabyo. Nta mpamvu yindi ihari ni uko yari yoherejwe kuri The Rwandan mbere y’uko igera ku Umunyamakuru.com.

Mboneyeho no kwisegura ku dukosa twanyereye muri iyi nkuru. Ni udukosa tujyanye no kwibeshya ku mataliki n’ukwezi naviriye i Kigali, n’igihe guverinoma ya Kambanda yaviriye i Murambi. Aho mwasomye ukwezi kwa kamena, ntabwo ari byo kuko guverinoma ya Kambanda yahunze hagati muri gicurasi 1994.

Iyi nkuru ishingiye ku buhamya. Ni ubuhamya bukomeye, kandi nemeza ko bureba benshi muri ibi bihe by’icyunamo. Ni ubuhamya bukomeza, kuko umwanditsi w’iyi nkuru yanyuze muri byinshi. Iby’amoko biyivugwa mo hari ababyiyitirira, bibwira ko baburusha abandi. Ahubwo se ubwoko bumaze iki, ni nde wamenya ubwoko bwe, uretse ababumubeshya?

Taliki ya gatandatu mata 1994, Perezida Habyarimana yishwe arashwe. Abamwishe na n’ubu baracyabyigamba, nyamara ntibarahanirwa icyo cyaha.

Taliki ya 07 mata 1994, urupfu rwa Habyarimana rwatumye ibirara n’abakarani ngufu birara mu bo bitaga abatutsi, baratemagura, ngo barikiza umwanzi.

Taliki ya 30 z’ukwa kane 1994, niyemeje guhungira iwacu muri Komini Murama. Mpamagaye Dr Bonaventure, aho yari atuye mu Rugunga. Uyu ni nyirarume wa Béatrice, umu copine wanjye. Mubajije niba atabona ko, aho bigeze, tugomba guhunga umujyi wa Kigali.

Dr Bona ati ibyo ni byo, nsanga mu rugo tugende. Mu ivatiri ya Leta (Minagri), dufashe urugendo. Kuva kuri Nyabarongo, turimo turasimbuka bariyeri nyinshi. Turabazwa irangamuntu. Zombi zanditse mo hutu. Kubera iyo turufu ya hutu, turakomeje.

Tugeze i Gitarama. Kuri bariyeri, abazigize bati uwo turamuzi. Uwo wundi, nasigare. Uwari uzwi ni Dr Bonaventure. Ugomba gusigara ni we jyewe. Ndasigaye, Bona arakomeje, ariko ageze imbere aragaruka, ati uwo musore ntabwo ari umututsi, ndetse n’irangamuntu ye irabyerekana.

Barandekuye, turakomeje. Tugeze imbere gato, duhuye n’indi bariyeri. Nimuvemo mwese. Dutanze irangamuntu. Dr Bonaventure nakomeze, wowe usigare hano. Ndasigaye. Nubwo ufite irangamuntu yanditse mo hutu, ushobora kuba uri umututsi. Nti ni ukuri ku Imana, ndi umuhutu, murebe n’ibi bizuru byanjye! Hari umuntu waba uzi, waba ukuzi hano i Gitarama? Yego. Yitwa nde? Habimana Thomasi. Wahoze ari Burugumesitiri wa komini Nyamabuye? Yego.

Reka tukugezeyo, turebe ko akuzi. Turagiye, bangejeje ku irembo. Ndakomanze. Ndinjira. Bansezeyeho bati, humura uri uwacu!

Kwa Thomas Habimana, mfashwe neza, ndetse cyane. Iwe harunze umurundo w’abitwa abahutu n’abatutsi. Bamwe baranigana mu cyumba cy’uruganiriro, abandi mu bindi byumba. Mushiki we ansasiye mu kumba gato ka jyenyine, aho nisanzuye. Impamvu y’ibyo sinyizi, ariko ndayikeka.

Thomas Habimana arasabwa n’abanyerondo ko na we agomba kujya akora irondo. Afite akanyafu yitwaje, imbeho yo mu kwa kane yamara kumukubita, nkumva arinjiye. Ni umuntu mwiza ntigeze mbona ku isi. Ahora atuje, yemwe no mu bihe by’amajye. Imana imwakire mu bayo.

Taliki ya 04 gicurasi 1994, mpamagawe na guverinoma ya Kambanda ikorera i Murambi, hafi aho. Icyo mpamagariwe ngo ni ukubafasha kubera ko akazi kabishe. Barakora amanywa n’ijoro, amaso yaratukuye. Barara bandika za «notes verbales» ku bihugu bitabumva. Ku muryango hari Major Ukulikiyeyezu. Urashaka iki hano? Hari itangazo ryampamagaye gukora (icyo gihe nakoraga muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga). Reka nze mbaze. Injira. Ndinjiye. Mvuganye na Jerôme Bicamumpaka, wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga icyo gihe. Ati muri ibi bihe bikomeye, ntitwapfa gukorana n’abantu tutazi neza. Nirukanywe ntyo.

Nsubiye kwa Thomasi, nyamara nsanze bahunze. Basize babwiye umukozi wo mu rugo ko mbasanga muri «zone turquoise» ku Kibuye. Mbiciye amazi. Mpisemo kwigira iwacu n’amaguru.

Aho mvuka, nsanze barahunze cyera. Ibishyimbo byabaye uruyange mu murima. Nishe urugi, ndinjiye. Ntetse bya bishyimbo. Umwotsi ugicumba, mbona hinjiye umwana twari duturanye. Afite imbunda ku rutugu. Ndamuhobeye. Ati ntunkoreho. Wishe bangahe? Nti ni ukuri ku Imana. Aranshoreye, angejeje mu Kigarama, hafi aho. Mu gaco k’inkotanyi, ziti niba hari uwo muzi yishe, na we ni ukumusangisha abandi, aho hafi. Aho hafi ni imirambo y’abahutu gusa.

Ni ukuri ku Imana, navuye i Kigali uyu munsi. Za zindi (inkotanyi) ziti ntimukarenganye abantu, nimumureke azagwe ku bandi. Ndakomeje no ku Gikongoro.

Data, abavandimwe bose, ni ho barunze, baryamye ku gasozi nk’abandi bose. Data arashaje, ariko si cyane. Afite imyaka 65 gusa. Uko amasasu y’inkotanyi adusatira, ni ko ngenda musindagiza, nyamuhungisha.

Taliki ya 10 gicurasi, ati ndatashye, singiye kugwa kuri aka gasi. Ndamuherekeje. Tugeze imbere gato, duhura n’abiyise interahamwe, ziti murajya he mwa nyenzi mwe? Data yari umusaza muremure, unanutse cyane, ufite hafi metero ebyiri z’uburebure.

Imwe mu nterahamwe ibanguye umuhoro ngo imuteme ijosi! Mpise mvuza induru, nti reka reka turi abahutu! Nimuzane irangamuntu zanyu! Bakizisoma bati, oya, mwarihutuye! Indi nterahamwe ihamagaye data, iti sanga abandi hariya ku cyobo.

Nkomeje kuvuza induru! Induru yanjye ni iya cyera. Abumvise iyo nduru bahise bahurura, bati uyu musaza turamuzi, nubwo arongora abatutsikazi gusa. Mama yapfuye mfite imyaka 11 gusa. Yaba we n’uwamusimbuye mu buriri ngo bombi bari abongabo. Ibyo umenya yaranabindaze, nubwo ntabiha agaciro. Data ararokotse, ndetse nzamugeza iwe amahoro. Jyewe nzahita nsubira ku Gikongoro, kubera ko ntakigoheka, kubera ubwoba. 

Ku wa 12 gicurasi 1994, nkomereje ku Kibuye. Hari icyoba cyinshi mu nkambi y’ahitwa i Nyamishaba. Inkotanyi ngo zirashaka kuhicira abahutu bahateraniye, ngo zikabanaga mu Kivu. Hafi aho ndahabona Padiri Andreya Sibomana na directeur wa Caisse d’Epargne du Rwanda (Dominiko Munyangoga). Nti waje tugahunga? Norosoye uwabyukaga.

Ankubise mu ivatiri ye ya Leta. Tugeze mu Bigogwe, kuri bariyeri, bati nimuvemo. Munyangoga ati ndi umuyobozi wa Caisse d’épargne. Bati uwo ni nde? Ati uyu na we ni umusore twavanye i Nyamishaba kandi ndamuzi neza, si inyenzi. Bati sohoka mu modoka. Ndasohotse. Zana irangamuntu yawe. Irangamuntu ni hutu, n’ibizuru byanjye ni hutu. Subira mu modoka, mugende. Munyangoga angejeje ku Gisenyi, ati Imana ikomeze ikurinde. Na we Imana ikomeze imurinde, niba akibaho. Yankijije imihoro ya ziriya nterasi zo mu Bigogwe!

Ku Gisenyi, mpuye na Samusoni Harelimana. Arakururana n’abatutsikazi babiri (Fifi na Cyimana). Fifi ni fiyanse we kandi arakuriwe. Iyo atagira Samusoni, sinkeka ko aba akiriho. Kalacinikovu ye ni yo yamurinze, ndetse irinda n’abandi batutsi bari bihishe mu cyumba iwacu, aho twari ducumbitse mu Biryogo kwa Aloys Karasankwavu.

Samusoni azi neza umugi wa Gisenyi, kuko ni ho avuka. Ati aba bagore bararushye, reka tujye kubashakira «déplacement». Twinjiye mu rugo kwa Nyagasaza. Ni umucuruzi usanzwe uzwi ku Gisenyi. Mu gikari haparitse akavatiri. Samusoni asanzwe ari ihuni. Agacometse insinga, gahita kaka. Ba bagore bombi, bararuhutse no mu mugi wa Gisenyi. Samusoni ashatse kujyana Fifi iwabo, ariko batinya ko interahamwe zizamubicira hejuru. Ise wa Samusoni Harelimana ni adjudant chef mu ngabo za Habyarimana, nyamara na we atinye kwakira umukazana we kugirango zitamwica.

Fifi na Cyimana, Samusoni azabacumbikishiriza muri stade ya Gisenyi, mbere y’uko bikomera. Ubwiza bw’abo bakobwa bombi, buzabaraburira aho muri stade, bityo twiyemeze kubambukana i Bukavu kuri Collège Alfadjiri.

Uyu Cyimana ni umukobwa wa Cyimana Gaspard, wahoze ari minisitiri w’imari mu gihe cya perezida Kayibanda. Kimwe n’abandi bahutu benshi, bagiraga za «deuxièmes bureaux» b’abatutsikazi, na we yari yaramubyaranye n’umututsikazi yari yarubakiye urupangu hafi yo kwa Mutwe.

Kuri Alfadjiri, intumwa idasanzwe, insanzeyo. Iti ya guverinoma iragukeneye ku Gisenyi. Kugeza ubu, sindemera neza ko iyo guverinoma ishobora gutsindwa n’inkotanyi. Ndambutse no mu biro bya CEPGL, aho yari yarahungiye. Ndongeye mpuye na Jerôme Bicamumpaka. Ati andika vuba iyi «note verbale». Ibiyikubiye mo sinshaka kubivuga uyu munsi, kuko ni ukumena amabanga ya Leta. Nyuma ati, ntidushobora gukorana n’abantu tutazi neza. Ndongeye ndirukanywe.

Mu modoka ya minibus ya Minaffet, ihora iparitse ahongaho, nsabye umushoferi wayo (Augustin) ko twajya tuyirarana mo. Ati ibyo ntiwagombye kubinsaba. Umwe mu bakozi b’iyo Leta ihora ijajaba, ansanze aho hanze, aranyongoreye, ati: waje tukihungira ko iby’iyi Leta bidashobora kumara igihe? Nta munsi washize, numva uwo musore, ntashatse kuvuga izina, yageze mu Bufaransa.

Hagati muri gicurasi 1994, ya Leta na yo yiyemeje guhunga. Muri za mercedes z’umukara (marque 190) Leta y’Ubufaransa yari yarahaye Minaffet, abayobozi barazibyiganira mo. Abagererwa turabyiganira muri ya minibisi. Abashoferi ba Leta baragurisha imodoka bambukanye. Umwe muri bo ayigurishije amadolari ibihumbi bitatu, ampaye mo 50 gusa. N’umujinya ko mpawe ubusa, ntibimbujije na bwo kubukubita iposhe.

Tugeze kuri College Alfadjiri. Aba minisitiri ba Leta y’abatabazi batuye muri Hoteli. Baranyuranamo, bashakisha amayeri yo guhungira kure y’aho. Bose bashobora kuba bafite za passeports diplomatiques cyangwa ubundi buryo bwo guhunga. Abandi biyemeje gukomereza mu mashyamba ya Zayire, bibeshya ko bazasubira mu Rwanda vuba. Bamwe muri bo bazagwa iyo, cyangwa barokoke ku buryo butazwi.

Kuri College Alfadjiri, ndi umuvunjayi. Amafaranga y’igishoro nayahembewe ku Gisenyi ubwo Sabiti yahembaga amezi atatu abakozi ba Leta. Dutuye mu mahema, ariko kolera iraca ibintu.

Théoneste Muberantwari ni umunyamakuru wa Nyabarongo/Canard Enchaîné. Ni we tubana muri shitingi. Nti waje tugataha, ko nubwo bavuze ngo zirabaga (inkotanyi), nta rupfu ruruta urunguru? Dufashe inzira no ku Rusisi.

Major Cyiza ni we uhamagarira abanyarwanda bahengerereza ku mupaka, bibaza niba bagomba gutaha mu rwobo rw’intare, zimaze iminsi mike zifashe igihugu. Cyiza akinkubita ijisho, aranyibutse. Twabanye igihe kinini mu mishyikirano ya Arusha, ndetse twasangiraga agatama, ataraba umurokore. Ati na we Amiel koko urimo urahengereza, aho watashye? Jye na Muberantwari, turamwegereye. Atuguriye icupa hafi aho mu gisharagati. Atugejeje ku ikamyo ya HCR, yatundaga abashaka gutaha.

Tugeze kuri bariyeri ahitwa i Cyizi. Ni muri komini Maraba. Iyo bariyeri ni iy’inkotanyi. Zitunyujije mo ijisho. Jye na bagenzi banjye batatu, ziti mwebwe nimumanuke. Turamanutse, tujyanywe mu ibazwa hafi aho muri shitingi. Muri ba nde? Turivuze. Umwe ati nakoraga muri Présidence ya Repubulika. Ba ugiye ku ruhande. Na ho wowe? Nakoraga muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga. Ba ugiye ku ruhande. Uwa gatatu, ntacyo abajijwe. Irengero rye ntaryo tumenye neza, ariko turarikeka. Hafi aho hari ibyobo inkotanyi zirimo kujugunya mo abahutu zimaze kwica.

Muri abahutu, cyangwa muri abatutsi? Data yajyaga avuga ko ngo dushobora kuba turi abatutsi! Yakubwiraga ko muri abatutsi bo kwa nde? Ngo twari abanyiginya b’abanyakarama b’inkuru nziza. Icyo ni icyivugo data yakundaga iyo yabaga yasomye akagwa. Igisekuru cya data: «Nitwa Sebinyenzi wa Mukiza, Mukiza wa Nyandwi, Nyandwi ya Ruhuga, Ruhuga rwa Semahamba, umunyakarama w’inkuru nziza». Na ho se wowe, iwanyu bavugaga ko uri uwa he? Mama yari umwegakazi, naho data ngo yari umushakamba! Abo basore b’Inkotanyi basekeye rimwe. Murashaka iki rero? Nti dufite inyota. Icyaka cyanjye ni icya kera. Za nkotanyi zombi zituzaniye karahanyuze ishyushye cyane, mpise nyifunguza imikaka y’inyinya zanjye, nyiterera ku munigo!

Mugenzi wanjye na we mba ndamutinyuye, na we biba uko. Hagati aho umushoferi w’ikamyo ya HCR aracyadutegereje, kuko major Cyiza yari yamunshinze na mugenzi wanjye Muberantwari. Uwo musore wari utwaye iyo kamyo, aje kwinjira mu gisharagati twarimo, abwira izo nkotanyi ko abo bantu atari bugende abasize, kuko major Cyiza yabamushinze. Bati major Cyiza wuhe? Ati Major Cyiza wo ku Rusizi! Nguko uko twakize imijugujugu yazo, uretse ko wenda ahari tutari kwicwa. Nabonaga twanywanye!

Taliki ya mbere z’ukwa cyenda, ya kamyo itugejeje Nyabugogo. Twese ni ho tugomba kuviramo. Mfashe inzira n’iwanjye, aho nari nshumbitse kwa Aloys Karasankwavu. Ndafunguye, ndiryamiye. Bukeye bwaho, hinjiye musaza wa Fifi; yambaye imyenda ya gisirikari. Ni wowe wabanaga na Samusoni? Mwishe bangahe? Ni ukuri ku Imana, nta n’inyoni twishe! Samusoni ari hehe? Samusoni yari kumwe na Fifi, nabasize kuri Alfadjiri. Ati reka ngende ndi bugaruke kukureba.

Hagati aho Fifi yari yaratashye, yaranabyaye photocopie ya Samusoni. Musaza we yaje kugaruka, ati Fifi yambwiye ko mwari abantu beza. Niba uzi aho Samusoni yahungiye, uzamubwire agaruke, ntacyo azaba, yarinze urupfu mushiki wanjye!

Mu cyumweru gitaha nzasubira ku kazi muri Minaffet. Ndacyafite imfunguzo z’ibiro aho nicaraga. Mpasanze inkotanyi y’umwana mwiza. Nti iyo ntebe wicayeho yari iyanjye. Ati reka tujye kubaza minisitiri Gasana. Anastase Gasana anyakiriye neza, ndetse yishimiye ko ari jye muhutu wa mbere ugarutse ku kazi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Mu kwezi kwa cuni n’abiri 1994, hari urugendo rwa Perezida w’Uburundi mu Rwanda, Sylvestre Ntibantunganya. «Communiqué conjoint» (itangazo risoza uruzinduko rw’umukuru w’igihugu) igomba kubona uyandika kugirango isinywe n’abakuru b’ibihugu bombi, Perezida Bizimungu na mugenzi we Ntibantunganya.

Abakozi bose ba Leta twatahaga saa cyenda. Saa cyenda ishigaje itanu, Minisitiri Gasana ati ntutahe, kugirango wandike «communiqué conjoint». Ndivumbuye, nti ntabwo nshobora gusigara kuko ngomba kujya kuri PAM kwifatira amavuta n’akawunga.

Abakozi ba Leta bose bateraga iperu kuri PAM gufata amavuta n’akawunga, kuko tutahembwaga. Gasana ati ndagutegetse, ntutahe. Naranze mfunga ibiro ndataha. «Communiqué conjoint» ibuze uyandika, nyamara umudamu witwa Estheri aje kuboneka, ayandika byatinze.

Bukeye bwaho, Gasana ategetse ko ntongera kwinjira muri Minisiteri. Directeur général (Simon Insonere) na Directeur de cabinet (Léon Ngarukiye) arabankurikije, kuko yari abarwaye. Abo bombi yababeshyeye ko ngo ari bo banyoheje kutandika iyo «communiqué conjoint».

Icyiza cya Gasana ni uko atansabiye gufungwa (kandi byarashobokaga), kuko nemera neza ko nakoze ikosa administrative, rihanwa n’amategeko agenga abakozi ba Leta. «Mea culpa, mea culpa»!

Simon Insonere, Léon Ngarukiye na njye ubwanjye, twirukanywe muri Minaffet nk’abakozi bo mu rugo! Impamvu y’ubu buhamya, si iyo. Ni ubuhamya bukomeza; ibindi, ubundi!

Please follow and like us:
Social Media Widget Powered by Acurax Web Development Company
RSS
Follow by Email